Akanyamakuru ka FDU-Inkingi, Mutarama 2013 : Umwaka Mushya Muhire

Ijambo ryo kwifuriza Abanyarwandakazi n’Abanyarwanda Umwaka Mushya Muhire wa 2013
Eugène Ndahayo
Banyarwanda,
Banyarwandakazi,
Nshuti z’u Rwanda,

 

Umwaka wa 2012 urarangiye, twinjiye mu Mwaka mushya wa 2013.Nk’uko bisanzwe bigenda, ndagira ngo mbifurize, mw’izina ry’ubuyobozi bukuru n’abarwanashyaka ba FDU-Inkingi, umwaka mushya muhire, umwaka w’amahirwe n’uburumbuke. Tuzawurye ntuzaturye. Muri uyu mwaka dutangiye, icyizere ntikizaraze amasinde, ahubwo kizabe urufunguzo rw’ibikorwa bihamye byo kwibohoza
Bavandimwe dusangiye Igihugu,
Umwaka turangije wa 2012 ntiwaduhiriye na busa; wabaye uw’ibigeragezo no kubonywabonywa, kimwe n’indi yose yawubanjirije kuva tariki ya mbere Ukwakira 1990.Muri iyo myaka yose ishize, ntitwashoboye gusezerera agatsiko kacuze imiborogo mu bana b’u Rwanda. Abanyarwanda bashaka ubwisanzure na demokarasi kimwe n’imibereho myiza muri rusange bakomeje gutikira. Ingorane z’insobe, ihohoterwa, ubukene n’imidugararo, ni yo sura umwaka wa 2012 udusigiye.

 

Mu ntangiriro y’uyu mwaka wa 2013, sinabura kwibuka abantu bose bagwiririwe n’amanzaganya y’ingoma mpotozi kimwe n’abo gahunda zo gupyinagaza no kwicisha inzara yagizeho ingaruka kabutindi.
Ndazirikana abarwayi badafite agatege ko kwizihiza uyu mwaka mushya.
Ndazirikana n’abimwe akazi, abadafite amikoro, abambuwe amasambu, abahinzi-borozi n’abakozi ba leta birya bakimara kugira ngo babone amahoro n’imisanzu ya hato hato, nkazirikana kandi abasirikare boherezwa ku rugamba kurwanirira inyungu z’agatsiko na ba Mpatsibihugu.
Sinabura kandi kuzirikana abanyeshuri barangije amashuri bakaba bapfanye impamyabushobozi, amaso akaba yaraheze mu kirere bategereje kubona umurimo.
Nifurije buri wese umwaka mushya muhire wa 2013.
By’umwihariko, ndifuza kuzirikana:
  • Abazize ubugome bw’ingoma muri uyu mwaka turangje, kimwe n’imiryango yabo:
  • Abishwe bose bazira guharanira ukishyira ukizana na demokarasi;
  • Abafungiwe akamama bazira gusa kuba baharanira demokarasi. Aha ndazirikana cyane Umuyobozi Mukuru w’Ishyaka ryacu FDU-Inkingi, Madamu Victoire Ingabire Umuhoza, Bwana Bernard Ntaganda, Perezida wa PS-Imberakuri, Bwana Déo Mushayidi, Perezida wa PDP-IMANZI, Bwana Théoneste Niyitegeka kimwe n’abanyamakuru nka Madamu Sayidati Mukakibibi na Madamu Anyesi Uwimana; ndazirikana na:
  • Impunzi z’Abanyarwanda aho ziva zikagera, ariko cyane cyane iziba ku mugabane wa Afurika;
  • Abahinzi bugarijwe n’icyorezo cyitwa gahunda za leta zigamije kurandura imyaka bihingiye;
  • Abademokarate b’Abanyarwanda bafite inyota yitwa demokarasi.

 

Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Uyu mwaka dutangiye wa 2013 urimo amahurizo akomeye tugomba byanze bikunze kubonera ibisubizo bihamye niba tudashaka gukomeza kuba imbohe n’ingaruzwamuheto. 2013 ntabwo ugomba kuba umwaka nk’iyindi. Ugomba kuba umwaka w’ibikorwa bidasanzwe bizandikwa mu mateka y’igihugu cyacu. Ugomba kutubera umwaka wo guhashya burundu ingoma y’agatsiko katuzengereje. Kubigeraho ni byo byonyine bizatuma umwaka wa 2013 witwa umwaka Muhire ku Banyarwanda.
Kugira ngo urwo rugamba turutsinde, tugomba mbere na mbere kugira icyizere muri twe ubwacu, mu bushobozi bwacu bwite, aho guhora duteze amaso i mahanga; ni twe ubwacu tugomba kwigira. Kandi ni byo koko inshuti ifasha uwifashije. Ni twe ubwacu tugomba gutengatira impinduramatwara, twiyibagirwa tugashyira imbere gusa inyungu rusange tutitaye ku macakubiri ashingiye ku moko n’uturere no ku nyungu zacu bwite. Tugomba kandi guhanga izindi nzira z’imiyoborere y’igihugu kuko guhambiriza Kagame n’agatsiko ke ntibihagije; igikuru ni ukugira ishusho-ngenga no kubaka ubushobozi bushingiye ku nshingano nshya zirebana n’urubyiruko n’ejo hazaza h’abana bacu n’ababakomokaho.

