Akanyamakuru ka FDU-Inkingi – Gicurasi 2013

Mme Victoire Ingabire, Umuyobozi Mukuru wa FDU-Inkingi imbere y’urukiko rw’ikirenga
I. Ubujurire bw’ubushinjacyaha ku cyaha cyo kurema umutwe w’ingabo hagamijwe igitero cy’intambara
Batangiye berekana uburyo ki INGABIRE Victoire na bagenzi be ari bo Lt col. NDITURENDE Tarcisse, Lt col. HABIYAREMYE Noel, Maj UWUMUREMYI Vital na Cap KARUTA Jean Marie, bari bafite gahunda yo kurema umutwe w’ingabo za FDU INKINGI ziyomoye kuri FDLR zigamije guhungabanya ubusugire bw’igihugu. Ndetse urwego rw’ubushinjacyaha bukavuga ko bwatanze ibimenyetso bigizwe na : Za e-mails INGABIRE yohererezanyaga nabo, amafaranga yoherejwe na INGABIRE yo kugura intwaro, imishyikirano INGABIRE yagiye agirana nabo; nk’iyabereye I Kinshasa na Brazaville, amatelephone yakoreshejwe. Ibyo byose bigaragaza uburyo INGABIRE na bagenzi be bari bafite gahunda yo gutera u Rwanda nubwo batayigezeho. Ariko MP ivuga ko urukiko rukuru ibyo byose babyirengagije bakabitesha agaciro, bakavuga ko izo ngabo zitazwi, ndetse ko nta n’ikimenyetso na kimwe kigaragaza ko koko INGABIRE yagize igitekerezo cyo gushyiraho umutwe wa gisirikare. MP ikaba isaba urukiko rw’ikirenga ko rwazasuzuma ibyo byose umucamanza wa mbere yirengagije rugahamya icyaha cyo kurema umutwe w’ingabo Mme INGABIRE. MP ivuga ko hari n’inyandiko zavuye mu Buhorandi zigaragaza neza ko Mme INGABIRE yari afite umugambi wo gushyiraho igisirikare. MP ishingiye ku ngingo y’163 CPP ivuga ko nuwagerageje gusembura ubwabyo aba yarangije gukora icyaha. Ariko urukiko rwatesheje agaciro ibyo byose.
II. Icyaha cyo kwamamaza nkana ibihuha bigamije kwangish abaturage leta
MP ivuga ko kuba urukiko rwarahanaguyeho icyo cyaha Mme INGABIRE rwirengagije nkana ingingo y’166 y’itegeko teka No 77 ryo kuwa 18/08/1977 rigena imiburanishirize y’ibyaha mu Rwanda. MP ikomeza ivuga ko urukiko rwirengagije amadiscours Mme INGABIRE ubwe yagiye atangaza ko yabaga ari amadiscours agamije kwangisha abaturage ubuyobozi. Nk’ikiganiro yagiranye n’umunyamakuru w’ijwi ry’Afurika. Mu 2002 INGABIRE yashyize ahagaragara inyandiko ivuga ko abanyarwanda bagizwe abacakara, ariko urukiko rwavuze ko kuva abaturage batarahagurutse ngo bigaragambye ku bwo gukorerwa ubukoloni nta cyaha yakoze. Ariko MP yo ivuga ko urukiko rw’ikirenga rwahamije Pasteur BIZIMUNGU icyo cyaha, ndetse runagihamya MUSHAYIDI Deo kandi nta myigaragambyo abaturage bakoze.
Kuba rero umucamanza wa mbere yaragize Mme Victoire INGABIRE umwere kuri icyo cyaha yirengagije ingingo ya 17 y’itegeko nshinga. MP ikaba isaba urukiko rw’ikirenga ko rwatesha agaciro umwanzuro wari wafashwe n’urukiko rukuru.
