Akanyamakuru ka Mutarama 2014

Ese koko ubuhutu, ubututsi cyangwa ubutwa, ni « inzego z’imibereho » ? Dr Jean-Baptiste Mberabahizi, Umunyabanga Mukuru, akaba n’Umuvugizi
Muri uyu mwaka w’i 2014, abana b’abanyarwanda bavutse muri 94 bazuzuza imyaka 20.  Umuntu ufite imyaka 20 ntabwo aba akiri umwana. Aba ari umusore cyangwa umukobwa ushyitse, ushobora no kuba yararushinze, ndetse akaba yaba ari n’umubyeyi. Abanyarwanda bari muri icyo kigero ni bo bafite ingufu zo kurengera u Rwanda. Abashoboye kuguma mu mashuri, bageze muri Kaminuza. Abo bose nibo bayobozi b’ejo. Uretse ingufu z’imitsi, bafite n’ingufu z’ibitekerezo. Ibitekerezo bafite mu mutwe wabo nibyo bizagena aho bazaganisha ubuzima bwabo bwite, ubw’ingo zabo ndetse n’ubw’igihugu.
Muri iyi nyandiko, ntabwo nifuza kujya mu by’ingufu z’umubiri. Ikingenza ni ukuganira mu by’ingufu z’ibitekerezo. Kugira ingufu z’ibitekerezo, bishingira ku kugira ibitekerezo bisobanutse, ntujijwe cyangwa ngo wemere ko bakujijisha, ukamenyera gusiganuza ibyo ubwirwa cyangwa usoma, ugamije kugira igitekerezo cyawe bwite, kabone n’iyo waba utagisangiye n’imbaga.
Ndifuza ko tuganira kuri kimwe mu bibazo by’ingorabahizi by’u Rwanda, byagize ingaruka mbi inshuro nyinshi ku gihugu. Icyo kibazo ni ikibazo cy’amoko. Icyo ngambiriye, si ukwiga icyo kibazo, twazakiga nyuma. Ahubwo ni ukubanza kumenya ngo kuba umuhutu, kuba umututsi, kuba umutwa ni iki ? Ubuhutu, ubututsi, ubutwa, ni iki ?
Leta ya FPR-Inkotanyi, kuva yajyaho, aho kugirango isobanure ibintu, ahubwo irabihuhura, ugasanga igambiriye gutera urubyiruko urujijo, kurugira injiji cyangwa kururindagiza, igamije guhisha ububi bwayo. Ibikora ibicishije mu nzira nyinshi. Ibicisha mu bitangazamakuru binyuranye : radiyo, televiziyo, ibinyamakuru byandikwa, imbuga nkoranyambaga, n’ibindi…Itanga inyigisho za politiki biciye mu ngando n’ibyo yise « itorero ry’igihugu ». Itanga inyigisho za politiki mu mashuri biciye mu isomo ry’imboneragihugu (civisme). Hari na gahunda yihariye imaze iminsi mike itangijwe ku mugaragaro yiswe « Ndi Umunyarwanda ». Mu nyandiko zabanjirije iyi, twigeze kuganira ku byo igamije mu by’ukuri : guhindura bamwe mu banyarwanda, abenegihugu bacagase, bahora bububa, bafite ipfunwe, ngo bagomba kugira kubera icyaha cya jenoside, ngo « yakozwe na bene wabo », bo bataranavuka. Ikoresha kandi ibitabo bitandukanye, byandikwa n’injijuke zihariye, zibigize umwuga.
Muri iyi nyandiko, turarebera hamwe icyo ubuhutu, ubututsi, ubutwa atari cyo. Kuko icyo igamije atari ubushakashatsi. Ahubwo ni ukugorora ibyo Leta ya FPR-Inkotanyi igoreka, ibigambiriye. Leta ya FPR-Inkotanyi yigisha ko mu Rwanda rwo hambere, « ubuhutu, ubututsi, ubutwa » ngo byari « inzego z’imibereho ». Ese koko nibyo ? Ese uretse Leta ya FPR-Inkotanyi, abandi babivuga ni bande ? Ese baba babitewe n’iki ? Ese ababikora nkana, nka Leta ya FPR-Inkotanyi, babikora bagamije iki ?
Inzego z’imibereho ni iki ?
 
 
Abakoresho iyi mvugo, ntabwo bose baba bavuga ibintu bimwe.  Imyumvire ikunze gukoreshwa ni iy’injijuke zigendera ku mitekereze y’abakire, kandi ni nayo yogeye ku isi yose. Muri iyi myumvire, inzego z’imibereho (classes sociales/social classes) ni amatsinda y’abantu bahuje imibereho (social status/statuts social). Ibi bitekerezo ni by’abanyamahanga. Inkoranyamagambo y’icyongereza yitwa Oxford Dictionary isobanura aya magomba igira iti : « social class : a division of a society based on social or economic status ». Iyi myumvire niyo Leta ya FPR-Inkotanyi ikoresha. Ikavuga ko « abahutu, abatutsi » ngo byari « inzego z’imibereho » !
Muri iki gihe, iyo myumvire ikoreshwa mu gushyira abanyarwanda mu byiciro bise « ibyiciro by’ubudehe ».  Muri ibi byiciro, Leta ya FPR-Inkotanyi ishyira buri munyarwanda muri kimwe mu bikurikira : (1) abatindi nyakujya, (2) abatindi, (3) abakene, (4) abakene bifashije, (5) abakungu, (6) abakire.  Icyiciro cya mbere cy’ubudehe cyo abo igishyiramo yabahaye n’ andi mazina mabi y’ibitutsi : umuhanya, umutindi buriburi, umudirigi, impezamaryo, imuhirimbiri, imwinazi, n’ayandi menshi ateye isoni…
Bene iyi myumvire y’inzego z’imibereho ntabwo ariyo y’umwimerere. Iyi mvugo yadukanywe n’umuhanga mu by’imitekerereze, ubukungu ndetse na politiki w’umudage witwaga Karl Marx. Yakoresheje iyi mvugo ashaka kuvuga « abantu bari mu cyiciro kimwe, bitewe no kuba batunze cyangwa badatunze ibibyazwa umusaruro » ndetse bakaba banahuje « kuba bafite uruhare rusa mu gukoresha cyangwa kudakoresha abantu » mu kubyaza ibintu umusaruro.
Iyi myumvire ikaba igaba abantu mo ibice bibiri by’ingenzi : abanyakazi cyangwa abakozi n’abagaga. Abanyakazi ni abantu badatunze ibintu cyabyazwa umusaruro kandi batagira uwo bakoresha. Ahubwo bo bakaba bagurisha ingufu zabo bagahabwa umushahara, ukaba ariwo ubatunga, ugatunga n’ingo zabo. Bakaba kandi bo nta muntu n’umwe bakoresha mu bintu bibyara imusaruro.
Abagaga bo ni abantu batunze ibintu bibyazwa umusaruro kandi bakaba barangwa no gukoresha abandi bantu (bake cyangwa benshi) mu mirimo ibyara umusaruro, nawo kandi ukaba uwabo. Ingero ni nka Inyange Industries Ltd. Bene uruganda ni abagaga. Nabo abakozi bo mu ruganda ni abanyakazi.
Ese koko abatwa, abahutu n’ abatutsi ni inzego z’imibereho ?
 
Umuntu akurikije iyi myumvire ya FPR-Inkotanyi ivuga ngo kuba umuhutu, umututsi cyangwa umutwa ni inzego z’imibereho, tuvuge dukoresheje inzego z’ubudehe, yavuga ko Abatwa (Leta isigaye yita « abashigajwe inyuma n’amateka ») ari abatindi nyakujya (icyiciro cya 1 cy’ubudehe) cyangwa abatindi (icyiciro cya 2 cy’ubudehe). Naho Abahutu bakaba ari abakene (icyiciro cya 3) cyangwa abakene (icyiciro cya 4 cy’ubudehe) bifashije cyangwa se abakungu (icyiciro cya 5 cy’ubudehe). Noneho Abatutsi bakaba abakire(icyiciro cya 6 cy’ubudehe).
Buri muntu wese utekereza azi neza ko ibi bintu ataribyo. Byaba mu Rwanda rw’ubu cyangwa mu Rwanda rwa kera. Impamvu ni uko hariho abatwa bakomeye kandi bakize nka Basebya. Naho abahutu bo, uretse no kuba barimo ibyiciro bitandukanye, hariho n’abami n’ibikomangoma, batwaraga ibihugu byabo. Kuvuga rero ngo abo bahutu bari ‘abakene cyangwa abakene bifashije » ntabwo aribyo na busa. Ni ikinyoma cyambaye ubusa. Ibihugu batwaraga byari binini. Ndetse abami b’abanyiginya iyo bavuga uko ingoma yabo yadutse, bavuga ko bageze mu Rwanda (bamanutse) bakirwa n’umwami Kabeja wo mu Mubari. Kabeja yari umuhutu w’umuzigaba.
