Akanyamakuru ka FDU-Inkingi – Werurwe 2013

Ntiwabohora Igihugu cyawe wiyibagije amateka yacyo : Dr Jean Baptiste Mberabahizi, Umunyamabanga Mukuru n’Umuvugizi wa FDU-Inkingi
 

Tariki ya 2 Werurwe 2013, imitwe ya politiki itandukanye yahuriye i Buruseli mu Bubirigi, yiyemeza guhuriza hamwe ingufu, ishyiraho Inama y’Igihugu Iharanira Impinduka ya Demokarasi, CNCD. Abanyarwanda benshi bagaragaje ko bishimiye iyo ntambwe, banizera ko n’indi mitwe ya politiki iharanira demokarasi izagana CNCD. Natwe nibyo twifuza. Kuko gushyira ingufu hamwe ari intambwe ikomeye mu kwubaka ubushobozi bwo gutsinsura ingoma mpotozi ya FPR-Inkotanyi.

 

Ariko nk’uko bisanzwe, Abashyigikiye ingoma ngome ya FPR-Inkotanyi bo bahise batangira gutiza CNCD imigambi idafite. Bayitirira imigambi yabo bwite, ariyo yo guhembera amacakubiri mu baharanira impinduka mu Rwanda. Ibyo ariko birasanzwe. Ntabwo twigeze dutekereza na rimwe ko ingoma ya FPR yaduha amashyi n’impundu.
Igitangaje ahubwo ni uko bamwe mu bavuga ko baharanira demokarasi bahise bavana inkota mu rwubati, bakora mu ruge, batangira kutumishaho urwunge rw’imyambi. Impamvu zabo nibo bazizi. Twe twirinze kubasubiza. Ntabwo turangwa no kurasa ku ruhande. Turasa ku ntego kandi tuzi aho iri. Intego ni ingoma ya FPR-Inkotanyi.

 

Inzira twahisemo mu kubohora igihugu cyacu ni uguhuza ingufu z’abifuza impinduka ya demokarasi koko. Si ukwisunga abafitanye amasinde bwite na Pawulo Kagame, nubwo twemera kandi twubahiriza uburenganzira bwabo bwo gukora ibishoboka byose ngo bakemure ibibazo bafitanye na Pawulo Kagame. Kandi amateka y’u Rwanda yuzuyemo amasomo atwereka ko nta kwibohora gushoboka iyo Abanyarwanda bayobotse cyangwa bisunze abagamije gukemura amakimbirane bwite n’uwimye ingoma. Uyu munsi ndagirango turebe amasomo twakura mu ntambara ya Ndungutse, yabaye mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20, ku ngoma ya Yuhi Musinga.

 

Ingoma ya Yuhi Musinga
Yuhi Musinga ni umwe mu bami bayoboye u Rwanda hagati y’umwaka w’i 1896 n’uwa 1931. Yimye ingoma muri uwo mwaka w’i 1896, ari ingimbi, nyuma y’icyiswe intambara yo ku Rucunshu. Muri iyo ntambara, nyina Kanjogera, afatanyije na basaza be Ruhinankiko  na Kabare, yateye bitunguranye urugo rw’ Umwami Mibambwe Rutarindwa, intambara irangira Umwami n’umuryango we wose kimwe n’ingabo ze, bose bishwe cyangwa biyahuye aho gutabwa muri yombi ngo bicwe urubozo n’ingabo za Kanjogera na basaza be.
Guhera ubwo, u Rwanda rwabaye ingaruzwa muheto, kuko Kanjogera yahise yemera kuragiza u Rwanda Abadage, mu rwego rwo gushaka amaboko mu Badage, ngo arebe ko ingoma y’umuhungu we yakomera, igashobora guhangana no gucubya abatemeye kumuyoboka bose, bihereye i bwami.

 

Kanjogera na Basaza be bishe abantu benshi cyane harimo n’abahungu ba Rwabugiri, Baryinyonza na Burabyo, nubwo uwitwa Baryinyonza we yari yabafashije guhirika ingoma ya Mibambwe Rutarindwa.  Abo bahungu bombi bishwe mu mwaka w’i 1897.
Icyari kibabaje rubanda ni uburetwa

 

Muri icyo gihe  i bwami bari mu dutambara hagati yabo, u Rwanda rwari mu makuba menshi. Ariko yose yari ashingiye ku gutsikamirwa n’agatsiko k’imiryango mike y’Abatutsi, kicaga, kakagaba, kakanyaga, kandi kagashyira rubanda ku ngoyi y’uburetwa. Rutegekwa gukorera abatware ku ngufu kandi nta gihembo cy’umurimo wabo. Umushakashatsi nka C. Newbury mu gitabo cye « The Cohesion of OppressionClientship and Ethnicity in Rwanda, 1860-1960. Columbia University Press, 1988, 322 pp. » avuga ko uburetwa bwatumye Abanyarwanda bagera ku bihumbi 400 bahungira mu bihugu bihana imbibi narwo muri icyo gihe cy’imyaka 100.  Ikibazo cy’ingutu rero cyari ugufasha rubanda mu kwigobotora iyo ngoyi y’uburetwa.