ICYIFUZO CY’UBUSHINJACYAHA
Hashingiwe ku ngingo y’116,461,462,463 na 765 z’itegeko ngenga; hashingiwe kandi ku ngingo y’164 kugera ku 166 z’itegeko ngenga No 13/2004 ryo kuwa 17/05/2004 MP irasaba ko urukiko rw’ikirenga rwakwakira kandi rukemeza ko ubujurire bufite ishingiro, bugasaba ko ibyaha bikurikira byahama Mme INGABIRE mu buryo bukurikira hashingiwe ku ngingo z’amategeko:
1. Guhanisha Mme INGABIRE igifungo cy’imyaka 10 ku cyaha cyo kwamamaza nkana ibihuha bigamije kwangisha abaturage ubuyobozi hashingiwe ku ngingo y’166 y’itegeko teka No 21/77 n’ingingo ya 765 y’itegeko ryo kuwa 01/05/2012.
2. Guhanisha Mme INGABIRE igifungo cy’imyaka 10 ku cyaha cyo kurema umutwe w’ingabo hagamijwe igitero cy’intambara hashingiwe ku ngingo y’133 CPP.
3. Guhanisha Mme INGABIRE igifungo cy’imyaka 25 ku cyaha cy’ubugambanyi hagamijwe kugirira nabi ubutegetsi buriho mu ngingo z’imena z’itegeko nshinga hashingiwe ku ngingo y’164 CPP.
4. Guhanisha Mme INGABIRE igifungo cy’imyaka 9 ku cyaha cyo gupfobya jenoside hashingiwe ku ngingo y’116 na 765 CPP nshyashya.
5. Kwemeza ko ibyaha byose Mme INGABIRE akurikiranyweho abihanishwa igifungo cy’imyaka 25 ku mpamvu z’impurirane z’ibyaha hashingiwe ku ngingo ya 83 na 84 CPP.
III- Impamvu z’ubujurire bwa Mme INGABIRE
Atangira abwira urukiko ko kuwa 30/10/2012 ariho urukiko rukuru rwa Kigali rwamuhanaguyeho ibyaha byose yaregwaga n’ubushinjacyaha ku byaha bikurikira ari byo:
- Iterabwoba: urukiko rwasanze ari umwere.
- Ingengabitekerezo ya genocide: urukiko rwasanze ari umwere umwere.
- Amacakubiri: urukiko rusanga ari umwere.
- Kwamamaza nkana ibihuha hagamijwe kwangisha abaturage ubuyobozi: urukiko rwasanze ari umwere
- Kurema umutwe w’ingabo hagamijwe igitero kintambara: urukiko rwasanze ari umwere
- Ubwinjiracyaha kucyaha cy’ubugambanyi hagamijwe kugirira nabi ubutegetsi buriho n’ingingo z’imena z’itegeko nshinga: aha naho urukiko rwasanze ari umwere. Ahubwo yatunguwe no kumva urukiko rukuru rwa Kigali rwamuhamije ibyaha atigeze aregwa aribyo:
- Ubugambanyi no gupfobya jenoside: Mme INGABIRE mu bujurire bwe yashingiye kumpamvu eshatu ari zo:
- Ibibazo by’ibanze bigizwe n’inzitizi mu rukiko rwa mbere
- Kuba itegeko rihana jenoside ubwaryo ridasobanutse
- Imikirize y’urubanza mu mizi
Mme INGABIRE yagaragaje uburyo leta y’u Rwanda yagiranye amasezerano na leta ya Congo mu gucyura abari abarwanyi ba FDLR agatangazwa n’ukuntu abatashye ku bw’ayo masezerano bararenze bakaza bakirega ibyaha batakurikiranywagaho. Aha nk’uko mu butangabuhamya bw’umwe utarashatse ko izina rye rishyirwa ahagaragara avuga ko asanga ari uburyo leta yashyizeho mu rwego rwo gushaka abamushinja ibyaha. Akaba atumva ukuntu umuntu atashye nta cyaha aregwa akarenga akaza kwirega icyaha ngo yakoranaga na Victoire. Le 24/12/2010 ubwo ubushinjacyaha bwashyikirizaga dosiye urukiko bwavuze ko bamurega ibyaha 6 nk’uko byavuzwe haruguru aha aributsa urukiko rw’ikirenga ko urukiko rwamugize umwere ku byaha byose akaba atumva ukuntu ahubwo rwahindukiye rukamushinja ibyaha ataregewe yewe ngo anabyisobanureho.akaba asaba urukiko rw’ikirenga ko rwatesha agaciro umwanzuro wafashwe n’urukiko rukuru mu ku muhamya icyo cyaha cy’ubugambanyi
 
