Akanyamakuru ka FDU-Inkingi, Nzeli 2013

Amatora cyangwa irindi kinamico rya FPR ? 

Guhera kuwa mbere tariki ya 16 Nzeri kugeza kuwa gatatu tariki ya 18 Nzeri 2013, igihugu kizaba cyongeye guhagarara ngo aha hari bube amatora. Si amatora mu by’ukuri, ni irindi kinamico. Kandi si irya mbere. Irya mbere ryabaye tariki ya 18 Gicurasi 2003, igihe babeshyaga Abanyarwanda ngo bagiye ‘kwitorera’ Itegeko-Nshinga. Kuva icyo gihe, buri myaka itanu haba amatora y’abadepite, buri myaka itandatu irindwi hakaba aya Prezida wa Republika naho buri myaka umunani hakaba ay’Abasenateri, uretse abo Pawulo Kagame yishyiriraho ku buryo butaziguye.

Kuki ingoma ya Pawulo Kagame ikenera gukora ayo makinamico ?


Pawulo Kagame yafashe ubutegetsi ku ngufu ntawe utabizi. Ariko ntashobora kubugundira atyo gusa nk’uko yabufashe. Akeneye kubeshya amahanga, cyane cyane inteko z’amahanga asaba imfashanyo, ko ubutegetsi bw’ingoma ye bwemejwe n’abaturage. Niyo mpamvu ahora akoresha amatora. Icyo agamije ni ukwambika umwambaro wa demokarasi ubutegetsi bwe bw’igitugu. Kubera ko hari benshi bitiranya amatora na demokarasi. Amahirwe ya FPR-Inkotanyi ni uko inteko z’amahanga ikorera zitita cyane kuri ubwo buriganya muri iki gihe. Ziracyamucira akari urutega. Amatora yo muri Zimbabwe izo nteko zihora zitera utwatsi aruta kure amakinamico ingoma ya Pawulo Kagame ihora ikoresha.
Indi mpamvu Pawulo Kagame akoresha ayo matora ni ukugirango abone uko abeshya bamwe mu Banyarwanda ko FPR-Inkotanyi ikiriho, kugirango abone abo akoresha, bibwira ko bakorera umutwe wa politiki wabo. Ariko nabo baribeshya. Ntukibaho. Igisigayeho ni Kagame uhitamo abo ashaka n’uko abashaka.

Abakinnyi muri iri kinamico ni bande ?

 
Abanyarwanda bitabiriye gukina muri iri kinamico ni 441. Abemerewe gukina ni 410. Muri aba 80 bambaye imyambaro ya FPR-Inkotanyi, batihishahisha, harimo 8 bo mu ngirwa-mashyaka enye ziri mu kwaha kwayo. Rimwe muri izo ngirwa-mashyaka, UDPR, nyuma yo kwemererwa gukina inshuro ebyiri zose (muri 2003 no muri 2008), ryarasezerewe noneho. Pawulo Kagame yasanze ntacyo rikimumariye. Ntibitangaje kuko ari amashyaka, ari abantu,  Pawulo Kagame abafata nk’ibikoresho, akoresha, byasaza akabijugunya. Hari udushyaka dukoreshwa nk’udukingirizo two kwerekana ko hari amashyaka menshi. Utwo dushyaka natwo twemerewe abakinnyi 76 (PSD), 64 (PL) na 45 bahagaririye icyo bita PS-Imberakuri ariko mu by’ukuri ari urwitwazo kuko PS-Imberakuri nyayo iyobowe na Prezida Bernard Ntaganda, ufungiye nabi cyane muri gereza azira kwanga kuba igikoresho, yangiwe kugira icyo ikora.
Aba Banyarwanda 265 bifuza bagiye muri iri kinamico, bazi neza ko bazatoranya abakinnyi 53 gusa, umunsi w’ingirwa-matora nyir’izina. Muri aba, mu by’ukuri abafite amahirwe yo kuba wenda bazaba abadepite ni abambaye imyenda ya FPR-Inkotanyi, ukurikije uko batondetswe ku rutonde na Pawulo Kagame, kugeza kuri 42 gusa, kuko agomba kugira imyanya aharira ingirwa-mashyaka akoresha nk’idarapo ryo kubeshya amahanga ko hari demokarasi.  Ku bakinnyi 140 b’udushyaka PSD na PL, 11 gusa nibo bashobora kuzabona intebe mu nteko ishinga amategeko. Naho bariya 45 Leta y’igitugu yita aba PS-Imberakuri, ibyabo biroroshye, bashobora kutazabona n’intebe imwe.
Abagore 103, abasore n’inkumi 23 n’abamugaye 15 nabo birukiye iri cagura ry’abakinnyi mu matsinda yabo, n’ubwo bazi neza ko intebe barwanira ari 24 ku bagore, 2 ku rubyiruko n’imwe ku bafite ubumuga.
Abanyarwanda bakabakaba miliyoni 6 nibo bahamariwe gutora kandi uretse ababa hanze 31,000, abandi bose gutora ni itegeko mu by’ukuri, kuko iyo basanze utaratoye ntuhabwa ibyo ufitiye uburenganzira. Abandi bakinnyi bitabira bakenewe muri iri kinamico, ni abakozi bo muri Komisiyo y’ Amatora, cyane cyane Umunyamabanga Nshingwabikorwa wayo.

