Ijambo ryo ku munsi wa Kamarampaka 2008 (01.10.08)

Zevenhuizen, 25 Nzeli 2008

ISABUKURU Y’IMYAKA 47 YA KAMPARAMPAKA MU RWANDA

Banyarwandakazi,
Banyarwanda,

Muri iki gihe igihugu cyacu kiri  mu icuraburindi, bitewe n’ubutegetsi bw’igitugu bwagatsiko  k’abicanyi mu Rwanda, abanyarwanda benshi bareba ibyo bibazo bya politiki bikomeje kubavutsa uburenganzira bwabo bwo kwishyira ukizana , baribaza bati: Ese ubundi impaka zararangiye ? Abandi bakagira bati uwo munsi wa Kamparampaka ni umunsi waba Parmehutu baririmbye bati Gahutu iratsinze none Gatutsi iraganahe?

Ibyo bibazo abanyarwanda bibaza, FDU-INKINGI, nk’impuzamashyaka yifuza kugeza k’ubanyarwanda kuri politike ishingiye ku kwishyira ukizana kwa buri mu Nyarwanda muri Demokarasi, politiki ishingiye k’ukuri, ubutabera busesuye, kubaka u Rwanda rukaba igihugu kingendera k’umategeko, birumvikana ko tutakwirengangiza ibyo bibazo bamwe mu Banyarwanda bibaza.

Soma ijambo ryose