Ku wa 5 Gashyantare 2010 Police Kinyinya (05.02.10)
Kigali, 5 Gashyantare 2010
Police Kinyinya yaterefonnye Madamu Victoire Ingabire imutumiza kuza gutanga ubuhamya bw’ ibyamubayeho taliki ya 3 Gashyantare 2010. OPJ, Alexandre Minani, wamutumije yemeye ko Mme Victoire Ingabire atanga ubuhamya, ari kumwe n’ umwe mu bo bakorana. Bamugezeho saa munani.
Saa cyenda, ubuhamya bugiye kurangira, OPJ bamuterefonnye, avuga ko agomba kuyitabira hanze. Agarutse yabwiye Madamu Ingabire Victoire ko akomeza gutanga ubuhamya mu mwiherero uwo bazanye agasohoka. Madamu Ingabire yasubije ko kubera urugomo aherutse kugirirwa, yifuza ko uwo bazanye ahaguma nk’uko babanje kubyemeranywaho. Amubajije impamvu abihinduye bigiye kurangira, OPJ, yasubije ko yibutse ko yishe itegeko. OPJ na Madamu Ingabire bumvikana ko namara guhabwa amabwiriza ahagije azamubwira igihe igihe azagarukira.
Nyuma y’ iminota 30, Madamu Ingabire ageze mu rugo OPJ yamusabye kugaruka yashaka akazana n’abo yifuza. Bumvikana ko azasubirayo ku wa 8 Gashyantare 2010 saa tanu za mu gitondo,
Turizera ko yenda bizatuma umuvugizi wa polisi atanga inkuru y’impamo ikosora ibyo yatangaje nta perereza rikozwe.
FDU-INKINGI
Ibiro bya Madame Victoire Ingabire Umuhoza.
Kigali.
- Fichiers relatifs:
05_-02_-_10_-_raporo_y_ibikorwa_01.pdf