Avuga ku cyaha cyo gupfobya jenoside
Mme INGABIRE avuga ko itegeko rihana icyo cyaha ubwaryo ridasobanutse kuko ritujuje ibisabwa n’amategeko mpuzamahanga nk’uko mu rubanza rw’abanyamakuru Sayidate na bagenzi be ubwo baregwaga icyaha cyo gupfobya jenoside urukiko rw’ikirenga ubwarwo rwafashe umwanzuro wo guhanaguraho icyo cyaha abo banyamakuru kuko rwasanze itegeko rihana icyo cyaha ubwaryo ridasobanutse Mme INGABIRE avuga ko nawe agomba guhanagurwaho icyo cyaha, dore ko n’urukiko rw’ikirenga rwivugira ko iryo tegeko ridasobanutse.
Icyaha cy’iterabwoba
Mu kumushinja iki cyaha hari ibintu bitatu urukiko rukuru rwirengagije:
- Nta élément moral yatanzwe
- Nta mpamvu yatanzwe isobanutse
- Ntiyigeze akiregwa n’ubushinjacyaha ngo akisobanure
Aha umucamanza wa mbere yemezaga ko INGABIRE na Vital bemeje gushyiraho ingabo za FDU nyamara birengagije ko Vital ubwe atari umuyoboke wa FDU INKINGI. Aha yibanze kuri za e-mails ubushinjacyaha buvuga ko zatanzwe nyamara iyo urebye usanga orginal na photocopie zitandukanye; aho usanga orginal ariyahoo.fr naho photocopie ari yahoo.com. Habayeho kwivuguruza kw’abamushinja ku kijyanye n’amafaranga ubwabo bohererejwe n’uwitwa MUJAWAYEZU. Ashingiye rero ku ngingo ya 16 n’iya17 y’itegeko nshinga yibaza uburyo urukiko rwakurikiranye Mme INGABIRE aho gukurikirana uwo MUJAWAYEZU.
UBUJURIRE BWA ME GATERA GASHABANA
Yatangiye avuga uburyo bo ubwabo nk’abunganira Mme INGABIRE batahawe agaciro n’umucamanza wa mbere ntibahabwe umwanya wo kwiregura ahubwo akababwira amagambo mabi. Avuga ko uwo yunganira nawe atigeze ahabwa umwanya wo kwiregura. Umucamanza yirengagije ingingo ya 119 CPP, nyamara ubwo burenganzira bimwe bugahabwa MP n’abamushinja.
Avuga ku cyaha cy’ubugambanyi
Yabanje kubwira urukiko rw’ikirenga ati: “twibaze iki kibazo: Ese ubugambanyi ni iki?”Ubugambanyi ni ikintu abantu bumvikanyeho ari benshi bagamije kugambanira leta, guverinoma cyangwa institution hagamijwe gufata ubutegetsi hakoreshejwe intwaro cyangwa charactère politique. Avuga ko ubugambanyi buba habayeho gushyikirana no gufata icyemezo, akaba ari na ho hakagombye kuvamo element moral igize icyaha. Kugira ngo ukore icyo cyaha hagomba kuba hariho des actes materiels kugira ngo ubutegetsi buhungabane. Muri juriciprudence bavuga ko ya mishyikirano ikurikirana n’ikimezo kandi gishingiye ku mugambi umwe. Nta elements constitifs z’iki cyaha zihari. Umucamanza wa mbere yagombaga kureba ko hari ibimenyetso bigaragara bihari. Umucamanza wa mbere yananiwe gusuzuma ibimenyetso byaturutse mu Buholandi harimo inyandiko yiswe 24 Gashyantare ndetse na plan d’actions à l’interieur nyamara bigaragara ko ibyo bimenyetso byari tractes. Umucamanza rero yashingiye kuri ibyo bimenyetso aba ariho ashinja Mme INGABIRE icyaha cy’ubugambanyi n’icyaha cy’ubwinjiracyaha hagamijwe kwica iremezo ry’itegeko nshinga. Urukiko rukaba rwarirengagije ibimenyetso by’umutangabuhamya witwa col. HABIMANA Michel bushimangira ukuri k’ukwiregura kwa Mme INGABIRE. Umucamanza yirengagije ingingo ya 44,45,46 CPP, akaba asaba urukiko rw’ikirenga ko rwazatesha agaciro icyemezo cy’umucamanza wa mbere.