Na none kandi, abatutsi bose si ko bari abakungu cyangwa abakire. Ari ubu, ari no hambere. Hariho abatunzi b’inka nyinshi, hakaba n’abakene, baba batunze inka nke cyane, ariko ntibibabuze kuba abatutsi. Kuvuga rero ko kuba umututsi byari kuba umukire naho kuba umuhutu bikaba kuba umukene, ni ikinyoma cyambaye ubusa.
Yego muri ibi bihe abakire benshi ni abatutsi. Ariko ntibivuga ko umukire wese ari umututsi.  Ntibinavuga ko umututsi wese ari arumukire. Hari abatutsi mu nzego zose z’imibereho. Ariko ibintu bikomeje bitya, ndetse abahutu bakize bose bakihutura nk’uko byagendaga mbere y’ubukoloni, amaherezo koko abakire bose wazasanga ari abatutsi. Bikaba byagera igihe abatabizi bakeka ko kuba umututsi ari ukuba umukire.
Ukurikije imyumvire y’umwimerere ya Karl Marx, na none ntabwo bishoboka ko umuhutu cyangwa umututsi bivuga inzego z’imibereho. Waba ushaka kuvuga ko abahutu ari abakozi n’aho abatutsi bakaba abakoresha. Nta muntu n’umwe utekereza ushobora kwemera ko ibi bintu byaba aribyo. Kubyemeza rero ni ikinyoma cyambaye ubusa. Nta muntu n’umwe utazi ko abagaga bose atari abatutsi. Nta n’utazi ko abakozi bose atari abahutu. Byaba mu Rwanda rw’ubu, byaba mu Rwanda rwa mbere y’ubukoloni.
Ikigaragaza ko ataribyo ni uko nko mu Rwanda rwa kera hariho « inzego z’ imibereho » zujuje neza ibyo Karl Marx avuga. Urugero ni nk’abakonde n’abagererwa. Ijambo umukonde riva ku nshinga « gukonda ». Ni ugutema ibiti ahantu hadatuwe, maze iyo sambu ikaba iyawe n’umuryango wawe wose. Byabyaye uburyo bwo kubaho bwitwaga ubukonde. Icyarangaga umukonde ni uko yaba atunze ubutaka bunini cyane atanashobora guhinga wenyine n’umuryango we.
Abantu batagira ubutaka bashoboraga kumugana, akabakebera isambu yo guhinga, maze nabo bakajya bamuhingira, bakamutura n’amaturo igihe bejeje ndetse bakamutabara igihe atewe cyangwa ateye. Bene aba bantu bitwaga abagererwa. Umugererwa biva kuri ntera « kugera », ni ukuvuga guhabwa urugero rw’ubutaka. Mu majyaruguru y’u Rwanda, mbere y’ubukoloni, ubukonde bwari bukomeye. Bwageze aho bucika muri republika ya kabiri. Ariko bwamaze imyaka amagana n’amagana. Kandi ari abakonde, ari abagererwa, bose bari abahutu. Ni ukuvuga rero ko kuba umuhutu bitavuga kuba mu rwego rumwe rw’imibereho. Ahubwo abagererwa bari bari mu rwego rw’abatagira ubutaka, naho abakonde bakaba mu rwego rw’abatunze ubutaka, kuko aribwo bwonyine bwabyazwaga umusaruro mu bukungu bw’icyo gihe.
Mu gihe cy’ubuhake. Rwanda rwo hambere na none hariho abantu batunze ibikingi. Ibyo bikingi bakaba barabigabiwe n’umwami. Umwami yabibagabiraga kubera ko yari yaraciye iteka ko ariwe nyir’ubutaka bwose mu Rwanda. Uwo yahaga imisozi, bavugaga ko yamugabiye, nawe akavuga ko yagabanye. Akazajya gukura ubwatsi, ni ukuvuga gushimira umwami. Imisozi yagabanye, igahinduka rero igikingi cye. Abantu bayituyeho bakamwita shebuja. Nabo bakamubera abagaragu. Ku buryo bagombaga kumukorera nta ngurane. Babyitaga gufata igihe. Buri muryango woherezaga umugabo cyangwa umuhungu wo kujya gukorera shebuja ku busa kandi ku gahato rimwe mu cyumweru. Nibyo bitaga « gufata igihe ». Umusore utarashaka yashoboraga kujya kujya gufata igihe mu kigwi  cya se. Bikaba bityo ubuziraherezo, uko ibisekuru byagendaga bisimburana.
Abari batunze ibikingi, abanyabikingi, bari urwego rumwe. Abakoraga uburetwa bakanatanga amaturo, bakajya gufata igihe, bo bari abanyaburetwa. Mu by’ukuri, izi nizo zari inzego z’imibereho. Akenshi abanyabikingi babaga ari abatutsi. Abajyaga gufata igihe bakaba abahutu akenshi. Ariko ntibivuga ko buri mututsi wese yari umunyagikingi cyangwa ko buri muhutu wese yari umuretwa cyangwa agomba gufata igihe. Kuvuga ko abahutu n’abatutsi byari inzego z’imibereho ni ikinyoma cyambaye ubusa. Nta shingiro bifite.
Abavuga ko ari inzego z’imibereho babiterwa n’iki ?
 
Abavuga ko kuba umuhutu cyangwa kuba umututsi byari inzego z’imibereho, babiterwa n’ubujiji cyangwa n’impamvu za politiki igamije kujijisha rubanda. Abantu benshi ntabwo igihe cyose bakoresha amagambo basobanukiwe. Hari abatumva koko icyo ayo magambo yavugaga. Ariko mu by’ukuri, mu buzima bwabo bwa buri munsi, baba bazi neza icyo ayo magambo avuga. Abavuga ko ari inzego z’imibereho (classes sociales/social classes), batekereza nk’abanyamahanga, bashingiye ku myumvire itari iy’i Rwanda. Bashaka kwumva u Rwanda nk’uko abanyaburayi baruvuga. Bagashakisha icyasa n’icyo abanyaburayi bumva, cyangwa bamenyereye.
Icya mbere bamenyereye ni amoko (races). Iyi niyo myumvire abanyarwanda benshi bari bafite mu gihe cya gikolonize. Abazungu baje bavuga ko abatutsi ari ubwoko bwegereye ubwabo. N’aho abahutu ari ubwoko bw’abirabura koko buri hasi. Bashakira abatutsi inkomoko i Burayi. Naho abahutu bakaba ari ‘abantu’ ni ukuvuga abanyafrika ba kavukire. Iyi myumvire siyo. Umuntu wese ujijutse azi ko atariyo kuko abantu bose bo ku isi, bivugwa ko bose bakomotse muri Afrika. Hari abanyafrika babona ataribyo, kuko bumva ko ari abahutu, ari abatutsi bose ari abanyafrika. Hari n’abandi bumva aribyo koko, ko abatutsi bakomoka muri Isiraheli. Bakaba rero ari abayahudi. Iyi myumvire niyo yogeye mu banyarwanda benshi.
Icya kabiri bamenyereye ni amoko ariko ashaka kuvuga ibyo abazungu bita ethnies/ethnicity. Bareba ibiranga bene aya « moko », bagasanga abahutu n’abatutsi b’ubu babihuje. Bigatuma bavuga bati twaba twibeshye turamutse tuvuze ko ari « amoko ». Abatagamije kubeshya rubanda rero, bavuga ko abahutu n’abatutsi ari inzego z’imibereho, kubera amaburakindi. Ariko rero baribeshya na none. Impamvu ya mbere ni uko kuba abanyarwanda basangiye ururimi, atari ibintu byahozeho na mbere hose. Mbere y’abakoloni, ntabwo abanyarwanda bose bavugaga ikinyarwanda. Hari abavugaga urukiga (rwegereye ikinyankore) nko mu Ndorwa. Ikinyarwanda bagiye bakigira mu ishuri, aho amashuri aziye. Mu karere kegereye imbibi z’u Rwanda na Republika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ku Nkombo, ntabwo bavugaga ikinyarwanda. Bavugaga amashi. Ikinyarwanda bakigiye mu ishuri.
Kuvuga rero ngo abahutu n’abatutsi bavugaga ururimi rumwe, icya mbere sibyo, icya kabiri uretse nabo, n’abanyarwanda bose ntabwo bavuga ururimi rumwe. Abantu kandi bashobora kuba basangiye ururimi, badasangiye ubwoko. Urugero ni nk’abirabura n’abanyamerika bava i Burayi. Abirabura bajyanywe mu  bucakara muri Amerika, mu bihugu by’Abarabu, bataye indimi zabo, basigara bavuga indimi z’aho bajyanywe : icyongereza, icyarabu. Kuba bavuga izo ndimi, ntabwo bivuga ko bahuje ubwoko n’abo bazisangiye.
Iyo FPR-Inkotanyi ivuga ko ubuhutu, ubututsi ari inzego z’imibereho iba igambiriye iki ?