 

Mu kurenga izo manga z’ibibazo by’uruhurirane, tugomba kwifashisha ubushishozi muri politiki tugahangira hamwe ejo hazaza hacu twese.
Kugira ngo tugire ejo hazaza heza, tugomba kugira ubushake bwa politiki butajegajega bwo kunoza no guhuriza hamwe uburyo bwo kuyobora Abanyarwanda. Ibyo birasaba imyumvire, imitekerereze n’imigirire mishya no gutahiriza umugozi umwe, kuko ari byo rukingo rw’amacakubiri n’imyiryane; bityo ukwishyira ukizana, ukureshya imbere y’amategeko, imibereho myiza no gusimburana ku butegetsi nta maraso agombye kumeneka bikabona bikaba ihame rusange mu Banyarwanda.

 

Kugira ngo ibyo byose bigerweho biradusaba guhana amahoro no kubana neza hagati yacu nk’Abanyarwanda nta kureba inkomoko, no kugira ubutwari bwo guhangana n’abicanyi n’abandi abo ari bo bose bagambiriye kuducamo íbice.
Birasaba by’umwihariko abiyemeje guhindura ibintu, baba abari mu gihugu cyangwa hanze yacyo, kutizigama, bakagaragaza mu mu bikorwa no mu ngiro ko ari bo mizero y’ejo, ko bafite ubushobozi bwo gusimbura ingoma iriho kandi ko bafite imigambi ihamye yo kuboneza imiyoborere, uRwanda rukaba igihugu kigendera kuri demokarasi, bikagaragarira buri wese ko munyangire, ubutagondwa, irondakoko n’irondakarere bitagifite intebe, ahubwo ko ikimirijwe imbere ari ukubonera urukingo ibibazo byugarije Abanyarwanda, bahuriza hamwe ingufu zabo banagaragariza Abanyarwanda ko bahuriye ku ntango imwe ikubiyemo ibitekerezo, indangagaciro n’amahame ya politiki basangiye.

 

Abenshi mu bagerageje gukorera hamwe ntibateye kabiri. Uburiganya n’ubutiriganya bushingiye ku nkomoko mu miryango n’uturere, kimwe n’imyifatire ya bamwe bigize ba nyirandabizi byahawe intebe, aho kugirango ibibazo by’ingutu byugarije u Rwanda abe ari byo byitabwaho.
Ku bireba FDU-Inkingi, ishyaka ryacu rihora kw’isonga y’abitabira gahunda zo gukorera hamwe n’abifuza gutera intambwe yisumbuye. Turizera gusa ko iryo bakwe rizasakara hose tukazahura igihugu cyacu, bityo tukirinda gusubira mw’icuraburindi y’amacakubiri, y’ibinyoma n’impuha z’urudaca zihora ziranga inyangabirama zishishikajwe gusa n’uko iyo nkubi yo kwishyira no gukorera hamwe yazima. Ntituzatinda ariko kubatamaza kuko imigambi yabo mibisha irimo kugenda yigaragaza.

 

Banyarwanda bavandimwe,

 

Buri wese ku bimureba agomba gukora ibishoboka kugira ngo tuvane Igihugu cyacu ku ngoyi. Kuri uyu munsi mukuru w’Ubunani, nifuzaga gusaba buri wese kudata icyizere ahubwo agashishikarira kwitoza no gutoza abandi kubana no kubanirana. Abademokarate nabo barasabwa guhagurukira hamwe bakarwanya batizigamye ingoma y’igitugu na ba Rukarabankaba.
Uyu Mwaka wa 2013 uzabe uw’amahoro, uwo kwigobotora igitugu, n’uw’inzira iboneye ishyira demokarasi.
Harakabaho u Rwanda n’Abanyarwanda.

 

Eugène Ndahayo
Perezida w’inzibacyuho


Save on DeliciousShare via email
  • Date de parution :