Kuki Abanyarwanda bangana batya bemera gukina muri iri kinamico ?

 
Mu Rwanda, muri rusange, abantu bafite akazi bakabakaba 280,000 gusa muri miliyoni 11 zose. Abafite akazi rero ni mbarwa. Muri rusange, umunyarwanda abona umusaruro w’amadolari 47 gusa ku kwezi (GNI per capita 560 USD, WB, 2011). U Rwanda rwa Pawulo Kagame rwuzuyemo abashonji. Abadepite bahembwa buri kwezi  Frw 1,613,167, ahwanye n’amadolari y’Amerika 2,500 hatarimo ayo bamuha igihe cyose yitabiriye inama. Birumvikana rero ko bariya Banyarwanda 410 bose bafite impamvu zo kwirukira ariya mafaranga. N’ubwo urebye uko bangana n’imyanya n’intebe barwanira, ubona bisa nko gukina akazungu ! Abafite amahirwe yo kuba bazarya ariya mafaranga ni abari kuri lisiti ya FPR-Inkotanyi kugeza ku mwanya wa 42, bikabije 53, byaba bisobanura ko abakinnyi ba PSD na PL baba batabonye umwanya n’umwe.
Abo kandi bariyizi. Abari ku rutonde rwa FPR-Inkotanyi bari 120, igihe yababeshyaga ko bafite uburenganzira bwo kwiyamamaza mu ishyaka ryabo, rigatora abo ryifuza kwohereza mu mukino w’amatora nyir’izina. Muri abo 120, birumvikana ko abashobora kubona intebe badashora kurenga 42, ni ukuvuga nk’umwe kuri batatu. Upfundikanya imibari itangazwa nk’ibyavuye mu matora, we agomba kwumvira, iyo urebye akayabo ahembwa. Ntakeneye kuba depite kuko we agenerwa umushahara wa Frw 2,011,950 ni ukuvuga hafi USD 3,000 ku kwezi. Ntabwo yayitesha yanga kwumvira abamuhemba.

Hari utanga icyo adafite ?