 
FPR-Inkotanyi ivuga ko abahutu, abatutsi, zari inzego z’imibereho. Ikavuga ko n’ikimenyimenyi, uwabaga afite inka nyinshi, yashoboraga kuba umututsi. Ikabishingira ku kuba abategetsi bo ku ngoma ya cyami y’abanyiginya, akenshi bababaga ari abatutsi. Ibi ariko nk’uko twabibonye ntabwo aribyo. Icya mbere ni uko abategetsi bose batari abatutsi. Hariho n’abahutu n’ubwo babaga ari bake. Ikindi twabonye ni uko abatutsi bose batari abakire. FPR-Inkotanyi irabizi neza.
Impamvu FPR-Inkotanyi yigisha ikinyoma nkana ni iyihe ?
 
Impamvu nyamukuru ni ukujijisha rubanda, igamije guhisha imiterere y’ubutegetsi yashyizeho. Icya mbere igamije guhisha ni ukuba abategetsi benshi benshi ari abatutsi. FPR-Inkotanyi yavutse ari umuryango wiganjemo abatutsi, ugamije kandi kubohoza abatutsi, nk’ubwoko bwari butsikamiwe nyuma y’ihirima ry’ingoma ya cyami. Abayobozi bayo, uhereye ku isonga, akomoka mu miryango y’abatutsi. Ntabwo rero yifuza ikintu icyaricyo cyose cyabiragagaza. FPR-Inkotanyi igamije kujijisha urubyiruko. Igamije gukwiza ikinyoma, ikagitsindagira mu mitwe y’urubyiruko, cyane cyane abavutse kuva ifashe ubutegetsi, byose bikaba bigamije guhisha imiterere yayo nyakuri : kuba ari umutwe wa politiki ushingiye ku bwoko kandi ugamije kurengera ubwoko bumwe.
Iyo uhereye ku nzego z’imibereho ubwazo, usanga FPR-Inkotanyi itanahagarariye inyungu z’abakozi cyangwa abatunzwe n’ubutaka b’abatutsi. Ahubwo usanga igambiriye gutwikira agatsiko k’abagaga b’abatutsi bakomora umutungo ku guhakwa kuri Pawulo Kagame. Abo bagaga basa n’abanyabikingi ba kera, kuko bashobora bagabirwa kandi bakaba banyagwa igihe cyose baketsweho kudohoka mu kuramya nyagasani Pawulo Kagame. Ngiyo impamvu babeshya rubanda, cyane cyane urubyiruko ko mu by’ukuri kera, umuhutu, umututsi, byavugaga inzego z’imibereho. Icyo kinyoma kigomba gucika.
Dr Jean-Baptiste Mberabahizi
Umunyamabanga Mukuru, akaba n’Umuvugizi wa FDU-Inkingi
Mu karere ishyamba si ryeru : haratutumba intambara.  Eugène NDAHAYO, Umuyobozi Mukuru w’Inzibacyuho.
Mu mwaka ushize, ikibazo cy’intambara yayogozaga akarere k’iburasirazuba bwa Kongo, aho inyeshyamba ziyise M23 zari zarigize akari aha kajya he, ni cyo cyari kw’isonga ry’ibibazo bihangayikishije ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigali n’umuryango mpuzamahanga. Byabaye ngombwa ko Leta y’u Rwanda ishyirwa ku nkeke n’ibihugu by’ibihangange kw’isi , cyane cyane USA na UK, kugirango intambara ihoshe.
Kuva kuri 25 Ugushyingo kugeza ku ya 5 Ukuboza 2103, ingabo za Loni na Brigade igizwe n’ingabo za Tanzaniya na Africa y’Epfo ndetse na Malawi zarashe urufaya inyeshyamba za M23 ; zibonye umuriro uzibanye mwinshi zikwirwa imishwaro, zimwe zihasiga agatwe, izisigaye zimanika amaboko, izindi zihungira mu Rwanda no muri Uganda.
Muri iyi minsi, iyo uteze amatwi ibivugwa, ukitegereza ibirimo kubera hirya no hino mu karere ugafata umwanya wo kubisesengura usanga nta kabuza intambara igiye kwongera kurota.
1- Amakuru menshi aturuka mu karere aremeza ko, n’ubwo M23 yatsinzwe ku mugaragaro ndetse hagasinywa n’amasezerano arangiza intambara, M23 irimo kwisuganya ibifashijwemo n’ibihugu n’ubundi byari bisanzwe biyishyigikiye (Uganda n’u Rwanda). MONUSCO na yo irabihamya ; ndetse n’umuryango w’Abibumbye umaze gusohora raporo yongeye kugaragariza amahanga uruhare rwa Leta y’URwanda n’inkunga iyo Leta ikomeje gutera umutwe wa M23 muri gahunda yo kwubura imirwano.
2- M23 imaze gutsindwa, Amasezerano ya Addis-Abéba (04/02/2013) umulyango mpuzamahanga wari wahereyeho ufata ingamba zo kurangiza ikibazo cya M23 ntiyubahirijwe uko byari byemejwe. Ayo masezerano ateganya ko nyuma ya M23 hagombaga gukurikiraho indi mitwe y’inyeshyamba ibarizwa ku butaka bwa RDC, na FDLR irimo. Iyi ngingo y’amasezerano iracyateza ikibazo. Ku ruhande rumwe, imitwe y’abanyecongo yihutiye kwishyira mu maboko ya MONUSCO inayishyikiriza intwaro maze n’abibishaka basaba kwinjizwa mu ngabo za Congo.
Kuri FDLR si ko byagenze : mu minsi ya mbere Leta ya Congo na Loni  bashimangiraga ko amasezerano ya Addis-Abéba agomba kwubahirizwa byanze bikunze. Nyuma imvugo yabaye nkihinduka, MONUSCO ivuga ko hagomba igihe cyo gutegura ubulyo bwo kurwanya FDLR kuko ubwakoreshejwe kuri M23 butagira icyo butanga : ngo n’ubwo zari inyeshyamba, M23 yari umutwe w’ingabo ukora kandi ufite imiterere nk’iy’ingabo zisanzwe ; FDLR yo ikaba ari inyeshyamba zivanze n’imiryango yazo, impunzi n’abandi baturage b’uturere ibarizwamo. Ibi Leta y’U Rwanda ntibikozwa ahubwo ibifata nk’akagambane,
 
3- Ikibazo cya FDLR cyafashe indi ntera.
3.1. Mu myaka 20 ishize, Leta y’u Rwanda yihatiye kwemeza isi yose ko inyeshyamba z’Abanyarwanda zibarizwa muri Kongo ndetse n’impunzi ziri muri icyo gihugu ku bulyo bwa rusange ari interahamwe n’ingabo za Leta ya cyera n’abandi bicanyi bagize uruhare muri jenoside.
Ubwo intambara ya M23 yari imaze kwambika ubusa Leta y’u Rwanda, Perezida wa Tanzaniya, Jakaya Kikwete, yabaye nk’uca inka amabere ubwo yavugiraga ku mugaragaro ko nta mahoro arambye ashobora kuboneka mu karere igihe cyose Leta y’u Rwanda itazagirana imishyikirano na FDLR. Icyo cyifuzo cyahungabanyije bikomeye Leta y’u Rwanda.  Ndetse ntawabura no kuvuga ko cyahinduye byinshi muri politiki yo mu karere.
Ibitutsi byavunderejwe kuri Perezida Kikwete n’abayobozi b’inzego nkuru za Leta y’i Kigali, kugeza n’ubwo Perezida Kagame akoresha imvugo y’iterabwoba avuga ko « azamwasa », byerekana ubulyo Kigali yashegeshwe n’iryo hinduka ritunguranye mu myumvire y’ibibazo byo mu karere, kandi ko izakora ibishoboka byose igakumira icyo ari cyo cyose gishobora kwerekeza kuri iyo myumvire kuko bitabaye ibyo akayo kaba kashobotse.
3.2. Mu matangazo yayo FDLR imaze iminsi ishimangira ko ikibazo cy’ u Rwanda kizarangizwa n’imishyikirano ; bityo kugirango ihe amahirwe iyo mishyikirano FDLR ivuga ko yafashe icyemezo cyo gushyira intwaro hasi ikayoboka inzira ya politiki nk’andi mashyaka atavuga rumwe na FPR, yizera ko FPR izemera imishyikirano. Kugeza ubu MONUSCO ariko ntiratangaza niba hari umuhango wabaye wo kwakira intwaro za FDLR.
3.3. Ashingiye ku cyerekezo gishya muri politiki y’akarere cyatanzwe na Perezida Kikwete no ku cyemezo cya FDLR cyo gushyira intwaro hasi, amwe mu mashyaka akorera mu gihugu n’andi akorera hanze yahise yiyemeza gukorana na FDLR ku mugaragaro. Ibintu bitashobokaga mu mezi ashize.
 
4- Gushyira hamwe kwa FDLR n’amashyaka atavuga rumwe na FPR si inkuru nziza ku butegetsi bw’i Kigali n’ababushyigikiye. FPR ntabwo yifuza ubwo bufatanye kuko bwagabanya ipiganwa hagati y’abashaka ko ibintu bihinduka bagahuriza hamwe imbaraga zabo bigatuma ubutegetsi bwayo bujegajega ndetse bukanahirima.
