Akanyamakuru ka FDU-Inkingi – Nzeli 2012

NTA GACIRO K’UMUJA WA MPATSIBIHUGU, 
Dr Yohani Batista MBERABAHIZI – Umunyabanga Mukuru n’Umuvugizi.
Tariki ya 23 Kanama 2012, Pawulo Kagame yatangije ikigega intore ze zise « Agaciro Development Fund ».  Hari hashize iminsi mike, Leta zimuhatse zihagaritse akayabo k’amadolari zimuha buri mwaka, kubera ko yanze gukora ibyo bamutegetse : gufata Gen. Ntaganda Bosiko, nawe ubwe yari asigaye akoresha kuva mu mwaka w’i 2009, mu dutambara tw’urudaca no gusahura umabuye y’agaciro  mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, agashyikirizwa Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (International Criminal Court).
Mu ijambo rye, yabeshye abanyarwanda, nk’uko asanzwe abigenza, ko icyo kigega kidafite aho gihuriye n’inkunga igera kuri miliyoni 150 z’amadolari ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (ahwanye na miliyari 90 z’amafaranga y’u Rwanda), abamuhatse bahagaritse, bagamije kumuha isomo. Nyamara nta kindi cyabimuteye kuko iyo bitaza kuba ibyo, Leta ye ntiba yarategereje ko bayihagarikira inkunga kugirango igire icyo ikora.
Muri nimero ishize, mu nyandiko yari mu rurimi rw’igifaransa yari ifite umutwe ugira uti, « Qui sont les ennemis du changement ? », ni ukuvuga « Abanzi b’impinduka dukeneye ni bande ? », nagaragaje ko ari agatsiko k’abasirikare, kagaragiwe n’abanyanduruburi babarirwa ku mitwe y’intoki, bose bakiyambaza injijuke z’intagondwa, zamunzwe n’irondakoko.
Tariki ya 27 Kanama 2012, Ministiri w’imari akanaba ari nawe munyakigega wa Kagame, Rwangombwa Yohani (mwene Rwangombwa Chrysostome wahoze ari umuyobozi w’ishyaka UNAR ryari rishyigikiye ingoma ya cyami), yatangaje ko isosiyete « Rwanda Mountain Tea Ltd » ariyo iri ku isonga ry’abikorera mu gutanga umusanzu muri icyo kigega. Yagishyizemo miliyoni 190 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ntibitangaje ariko. Kuko iyo sosiyete iri ku isonga ry’abanyanduruburi hakaba agaco k’abantu bahoze ari abaforoderi, ku ngoma ya FPR-Inkotanyi bakaba barabaye abagaga b’icyitiriro, kuko akenshi imari batunze bayitunze ku izina rya FPR-Inkotanyi. Muri abo, uri ku isonga ubu akaba ari GATERA EGIDE, umukwe w’umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka, Gen. Maj. Kamanzi Mushyo. Nyuma y’aho, Isanduku y’Ubwiteganyirize bw’Abakozi nayo yatanze miliyoni zisaga 300 ikura mu mafaranga y’abiteganyiriza, amafaranga y’abakozi b’u Rwanda.  Ibi byose bikaba birimo gukorwa ku ngufu, n’ubwo babeshya rubanda ngo ni gutanga inkunga ni ubushake. Nta bushake bubaho mu gihugu kigenzurwa n’intasi z’ubwoko bwose, aho umuturage adacira, ntanamire !
Gushaka gushingira ubukungu ku bushake n’ubushobozi bw’abagituye ni ibisanzwe. Ikibazo ni iyo ababikora basanzwe barangwa no gukorera mpatsibihugu, bakabivuga biterera hejuru gusa, kubera ko Leta zibahatse zabaharurutswe kubera impamvu zazo bwite. Pawulo Kagame nicyo kibazo ateye. Ikindi kandi ni uko atari uko bikorwa. Ubukungu ntabwo bugendera ku marangamutima. Bugendera ku bintu bifatika. Kubeshyabeshya ntabwo bicunga umutungo n’imari by’igihugu. Ikindi giteye inkeke ni uko abitwa ko ari abashoramari b’abanyarwanda mu by’ukuri ari udukingirizo tw’induruburi za FPR-Inkotanyi, nayo yafashe ku ngufu ibya rubanda, ibiteza cyamunara igamije kubyigabira. Igihatse ibi byose ariko ni umuco ukomoka ku ngoma ya cyami, mu biyitaga imfura, iyo usensenguye neza inkomoko y’ibyo ababakomokaho bari ku ngoma ya Kagame Pawulo bita « kwihesha agaciro ».
 
