Ijambo ry'umukuru w'Inkingi ku isabukuru y'imyaka 46 ya Kamarampaka (26.09.07)
Banyarwanda,
Banyarwandakazi,
Mbanje mwese kubifuriza umunsi mwiza wa Kamarampaka.
Uyu munsi twizihiza isabukuru y’imyaka 46, bwa mbere mu mateka y’igihugu abaturarwanda bahabwa uburenganzira bwo kwihitiramo ubuyobozi bubanogeye, ndagirango mbasabe tuzirikane intwari zaharaniye ko abanyarwanda bakoresha uburenganzira bwabo, bagasezerera ingoma y’umwami n’ubuhake, u Rwanda rukaba Repubulika.
Uyu munsi ndagirango mbibutse ko Umuryango w’Abibumbye (ONU mu magambo ahinnye y’igifaransa) uri mubatumye abanyarwanda bahabwa uburenganzira bwabo. Ariko ONU ya burya siyo y’ubu. Ubu ikomeje kwirengagiza akaga abanyarwanda bakandamijwe na FPR badahwema kuyigezaho. Muri iyi minsi uwo Muryango w’Abibumbye wahaye Karenzi Karake, umwe mu bicanyi ruharwa b’agaco kihishe mu muryango wa FPR-Inkotanyi kuyobora ingabo z’uwo Muryango mu karere ka Darfour mu gihugu cya Sudani. Nyamara uwo Muryango w’Abibumbye wirengagije ko igihe twahuraga n’abagize akanama gashinzwe umutekano k’uwo Muryango badusabye kubashyikiriza abakekwaho ubwicanyi bihishe muri FPR-Inkotanyi, tukaba twarabashyikirije iyo nyandiko mu Gushyingo 2006, kandi Karenzi akaba yari kuri iyo listi ari nr.5.
Twese turibuka ko atari ubwa mbere Umuryango w’Abibumbye utaba abanyarwanda mu nama. Igihe cy’itsemba bwoko n’ibindi bikorwa byose byibasiye inyoko muntu byabaye mu Rwanda kuva mu Kwakira 1990 no mu w’i 1994, Umuryango w’Abibumbye wari ufite abasilikare mu Rwanda ariko ntibyabujije abicanyi gucuza imiborogo mu gihugu. Yewe n’impunzi zo mu nkambi ya Kibeho zishwe urubozo mu maso y’abasirikare b’uwo Muryango. Akanama gashinzwe umutekano kawo niko kashyizeho urukiko mpuzamahanga rwo gucira urubanza abicanyi bose. Nyamara nkuko byagaragaye, kugeza uyu munsi abantu bamwe nibo bakomeje gukurikiranwa n’urwo rukiko, abicanyi bo muri FPRInkotanyi bo bakomeje gukomerwa yombi na bamwe mu bagize ako kanama bitewe n’inyungu zabo. Gucira imanza abagize uruhare mu bwicanyi mu Rwanda ni inshingano yacu twese abanyarwanda, ariko ubu ntibyashoboka mugihe ubutegetsi buriho bwa FPR-Inkotanyi bugifite abicanyi babwihishe inyuma.
Ikindi nifuza kugarukaho kuri uyu munsi ni umutekano muke urangwa mu karere k’ibiyaga bigali. Ndibutsa ko kuva muri 1998 tutahwemye kuvuga ko igihe cyose ikibazo cyo mu Rwanda kijyanye n’ishyirwaho ry’inzego z’ubutegetsi zumvikanyweho n’abanyarwanda bose kitarakemuka, amahoro mu karere azakomeza guhungabana. N’uyu munsi ndagirango mbitsindagire ko igihe cyose ikibazo cy’impunzi z’abanyarwanda kidacyemuwe binyuze mu mucyo, igihe tutarasubirana uburenganzira bwacu nk’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, ngo tubashe gukorera politiki mu gihugu cyacu, ikibazo cyo mu karere ntikizarangira nta ruhare tubigizemo. Ibyo Muligande yavuze muri iyi minsi ko batazasangira ubutegetsi n’abicanyi, ukuri kurimo ni uko abicanyi koko badakwiriye kuba mu butegetsi, umwanya wabo ni muri gereza, aho yibeshye ni k’uruhande rwe kuko ntituzatsimbuka abicanyi bafatanyije tubashyikirije inkiko, u Rwanda rukayoborwa n’abategetsi barukwiriye kandi baharanira icyiza kuri buri mu nyarwanda wese, ntavangura. U Rwanda rukeneye abategetsi badafite amaraso mu ntoki.
