ITANGAZO RYA KOMITE NSHINGWABIKORWA Y’AGATEGANYO YA FDU-INKINGI RYO KWITANDUKANYA N’AGATSIKO KAYOBOWE NA NKIKO NSENGIMANA

1. Abanyarwanda benshi bakiranye amashyi n’impundu icyemezo cy’Ishyaka FDU-Inkingi cyo kuza gukorera politiki mu Rwanda kuko barambiwe gukomeza kuba imbohe z’ishyaka rimwe rukumbi rya FPR-Inkotanyi.

2. Agisesekara mu Rwanda, Umuyobozi mukuru w’Ishyaka, Madame Ingabire Victoire muri gahunda yihutiye gukora harimo gushyiraho Komite Nshingwabikorwa y’agateganyo (Comité Exécutif Provisoire) igomba kumufasha mu mirimo itandukanye irimo kwandikisha ishyaka no gukangurira Abanyarwanda b’ingeri zose amatwara ya demokarasi n’ubworoherane.

3. Madame Ingabire Victoire amaze gufungwa, ishyaka ryakomeje imirimo yaryo, hakomeza kubakwa inzego zitandukanye mu mujyi wa Kigali no mu Ntara zimwe na zimwe, abarwanashyaka bakomeza kwiyongera n’ubwo Leta y’igitugu itigeze iborohera kuko ibikorwa by’urugomo bigamije gucecekesha abatavuga rumwe na Kagame byiyongereye.

4. Mu bikorwa byose, Komite Nshingwabikorwa y’agateganyo yakomeje guterwa inkunga mu bikorwa no mu bitekerezo na Komite Nshyigikirabikorwa (Comité de Soutien) bya FDU-inkingi yari iyobowe na Bwana Ndahayo Eugène.

5. Nyuma yo gukomeza gukorana neza na Komite Nshyigikirabikorwa bya FDU-inkingi ikuriwe na Eugène Ndahayo, bamwe mu bagize iyo Komite barangajwe imbere na Nsengimana Nkiko batangiye guhembera umwuka w’amacakubiri hagati ya Komite Nshingwabikorwa y’agateganyo (CEP) na Komite Nshyigikirabikorwa (CS) batwumvisha uburyo tutagomba kugira gahunda n’imwe dukorana na Eugène Ndahayo n’ubwo ari Perezida wa Komite Nshyigikirabikorwa bya FDU-inkingi, ngo kuko hari umugambi wo kuzamwigizayo mw’ishyaka, bityo ko gahunda zose zijyanye n’ishyaka zigomba kujya zishyikirizwa Sixbert Musangamfura naho abandi basigaye tukaba na bo tugomba kubagendera kure.

6. Inzangano n’amacakubiri babishimangiye ubwo tariki ya 25/01/2011 I Montreux mu Busuwisi hasinywaga amasezerano y’ubufatanye hagati ya FDU-Inkingi n’ihuriro Nyarwanda RNC hagahita hatangira ubushyamirame mw’ishyaka FDU-inkingi, Nkiko Nsengimana akadusobanurira ko impamvu Eugène Ndahayo yanze gushyira umukono kuri ayo masezerano ari uko yanga abatutsi kandi adashaka gukorana nabo. Igitangaje ni uko hashize iminsi batubwiye ko yabonanye na Inyumba wamuhaye n’amafaranga avuye muri FPR iyobowe n’abatutsi. Ubu buryo bwo kwivuguruza bwaduteye akantu, tubitekerezaho, bituma turushaho gusobanukirwa neza uburyo babeshya mu byo batubwira.

7. Mu gukomeza kubiba urwango banakunze gukwirakwiza mu barwanashyaka ko Ndahayo na Mberabahizi bagamije guhirika Madamu Ingabire Victoire, bityo bakaba bagomba kwirukanwa mw’ishyaka bakajya gushinga iryabo.

8. Kugirango umugambi wabo unoge, basabye Visi-Perezida w’agateganyo, Bwana Twagirimana Boniface, gukora itangazo ku wa 14/06/2012 rivuga ko ba Bwana Ndahayo, Mberabahizi,Tulikumana, Lukyamuzi na Ndagijimana bose birukanywe burundu mw’ishyaka FDU-inkingi; ibintu byazanye umwuka mubi bigatuma ishyaka ricikamo ibice bibiri haba mu Rwanda ndetse no mu Mahanga. Tuboneyeho umwanya wo kwihohora ku bayobozi bakuru kimwe n’abandi barwanashyaka bataguye mu mutego w’ikinyoma, kubera uburyo CEP yabataranze, ibavuga uko batari ibitewe n’ibisobanuro ndetse n’amabwiriza yari yarahawe n’agatsiko ka Nkiko Nsengimana.