 

Intambara ya Ndungutse
Kanjogera amaze kwimika umuhungu we Musinga, bamwe mu bavugaga ko bakomoka kuri Kigeri Rwabugiri, banze kwemera kumuyoboka. Batangira intambara yo kumukura ku butegetsi. Ni benshi ntawabarondora muri iyi nyandiko. Ariko reka turebe umwe muri abo, uwiyise Ndungutse, wavugaga ko ari umuhungu wa Rwabugiri, ko rero ariwe ukwiye kwima ingoma nyuma y’urupfu rwa Mibambwe Rutarindwa. Mu gitabo cye cyitwa « Defeat Is The Only Bad News : Rwanda under Musinga 1896-1931 », Alison Des Forges avuga ukuntu yagiye mu majyaruguru y’u Rwanda, akajya gushakishayo amaboko. Umwe mu bamufashije ni Rukara rwa Bishingwe, wo mu muryango w’Abarashi, mu Murera. Rukara yemeye gushora ingabo muri iyo ntambara hagati ya Ndungutse na Kanjogera na basaza be. Mu mwaka w’i 1907, bivugwa ko Abarashi bishe umupadiri w’umuzungu witwaga Loupias, birakaza Abadage bari mu Rwanda. Bituma batangira kumuhiga ngo bamufunge. Ndungutse abibonye atyo, nubwo Rukara yamufashije, yizeje Abadage ko azabafasha kumuta muri yombi, niba bemeye kumushyira ku ngoma, aho gushyigikira Musinga. Yageze igihe amutanga, Rukara arafatwa. Uretse ko na Ndungutse ntacyo byamumariye kuko nawe amaherezo yishwe.

 

Amasomo twakura muri aya mateka ni ayahe?
Kuva mu mwaka w’i 1994, u Rwanda rutegekwa na Pawulo Kagame. Yarufashe ku ngufu amaze kwica Prezida Habyarimana. Kimwe no ku ngoma ya Musinga, ubutegetsi bw’u Rwanda buri mu maboko y’agatsiko k’imiryango mike cyane yo mu bwoko bw’Abega. Kimwe no muri ibyo bihe, rubanda rubabaye cyane kandi igisa n’uburetwa cyaragarutse. Kwica byabaye intwaro ya mbere yo kuyobora igihugu.

 

Ariko mu gatsiko karuyoboye, hakomeje kurangwa amakimbirane kuva mu mwaka w’i 1990 kugeza uyu munsi. Pawulo Kagame yagiye ayakemura nk’uko Kanjogera yabigenje. Yica abo akeka ko bamurwanya. Kuva kuri ba Maj. Bunyenyezi na Maj. Bayingana cyangwa Komanda Kayitare. Iyo urebye neza n’icyo yagiye apfa n’abayoboye maneko be bose. Bose yagiye abikanga cyane cyane babiri muri bo, Gen. Kayumba Nyamwasa na Col. Karegeya P. Bageze igihe bahunga u Rwanda.

 

Kimwe no ku ngoma ya Musinga, bamwe mu banyarwanda bahinduwe ibikange cyangwa ibicibwe. Abatarahunze igihugu bafatwa nk’abacakara mu gihugu cyabo. Gusa muri bo hari abibwira ko bazakizwa no kuyoboka bamwe mu baharanira kwima ingoma ya FPR-Inkotanyi, aho kuyihirika.

 

Icyo Ndungutse yashakaga ni ukwima ingoma nyiginya, si ugukuraho ubwami cyangwa gukiza rubanda uburetwa. Kuri rubanda, intambara hagati y’abagize agatsiko kari ku butegetsi bwa cyami ntacyo zari guhindura kandi ntacyo zahinduye ku magorwa barimo kugeza mu mwaka w’i 1959. Icyabihinduye ni uko Abanyarwanda bari batsikamiwe n’ingoma ya cyami, y’ubuhake n’uburetwa, bashyize hamwe barayihirika bishinga Repubulika.
Icyo CNCD igamije rero ni ugukomeza intambara yo kubohoza igihugu no gukosora ibitaragenze neza muri iyo ntambara yo guharanira demokarasi, kugeza igihe rubanda ruzagirira koko ubutegetsi. Kuko buva kuri rubanda, bugatangwa na rubanda kandi bugakorera rubanda.

 

Ba Ndungutse b’iki gihe sibo bashobora gukiza rubanda ingoma ya FPR-Inkotanyi. Kuko ntacyo bapfa nayo. Ahubwo bafite byinshi bapfana nayo. Ikibazo cyabo si ingoma ya FPR-Inkotanyi, ahubwo ni Pawulo Kagame babona ko bafitanye amasinde. Ngayo amasomo dukwiye kuvana mu makuba yagwiriye intwari Rukara rwa Bishingwe. Ntawe ushobora kubohoza igihugu yiyibagije amateka yacyo.

 

Dr Jean-Baptiste Mberabahizi
Umunyamabanga Mukuru n’Umuvugizi
Save on DeliciousShare via email
  • Date de parution :