Kuri uyu munsi twibuka Kamarampaka yasezereye ingoma ya cyami na gihake mu Rwanda, ndagirango mbasabe uko duteraniye hano gutekereza ku banyarwanda bari mu gihugu, cyane cyane bariya baherutse guhitanwa no gusenyerwa n’umwuzure, Abanyaranda agatsiko k’abicanyi kari k’ubutegetsi gakomeje gutsikamira, hari abicwa n’inzara, abandi bamburwa utwabo bakajugunywa mu munyururu, umubare munini w’abanyarwanda uri gutotezwa na Gacaca, kugeza ubwo bamwe basubijwe ku mirimo isa n’Ubuhake bwa kera iyo bise isimbura gifungo. Ndagirango kandi tuzirikane impunzi zandagaye hirya no hino muri Afurika, zitagira kivurira, tuzirikane abana benshi bo Randa rw’ejo ruvutswa uburenganzira bwo kuba babasha kwiga uko bikwiye kandi batabuze ubwenge gusa ari uko hariho politiki mbi ishingiye kw’ironda koko, twese tuzi neza ko impfubyi zidafashwe kimwe mu Rwanda. Urwo Rwanda rw’ejo rukaba rutabona uko ejo hazaza hazaba hameze. Ndagirango munyemerere mu izina ryanyu mbabwire ko, uko turi hano, tubatekereza, tubazirikana kandi ko turi kumwe. Ndagirango kandi mbasabe uko muri hano nk’uko tutahwemye kubibasaba muri iki gihe kudutera inkunga, kugirango twese hamwe muri FDU-Inkingi yanyu kandi yacu dufatanyirize hamwe kwikiza ingoma y’igitugu y’agatsiko k’abicanyi ba FPR-Inkotanyi.
Uyu munsi nifuje na none gusaba abanyarwanda kumva ko kugirango u Rwanda rube igihugu kigendera ku mategeko twemera gufata ubwiyunge nk’inshingano mbonezamatwara izadufasha kujya mbere. Amateka aberaho kutubera isomo ntaberaho kutugira imbohe. Mu Rwanda habayeho ubutegetsi bw’umwami w’umututsi, abahutu bahindurwa abaja mugihe cy’ubwami.
Kamparampaka twibuka uyu munsi niyo yavanyeho iyo ngoma ya gihake. Repubulika ebyili zabanjirije iriho ubu, zagiye zirangwa n'uko abategekaga n’ubundi bikubiraga ubutegetsi bakaryamira abo batava mu karere kamwe cyangwa mu bwoko bumwe. Ubutegetsi buriho ubu tuzi uko bwagiyeho mu nkora y’amaraso, hari Abahutu bishe Abatutsi, ingabo za FPR-Inkotanyi zitsemba Abahutu. Ndagirango nsabe abanyarwanda twese hamwe kwiyumvisha ko igihe cyigeze cyo kureka imyiryanye ishingiye ku bwoko cyangwa ku karere. Muri gahunda, politike FDU-Inkingi twifuza gufatanya namwe kugeza ku Rwanda, ni uguharanira ko nta munyarwanda wakongera kuzira ubwoko cyangwa akarere avukamo.
U Rwanda rukeneye amaboko y’abana barwo bose kugirango tugere ku mujyambere nyayo.
By’umwihariko ndagirango nsabe urubyiruko uyu munsi kumva ko rufite uruhare rukomeye muguharanira ko u Rwanda ruba igihugu kigendera ku mategeko. Mbasabye kuzirikana igihugu cyanyu, mbasabye inkunga mu bitekerezo no mu bikorwa. Abatuboneye izuba nabo; ari abahoze mu mirimo ya politiki cyangwa indi, dukeneye inkunga n’inama zanyu; nta numwe ugomba guhezwa ku rugamba turiho azira ko akibyiruka cyangwa imirimo yakoze.
FDU-INKINGI ni urubuga twashyiriyeho guhuza abanyarwanda bose b’ingeri zose bafite ubushake, ubutwari bwo kwitanga ngo dukure urwatubyaye ku ngoyi y’abicanyi.
TURI KUMWE KANDI TWESE HAMWE TUZATSINDA
Victoire Ingabire Umuhoza
Umuyobozi wa FDU-INKINGI
Gusoma ijambo ryose, n'ugukanda hano : Ijambo ry'umukuru w'Inkingi ku isabukuru y'imyaka 46 ya Kamarampaka