9. Mu rwego rwo gukomeza kwimakaza umuco mubi w’ikinyoma no gukurura amacakubiri mw’ishyaka FDU-Inkingi, agatsiko kayobowe na Nkiko Nsengimana kahisemo gukoresha umurongo wo kubeshya ko ari ko gakunda kandi kita ku nyungu za Madame Ingabire Victoire ndetse ko yahisemo Nkiko Nsengimana kujya amuhagararira mu manama atandukanye no gufata ibyemezo bitandukanye mw’ishyaka. Ibyo binyoma bikaba bikubiye mw’itangazo ako gatsiko kasinyishije Boniface Twagirimana, Visi-Perezida w’agateganyo tariki ya 09/02/2011. Ibikubiye muri iryo tangazo nta kuri na guto bifite kuko Madame Ingabire ntiyigeze aha Nkiko ububasha ubwo aribwo bwose, ahubwo buri gihe yadusabye gukomeza gutahiriza umugozi umwe no kubaha ubuyobozi bukuru yasize. Icyo kinyoma rero cyakwirakwijwe ahantu henshi nta kindi kigamije uretse kuyobya uburari, guteza umwiryane mu barwanashyaka ba FDU-inkingi no kureshya abaterankunga.

10. Nyuma y’aho tumariye kumenya ko hari ibaruwa yamaze kugera mu maboko ya Madame Ingabire Victoire isobanura uko Bwana Ndahayo Eugène yabaye umuyobozi w’inzibacyuho wa FDU-Inkingi, Nkiko yadusabye kujya kuri gereza igitaraganya kugirango twumve impumeko ya Victoire. Twarahageze tariki ya 01/06/2012 dusanga koko ibaruwa yarayibonye atubwira ko ntacyo bitwaye, ahubwo ko ibyo Ndahayo yakoze ari byiza kandi ko birinda ishyaka gutoragurwa n’ubonetse wese. Iyo nkuru yakiriwe nabi na Nkiko n’agatsiko ke birabarakaza cyane, basaba Visi Perezida w’agateganyo gukora itangazo rivuga ko Perezidante yateye utwatsi ibyo Ndahayo yakoze.

11. Komite Nshingwabikorwa y’agateganyo (CEP) na yo bayibibyemo amacakubiri. Ubwo Mme Ingabire Victoire yayishyiragaho ku wa 12/03/2010, yari igizwe n’abantu 7. Victoire akimara gufungwa, baduciyemo ibice, bamwe bitwa abagambanyi, abandi bahezwa muri gahunda z’ishyaka. Twasobanuriwe ko abataba mu rugo rwa Madame Ingabire bose ari abagambanyi. Aya mabwiriza yatanzwe na Sixbert Musangamfura atubwira ko ariwe ushinzwe imirimo yose ya CEP, harimo no kuyigenzura no kureba abadakwiye kuyibamo. Ibi bintu byazanye urwikekwe  n’umwuka mubi kugeza na n’ubu. Nyamara Madame Ingabire Victoire mu butumwa yaduhaye ashyiraho inzego mu Rwanda yadusabye kunga
ubumwe, urukundo, gukorera mu mucyo, kubaha inzego nkuru zikuriye ishyaka zikorera hanze no kumva ko tudahawe ububasha bwo kuzisimbura.

12. Umuco mubi wamaze kubibwa n’agatsiko kayobowe na Nkiko ukomeje guhungabanya ishyaka bikomeye ku buryo na gahunda zo gusura Mme Ingabire Victoire muri gereza no kwitabira urubanza rwe byahagaze kuko umurwanashyaka wese uhuye n’ibibazo mu Rwanda, aho kumufasha ahubwo Nkiko n’agatsiko ke bashyizeho gahunda yo kumuha akato agahita yitwa umugambanyi. Iyo mvugo ikaba yarakoreshejwe kuri Bwana Sibomana Sylvain, Umunyamabanga Mukuru, no kuri Bwana Nsabiyaremye Gratien, Ushinzwe gahunda z’urubyiruko, n’abandi barwanashyaka benshi bahuye n’ibibazo bitandukanye bagatereranwa kandi bazira ishyaka.