Koko rero, biramutse bishobotse amashyaka agashyira hamwe, icyakurikiraho, nk’uko n’ayo mashyaka abyivugira, ni ugusaba imishyikirano na FPR. Ndemeza ntashidikanya ko FPR izanga kuvugana n’iryo huriro rishya ry’amashyaka na FDLR, yitwaje ko ari igikunde cy’abicanyi, nk’uko na mbere  muri 2002 byagenze igihe cya ADRN-Igihango ndetse na CPODR.
5- Leta ya Kagame niyanga imishyikirano, hazakurikiraho iki? Nta kindi ni intambara. Atari ibyo nta mpamvu amashyaka yaba yaragiye gushaka ingufu za gisilikari muri FDLR. Ayo mashyaka kandi na yo arabyivugira. Kuri FPR yo ni ibisanzwe : impamvu zatumye irasa indege muri 94, ikubura imirwano, ni nazo zizatuma yongera guteza intambara ivuga ko ari ukwirengera. Ni byo kandi koko iramutse yemeye imishyikirano, amashyaka akandikwa, agakorera ku mugaragaro ndetse akinjizwa mu nzego z’ubutegetsi, igisirikare cya  RDF kikavanga na FOCA n’abandi maze kikanavugururwa, amatora yakurikiraho FPR yayatsindwa. Ntabwo rero Leta ya Kagame ishobora kubyemera itarananirwa gukoresha ingufu. Ni yo kamere kayo. Izabanza rero iteze intambara kubera ko yanayiteguye.
6- Mu rwego rwo kugirango igihe iyo ntambara izaba ibaye Abanyarwanda n’isi bazashobore kumva ko yari ngombwa, Leta ya Kigali yatangiye ibikorwa byo gutegura imitima  (propagande)  mu bitangazamakuru, mu madisikuru y’abayobozi, mu biganiro mbwirwaruhame. Ingingo zigaruka kenshi ni izo navuze hejuru mu gika cya 2,3 na 4 :
§ Kudakurikirana FDLR kandi biteganywa n’amasezerano ya Addis-Abéba bibangamiye umutekano w’u Rwanda
§ Ibihugu bimwe na bimwe nka Tanzaniya bigambanira u Rwanda bitera inkunga abayobozi ba FDLR bibacumbikira, bibaha impapuro z’inzira bikanabavugira.
§ Hari ibimenyetso byinshi bigaragaza ko FDLR na RNC ari bo bari inyuma y’ibikorwa by’iterabwoba nko gutega no gutera ibisasu hirya no hino mu gihugu. Iki ni cyo imanza  ziswe iz’iterabwoba (procès dit de « terreur ») zigamije.
§ Ihuriro rya FDLR n’amashyaka atavuga rumwe na Leta ni ikimenyetso cy’umugambi w’abicanyi bihishe muri ayo mashyaka wo kwongera gutsemba imbaga bafatanije n’Abatutsi na bo b’abicanyi n’ibisambo. Ibi bikaba bikorwa kandi mu gihe harimo kwibukwa jenoside ku nshuro ya 20. Ni n’amahirwe kuri Leta ya Kigali kuko noneho na Loni yahinduye inyito ya jenoside : inyito yavuye kuri « jenoside nyarwanda » iba « jenoside yakorewe abatutsi ».
7- Mu bindi bihugu byo mu karere na ho birashya bishyira intambara :
§ Abayobozi ba M23 na bamwe mu barwanyi b’uwo mutwe bahungiye i Bugande no mu Rwanda barakidegembya ; nta n’umwe wigeze akurikiranwa n’ubucamanza bwo muri ibyo bihugu cyangwa ubucamanza mpuzamahanga ku marorerwa bakoze. Niba bidakorwa ni uko hari indi mishinga ibateganyirijwe.
§ Ingabo za Uganda zasubiye muri Kongo ku mugaragaro zivuga ko zigiye guhiga inyeshyamba za LRA.
§ Muri Kongo, n’ubwo imitwe myinshi y’inyeshyamba yarambitse intwaro hasi, biravugwa ko hari ishobora kuvuka kubera ko ubutegetsi bwa Kabila bukomeje guseta ibirenge mw’ivugurura ry’ubutegetsi n’imiyoborere myiza ; ibi bikaba biha icyuho abakomeje kwemeza ko Kabila afite abandi akorera atari Kongo.
8- Ikibazo gisigaye ni ukumenya igihugu intambara izabera mo, uzayishoza n’abazayirwana.
§ Ibyo ari byo byose, intambara ntizabera muri Tanzaniya cyangwa mu Rwanda cyangwa se mu Buganda. Abashyamiranye bose icyo bashaka ni Kongo : baba abayifasha kwitabara, baba abayihungabanya.
§ Uzashoza intambara si Tanzaniya. Ntiyatera u Rwanda kuko nta nyungu ibifitemo zo gutera ikindi gihugu atari mu rwego rwo kwitabara. Icyo na yo ishaka ni RDC ntabwo ari u Rwanda. Ni yo mpamvu ifite batayo muri Brigade ya Loni irinze umutekano mu karere k’uburasirazuba bwa Kongo. Tanzaniya ntiyatera u Rwanda gusa ngo kubera ko ifitanye amasinde na Kagame akaba ari na yo mpamvu havugwa ko Tanzaniya ishyigikiye abatavuga rumwe na Leta ya Kigali.
Indi mpamvu Tanzaniya itafata iyambere mu gutera u Rwanda ni uko izi ko Kagame ashobora kubona amaboko ya Uganda, Ethiopia cyangwa Eritreya cyangwa zombi. Birumvikana ko icyo gihe na Africa y’Epfo (isanzwe ifite ingabo muri Kongo) n’ibindi bihugu bya SADC byakwinjira mu ntambara ku ruhande rwa Tanzaniya. Byaba bibaye intambara y’akarere kose. Intambara nk’iyi rero iri kure.
U Burundi bwo ntabwo bwajya muri iyo ntambara y’akarere kose, kubera ko ingabo zabwo zirimo aba-FAB batakwemera kurwanya Kagame. Kandi i Burundi no muri Tanzaniya hari amatora umwaka utaha.
§ RDC nayo si yo izashoza intambara kuko nta ntambara ishaka na Kigali.       Ntiyanayitsinda. Nta n’intambara igishaka ku butaka bwayo.
Nta wundi rero uzashoza urugamba atari Kagame, kuko ari we wenyine ubifitemo inyungu kubera ko ari na we ufite ibibazo. Ibimenyetso byinshi ni we bigaragaza ko arimo gutegura intambara. Gusa na we ntashobora gutera Tanzaniya kuko azi neza ko bitamugwa neza. Icyoroshye ni ukwongera gutera Kongo yitwaje gukumira ibitero bya FDLR n’amashyaka akorana na yo, Leta ya Kigali yemeza ko bari mu mugambi wo gushaka gutera igihugu.
Ikibazo ashigaje kubonera igisubizo ni aho azatera aturutse : k’umupaka w’u Rwanda na Kongo yitwaje ko abagombaga kurangiza ikibazo byabananiye cyangwe bitabashishikaje ? Ni ihurizo rikomeye kuko yasakirana na MONUSCO na ya Brigade y’abasilikari ba Tanzaniya na Africa y’Epfo berekanye ko batisukirwa ubwo bashushubikanyaga M23. Azabyirinda rero. Ni yo mpamvu bitatangaza Kagame akoresheje andi mayeli agashinga undi mutwe w’inyeshyamba, nk’uko yabikoze na M23, na CNDP, na RCD mbere yaho. Icyo gihe ariko, kugirango bidafatwa nko gushoza intambara ku ngabo za Loni na Brigade y’ingabo za Tanzaniya na Africa y’Epfo,  uwo mutwe (mu by’ukuri waba ugizwe ahanini n’ingabo za RDF) wavukira mu bice biri inyuma y’ibirindiro bya FDLR rukahambikanira n’ingabo za FDLR baziturutse inyuma bazerekeza kuri MONUSCO.
Aha ntawabura kwibaza niba ibyatangajwe ku wa gatatu taliki ya 29 Mutarama 2014, n’uhagarariye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Bwana Martin Kobler, mu kiganiro n’itangazamakuru i Kinshasa aho yemeje ko kimwe mu bikorwa byihutirwa by’ingabo za MONUSCO muri uyu mwaka wa 2014 ari ukwambura intwaro abarwanyi b’umutwe wa FDLR ndetse bataretse n’uw’inyeshyamba za Uganda ADF/Nalu, atari ubulyo bwo gukumira intambara na Loni na yo isanga iri hafi niba ntagikozwe.
Birabe ibyuya !