IV- Ubwunganizi bwa Me Ian Edouards 

Ku cyaha cyo gupfobya jenoside
Atangira yibutsa urukiko ko icyatumye bajuririra icyaha cyo gupfobya jenoside ari uko umucamanza wa mbere yahamije ko Mme INGABIRE yagereranije jenoside yakorewe abatutsi n’ubwicanyi bwakorewe abahutu, bityo urukiko rukanzura ko habayeho gupfobya jenoside yakorewe abatutsi, ariko umucamanza akirengagiza ko Mme INGABIRE yemera ko habayeho jenoside yakorewe abatutsi muri 1994. Ariko akavuga ko habayeho n’ubwicanyi bwakorewe abahutu nk’uko yabigaragarije urukiko mu maraporo ya ONU, raporo za Human Right Watch zibyemeza. Hashingiwe kuri discours yavugiye ku Gisozi ku itariki 16/01/2010 umucamanza yakoze amakosa mu gusobanura ibyo INGABIRE yivugiye mu ijambo rye ry’umwimerere ahubwo yibanda
ku byavuzwe gusa na MP kandi iryo jambo ryaravugiwe mu rukiko ku mugaragaro hakoreshejwe CD yari yafashwe icyo gihe. M Edouards avuga ko urukiko rwahaye agaciro traduction yakozwe na The New Times yabaye mu cyongereza aho usanga iryo hinduranyandiko ryaratandukanye n’ijambo ry’umwimerere yivugiye ubwe ku Gisozi.
Hagendewe kuri iryo jambo INGABIRE yavugiye ku Gisozi umucamanza avuga ko yavuze ko habayeho double genocide nyamara babizi neza ko babeshya. Ahubwo we yavuze ko kubera ubwicanyi bwakorewe abahutu mu rwego rwo kuzuza inshingano z’ubumwe n’ubwiyunge nabo bakagombye kujya bahabwa umwanya wo kwibuka ababo biciwe mu Rwanda ndetse no muri Congo bishwe n’ingabo zari RPA.
M Edouards yakomeje avuga ko ari inyandiko za HCR yasohoye muri 1994 ariko ikagirwa ibanga igaragaza uruhare rwa RPA mu gukorera abahutu ubwicanyi, ikaza gushyirwa ku mugaragaro ku itariki ya 06/04/1996 igashimangirwa na raporo ya Human Right Watch mu 1999 igaragaza uburyo habayeho ubwicanyi ku bahutu, igaragaza ko haba harishwe abahutu bagera ku 300000 babishishikarijwemo na bamwe mu bari bagize guverinoma mu mpera z’uwo mwaka wa 1994. Nta na hamwe rero INGABIRE yavuze ko ku rwibutso rwo ku Gisozi hajya hibukirwa n’abahutu ndetse nta n’aho yigeze avuga ko abatutsi barokotse ari bo bakoreye ubwicanyi abahutu. Agendeye rero ku ngingo ya 19 ya ICCP nk’uko yemejwe ku itariki 16/07/1997 igashyirwaho umukono na leta y’u Rwanda, ayo masezerano avuga ko buri muntu wese agomba kugaragaza ibitekerezo bye. Kuba rero INGABIRE yaravuze ko n’abahutu biciwe bagomba kujya bahabwa umwanya wo kwibuka ababo biciwe, umucamanza wa mbere atagombaga kumuhamya icyaha cyo gupfobya jenoside. Me Edouards asoza asaba urukiko rw’ikirenga ko rwatesha agaciro imyanzuro y’umucamanza wa mbere aho yahamije Mme INGABIRE icyaha cyo gupfobya jenoside, dore ko n’urukiko rw’ikirenga rugaragaza neza ko itegeko rihana icyo cyaha ridasobanutse. Asoza ashima urukiko ko rwakiriye ubujurire bwabo.
