Tuzirikane abatabarutse, cyane cyane a b'i Kibeho 22-04-1995 (22.04.08)

Zevenhuizen, 22 Mata 2008

KUZIRIKANA  ABANYARWANDA BAHITANYWE N’INTAMBARA

Banyarwanda kazi,
Banyarwanda,

Ukwezi kwa Mata ni ukwezi Abanyarwanda tuzirikanamo abacu bahitanywe n’intambara yabaye mu gihugu cyacu. Byumwihariko kuri iyi tariki ya 22 Mata nabasaba ko tuzirikana abantu bagera ku bihumbi 8000 bishwe  n’ingabo za FPR-Inkotanyi zibiciye mu nkambi bari bahungiyemo i Kibeho muri 1995, tukazirikana n’abandi basaga ibihumbi 30.000 biciwe i Kasese ho muri Congo 1997.

Banyarwanda kazi,
Banyarwanda, 

Intambara yabaye mugihugu cyacu yagaritse ingogo, ari mu Batutsi, ari mu Bahutu no mu Batwa. Kwemera no kuvuga ko hari Abahutu bishwe, bishwe n’ingabo za general Kagame ntaho bipfobya nagato, ubwicanyi bwakorewe Abatutsi. Kuba hari Abatutsi  bishwe bazira ubwoko bwabo nabyo ntabwo ari amakabya nkuru.

Ntabwo dushobora kugera k’ubwiyunge bwo nkingi y’amahoro n’amajyambere arambye igihe cyose tuzaba nk’Abanyarwanda tutemera ukuri k’ubwicanyi bwabaye mu gihugu cyacu kandi bugakorerwa amoko yose atuye mu Rwanda.

Ntabwo dushobora kugera k’ubwiyunge nyabwo igihe ubutegetsi bw’igihugu buri mu ntoki z’agatsiko ka general Kagame kagize uruhare mubwicanyi bwakorewe Abanyarwanda. Kuko ako gatsiko gakora ibishoboka byose ngo kaburizemo ibikorwa byose by’afasha Abanyarwanda kugera k’ubutabera busesuye.

Banyarwanda kazi,
Banyarwanda,

Uyu munsi ndagirango mbasabe gutera intambwe:

- Intambwe y’ambere tugomba gutera :

Tugomba gucika k’umuco wo gushyigikirana dushingiye k’ubwoko mu bintu bikomeye nk’ubwicanyi bwabaye mu gihugu cyacu. Umuhutu cyangwa Umutsi wishe bagomba kubihanirwa kimwe. Nabacu batabarutse tukagira uburenganzira bumwe bwo ku bibuka no kubashyingura mu cyubahiro.

-Intambwe ya kabili tugomba gutera:

Kugira ukwemera : Kwemera ko ubutegetsi bw’agatsiko k’abicanyi buyobowe na general Kagame atari umusozi udashyigurwa.

Kwemera gushyigikira ibikorwa by’INKINGI byo guha u Rwanda abayobozi barukwiriye, badafite amaraso k’untoki.

Igihe cyo kurira cyararangiye, Banyarwandakazi, Banyarwanda, ubu ni igihe cy’ibikorwa.

Imana ikomeze ibarinde.

TURI KUMWE KANDI TWESE HAMWE TUZATSINDA.

Victoire Ingabire UmuhozaUmuyobozi wa FDU-Inkingi