Eugène NDAHAYO
Umuyobozi Mukuru w’Inzibacyuho
Amacakubiri yo muri FDU-Inkingi arimo inyigisho nyinshi kuri opozisiyo nyarwanda. Benoît Ndagijimana, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa 2
Muri Gicurasi 2011, nasohoye inyandiko ku matiku n’amacakubiri byari muri FDU-Inkingi, nsubiza ibyari byanditswe ku mbuga. Iyo nyandiko yitwaga : « Gusubiza inyandiko : FDU-INKINGI : Iminsi y’igisambo irabaze ». Kubera ibisobanuro bihagije nari natanze, byatanze agahenge ku bantu bari bamaze iminsi bavuga ibyo batazi ndetse bakananyuzamo bagashaka kwigarurira ishyaka FDU-Inkingi barikoresha icyo bashatse cyangwa se bagashaka guhutaza bamwe mu bayobozi baryo babaziza ko batavuga rumwe nabo ku bibazo byariho muri FDU-Inkingi..
Sinzinduwe no gusubira mu byo nanditse ubushize muri iyo nyandiko. Sinzinduwe kandi no gushyira hanze inyandiko zose zigaragaza uko ibibazo byo muri FDU-Inkingi byatangiye n’ababigizemo uruhare bose. Nabasezeranyije ko nzabishyira hanze igihe nzaba mbona ko nta cyizere cy’uko ishyaka FDU-Inkingi ryakongera kwiyubaka. Icyizere rero ndacyagifite. Nzinduwe gusa no kongera gutanga umuganda wanjye mu gushakisha indwara ikomeje kworeka opozisiyo nyarwanda, mpereye ku ishyaka FDU-Inkingi kimwe no gutanga ibitekerezo byanjye ku buryo mbona opozisiyo yagombye kwibohora mbere na mbere ingoyi irimo mbere yo kugerageza kubohora Abanyarwanda bakomeje gukandamizwa n’ingoma y’igitugu ya FPR-Inkotanyi.
Ibibazo byo muri FDU-Inkingi, ntabwo ari ibibazo by’abantu ku giti cyabo.
 
Ndagira ngo nibutse abatabizi cyangwa se ababyirengagiza babizi, ko ishyaka FDU-Inkingi rifite inzego ziriyobora. Muri zo twavuga Bureau exécutif, Comité Exécutif na Conseil Politique. Usanga akenshi abantu bavuga ngo ni ikibazo cy’imyanya hagati ya Eugène Ndahayo na Nkiko Nsengimana, nyamara ikibazo nyamukuru cyaratewe no kutubaha inzego n’amategeko agenga ishyaka FDU-Inkingi.
Mbere y’uko Madame Victoire Ingabire Umuhoza asesekara mu Rwanda mu butumwa yari yoherejwemo n’ishyaka, abagize Bureau exécutif bari aba bakurikira :
1. Victoire Ingabire Umuhoza (Présidente)
2. Eugène Ndahayo (1er Vice-Président)
3. Nkiko Nsengimana (2ème Vice-Président)
4. Jean Baptiste Mberabahizi (Secrétaire général et porte-parole)
5. Benoît Ndagijimana (Secrétaire général adjoint)
Muri iri iki gihe, Madame Victoire Ingabire afunze, ni Bwana Eugène Ndahayo, Visi Prezida wa mbere, ukora imirimo y’Umuyobozi Mukuru ku buryo bw’inzibacyuho. Bwana Nkiko Nsengimana, yahisemo kwigomeka, ahitamo kuyobora urwego rutabaho mu ishyaka rwiswe « Comité de coordination », urwo rwego rukaba rwaragombaga guhuza abanyarwanda bo hanze bahoze muri FDU-Inkingi mu gihe ishyaka ryajyaga kuba rigiye mu Rwanda burundu. Kubera ibibazo binyuranye byo kutubaha inzego n’ubuyobozi by’ishyaka, yahagaritswe ku mwanya wa Visi Prezida wa Kabiri.Turabigarukaho.
Bwana Jean Baptiste Mberabahizi, ni we ukomeje kuba Umunyamabanga Mukuru akaba n’Umuvugizi wa FDU-Inkingi. Naho Benoît Ndagijimana, ubu ni we Visi Perezida wa kabiri, akaba yarasimbuye Nkiko Nsengimana. Aha mboneyeho no kwibutsa abasomyi bacu ko site web officiel ya FDU-Inkingi ari : http://www.fdu-rwanda.org, kubera ko abiyemeye gukorera hanze y’inzego za FDU-Inkingi (Komite Mpuzabikorwa cyangwa se CC) nabo bafite site web yabo.
Aha byumvikane neza. Nta mpamvu nimwe yo gukuraho Bureau exécutif kimwe n’izindi nzego ngo kubera ko Présidente yagiye mu butumwa bw’ishyaka. Abantu bane kuri batanu bagize Bureau ntaho bagiye, kimwe n’abakomiseri n’abandi bayobozi bose b’inzego z’ibanze z’ishyaka, n’abarwanashyaka bose b’ishyaka. Ntibyumvikana ukuntu usanga abantu birirwa bisararanga ngo ishyaka ryagiye mu Rwanda, ntirigikorera hanze ! Kuba ishyaka rifite ikirenge mu Rwanda, ntibivuga ko ryose ariho rikorera. Abafite iyo mvugo ni abashaka gusenya ishyaka, bakomeza kujijisha abantu mu nyungu zabo bwite no mu nyungu z’umwanzi duhanganye. Hari n’abihandagaza bakavuga ko bamwe mu bariya bayobozi ntaho bazwi mu ishyaka FDU-Inkingi. Ni akumiro !
Ntekereza ko umunyapolitiki nyawe atagombye kuba inzobere mu macenga gusa. Umunyapolitiki nyawe yagombye kuba inyangamugayo, agahora iteka ashakisha icyagirira igihugu cyose akamaro. Umunyapolitiki wumva ko arwanya Leta y’igitugu kugira ngo nihirima azabe byanze bikunze mu bantu ba mbere bagomba gusarura inyungu z’iyo ntsinzi, uwo munyapolitiki ntacyo amariye opozisiyo. Arwaye ya ndwara ituma ntacyo tugeraho, ugasanga abantu bamwe batera urutambwe, abandi nabo bakurura basubiza inyuma, tukaba nta somo twavanye mu bibazo twahuye nabyo, muri iyi myaka 20 ishize dukwiye imishwaro.
Nta rwego rwitwa « Komite Mpuzabikorwa » (comité de coordination) ruteganijwe mu miterere y’inzego z’ishyaka FDU-Inkingi. Twari twateganyije ko mu gihe ishyaka n’ubuyobozi bukuru byaba bigiye mu Rwanda, abasigaye hanze bagombaga kugira uburyo bakoreramo kugira ngo bakomeze gufasha ishyaka n’abayobozi baryo gukora neza no gushinga imizi mu Rwanda. Ibyo twabyemeje mu nama yabaye muri Kanama 2009. Nkiko Nsengimana ni we wagombaga kuyobora iyo Komite Mpuzabikorwa. Mu nama ikurikiyeho, mu Gushyingo 2009, twaje gusanga mu bayobozi bakuru bagombaga kugenda, umwe gusa, Madame Victoire Ingabire Umuhoza, ari we wahawe ibyangombwa.
Kuri icyo kibazo cy’impapuro z’inzira Leta y’u Rwanda yanze guha abayobozi ba FDU-Inkingi, hiyongeyeho ikibazo cy’amikoro. Koko rero, nkuko nabivuze muri ya nyandiko nasohoye ku mbuga muri Gicurasi 2011, mu nama yo mu Gushyingo 2009, (ni ukuvuga amezi abiri mbere y’uko Madame Victoire Ingabire ajya mu Rwanda), twasanze nta mikoro dufite, ku buryo gukomeza iyo gahunda byari bigoye.
Ibya Komite Mpuzabikorwa ntabwo byari bikiri ngombwa kuko gahunda mu by’ukuri yari imaze gupfa, tubona neza ko abayobozi twateganyaga batari bagishoboye kujya kwandikisha ishyaka no gukorera politiki mu Rwanda.
Nguko uko igitekerezo cy’ubutumwa bw’igihe gito (visite exploratoire de deux semaines) cyavutse. Icyo gitekerezo cyaje kunononsorwa na Bureau exécutif na bamwe mu ba komiseri bari basabwe kwiga uwo mushinga ; mu kwezi kw’Ukuboza 2009, nibwo imirimo ya nyuma yo gutunganya iby’urwo rugendo yakozwe mu kanama kari kayobowe na Madame Victoire Ingabire iwe mu Buholandi. Aha sinabura kwibutsa ko hari bamwe mu bayobozi batari bazi uko iyo gahunda y’urugendo rw’ibyumweru 2 yari iteye, kikaba ari kimwe mu byatumye nyuma abayobozi batavuga rumwe kubyerekeye icyari kigamijwe mu kujya mu Rwanda kw’Umuyobozi mukuru w’ishyaka.
FDU-Inkingi iri hehe mu by’ukuri ?
