Natashye, nageze mu rugo amahoro (22.02.10)

Uyu munsi mu gitondo Ishyaka ryacu, FDU-Inkingi, ryamenyesheje abanyarwanda n’abanyamahanga ko nasabye ubuhungiro by’akanya gato.

Nibyo koko uyu munsi namaze amasaha menshi muri Ambasade y’ igihugu cy’Ubwongeleza hano i KIGALI.

Twaganiriye ku bibazo bya politiki byo mu Rwanda n’itotezwa rikomeje kwibasira abatavuga rumwe na Leta. Nkomeje kwizera ko ababifitemo uruhare bose bazakora ibishoboka byose kugira ngo iyi nzira ya demokarasi ikomeze mu mahoro nta maraso yongeye kumeneka mu Rwanda.

Hagati aho ibiro bikuru ngenzacyaha by’abapolisi CID bikomeje umugambi wabyo. No kuri uyu mugoroba bampamagaye mu rindi bazwa ridasobanutse.

Mboneyeho kumenyesha abantu bose ko kubera itotezwa rigaragara muri iyi mikorere igihe kigeze cyo gukoresha uburenganzira mpabwa n’itegeko nshinga bwo kwicecekera mu mabazwa ya polisi. Ryaba ibazwa ry’iri joro, n’andi mabazwa azakurikiraho, nshobora gukoresha ubwo burenganzira igihe cyose bizaba ngombwa, kugeza igihe ibyo nshinjwa nzabiburanira mu nkiko zibigenewe.

Victoire Ingabire Umuhoza.

Umukuru w’ishyaka FDU.


Fichiers relatifs:
itangazo220210_02.pdf