V- Urukiko rwumva imyiregurire ya Vital kubujurire bw’ubushinjacyaha
-Kucyaha cyo kugirira nabi ubutegetsi buriho
-Icyaha cy’ubugambanyi kubwo kugiriranabi ubutegetsi buriho
Vital yabwiye urukiko rw’ikirenga ko atumva ukuntu urukiko rwa mbere rwamuhanaguyeho icyaha cyo kurema umutwe w’ingabo ariko rukamuhamya icyaha cy’ubugambanyi avugako ibyo byaha byabereye kubutaka bwa Congo mu kwezi kwa 2 mu mwaka wa 2009 ari naho yatashye kuri umoja wetu ndetse itangazo rikavuga ko ntawe uzakurikiranwa hanyuma kubyaha yaba yarakoreye hanze kereka gusa uwagize uruhare muri genoside yakorewe abatutsi mu 1994. Akomeza avuga ko hari amasezerano yabereye muri Kenya mu kwezi kwa 6 mu 2007 avuga ko uzataha wese kubwa operation atazigera akurikiranwa akibaza impamvu we yaba yarakurikiranwe kandi abandi bo barasubijwe mubuzima busanzwe. Maitre Gatera Gashabana avugako kwirega kwabo ari ugushaka gushinja Ingabire kuko bitumvikana ukuntu umuntu udakurikiranwa afata gahunda yo kujya kwirega nyamara aha Vital we avugako kubwubuzima bari barimo bwo mumashyamba ya Congo batabonaga ayo maraporo kuko iyo abimenya atari kwirega kandi yarababariwe. Avuga kumpamvu zo guhindagura amazina ko ngo zari kumpamvu z’umutekano ariko bose bari bari mu mashyamba.
VI-Urukiko rwumva ukwiregura kwa Cpt Karuta JMV
Ku itariki 30/10/2012 urukiko rukuru rwa Kigali rwamuhamije icyaha cyo gushaka kugirira nabi ubutegetsi buriho rumuhanisha igifungo cyimyaka 2 n’amezi 2 rusanga yarakirangije arataha nyamara MP yajuririye icyaha cyo kurema umutwe w’ingabo hagamijwe igitero cy’intambara bashingiye kuri misiyo yagiriye Kinshasa mu kwezi kwa 2 mu mwaka wa 2008 icyo gihe akaba yari umusirikare wa FDLR foca ati nibyo koko iyo misiyo nayigiyemo kandi yanasobanuriye urukiko rukuru uko yagenze nyamara MP ivugako ubwo yabaga yagiye muri misiyo yabaga yumvikanye nabamuyoboraga bashaka kumvikanisha ko icyo cyaha babaga bagifitemo umugambi. Aha CPT Karuta yabwiye urukiko ko we nk’umusirikare yagenderaga kumabwiriza yabamuyobora kandi atagombaga kwanga kuko mugisirikare babamo icyo yise disipurine avuga kuri za imeri ziri muri dosiye avugako ibyo byabazwa Vital kuko we nk’umusirikare yagenderaga kumabwiriza kandi yibutsa urukiko ko we yari umuganga atagiraga ingabo yayoboraga, asoza asaba urukiko rw’ikirenga ko rwaha agaciro imyanzuro y’urukiko rukuru agasubizwa mubuzima busanzwe akajya gufatanya n’abandi banyarwanda kubaka igihugu.