13. Mu gihe kandi Nkiko n’agatsiko ke birirwa babeshya abatabizi ko CEP ari rwo rwego ruyobora ishyaka, ko urwo rwego rukora neza kandi rugendera ku mategeko n’amahame shingiro bya FDU-Inkingi, icyo bise Komite Mpuzabikorwa bya FDU-Inkingi (Comité de Coordination) cyambuye ububasha bwose abahagarariye CEP, ahubwo gihitamo gukorana mu bwihisho n’ushinzwe umutungo n’ububitsi muri CEP,Madame Muhirwa Alice, uyu akaba ari na we unahagarariye inyungu za RNC mu Rwanda, n’ubwo bitarashyirwa ahabona. CEP yakomeje kuyoborwa na Mme Muhirwa Alice wahabwaga amabwiriza na Sixbert Musangamfura kugeza ubwo yeguraga ku mirimo ye ku wa 19 Gicurasi 2013 amaze kubyumvikanaho na Sixbert Musangamfura, bigatangira gushyirwa mu bikorwa mu ntangiro z’uku kwezi kwa gatandatu, ibyo kandi akabikora mu bwihisho, agasuzugura n’ubuyobozi bwa CEP bukuriwe na Twagirimana Boniface. N’ubwo byari bisanzweho, amabwiriza yatanzwe na Sixbert Musangamfura ku wa 12/05/2013 ni yo yerekana neza ko CEP iriho kw’izina gusa ko kandi itabereyeho inyungu za FDUInkingi ko ahubwo ihagarariye inyungu za Musangamfura na Nkiko.

14. Urundi rugero rugaragaza ko CEP ari agakingirizo ni itangazo ryo ku wa 31/05/2013 rivuga ivugururwa rya CEP nyamara nta nama yigeze iba. Abavugwa ko binjijwe mu buyobozi nta n’umwe muri bo wari wagakandagije ikirenge ku cyicaro cy’ishyaka. Nk’uko agatsiko ka Nkiko gasanzwe kabigenza karabyanditse kabyitirira Visi-perezida Boniface Twagirimana. Ingirwa-nama Visi Perezida yari arimo ni iyabaye tariki ya mbere Kamena 2013 ikoreshejwe na Sixbert MUSANGAMFURA ari kumwe na Gervais CONDO wo muri RNC ku ngingo zitagize aho zihuriye n’ivugururwa rya CEP kuko ritareba RNC.

15.Biratangaje kandi birababaje kubona FDU-Inkingi isigaye itegekwa n’abayobozi ba RNC. Nta nama ikiba hagati y’agatsiko ka Nkiko na CEP hatarimo umuyobozi wa RNC. Amabwiriza yose abanza kwemezwa na Kayumba Nyamwasa mbere y’uko ashyirwa mu bikorwa. Uwo Kayumba ni we wategetse Nkiko Nsengimana gusaba Madame Ingabire kwandika ya baruwa yo ku wa 16/11/2011 isaba imbabazi, bikitwa kumuha amahirwe yo kurekurwa kandi urubanza aburana ari politiki. Ibyo byatweretse ko ishyaka ritakigira umutwe. Ishyaka rikiri ishyaka, ibyemezo byafatwaga n’inzego zibishinzwe zimaze kubyumvikanaho.

16. Usibye no kuba Nkiko n’agatsiko ke nta murongo muzima berekezamo ishyaka, n’ibyo birirwa bashinja abandi byo gukorana na FPR, nibo ahubwo ubugambanyi bugaragaraho kugeza ubu. Nka Sixbert Musangamfura afite imikoranire ya hafi n’inzego za polisi n’iz’ubutasi mu Rwanda akaba anakorana na zo mu kugenzura itumanaho ry’abagize CEP. Bidutera kwibaza byinshi.

17. Agatsiko kayobowe na Nkiko nta murongo muzima kerekezamo ishyaka uretse gukomeza kubiba urwango n’amacakubiri ; ibyo bikaba byaratangiye kugaragazwa n’ubwumvikane buke bukomeje kuranga Nkiko Nsengimana na Bukeye Joseph bashyize inyungu za bo bwite imbere kandi bakomeje kurangwa no gukora mu bulyo bunyuranyije n’amahame agenga ishyaka muri rusange. Ibyo kandi Bukeye abikora afatanyije n’abadashakira amahoro Umuyobozi mukuru w’ishyaka ukomeje gufungirwa mu Rwanda. Icyo Bukeye agamije anashishikariye muri iyi minsi nta kindi ni ugushakisha uburyo yakwigaranzura Nkiko abifashijwemo na CEP ishyaka rigasigara mu maboko ye. Iyo mikorere ya Bukeye Joseph yerekana mu buryo budasubirwaho gushyira imbere inyungu ze bwite kurusha guteza ishyaka imbere.