 
Mu macakubiri yaranze ishyaka FDU-Inkingi, iki kibazo cyakunze kugaruka. Gufata icyemezo cy’uko Madame Victoire Ingabire ajya mu Rwanda adafite undi umuherekeza mubo bari bafatanyije mu buyobozi bukuru bw’ishyaka wamufasha gusohoza ubutumwa bw’ishyaka byaragoranye cyane. Aha ntawabura kongera gushima ubutwari bwa Présidente washoboye kutwumvisha ko akeneye gusa abamuherekeza, ko atari ngombwa kujyana n’abacadres ba FDU-Inkingi, dore ko noneho yari agiye kumarayo ibyumweru 2 gusa. Hari abantu benshi bakomeje kubaza impamvu ibyo bitavuzwe mbere y’uko agenda, cyangwa se ngo bivugwe muri mitingi yo gusezera twakoresheje i Buruseli tariki ya 9 Mutarama 2010. Ikibazo kirumvikana ariko ntawakwirengagiza ko atari agiye muri tourisme, yari agiye mu ndiri y’umwanzi.
Mbere y’uko Madame Victoire Ingabire agenda, havutse ikibazo gikomeye mu ishyaka. Hari bamwe mu bayobozi, harimo Nkiko Nsengimana, baje kumwihererana mu Buholandi, bahindura gahunda yose y’ishyaka. Bakoze nkaho ya gahunda ya mbere twari twarapanze itigeze ihinduka. Nguko uko Nkiko Nsengimana yayoboye Comité de coordination itari ifite impamvu zo kubaho. Nguko uko yatangarije isi yose ko guhera ubwo abarwanashyaka bo hanze bazajya bakorera muri Comité de coordination. Nguko kandi uko Présidente wa FDU-Inkingi yagiye ntagaruke nyuma y’ibyumweru bibiri, ahubwo agashyiraho Comité exécutif provisoire (CEP) muri Werurwe 2010 kugira ngo abone abamufasha gushinga ishyaka mu gihugu. Ibyo nabyo abayobozi bakuru ntibabivugagaho rumwe, kubera ko batumvaga impamvu yo gushyiraho urwo rwego, n’uburyo rwashyizweho.
Nkuko bigaragara, uretse Umuyobozi mukuru Madame Victoire Ingabire Umuhoza, ntawundi muyobozi mukuru w’ishyaka wigeze ajya mu Rwanda. Ubuyobozi bukuru bw’ishyaka buracyari hanze kuko ntabwo bwari bugizwe n’umuntu umwe gusa. Abayobozi ba CEP bari i Kigali, bakuriwe n’ubuyobozi bwo hanze. FDU-Inkingi ikomeje kugira ibirindiro hanze, ikaba inafite amahirwe yo kugira abarwanashyaka mu Rwanda bayobowe mu rwego rw’igihugu n’iyo CEP. Abavuga ko twagaruye ishyaka hanze nyuma y’uko Madame Victoire Ingabire agereye mu Rwanda ni abatumva ishyaka icyo aricyo, abashaka kujijisha cyangwa se gushuka abandi bagamije kudindiza ibikorwa by’ishyaka. Abagize ubuyobozi bukuru bw’ishyaka ntaho bigeze bajya, uretse umwe muri bo Madame Victoire Ingabire. Aho agereye mu Rwanda yashakishije abamufasha, ashakisha abayoboke, ariko ibyo ntibivuga ko yateruye ishyaka ryose maze n’i Kigali ngo pi ! Ubyemera gutyo, ni inkundarubyino.
Kwihisha inyuma y’amazina atazwi kugira ngo hakwizwe ibihuha, amatiku n’amacakubiri
 
Birababaje cyane kubona ibibazo twanyuzemo mu gihe cy’intambara yagabwe na FPR-Inkotanyi na nyuma yayo nta nyigisho namba byadusigiye. Usanga hari benshi muri twe bitwara nka ba « Rutwitsi » ; umuntu akavuga ibintu adashobora gusubiramo imbonankubone, maze mwahura akagusekera. Urugero rwa vuba aha ni urw’umuntu wiyise Ritararenga Vulcain, uherutse kwandika ngo « Amatiku muri FDU-Inkingi aterwa n’iki ? Avahe ? Abibwa na bande ?
Uwo Ritararenga atangira agira ati : «Kuva aho umuyobozi mukuru w’ishyaka  FDU-Inkingi atahiye mu Rwanda kurishingayo no kuryandikisha, abayoboke basigaye mu mahanga batangiye  kuryana ku buryo bamwe bivanye mu nzego z’ubuyobozi barimo bagasa n’abashinga ishyaka rishya  ryabo ariko nti berure ngo barihe irindi zina ritari FDU-Inkingi biyita . »
 
Uyu muntu ni umwe muri ba bantu batekereza ko ishyaka ari umuntu ! Uretse kudashyira mu gaciro, yumva ko kuba Présidente wa FDU-Inkingi yaragiye mu Rwanda mu butumwa yoherejwemo n’ishyaka, ishyaka ryose ryagiye mu Rwanda ? Ishyaka ryagabye amashami kugeza no mu Rwanda ; ibyo bitandukanye no kuvuga ko ryagiye ryose mu Rwanda. Nta rindi zina rero tugomba gushaka, kuko FDU-Inkingi tuyisangiye n’Umuyobozi wacu mukuru, Madame Victoire Ingabire. Icyo twakwishimira ni uko ishyaka ryateye intambwe yo kugira abarwanashyaka n’ubuyobozi mu rwego rw’igihugu.
Uyu Ritararenga akomeza agira ati : «Ni muli urwo rwego abantu batarenze batanu (Eugène Ndahayo, Jean Baptiste Mberabahizi, Benoît Ndagijimana, Jean de Dieu Twagirimana [sic] et Deo Lukyamuzi) bitandukanije n’abandi bayoboke ba FDU-Inkingi baba mu Bulaya. . »[…] Ritararenga nanone aha aragaragaza ubumenyi buke mu miterere y’ishyaka rya FDU-Inkingi cyangwa se arabyirengagiza abishaka. Aba bagabo uko ari batanu, bari mu buyobozi bukuru bw’ishyaka. Kuvuga ko bitandukanije n’abandi bayoboke bishaka se kuvuga iki ? Ahubwo twagombye kwibaza ku cyatumye abo bayoboke batana, ntibegere abayobozi babo. Usanga muri iki gihe bamwe muri abo bayoboke aribo bitwara nk’abayobozi ba FDU-Inkingi. Ibyo byitwa iki mu kinyarwanda ?
Uyu muntu wiyita Ritararenga Vulcain niba afite ubushake bwo kumenya ibya FDU-Inkingi azagerageze gusoma iyi nyandiko kimwe n’inyandiko navuze haruguru nanditse muri Gicurasi 2011. Namara gusoma agasobanukirwa, ntazongera kuvuga ko Jean Baptiste Mberabahizi yigeze kuba umunyamabanga mukuru wa FDU-Inkingi itarajya mu Rwanda, azamenya ko uyu Mberabahizi ari we munyamabanga mukuru wa FDU-Inkingi kugeza magingo aya. Nta nubwo azongera gutangazwa no kumva ko habaho Comité exécutif provisoire y’ishyaka i Kigali. Ntazongera no kubeshya ko ari aba bagabo batanu bashyizeho iyo comité y’i Kigali. Ibyo umuntu atazi arabibaza. Ikipe ya mbere ya Comité provisoire yashyizweho na Présidente wa FDU-Inkingi Madame Victoire Ingabire. Ikipe ivuguruye yagiyeho nyuma y’inama yayobowe na Vice-Président wa CEP Boniface Twagirimana tariki ya 31 Gicurasi 2013. Ritararenga ajye agerageza gusoma, aho kwicara ngo yandike ibimuje mu mutwe. Namara gusoma agasobanukirwa, azumva neza ko Comité de coordination yishyizeho kubera kwigomeka ku nzego z’ishyaka. Abayoboke biyemeje kuyigana no gukorana nayo bashobora kuba barabitewe n’ubumenyi buke bw’imiterere ya FDU-Inkingi, gukunda kwigomeka se, gukurikira ahari inshuti zabo cyangwa se aho babona bishyushye.
Mu nyandiko ye uyu Ritararenga avuga ko hakozwe itohoza bagasanga amafaranga agera kuri 3.000Eur akusanywa buri kwezi i Buruseli mu gikorwa cya Fundraising akoreshwa neza. Icyo nakwemeza ni uko umugabo Augustin Munyaneza ushinzwe iby’imikoreshereze y’ayo mafaranga muziho kuba inyangamugayo. Icyo ntumva gusa ni ukuntu Boniface Twagirimana yirirwa atabaza, avuga ko nta dufaranga CEP ikibona, bityo bikaba binaruhanya kugemurira no kwita kuri Madame Victoire Ingabire ufunzwe. Ibyo bikaba byaragaraye mu nyandiko zitandukanye, bikaza no kwemezwa na bagenzi bo muri CEP. Ese ko Ritararenga yemeza ko bariya bagabo batanu (Ndahayo, Mberabahizi, Ndagijimana, Tulikumana na Lukyamuzi) boherereza Madame Frola Irakoze na bagenzi amayero 500 (500Eur) ku kwezi, tukaba tuzi ko uyu Frola Irakoze (trésorière) ariwe ushinzwe kugemurira Madame Victoire Ingabire, ubwo si ukuvuga nyine ko amafaranga aturuka muri fundraising akoreshwa mu bindi hatarimo ku kwita ku mibereho ya Présidente wa FDU-Inkingi ufunze ? Aba bagabo se ubwo umuntu yabaziza ko banze gutererana CEP na Victoire Ingabire ? Ese aho Ritararenga azi ko aba bagabo ari nabo bafashije Gratien Nsabiyaremye (umuyobozi ushinzwe urubyiruko n’ibya politiki muri CEP) kuriha amafaranga y’umwavoka mu gihe abavuga ko bakusanya amayero arenze ibihumbi bitatu buri kwezi bari bamutereranye ? Si uwo gusa kandi hari n’abandi benshi bagiye bafashwa kuri ubwo buryo. Icyo nasaba uwo wiyita Ritararenga Vulcain.ni ukubwira bagenzi be bakagerageza nabo kurwana kuli Bwana Sylvain Sibomana (secrétaire général des FDU-Inkingi au sein du CEP) ufunze, akabona amafaranga y’umwavoka, kuko bamutereranye bikaba byari bigiye gutuma ejobundi yiyahura.