Kwihesha agaciro cyangwa kurata inkovu z’imiringa ?
 
Iyo Pawulo Kagame avuga kwihesha agaciro, ushobora gukeka ko ari ibisanzwe. Ko ashaka kuvuga kwanga umugayo cyangwa kwanga agasuzuguro.  Byahe byo kajya. Kuko iyo aza kuba yanga agasuzuguro kandi  yanga umugayo, atari kujya muri Kongo, atumwe na mpatsibihugu, guhirika Prezida LD Kabila ku nyungu zabo.  Ni ukuvuga ko abikura ahandi.  Abikura ku muco w’umuryango akomokamo. Ntibitangaje ku mwuzukuruza wa Cyigenza, musaza wa Nyirayuhi Kanjogera, umugabekazi w’u Rwanda kugeza Musinga akuwe ku ngoma n’Ababirigi. Ntibitagaje ku muhugu wa Rutagambwa, waguye mu buhungiro, akamusigana na nyina mu nkambi y’impunzi, kandi yari afite umuryango ukomeye, nyinawabo Rozaliya Gicanda wari umugore w’umwami.
Ababaye mu buhungiro muri za 60, bazi ukuntu bamwe mu bahoze bahanze ku ngoma ya cyami, bageze hanze y’u Rwanda, aho kugirango bamenyere ubuzima bw’ubuhunzi, bagomeza kwitwara nk’aho bakiri ku butegetsi , ari naho bakura imvugo yo ‘kurata inkovu z’imiringa’. Kurata inkovu y’imiringa ni ukwiyemera kandi ubutunzi wari ufite bwarayoyotse. Barangwaga n’ibintu bibiri : ubworo no kurata inkovu z’imiringa. Ngaho aho iyi mvugo yo « kwihesha agaciro » ituruka. Ishingiye ku mico y’abatware bo hambere ku ngoma za cyami z’abanyiginya. Ntishingiye ku kumenya ibibazo biriho no kubishakira umuti uvana ingufu mu benegihugu bose. Niyo mpamvu imvugo ya Pawulo Kagame atariyo ngiro ye. Ntiwaba umuja wa mpatsibihugu, ngo utere intambara mu baturanyi ubakorera, umara abana b’u Rwanda, utanaretse n’ababaturanyi, ngo noneho ba shobuja nibakujugunya nk’umwenda wanduye, uhindukire usabe abanyarwanda kwitesha agaciro kandi ari wowe wakabatesheje mbere hose, uhindura igihugu agatebo kayora ivu rya mpatsibihugu. Leta ya FPR inkotanyi imaze imyaka 18 itunzwe n’amahanga kugeza magingo aya. Ingengo yayo y’imari ishingiye ku mpano n’inguzanyo z’amahanga zikabakaba 50%.
Leta ya FPR-Inkotanyi ntishobora kuziba icyuho yaterwa n’ihagarikwa ry’imfashanyo
 
