IFUNGWA RYA SIBOMANA SYLVAIN UMUNYAMABANGA WUNGIRIJE W’AGATEGANYO

Komite nshingwabikorwa bya FDU-Inkingi CEP ikomeje kwamagana ifungwa ry’Umunyamabanga wungirije w’agateganyo Sibomana Sylvain ufungiye muri gereza ya Kimironko,tukaba dukomeje gusaba ubutegetsi bwa FPR kumurekura cyo kimwe nabandi banyepolitiki bafungiye ibitekerezo byabo.

Sibomana Sylvain yafatiwe ku cyicaro gikuru cy’urukiko rw’ikirenga ubwo yari yitabiriye urubanza rwa Madame Ingabire Victoire kuwa 25/03/2013 icyo gihe akaba yarashinjwe gukora imyigaragambyo itemewe,aza gukatirwa  igihano cyo gufungwa imyaka 2n’urukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga kuwa 22/11/2013.Nyuma yo gukatirwa icyo gihano abifashijwemo n’umwunganizi we mu mategeko Maitre Mukamusoni Antoinette bajuririye urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemezako icyo gihano kigumaho nkuko rwasomwe kuwa 13/03/2014.

Twabibutsako kandi ko Sibomana Sylvain yongeye gushyirwa mu rundi rubanza mu rukiko rwisumbuye rwa Rusizi-Karongi aho yarezwe gukoresha inama itemewe ari kumwe n’abandi barwanashyaka 7 rukaba rwaramuhamije icyaha kuwa 12/12/2013 rukamukatira gufungwa imyaka 8.Ishyaka FDU-Inkingi rikaba risanga ibyo byose bigamije gutera ubwoba no gucecekesha abatavuga rumwe na FPR no gukomeza kubabuza ubwinyagamburiro nkuko babikoreye Madame Ingabire Victoire Umuyobozi mukuru wa FDU-Inkingi bakamuhanisha imyaka 15 y’igifungo,cyo kimwe na Maitre Bernard Ntaganda,Mushayidi Deogratias nabo bahamijwe ibyaha batigeze bakora.

CEP ikaba ikomeje gushimira ubuyobozi bukuru bwa FDU-Inkingi  buyobowe na Bwana Ndahayo Eugene bukomeje gufasha izo mpirimbanyi dore ko nubwo Komite Mpuzabikorwa(CC) yirirwa isohora amatangazo ku mbuga ntacyo imariye abo bose bafunzwe haba mu kubaha ikibatunga,ubwunganizi mu mategeko n’ibindi byangombwa bakenera, byose CC ibikora ari ukujijisha no gukina ku mubyimba ari abafunzwe ari na CEP izi neza uburemere bw’ibibazo bafite kuko ariyo ibitaho buri munsi inabasura buri gihe.

Uko gutereranwa bigeze aho byatumye Sylvain Sibomana mw’ibaruwa yagejeje ku Buyobozi bukuru kw’itariki  ya 11/02/2014 afata icyemezo cyo kwitandukanya na CC ya Nkiko kuko ntacyo imumariye.

Tukaba tuboneyeho akanya ko gushimira Ubuyobozi bukuru bwa FDU-Inkingi bufatanyije na CEP mu gukomeza gushakira hamwe igisubizo cyihutirwa mu gukemura icyo kibazo cy’umwunganizi wamufashije kuburana kandi ukimufasha mu manza zisigaye kuko akomeje inzira yo gusaba ubucamanza bwa FPR kumurenganura aho aziyambaza urukiko rukuru n’urukiko rw’ikirenga kugeza igihe asubijwe uburenganzira bwe.

Turangije tubashimira kandi tubasaba gukomeza kutuba hafi mu rugamba twiyemeje.

Bikorewe I Kigali 19 /03/2014

Twagirayezu Fabien

Umuvugizi wa CEP

Itangazo muri pdf

Save on DeliciousShare via email
  • Date de parution :