ITANGAZO RYA CEP RISHIMANGIRA IBARUWA YA MADAME INGABIRE VICTOIRE YO KW’ITARIKI YA KANE MATA 2014

Nyuma y’uko kw’itariki ya kane Mata 2014 Madame Ingabire Victoire asohoye ibaruwa
yerekana ku mugaragaro ubuyobozi bukuru bw’ishyaka ashyigikiye kandi akorana nabwo,
hari abashinyaguzi n’inyangabirama batangiye kujora no gukerensa iyo nyandiko ngo yaba ari
incurano cyangwa impimbano.
Akaba ari yo mpamvu, twebwe abagize komite nshingwabikorwa y’agateganyo (CEP) ikorera
i Kigali, akaba ari natwe dukurikirana umunsi ku munsi ubuzima bwa Madame Ingabire
Victoire, twifuje gutangariza abantu bose ibi bikurikira :

  1. Ibaruwa Madame Ingabire Victoire yanditse kw’itariki ya kane Mata 2014 yayihaye umwe muri twe wari wagemuye uwo munsi, amusaba kuyishyikiriza Ndahayo Eugène.
  2. Turasaba abashinyaguzi ko aho kwihutira kunenga bajya babanza bakazirikana ko Madame Ingabire ari muri gereza, ko atari umunyabiro. Tuboneyeho n’umwanya wo kwiyama ibinyamakuru bimwe na bimwe bikunda kw’ivanga mu bibazo bya FDUINKINGI, bititaye ku kuri, ahubwo ari ugushaka gukongeza.
  3.  Madame Ingabire, nk’uko yabisobanuye mw’ibaruwa ye, arifuza ko ishyaka ryose ryarangwa no kumvikana no gutahiriza umugozi umwe, ariko bikaba bigaragara ko hari abatabikozwa, bifuza gukomeza gukorera hanze y’ishyaka bagamije inyungu zabo bwite no gushyiraho inzego zitazwi mw’ishyaka. Turasaba dukomeje abo bose kugaruka mu murongo kuko ibihe bikomeye turimo bitatwemerera gukomeza uwo mukino.
  4. Turasaba abaterankunga n’abandi bose bakunda ishyaka FDU-INKINGI n’umukuru waryo Madame Ingabire Victoire gukomeza gushyigikira ubuyobozi bukuru buyobowe na Ndahayo Eugène kuko aribwo twe na Perezidante wacu, Madame Ingabire, dushyigikiye.

Bikorewe iKigali tariki ya 14/04/2014
Twagirayezu Fabien
Umuvugizi wa CEP

 

Reba itangazo hano

Save on DeliciousShare via email
  • Date de parution :