 
Ku bantu 120 bitabiriye ikinamico rya FPR ryo gutora abazayihagararira mu ikinamico ry’amatora y’abadepite, nk’uko twabivuze mbere, yahisemo abo ishaka 72, yongeramo n’abo ishaka 9, batigeze banajya no muri ayo manjwe y’amatora yo muri FPR. Muri abo 72, abazatorwa bariyizi. Ni abari ku rutonde kuva kuwa mbere kugeza kuri nimero ya 42. Niba FPR-Inkotanyi ya Pawulo Kagame idashobora no gukoresha amatora no muri FPR ubwayo, ngo yemere ibyavuyemo, yakoresha amatora mu gihugu ite ? Kuba yaragiye ikifatira abantu 9 bose kuri 53 batigeze banita ku by’amatora yayo, bisobanura ko n’u Rwanda nta demokarasi rukwiye kuyitegaho.
Ikindi ni ukuntu yabeshye Abanyarwanda bo mu turere tunyuranye ngo barahitamo uzabahagararira naho byahe byo kajya. Byatumye hafi muri buri turere batora abantu muri rusange 4, bagombaga kuba ngo barimo umugore n’umugabo. Icya mbere ni uko mu mategeko ya Leta y’igitugu ya Kagame hadateganwa gutora umudepite ahubwo batora ishyaka iri n’iri. Icya kabiri ni uko nta mudepite numwe wiyamamariza guhagararira akarere aka naka. Lisiti iba ari iy’ishyaka, amajwi bagenderaho mu kugena uko bagaba intebe z’abadepite akaba ayo mu gihugu cyose.
Biriya rero byo gukoresha amatora mu turere byari ugucurika Abanyarwanda bibeshya ngo ni abayoboke ba FPR. Cyane cyane ko n’ubundi bikoreye indi lisiti yabo uko bishakiye, batondeka abantu ku rutonde uko babyifuza, ndetse bahitamo batitaye ku karere bakomokaho. Ikimenyimenyi ni uko, n’ubwo ari umugore ukomoka muri Nyabihu uri ku murongo wa mbere w’urutonde rwa FPR-Inkotanyi, nta wundi muntu ukomoka muri ako karere uri muri 53 bashobora kwicara ku ntebe y’ubudepite, FPR-Inkotanyi iramutse yifatiye 100% ry’imyanya  yose yagenewe itora ritaziguye. Nyamara akarere ka Kicukiro konyine bagahaye abantu 4 bose, Gasabo 3 naho Nyarugenge 2, bivuga ko Umujyi wa Kigali wahawe intebe 9, nyamara niwo ufite umubare muto w’abategekwa gutora, bakabakaba 700,000. Hari n’uturere itahaye umukinnyi n’umwe nka Karongi, Rubavu, Kirehe, Ngoma, Nyaruguru na… Nyagatare ! Uretse ko Nyagatare yo buriya ifite uko izaba ihagarariwe.
Byari bisanzwe bizwi ko FPR ya Kagame itigeze yizera abaturage. Agashya hano ni uko, n’ubwo baba barayiyobotse, nyuma y’imyaka  hafi 20, itarabashira amakenga. Kandi ni mu gihe. Izi neza ibyo yabakoreye. Kandi ntawutanga icyo adafite.

Umuti ni uwuhe ?

 
Umuti nta wundi ni uguhagarika bene aya makinamico.  Ni ngombwa ko Abanyarwanda bamenya ko igihugu ari icyabo, ko ntawakigabanye ku buryo agabira abo ashatse, akanyaga abo ashatse. Icyo gihe cyarasezerewe.  Hashize imyaka irenga 50 ingoma isa n’iyo isezerewe. Abibwiraga ko bavukanye imbuto, byagaragariye buri wese ko ntazo bigeze. Abahekwaga bageze aho barigenza. Ibyo Abanyarwanda bashoboye gukora muri za 60, ubumenyi bwabo bukiri buke, itumanaho rigoye, ubujiji bukiri bwinshi, amahanga akibona Abanyarwanda nk’ingaruzwamuheto ziri aho gusa, ntabwo bishobora kunanirana muri ibi bihe tugezemo.
Amatora ya nyirarureshwa Abanyarwanda barayazi. Bazi ko ntacyo akemura, ko amaherezo ateza umutekano muke, cyane cyane iyo agamije gushimangira ubutegetsi bw’igitugu bushingiye ku irondabwoko, kabone n’iyo abarikora nk’aba ba Pawulo Kagame, babanje kubeshya ko nta moko abaho, kugezaho ubwo bakuriye agahu ku…igihe asaba Abahutu bose gusaba imbabazi, ngo kubera ibyaha bene wabo bakoze mu izina ryabo !
Muhaguruke, dushyire ingufu zacu hamwe, twunge ubumwe nta vangura, turandure iyi ngoma-mpotozi ya Pawulo Kagame.
Dr Yohani Batisita Mberabahizi
Umunyamabanga akaba n’Umuvugizi
Save on DeliciousShare via email
  • Date de parution :