18. Turatangariza inshuti za FDU n’amahanga yose ko abashyize umukono kuri iri tangazo ari bo bashinzwe Komite y’agateganyo CEP kandi bakaba bakuriwe n’urwego rukuru rw’ishyaka ruyobowe na Ndahayo Eugene. Turabamenyesha kandi ko itangazo ryigeze gusohoka rigaragaza uburyo Madame Ingabire yahaye uburenganzira Bwana Nkiko Nsengimana kumuhagararira no gushyira umukono ku nyandiko zimwe na zimwe nta shingiro bifite kuko byakozwe ku busabe bwa Nkiko agamije kwerekana uburyo abo bahanganye muri FDU-Inkingi badafite agaciro.

Kubera izo mpamvu zose rero;

Wongeyeho ko nyuma y’imyaka irenga itatu turi ku rugamba rwa politiki hano mu Rwanda aho duhanganye n’ingoma y’igitugu, twabonye  n’umwanya wo kwitegereza uko Ishyaka ryacu ryabaye ingaruzwamuheto kuva aho Umuyobozi waryo, Madamu Ingabire Victoire Umuhoza afungiwe;

Tumaze gucukumbura no gusesengura bihagije ibibazo biri mw’ishyaka no kugaragaza bidasubirwaho ba nyirabayazana;

Twebwe abagize Komite Nshingwabikorwa y’agateganyo (CEP) ya FDU-Inkingi, dushishikajwe no kubungabunga ubusugire bw’ishyaka no kwubaka ubumwe mu barwanashyaka, dusanze ari ngombwa gufata ibyemezo bikurikira :

Guhera uyu munsi,

  • § Ubuyobozi Bukuru bw’ishyaka twemera ni ubukuriwe na Prezidante Victoire Ingabire Umuhoza, nk’uko buhagarariwe by’agateganyo na Visi Prezida wa Mbere Eugène Ndahayo kubera ko n’ubundi ari we amategeko y’ishyaka yemerera gusimbura Perezidante mu gihe adahari mu gihe cyose nta Kongre ya FDU-Inkingi irashobora guteranira mu gihugu ngo yemeze amategeko n’inzego bishya bisimbura ibyari bisanzwe biriho kuva ishyaka ryashingwa ku ya 29/04/2006 i Buruseli mu Bubiligi.
  • § Abari bagize Komite Nshingwabikorwa y’agateganyo (CEP) tuzakomeza imirimo yacu ya politiki mu rwego ruhuje abarwanashyaka bari mu gihugu. Dusabye Ubuyobozi bukuru bw’ishyaka kutumenyesha mu minsi ya vuba imiterere n’imikorere y’urwo rwego.
  • § Ibikorwa byose byo gushyigikira Prezidante bizakomeza gukorwa biciye muri urwo rwego, tukaba tuboneyeho gusaba ubuyobozi bukuru gukomeza kutuba hafi no kudutera ingabo mu bitugu.

 

Dusabye dukomeje abarwanashyaka aho bari hose gukomeza kwima amatwi abanyamatiku n’ubutiriganya, bakarangwa n’ubutwari n’ubwitange mu guharanira demokarasi mu Rwanda.

Turasaba abaterankunga kudatererana Madamu Ingabire Victoire ku rugamba ariho rwo kugamburuza ingoma y’igitugu.

Bikorewe i Kigali, tariki ya 17/Nyakanga 2013

Abagize Komite Nshingwabikorwa y’Agateganyo (CEP)

Boniface Twagirimana, Visi-Perezida (sé)
Sylvain Sibomana, Umunyamabanga Mukuru (Arafunze)
Gratien Nsabiyaremye, Umuyobozi ushinzwe urubyiruko n’iterambere (sé)
Madeleine Mukamana, Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, uburenganzira bw’ikiremwa muntu n’igitsina gore(sé)
Pascal Ntirenganya, Umuyobozi ushinzwe Ubukungu (sé)

 

Bimenyeshejwe:

  • Madame Ingabire Victoire Umuhoza Umuyobozi mukuru w’ishyaka
  • Abahagarariye Ibihugu byabo mu Rwanda (bose)
  • Abaterankunga ba FDU-Inkingi(bose)
  •  Abarwanashyaka ba FDU-Inkingi (bose)
Reba itangazo muri pdf hano
Save on DeliciousShare via email
  • Date de parution :