VII- Urukiko rwumva ukwiregura kwaLT.COL HABIYAREMYE NOEL
MP yajuririye icyaha cyo kurema umutwe w’ingabo ndetse nicyaha cy’ubugambanyi aha Habiyaremye we yibutsa urukiko ko urukiko rukuru rwa Kigali rwamugize umwere agasaba urukiko rw’ikirenga ko rwaha agaciro imyanzuro y’urukiko rwa mbere. Umwunganira mu mategeko avuga ko impamvu z’ubujurire bwa MP zitagendeye ku mategeko bityo bukaba ntashingiro bufite kuburyo bukurikira;
 hashingiwe ku ngingo 166 CPP dusanga harasobanuwe amategeko muburyo butari bwo
a. bagenekereza
b. bivuguruza
Art 119 CPP ubushinjacyaha bugomba kwoherereza urukiko dosiye yuzuye ariko MP ntisobanura igika bwashingiyeho kuko umuntu umwe ataregwa ibika bibiri nkuko ingingo ya 163 ivuga aha MP ivuga ko yagiranye imishyikirano n’abanyaporitiki b’iburayi bagamije gushyiraho umutwe w’ingabo nyamara aha itegeko rivuga ko umutwe ugomba kuba uriho.
VIII-Ukwiregura kwa LT.COL NDITURENDE
Yiregura kucyaha cyo kurema umutwe w’ingabo ushamikiye kuri FDU inkingi, aha atangariza urukiko ko mu byaha bitatu yaregwaga umucamanza yari yamuhanaguyeho icyaha kubyaha bibiri ikindi akagihanishwa igifungo cy’imyaka 3 n’amezi 6 kucyaha cyo kurema umutwe w’ingabo yemerako habayeho cominication hagati ye na Mme INGABIRE ndetseko banahuriye I Kinshasa icyo gihe yayoboraga batayo yitwa BAHAMA avugako uwitwa Vital ariwe wamushyizemo ikifuzo cya Mme INGABIRE cyo kurema umutwe wingabo ariko we nka Comanda yanze guhita abyemera ahubwo yafashe ikimezo cyo kwohereza CPT KARUTA I Kinshasa guhura na Mme INGABIRE kugirango amwihere amakuru ashimangira ibyo yabwiwe na VITAL ariko ntibaganiriye kuko babonaniye ku kibuga cy’indege agiye gusubira iburayi ahubwo we yaganiriye nuwitwa MBERABAHIZI JB, umucamanza yaramubajije ati: “mwitandukanya na FDLR mwari mugamije gukora iki?” yaramusubije ati: “navuye muri FDLR mpunze ndi kumwe nama esikoti yanjye hamwe nabandi bofisiye bake kuko hari haje operation ya umoja wetu”. umucamanza yakomeje amubaza ati: “ ese ko watubwiyeko hari abanyaporitiki baturutse iburayi mwagombaga kubonana, na Mme INGABIRE yararimo?” aha yabwiye urukiko ko ntazina rye ryarimo.
IX-Mme INGABIRE YIREGURA KUBUJURIRE BW’UBUSHINJACYAHA
Ubushinjacyaha bwatanze ingingo 3 z’ubujurire
 Guhanagurwaho icyaha cyo kurema umutwe wingabo
 Guhanagurwaho icyaha cyo kwamamaza nkana ibihuha
 Kugabanyirizwa ibihano bidakwiye
ICYAHA CYO KUREMA UMUTWE W’INGABO
Mme INGABIRE avugako impamvu zose MP itanga ijuririra iki cyaha zidafatika kuko MP yemeje ko hari umutwe w’ingabo witwa CDF ukaba waratezaga umutekano muke mu Rwanda mu 2010 nyamara ntakimenyetso nakimwe bigeze batanga nyamara bo ubwabo bakaba bivuguruza kuko ubwabo bavugako ntamutwe w’ingabo za CDF wigeze ubaho aha MP yatanze ingingo 5 umuntu yakora kugirango areme umutwe w’ingabo zikurikira;
1. Kurema umutwe w’ingabo no kubisembura
Nyamara mubushishozi bw’urukiko rwasanze izo ngabo zitarabayeho yewe nabo bareganwa hamwe ubwabo batangaje impamvu bavuye muri FDLR foca, bagamije gushyiraho umutwe w’ingabo witwa CDF nkuko byatangajwe na Lt Col NDITURENDE ubwo yabitangarizaga umushinjacyaha witwa TONNY KURAMBA, akomeza avugako na raporo yavuye i Burundi ntanahamwe igaragaza ko hari uruhare Mme INGABIRE yagize rwo gushaka kurema umutwe w’ingabo.