Kuva u Rwanda rwabaho, nta na rimwe rwigeze rutungwa n’amahanga nko ku ngoma ya Kagame. Ingengo y’imari yayo uyu mwaka w’i 2012-2013, ihwanye na miliyari ebyiri z’amadolari y’amanyamerika. Kuri ayo, kimwe cya kabiri, ni ukuvuga miliyari imwe y’amadolari (miliyari zirenga 600 z’amanyarwanda), gikomoka ku mpano n’inguzanyo z’amahanga. Ayo mafaranga ni menshi cyane.  Kubwira Abanyarwanda, basanzwe bugarijwe n’imisoro n’imisanzu y’urudaca, ko bashobora kuyareka, ibintu bigakomeza uko byamye, ni ukubeshya nka Semuhanuka. Ntibishoboka.
Iriya nkunga y’amahanga ihwanye na miliyari 600, iramutse ihagaze, icyo cyuho cyatera ingorane zikomeye mu rwego rw’ubukungu. Gahunda nyinshi za Leta zahagarara. Ifaranga ry’u Rwanda ryata agaciro. Ibiciro by’ibicuruzwa cyane byose byakwiyongera, cyane cyane ibikomoka kuri peteroli n’ibindi byose bitumizwa hanze. Gutwara abantu n’ibintu bigahenda, nabyo bigatuma ibicuruzwa bikomoka mu gihugu nabyo bihenda. Abaturage bakarira ayo kwarika, n’ubwo n’ubundi bapfuye bahagaze. Izamuka ry’ibiciro byatera ryatuma badashobora kugura byinshi, ibicuruzwa bikagabanyuka, imisoro yavaga ku byaguzwe nayo igakendera, n’ayo Leta yavanaga ku misoro ku bicuruzwa (hafi miliyari 200 z’amanyarwanda) agekendera. Ibi byatuma abashoramari bo hanze bataza mu Rwanda, n’abari bahari bakigira mu bindi bihugu, n’imisoro yaturukaga ku masosiyete nayo igakendera, uretse ko n’ubundi ari mike cyane (miliyari 86 gusa).
Ibi nta muntu n’umwe uzi ubwenge. Iyo rero babyirengagije, bakabeshya Abanyarwanda ko ahubwo ngo byatuma bakora ku rushaho, ngo ubukungu bugatera imbere kurushaho, ni ukubeshya rubanda, nawe utiretse, ndetse ni no gushinyagura.  Mu kiganiro James Kabarebe aherutse kugirana n’umunyamakuru w’umubirigi Colette Braeckmann, yavuze ko ngo niyo imfashanyo zashira, u Rwanda rwakomeza gutera imbere nta kabuza. Ibyo ni ukubeshya ariko ni no kwibeshya.
Gucuza rubanda n’utwo bari basigaranye ni uguhuhura uwasambaga
Umunsi kiriya kigega gishyirwaho, hakusanyijwe amafaranga asaga gato miliyari imwe. Kuziba icyuho cyaterwa n’ihagarikwa ry’inkunga y’amahanga byasaba ko ayo mafaranga yikuba inshuro 600 kandi ibyo bigakorwa buri mwaka. Gucuza rubanda ayo mafaranga birakomeje. Iyo urebye intera bigezeho, birashoboka ko mu haboneka nka miliyari 60 z’amanyarwanda uyu mwaka, yaba ahwanye gusa na 10% z’icyo cyuho. Ni ukuvuga ko kukiziba byabatwara imyaka icumi, abantu bakomeje gutanga uko babikoze nk’uko babikoze mu mwaka wa mbere, uretse ko bitanabashobokera bitewe n’uko ubukungu bwaba bwifashe nabi, inkunga y’amahanga iramutse ihagaze burundu.
Ikindi kandi n’iyo urebye aho imisanzu ivugwa ituruka, ubona ko harimo kurindagiza rubanda. Kugeza ubu, Isanduku y’Ubwiteganyirize bw’Abakozi niyo imaze gutanga menshi, hafi miliyoni 300. Ariko isanzwe n’ubundi ariyo iguriza Leta. Amafaranga itanga rero ni ay’abakozi kandi aribo n’ubundi bari basanzwe batunze Leta kuko imisoro ifatwa ku bakozi igera kuri miliyari hafi 170, ikaba ariyo igize igice kinini cy’imisoro. Ni ukuvuga ko amafaranga yagakoreshejwe mu kworohereza abiteganyirije, asubira mu mifuka ya Leta, kandi isanzwe aribo ikama. Ni ugukama iyatetse mu by’ukuri.
Abandi batanze menshi ni Rwanda Mountain Tea Ltd yatanze miliyoni 190. Ayo mafaranga n’ubundi yagombye kuba yinjira mu isanduku ya Leta, aturutse ku nyungu z’amasosiyete ya Leta ahinga agatunganya icyayi ya Rubaya, Nyabihu, Kitabi, Gisakura na Mata, iyo Leta ya FPR-Inkotanyi itaza kubyifatira, ibeshya ko ibyeguriye abikorera ku giti cyabo, yihishe inyuma y’umucuruzi Gatera Egide. Nta n’icyemeza ko ayo mafaranga yatanzwe koko, kuko ushobora gusanga ari no kushyushya imitwe y’abandi bacuruzi gusa, bagamije kubakuramo amafaranga, ngo aha barahiganwa na Rwanda Mountain Tea Ltd. Kuvuga ngo BNR yatanze amafaranga miliyoni 30 (ngo yiyongera ku yatanzwe n’abakozi bayo 280) byo ni ugusetsa imikara. Banki y’Igihugu akazi kayo ni ugucunga ifaranga no kureba uko amabanki akora mu gihugu. Umurimo wayo rero ntiwanatuma itanga arenze ayo, ubona ko ari ayo kwikiza agatsiko kayoboye Leta. Abayiyoboye bazi neza ingaruka zaterwa n’ihagarikwa ry’inkunga ku ifaranga ry’u Rwanda by’umwihariko no kubukungu bwarwo muri rusange.
Urwishigishiye ararusoma
 
