ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU

Inama y’Igihugu Iharanira Impinduka ya Demokarasi mu Rwanda, CNCD mu magambo ahinnye y’igifaransa, ihuriro ry’imitwe iharanira demokarasi CNR-Intwari, FDU-Inkingi na ODR-Dufatanye, iramenyesha Abanyarwanda bose ndetse n’Abanyamahanga bakurikira ikibazo cy’u Rwanda, ko nk’uko byasobanuwe muri kimwe mu bitangazamakuru by’Abanyarwanda bikorera mu mahanga, nta cyemezo cyo kurema icyitwa ‘Coalition Forces for Change in Rwanda’ yigeze ifata.

Yongeye kwibutsa ko bene icyo cyemezo kiramutse gifashwe, byatangazwa n’inzego zibishinzwe, nk’uko bisanzwe bigenda.
CNCD iributsa kandi abakomeje kwirengagiza ibisobanuro byatanzwe abo aribo bose, ko uko kwigiza nkana no gukomeza gukwiza amakuru adafite ishingiro nibikomeza, izabifata nk’ubugizi bwa nabi, bukwiye igisubizo kigenerwa bene ubwo bugizi bwa nabi.
Bikorewe i Martigny, tariki ya 28 Mutarama 2014
Jenerali Emmanuel HABYARIMANA
Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Igihugu
 
Contacts
 
Gén. Habyarimana Emmanuel
Président
Eugène Ndahayo
Secrétaire Général et Porte-parole
Soma muri pdf hano
Save on DeliciousShare via email
  • Date de parution :