2. Kurema ingabo zitemewe mu Rwanda
Ariko MP yananiwe kwerakana aho izo ngabo ziherereye nyamara MP ivugako ntagitero Mme yagizemo uruhare kuko ningabo zateraga urwanda ntanahamwe Mme INGABIRE hagaragarako yaba yaragizemo uruhare nkuko Vital ubwe yabyitangarije ko ubwe ariwe washatse INGABIRE bitandukanye nibyo MP ivuga ko INGABIRE ariwe washatse Major UWUMUREMYI VITAL MP yagendeye kuri raporo yiswe 24 Gashyantare ndetse niyitwa plan à l’ interier.
3. Kuvogera umudendezo w’igihugu
Kuwa 22/12/2010 ubwo MP yamuregaga yagendeye kuri decralation za Vital ndetse na za email bemezaga ko za grenade zatewe muri iki gihugu ari Mme INGABIRE wabigiragamo uruhare agatanga ubufasha bw’amafranga yo kuzigura nyamara Vital nabagenzi be bivugirako ntaruhare Mme INGABIRE yigeze abigiramo nkuko MP yo ibivuga.
4. Kugirana amasezerano n’ingabo
Ari Vitari nabagenzi be ntanahamwe berekanye ko haba harabayeho ubufatanye na Mme INGABIRE cyangwa ngo bagirane amasezerano mu bya gisirikare nyamara ubushinjacyaha bwo bukemeza ko habayeho amasezerano bugakomeza bunemeza ko; koko na LT COL Nditurende yabyemeje nyamara ntanarimwe yigeze avugako ingabo ze zigeze ziba iza FDU inkingi nkuko nawe yabyivugiye imbere y’urukiko rw’ikirenga ndetse byanagaragaye ko mwiburana rya mbere izo ngabo zitigeze zinabaho, MP yemeje ko grenade zaterwaga mu gihugu zaterwaga n’ingabo za CDF zishamikiye kuri FDU Inkingi nyamara munama yabereye Tanzaniya ihuje abakuru b’ingabo za Afurika yo hagati bavuze ko ntamutwe w’ingabo zitwa CDF zibaho kuko zitanazwi. Ahubwo bishoboka ko ari zimwe mumitwe y’ingabo iri muburasirazuba bwa Congo, ubuhamya bwa LT COL Habimana ntibwahawe agaciro nyamara yarashakaga kuvuga impamvu nyamukuru yabateye kuva muri FDLR aha urukiko rwarabyirengagije ahubwo rwemezako bavuyemo bashaka kurema umutwe w’ingabo witwa CDF ushamikiye kuri FDU Inkingi nyamara LT COL Nditurende agaragariza urukiko neza ko ariwe washakaga gushyiraho uwo mutwe wa CDF ariko bikaza kwanga kubera situation bari barimo, aha Mme yibukije urukiko ko LT COL NDITURENDE ubwe yohereje CPT KARUTA kujya kuneka Mme INGABIRE ngo amenye ibitekerezo bye nyamara MP yo ivuga ihamya ko CPT KARUTA yagiye I Kinshasa gushyikirana na Mme INGABIRE aha Mme aribaza ati: “ ese ko nyirubwite NDITURENDE yivugirako yohereje KARUTA kuneka nyamara ubushinjacyaha bwo bukavuga ko Karuta yagiye Kinshasa gushyikirana na Mme urukiko rukuru narwo rukabyemeza uko murumva ukuri ari ukwande?” Mme akomeza yibutsa urukiko ko na KARUTA ubwe yivugiye ko atari anamuzi yewe naho ku kibuga cy’indege ntibanavuganye aha umuntu wese yakwibaza ukuntu bagize imishyikirano kandi bataziranye bikamuyobera.
