FDU-INKINGI yiteguye guhangana na Kagame mu matora (journal rwandais) (07.10.08)

Umuvugizi Vol 46 fdu Inkingi

Hashize iminsi isangano ry’amashyaka FDU-INKINGI, risohoye itangazo rivuga ko ryiteguye kuza mu Rwanda mu w’2010,kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika. Itangazo ryabo ryatunguye abantu benshi kuko ntawabikega. Tumaze kubona iryo tangazo, twifuje kumenya inkuru y’imvaho, kugira ngo tuyigeze ku basomyi bacu, tuvugana na Madame Victoire Umuhoza Ingabire, aho ari mu Buholandi, kuko ari we Perezida wa FDU-INKINGI.
Yadutangarije ko iyo nkuru ari yo, kandi biteguye kuza gukorera mu gihugu cyababyaye mu minsi ya vuba, bagafatanya n’abayoboke babo bari mu Rwanda.

Madame Victoire Umuhoza Ingabire yatangiye atubwira ko zimwe mu mpamvu zitumye agaruka mu Rwanda ari ukurwanya igitugu cya FPR yivuye inyuma. Atanga urugero rw’uburyo FPR yashoreye abaturage ku biro by’itora mbera ya saa 12, ku buryo indorerezi zahageze amatora FPR yamaze kuyatekinika. Ngo kuri we, asanga ibi n’ibindi bikorwa atiriwe arondora ari ikimenyetso ko nta democracy iri mu Rwanda, akaba iteguye gutaha mu Rwanda akayiharanira.

Yakomeje adutangariza ko bimwe mu bikorwa bashaka kurwanya ni ukwikanyiza kwa FPR-Inkotanyi, akaba ari yo mpamvu bagiye kuza kwiyamamariza umwanya wa Perezida. Ngo nubwo bazi ko bitoroshye, cyane ko ngo uyoboye ishyaka FPR yivugiye ko uwo ari we wese uzamwitambika imbere azamumerera nabi. Na bo ngo bakaba bagiye gutaha babyiteguye.

Twabajije Madame Victoire Umuhoza Ingabire niba we n’ishyaka rye nta bwoba bafite, cyane ko iyo usubije amaso inyuma, ukareba ibyabaye kuri Twagiramungu na MDR. Adusubiza ko igihe Twagiramungu yiyamamarizaga mu Rwanda, yaje ku giti cye, ariko bo bakaba baje nk’isangano ry’amashyaka kandi rikaba rimaze imyaka itandatu ribitekerezaho, ari na ko rishakisha abayoboke mu gihugu no mu mahanga, ngo ubu bakaba bamaze kugira abayoboke benshi hirya no hino mu Rwanda no muri diaspora.

Intego za FDU-INKINGI

Twifuje kumenya icyo baje guhindura n’icyo bagamije andi mashyaka atakoze, adutangariza ko kimwe mu bikorwa by’ingenzi bashaka kugeraho ari ubukungu busangiwe, ngo kubera ko ubukungu bw’u Rwanda bwikubiwe n’agatsiko k’abantu bamwe bari ku butegetsi n’abayoboke babo, ku buryo ubukene ari bwose hirya no hino mu baturage. Ikindi FDU izahindura ni ukurwanya akarengane kari hirya no hino mu gihugu.

Atanga urugero rw’uburyo abantu baherutse gusenyerwa mu Kiyovu, andi mashyaka yitwa ko akorera mu gihugu, akaruca akarumira. Ikindi ni ugushyiraho gahunda y’iterambere, atari ya mayeri ya FPR yirirwa ivuga vision 2020, Leta yakoreye kumurikira amahanga, ngo mu Rwanda hazakira bamwe abandi barushaho gukena no gutindahara.

Icyo FDU-INKINGI izakora ni ugutinyura abantu, bakigenga, bakipakurura iterabwoba FPR ibashyiraho. Ngo abaturage batashywe n’ubwoba bwinshi cyane ku buryo bakeneye ubahumuriza, akabarema agatima. Ikindi ngo n’ubutabera busesuye bw’impande zose burakenewe, ku buryo abakoze ibyaha, baba abajenosideri n’abandi bose bagomba guhanwa kimwe.

Akaba yaratubwiye byinshi, ariko agasoza atubwira ko, we na bagenzi be bagize FDUINKINGI bari hafi kugera mu gihugu, nubwo bazi ko itoroshye, ariko nta bwoba bafite ngo bagomba kuza guhinyuza ubutegetsi bwa FPR n’ababushyigikiye. Ngo akaba asanga nta wundi uzarangiza ibibazo by’Abanyarwanda, uretse bo ubwabo. Ikaba ari yo mpamvu we na bagenzi be, bamaze gusezera ku mirimo bakoraga mu Burayi, bitegura gutahuka iwabo, gufatanya n’abandi kubaka igihugu.

Twabajije Victoire Umuhoza Ingabire umuntu FDU-INKINGI izashyigikira, cyane ko Itegeko Nshinga riteganya ko umuntu uba mu Rwanda ari we ushobora gusaba kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika, kandi yatanzwe n’umutwe wa politiki washinzwe mu buryo bukurikije amategeko, ishyirahamwe ry’imitwe ya politiki ryashinzwe mu buryo bukurikije amategeko cyangwa se ari umukandida ku giti cye cyangwa umukandida ushyigikiwe n’imitwe ya politiki myinshi, atubwira ko ibyo ari bimwe mu byo baje guhindura, cyane ko Itegeko Nshinga ryateguwe mu nyungu z’agatsiko kayobora igihugu. Ariko kugeza ubu ntibaremeza neza uziyamamariza uwo mwanya, cyane ko ashobora no gutoranywa muri bamwe mu bayoboke babo basanzwe baba mu Rwanda.

Twabibutsa ko indorerezi z’i Burayi mu matora ashize zatangaje ko nta bwisanzure buri mu Rwanda. Muri raporo yazo, berekanye ko hakenewe debat igamije guhindura politiki y’u Rwanda.

Gasasira J. Bosco - UMUVUGIZI VOL.46, 2 - 16 Ukwakira, 2008

(voir l'article du journal ci-dessous en pdf)