KU BIREBANA N’ ITANGAZO RYA “KOMITE NSHINGWABIKORWA Y’AGATEGANYO YA FDU-INKINGI” RYO KU WA 17 NYAKANGA 2013

  1. Ku itariki ya 17 Nyakanga 2013, Ubuyobozi bukuru bwa FDU-INKINGI bwashyikirijwe itangazo rya “Komite nshingwabikorwa y’agateganyo ya FDU-Inkingi “(CEP) ikorera I Kigali. Iryo tangazo ryoherejwe mu buryo bwa e-mail na Bonifasi Twagirimana, wiyita “Visi-Perezida w’agateganyo” muri iyo Komite, rivuga ko iyo Komite yitandukanyije n’icyo yise agatsiko ka Nkiko Nsengimana. Iri tangazo ryohererejwe kandi abandi bantu banyuranye, harimo ibinyamakuru bishamikiye kuri Leta y’Inkotanyi, nka ORINFOR, KIGALI TODAY, IGITONDO na “RUSHYASHYA”. Nyiri ukohereza iri tangazo yanarisakaje kandi n’ahandi hantu henshi hakoreshejwe uburyo bwa Internet.
  1. Ibikubiye muri iryo tangazo usanga ahanini ari uruhererekane rw’ibibazo bijyanye n’imikoranire y’iyo “Komite Nshingwabikorwa y’agateganyo (CEP)” n’icyo yo yita “Agatsiko ka Nkiko Nsengimana”. Muri make, muri iryo tangazo “Komite Nshingwabikorwa y’agateganyo (CEP)” inenga byinshi bitagenze neza mu mikoranire yayo n’“Agatsiko ka Nkiko” muri iyi myaka itatu ishize iyo Komite imaze igiyeho.
  1. Mu myanzuro yabo, abagize “Komite Nshingwabikorwa y’agateganyo” barangiza bavuga ko ubuyobozi bukuru bwa FDU-INKINGI bemera ari ubukuriwe na Victoire Ingabire, nk’uko buhagarariwe by’agateganyo  na Eugène Ndahayo na Komite ayoboye.
  1. Bukeye bwaho, ni ukuvuga ku wa 18 Nyakanga 2013, umwe mu bagize iyo Komite y’i Kigali, ari we Bonifasi Twagirimana, yaje kwibeta bagenzi be, asohora irindi tangazo ryigurutsa kandi rivuguruza iryari ryaraye risohotse. Nyuma y’aho, hakomeje kuvugwa byinshi ku buryo bitakorohera abadakurikirana iki kibazo umunsi ku wundi kumenya ukuri n’ibitari ukuri.
  1. Icyo twababwira cyo ni uko ibimenyetso simusiga dufite byerekana ko “itangazo rya Komite Nshingwabikorwa y’agateganyo ryo ku wa 17 Nyakanga 2013” ari umwimerere. Rimaze gusohoka, Bonifasi Twagirimana yakubiswe n’inkuba itagira amazi hanyuma asanga kwivuguruza ari byo byamuha agahenge.
Ntabwo twazinduwe no guca imanza. Ikiduhangayikije ahubwo ni ukureba ukuntu akajagari nk’aka kahagarara burundu kandi ntigakomeze kutujijisha cyangwa se kuturangaza kuko kononera ishyaka ku buryo bukomeye kandi kagaha ingufu ubutegetsi bw’igitugu buriho.
Kuba Abanyarwanda bakomeje kubeshywa kandi bakemera ko abantu nk’aba bo muri CEP  bahindura imvugo uko bwije n’uko bukeye ari bo urugamba rwa demokarasi rushingiyeho biri mu mpamvu zituma opozisiyo nta cyo igeraho kandi byerekana bihagije ko icyimirijwe imbere n’abo iyo Komite ihagarariye atari impinduka n’inyungu za Rubanda, ahubwo ari inyungu za bo ku giti cyabo.
Akaba ari yo mpamvu ubuyobozi bukuru bwa FDU-INKINGI bwongeye gushimangira intego y’Ishyaka yo guharanira impinduka no gukora ibishoboka byose kugira ngo Demokarasi yimakazwe mu Rwanda kandi igihugu cyacu kibe igihugu kigendera ku mategeko. Ubuyobozi bukuru bwa FDU-INKINGI buhangayikishijwe cyane n’ibibazo by’ingutu byugarije igihugu, nk’ubukene, kutagira ubwisanzure, ihohoterwa ry’ikiremwamuntu, ubwikubire n’ubwikanyize, gusagarira abavandimwe bo mu bihugu by’Akarere k’Ibiyaga Bigari…bikomeje kuranga Leta ya FPR.
Ubuyobozi bukuru bwa FDU-INKINGI buhamagariye Abanyarwanda bose gushyigikira Umuyobozi mukuru Victoire Ingabire kimwe n’Umuyobozi mukuru w’agateganyo Eugène Ndahayo mu rugamba rwo gufasha Abanyarwanda kwigobotora ingoma y’igitugu.

Bikorewe I Buruseli, ku wa 23 Nyakanga 2013

Dr MBERABAHIZI Jean Baptiste
Umunyamabanga Mukuru akaba n’umuvugizi

Reba pdf hano

Save on DeliciousShare via email
  • Date de parution :