Ni ayahe masomo twavana mu macakubiri yo muri FDU-Inkingi ?
Nkunze kuvuga ko ibibazo byo muri FDU-Inkingi byamfashije kumva neza uburyo FPR-Inkotanyi yadufatanye igihugu, tugakwira imishwaro. Twakunze kubigarukaho kenshi, ariko ningombwa kongera kwibutsa zimwe mu nzitizi zituma opozisiyo nyarwanda itarenga umutaru :
-Guharanira ikuzo, inyungu zawe mbere yo guharanira icyagirira abanyarwanda bose akamaro.
-Kwigomeka (indiscipline), kutava kw’izima, kuticisha bugufi, kutubaha abandi (agasuzuguro)
-Kudashimishwa n’igikorwa cyiza cyangwa igitekerezo cyiza giturutse ahandi, ahubwo ugashaka icyaburizamo icyo gikorwa cyangwa se icyo gitekerezo.
-Urwikekwe rwa hato na hato (kutizerana)
-Gukorera mu kajagari no kutagira ibanga
-Gukunda « byashyushye » no kujyana n’ibiguruka
-Kutareba kure
-Irondakarere n’irondakoko
-Amatiku n’ubutiriganya
-…
FDU-Inkingi na opozisiyo nyarwanda muri rusange birwaye izo ndwara n’izindi ntashoboye kurondora. Igisigaye ni ukumenya uburyo bwo kuzivuza, kuko niba tutivuje ngo dukire, tuzahera ishyanga. Buri wese ku giti cye mubakora politiki, yagombye kwisuzuma, akareba indwara yaba arwaye muri izi, hanyuma agafata vuba icyemezo ndakuka cyo kwivuza agakira, bitaba ibyo akava mu bikorwa bya politiki kuko aba adindiza abandi.
Benoît Ndagijimana
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa 2.
Abanyapolitiki b’amasugi.          Jean de Dieu Tulikumana
Hashize imyaka itari myinshi cyane mu ruhando rw’abatavuga rumwe na leta ya Kigali hadutse itsinda ry’abanyapolitiki biyita (mu mazina ya ruzungu) ko ari “nouvelle generation” cyangwa “new generation”. Ugenekereje mu rurimi rwa gakondo twabita abanyapolitiki b’amasugi, cyane cyane ko batagira ipfunwe ryo kuvuga ko abababanjirije muri uwo mwuga bijanditse bidasubirwaho bakaba batagifitiwe icyizere cyo kuba hari ikiza bazanira Igihugu cyacu. Bati nimutureke twe tutigeze twiyanduza, twe tudafite icyasha, tubereke uko intama zambarwa.
Ayo masugi iyo uyitegereje usanga koko ari abantu bakiri bato batarageza ku myaka 50 y’amavuko. Abenshi muri bo babaye mu Rwanda nyuma y’amarorerwa yarugwiriye, bamwe ndetse baracyarurimo na n’ubu.
Mu magambo akunze kugaruka mu kibonezamvugo cyabo bagira bati “tugomba guhaguruka tugakosora amafuti yakomeje kuranga abarata inkovu z’umuringa”. Mu buryo butaziguye, birasobanutse ko intego yabo ari uguhambiriza bakuru babo bababanjirije mu kibuga.
Nyamara na none iyo urebye inkubiri n’ivogonyo rya bamwe muri bo, wibaza ahubwo niba hari intumbero ihamye bafitiye uRwanda, cyangwa niba atari gusa ya politiki ya have mpage. Ntabwo mu by’ukuri bigaragara neza niba hari akarusho baba bafite. Bityo ababarebera bakaba ahubwo babagereranya na ya madini yadutse iRwanda bamwe bise ay’inzaduka.  N’abo bagabo bamwe ntibatinya kubita Inzaduka, hari n’abadatinya rwose kubita Ibyaduka !
Ikindi gikomeye gikunze gutuma abantu babakerensa ni imyitwarire ya bamwe muri bo. Bati ese koko wayoboka umuntu wigize ikigirwamana nko ku gihe cya Kinani cyangwa cya Kim Il Sung. Ubwo baba babivugira ko uretse kuba barigize ba Perezida b’amashyaka bayobora, ahubwo bongeyeho agakeregeshwa biyita ba “Perezida Fondateri” nko mu gihe twari muri Rukumbi. Ibyo nabyo bitera kwibaza kuri abo bagabo, cyane ko benshi muri bo usanga basa nkaho bafite ipfunwe ryo kuba batarabasha kugira uruvugiro rubakwiye, no kugira pawa nk’uko babyifuza. Ikibazo cyabo gikomeye ni ukutagira ukwihangana. Bashaka amaronke y’aka kanya. Ntibazi ko abo barega kurata inkovu z’imiringa bamaze imyaka n’imyaniko bageregeza, bagasiza byakwanga bakimura ikibanza bakongera.
Ubanza ari ukujya duhora tubibutsa ko n’ubwo urubuga rwa politiki rufunguye ku barwanya leta ya Kagame bari hanze y’Igihugu, ntawe uzicara ngo ibintu byizane, ni ugutirima no gushinyiriza.
Cyakora jye aba banyapolitiki mfite icyo mbashimira, kandi sinshidikanya ko batazatinda kugira ubushishozi n’ubukoranabuhanga (professionalisme), bapfa gusa kwirinda akateye mu banyarwanda ko guheza no gusuzugura.
Ikinshimisha cyabo kandi kimpa ikizere ni uko bahora bahamagarira abandi kwishyira hamwe bagatahiriza umugozi umwe. Cyakora byari kuba byiza iyo nabo batamera nka bakuru babo ngo bashinge amashyaka mashya kandi barasanze hari amashyaka ariho kandi bahuje intego muri rusange. Ariko nta rirarenga.
Babinyemereye nabagira inama yo kudacika intege, kandi ntibababazwe ni uko  bakuru babo baba babasuzugura. Ntabwo mpamya ko ari ko bose babasuzugura, kuko nzi ko hari bamwe bagerageza gukorana nabo kandi n’ubu bagifite ubwo bushake. Gusa nabo ntibazagwe mu mutego wo kugira abo bakerensa, kuko kugira ngo politiki y’abatavugarumwe na leta ya Kagame igere ku musaruro ufatika, ni ngombwa ko nta n’umwe usigara inyuma.
Ikibazo ahubwo gikunze kuvuka ni icya “leadership”. Iyo bigeze kuri icyo gika niho bicika, ugasanga bamwe basizoye barwanira imyanya itanariho. Ibyo ariko si umwihariko w’abasaza, kuko n’abakiri bato bakunze kugira iryo rari. Twavuga ko bisa n’aho byabaye kamere ya benshi mu banyapolitiki.
Abanyapolitiki bacu rero ba “new generation”, kubera ko nzi ko batari basaya, bakaba bagifite gihana n’igaruriro, nibige uburyo bushya bwo gukora politiki, ntibakurikire gusa, ahubwo babe abahanzi, bige gutegura no guteganya, iby’imyanya babishyire ku ruhande, kuko n’ubundi imyanya irashakwa kandi iza ari uko hari insinzi.
Kugira ngo babe imbarutso y’imikorere n’imitekerereze mishyashya, nibabe abahuza ba za “generations”. Bafite amahirwe kuko bari hagati ya “generations” ebyiri : iy’abarengura n’iy’abahinguka. Aha niho mbona bazavana ingufu nibashobora kuba ikiraro gihuza izo ngeri zombi z’abanyapolitiki. Ntibabereho gusa gupinga ibyo abababanjirije, no gushaka guhangana nabo, ahubwo biyumvishe ko bafite misiyo yo guhuza ingeri zose z’Abanyarwanda.
Bityo aho gukomeza kuba abanyapolitiki batagira inenge (b’amasugi) cyangwa badafite ubunararibonye (inzaduka), nibakore ku buryo ari ababyiruka, ari n’abasheshe akanguhe, bose babagana. Nibashishikarire kuba abahuza kandi babe n’abunzi. Ng’uko uko bazaba inararibonye n’inganzamarumbu.