KUCYAHA CYO KWAMAMAZA NKANA IBIHUHA
Ibimenyetso byatanzwe na MP babiciyemo ibika bitatu:
 Ibiganiro yagiranye n’abanyamakuru muri Serena
 Ikiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa VOA
 Ikiganiro yagiranye n’umunyamakuru iwe murugo
Atanga ibi biganiro byose nta mugambi numwe yarafite wo kwamamaza ibihuha nkuko MP ibivuga hamwe nibindi bimenyetso byose MP yatanze, urukiko ruzabona ko ntanahamwe yavugaga ibihuha nk’ikiganiro yagiriye muri Serena ubwo yabazwaga icyo bashyize imbere n’ishyaka rye rya FDU INKINGI yamubwiye ko ari ubumwe n’ubwiyunge ndetse no kuzahura ubukungu bw’igihugu, amadisikuru yatangaje mu 2000 urukiko rwasanze igihe cyo kubiregwa cyararenze hasigaye ibimenyetso bitatu gusa aribyo:
I. Ubucamanza bubogamye
MP ivuga ko icyari kigamijwe atari ibihuha ahubwo icyari kigamijwe ari ukwerekana ko ubutabera bwo mu Rwanda budasesuye
II. Ijambo kumyaka 48 ya kamara mpaka
Urukiko ruvuga ko icyo yari agamije ari ugusobanurira abayobocye ba FDU bari hanze basanzwe batavuga rumwe n’ubutegetsi nta nahamwe yashishikarizaga ko bagomba kurwanya ubutegetsi
III. Ijambo yavugiye I Kanombe ku kibuga cy’indege
Urukiko rumaze gusesengura rwaravuze ruti: ntanahamwe yari agamije kwangisha abaturage ubutegetsi ahubwo icyari kigamijwe ni ukumenyesha abaturage ko agarutse mu gihugu nyuma yo kuba igihe kinini mubuhungiro kandi ko agarutse ashaka kwiyamamariza ubuyobozi, avuga ko azanywe no kwimakaza demokarasi ariko akabigeraho mu mahoro ntayandi maraso amenetse, urukiko rukanzura ko ntanahamwe hagaragara ko yarafite umugambi wo kwangisha abaturage leta nkuko ubushinjacyaha bubivuga ahubwo usanga interpretation ya MP itandukana cyane nibyo ubwe yivugiraga. Ubushishozi bw’urukiko bwasanze nta element moral irimo kuko ntanahamwe MP ivuga ko yari agamije kwamamaza nkana ibihuha bigamije kwangisha abaturage ubuyobozi aha Mme avuga ko kuba atavugarumwe n’ubutegetsi atari ibihuha ahubwo ari uburenganzira bwe kuba ari muri opposition bidasobanura ko ibyo avuze byose ari ibihuha kuko atavuze rumwe na leta ashingiye ku ngingo ya 44 CPP urega atanga ikimenyetso cyuko icyaha cyakozwe ntahagaragara ikimenyetso na kimwe kigaragaza ko Mme Ingabire avuga ibihuha, avuga aho MP yavuze ko hari agatsiko k’abatutsi bigaruriye ubutegetsi nyamara muri document yise la justice equitable ntanahamwe yavuze ibyo nkuko MP ibimushinja ahubwo we yasubiraga mu nyandiko zabandi bantu ntabwo ari inyandiko ze bwite nkuko yabitangarije urukiko rukuru mu maraporo atandukanye y’imiryango mpuzamahanga akaba saba urukiko rw’ikirenga gutesha agaciro ibivugwa na MP.
Save on DeliciousShare via email
  • Date de parution :