Invitation Kamarampaka, le 22/09/2007 à La Haye - Pays Bas (21.08.07)
FDU-INKINGI yishimiye gutumira abanyarwanda batuye mu Buholandi no mu bindi bihugu by’uburayi n’ahandi, mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 46 ya KAMARAMPAKA.
Igihe ibirori bizabera : Kuwa gatandatu tariki ya 22 Nzeri 2007 guhera saa munani
Aho bizabera : TENIERSSTAAT 15-17 - Den Haag (La Haye – Pays Bas)
Kuhagera :
- Uvuye Den Haag Central Station : Ni ugufata tram 6 igana Den Haag ukaviramo Vaillantlaan (hari akagendo k’ iminota ibiri).
- Uvuye Den Haag Holland Spoor : Ni ugufata tram 12 igana Duindorp ukaviramo Hobbemaplein (hari akagendo k’iminota irindwi).
Uko gahunda iteye :
- Kuva saa munani kugera saa cyenda : hateganijwe ibiganiro mbwirwaruhame ku bibazo by’ingutu byugarije Abanyarwanda :
- Dismas Nsengiyaremye : azatugaragariza uburemere bw’ikibazo Kiga-Nduga n'ingaruka zacyo ;
- Claver Kanyarushoki : azasesengura intambwe zigomba guterwa kugirango ubwiyunge bw'abanyarwanda bushoboke ;
- Victoire Ingabire Umuhoza : azadushishikariza gushyira hamwe kugirango dutsinsure ingoma y’igitugu ya FPR-Inkotanyi.
- Kuva saa cyenda kugera saa kumi : kungurana ibitekerezo
- Guhera saa kumi : kwidagadura no gukomeza kungurana ibitekerezo.
Kwinjira ni ubuntu
Mukeneye ibisobanuro mwabaza kuri : +31(0)6 28350845 cyangwa +31(0)6 4253482