Ni uko jye mbibona. Wowe urabibona ute ?
Jean de Dieu Tulikumana
Imvugo y’abayobozi b’u Rwanda ni urukozasoni n’inyandagazi !
Akenshi nibazaga aho abayoboke ba FPR inkotanyi n’abaryankuna ba Kagame bakomora ubushizi bw’isoni n’ubwishongozi, nkabishyira kw’uko baba ari inkirabuheri. Nkiri umwana najyaga numva bavuga ngo kanaka ni inkirabuheri cyangwa yitwara nk’inkirabuheri iyo yabaga ari umuntu ugwije ubutunzi n’ubukungu vuba na vuba kandi yirata birenze urugero. Ariko ubu maze kwumva no kumenya isoko y’ingeso y’ubwibone ndengakamere ya bamwe mu banyarwanda.
Abanyarwanda bagira bati : « umwera uturutse ibukuru bucya wakwiriye hose », naho abashinwa bo bakavuga ko « ifi ijya kubora bigahera ku mutwe ». Iyi migani isobanura kimwe. Ko urugero ruturuka ibukuru nyine. Ubu sinkishaka kwumva umukuru w’iguhugu, umuministri we, cyangwa undi muntu uwo ari we wese uvuga mu izina ry’ubuyobozi bw’u Rwanda, intera cyangwa urwego yaba avugiramo cyangwa ahagarariye urwo ari rwose : kuko, n’iyo ngize ntya nkamugwaho arimo kuvuga cyangwa ngasoma ibyo yatangaje ku kibazo iki n’iki, mpita nkubitwa n’inkuba. Kwishongora, kwirata, kwibona, gusugura, gutukana, gusebanya, kunnyega, gucyurirana,…byabaye indwara y’icyorezo mu bayobozi b’u Rwanda. Bityo, umunyarwanda uwo ari we wese ushaka kwerekana ko ashyigikiye ingoma iri k’ubuyobozi bw’igihugu muri iki gihe, cyangwa ushaka kwumvikanisha ko ayiri hafi kandi ayemera akwumva ko ari ngombwa gukoresha iyo mvugo y’urukozasoni yeze kuva Kagame yima. Si ibitutsi gusa n’agasuzuguro, s’ukwibona gusa no kwishongora: ahubwo usanga imvugo y’abayobozi b’u Rwanda inuzuyemo ubugome bwinshi n’urwango runuka. Ubupfura n’ubunyangamugayo bwagiye nka Nyombere. Naho imvugo n’imivugire y’ingirwabayobozi bacu bihinduka iby’umuco wa gishumba na kija. Aho aba mbere bazwiho gushira isoni bimwe bita kutagira agahu ku nnyo, n’aho aba kabiri bakarangwa n’akarimi ko gushyashyariza no kwibonekeza. Uretse rubanda rwaruciye rukarumira, abandi banyarwanda rwose umuntu yababarurira muri izi ngeri uko ari ebyiri : abashumba n’abaja.
Amagambo yavugiwe hejuru y’urupfu rwa colonel Karegeya – ntagombye kuyasubiramo – kandi avuzwe n’abayobozi banyuranye b’u Rwanda, kugeza n’aho avugiwe mu giterane kitiriwe amasengesho agakomerwa amashyi, arahagije ngo yongere kutwereka inyoko mbi y’ubutegetsi bw’u Rwanda. Kugeza n’aho bujya gukomeresha amashyi ubugizi bwa nabi bw’ubuhotozi mu giterane cy’Imana koko! Ese buriya, ririya torero rirumva ritarahumanye? Abaririmo barumva koko bategereje ubwami bw’ijuru ? Ariko nk’uko dusanzwe tubizi, Karegeya si uwambere, yewe si n’uwanyuma uvugiweho amagambo y’ubushinyaguzi no kwigamba. Gusa arushaho gushimangira inyoko mbi y’ingoma ya Kagame no gukurira inzira k’umurima abibwiraga ko uriya mugabo n’ingoma akuriye bishobora kwihindura, biti ihi, se, bakiminjiramo agafu.
Ni byo koko, imvugo ya Kagame yagize ishingiro ry’ubuyobozi bw’igihugu twari tuyimenyereye, mu biterane bye n’amanama ya politiki, mu biganiro bye n’abanyamakuru, mu mihuro ye n’abanyarwanda b’ingeli zinyuranye,…twari tumenyereye ko aha ariho yari yaragize urubuga n’uruhando yigambiramo abo yishe, yigishirizamo urubyiruko kwicana no kwihora bitanyuze mu nzego z’ubutabera, atukiramo akandavurizamo abatavuga rumwe nawe, cyangwa yicurizamo abo atarahitana. Ariko rero aho aciriye akagozi, ni aho noneho abigereje no mu matorero yitwa ngo ni ay’Imana. Bivuze rero ko kuva ubu, no mu madini hazajya habwiriza abayoboke ba FPR mu mvugo ya FPR.
Imvugo y’abayobozi b’u Rwanda, ni imwe mu murage mubi ingoma ya FPR izasiga mu mico, mu myitwarire no mu mikorere y’abanyapoliiki n’abayoboke bayo. Ikibazo umuntu yabaza Abanyarwanda muri rusange ni iki : Ese koko ubuyobozi bw’igihugu bugomba koko gushingira k’ubwirasi, ubwibone, ubwishongozi, ibitutsi, gusebanya, guharabika, kubeshya, urwango n’ubwicanyi, n’ibindi bisa nabyo ? Kugeza ryari?
K’umunyarwanda wahawe uburere mu muco karande wa kinyarwanda, ijambo rifite agaciro karuta yemwe n’inyandiko. Kuko, ijambo ni kimwe mu bintu nka bitatu by’ibanze byerekana imirere, imiterere, imyifarire, imibereho n’imikorere y’umuntu uwo ari we wese. Ubundi mu muco karande wa kinyarwanda, umuntu uragira ijambo – wivuguza, ubeshya, utarishya,… – abandi baramwitaza, ntaho agira intebe. Kimwe n’uwo bita umunyamusozi, bishaka kuvuga ko afite uburere bucye cyangwa bubi nk’uko bivugwa : umuntu ushira isoni, ugira amagambo mabi mu kanwa kuko atukana cyangwa asebanya. N’aho mu Rwanda rwa Kagame ho, ushaka gukomerwa amashyi, akagira indatwa ndetse akazamuka mu ntera, ashira isoni, agasebanya, agatukana, akishongora, akirata, agasuzugura abandi, akabanduvuza, akabashyashyariza, akabeshya, akagambana, n’andi marorerwa asa n’ayo cyangwa ayarenze. Iyo rero usanze abantu nk’aba aribo buzuye mu bayobozi bw’igihugu gusa gusa, ni ibintu biteye inkeke n’impungenge kandi byo kwibazwaho. U Rwanda ruragana he ?
Ntabwo Abanyarwanda bagomba kwirengagiza agaciro k’ijambo. Kutabizirikana ni byo bituma ubu usanga nyine amagambo y’urukozasoni n’inyandagazi ahabwa amashyi, abayavuga bagahabwa intebe nyamara twagombye kubitaza kuko bafite inyoko mbi kandi barangwa na kamere mbi. Dukunze kuvuga ngo « umuntu arangwa n’ibikorwa ». Gusa, tukibagirwa ko ibikorwa bibanzirizwa n’amagambo, aya n’ayo agasasirwa n’ibitekerezo. Umuntu avuga ibyo yatekereje, agakora ibyo yagambiriye, ni ukuvuga, yavuze. Uko byagenda kwose, umuntu gatozi, ku giti cye, ntashobora gutandukanywa n’ibikorwa bye, amagambo ye n’ibitekerezo bye. Urugero ruhoraho ni FPR inkotanyi, Kagame n’abambari be. Ibyo batekereza kubo batavuga rumwe barabivuga nta mususu, kandi bakabishyira mu ngiro nta nkomyi.
Muri iyi nkundura y’impinduramatwara, Abanyarwanda bashishikajwe na politiki, mu byo bagomba kwitaho no gusesengura nta kujenjeka rero, harimo kuzirikana ku magambo avugwa n’abo beshyize imbere, babayoboye muri urwo rugamba. Ntabwo imvugo n’imivugire ya FPR, Kagame n’abambari be ikwiye kuba umurage wa politiki ukwiye gusigara mu mvugo no mu mivugire y’abanyarwanda. Kuko umuntu asanga byarabaye umuco mu biterane by’abanyarwanda cyangwa mu nyandiko zabo iriya ngeso mbi y’urukozasoni n’inyandagazi yo guharabika abantu, kubasebya, kubatuka, kubabeshyera, kubashinyagurira, kubakina k’umubyimba, kubishongoraho, kwigamba ubugizi bwa nabi, n’ibindi bisa nabyo.
Umusomyi w’Akanyamakuru ka FDU-Inkingi
Save on DeliciousShare via email
  • Date de parution :