Icyateye izi ngorane zose ni uko Pawulo Kagame yateje intambara batamutumye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Ni uko kandi yari asanzwe n’ubundi yarahinduye u Rwanda n’abanyarwanda  ashora mu ntambara ze, ibikoresho bya mpatsibihugu. Kuba rero barashatse kumuha isomo, ni ikibazo yagombye kwirengera we ubwe n’abo basangiye. Byose byatewe n’iki ? Byose byatewe n’uko n’ubundi aribo bamushyize ku ngoma. Intwaro FPR-Inkotanyi yakoresheje irwana, yazivanaga muri Uganda. Uganda nayo yahabwaga imfashanyo n’izo nteko za mpatsibihugu, zikicecekera, ntizite cyane ku buryo inkunga zitanga zikoreshwa. Aho amariye kwica Prezida Habyarimana, agashoza intambara, abakorera mpatsibihugu benshi bateye FPR-Inkotanyi inkunga. Muri bo harimo Leta ya Etiyopiya yari iyobowe n’undi mukozi wa mpatsibihugu, Meles Zenawi, uherutse gupfa. Nawe yahawe inkunga ikomeye cyane muri iyi myaka ishize, kubera akazi bamutumaga gukora mu karera. Ntibitangaje rero kuba Pawulo Kagame yarasabye ko bamwunamira bamwibuka, umunsi atangiza ku mugaragaro kiriya kigega yita icyo ‘kwihesha agaciro’. Ntiwamara imyaka 18 witesha agaciro, ngo bucye ubwira abantu ko bagomba ‘kukwubaha’.  Koko rero urwishigishiye, ararusoma. Kandi n’ubundi ‘uwigize agatebo ayora ivu’.
 
Amaherezo ni ayahe ?
 
Pawulo Kagame ageze mu mayira abiri : gukomeza kuyora ivu cyangwa kwivumbura ku bamuhatse. Iyo uroye neza, ubona atakimenya ikimuhatse. N’ubwo yirirwa yidoga, ntashobora kwivumbura ku bamuhatse. Ibyo avuga bigamije gusa gushyushya imitwe y’Abanyarwanda kandi nyamara ntaho ashingiye. Ibi biragarira mu bikorwa.
Nubwo yitotombera i Kigali, yirirwa yohereza intumwa mu mahanga zo kujya gutakamba, yisobanura, avuga ko bamubeshyera, ko nta ruhare yigeze agira mu ntambara ibera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Yabanje guhakana aratsemba ngo nta ngabo yigeze yohereza muri icyo gihugu, kugeza ubwo ministiri we w’ingabo yiyemereye ko izo ngabo ziriyo koko kuva muri Mutarama 2009, ndetse hashira iminsi mike agatumira abanyamakuru ngo bazaze kureba uko « zitahuka » tariki ya 1 Nzeri 2012. Birumvikana ariko kuko yahiye ubwoba, yumvise ko ngo Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu by’Afrika y’Amajyepfo (SADC) ugiye kwohereza ingabo muri icyo gihugu. Byabayemo gutanguranwa, ngo batazafatirwa mpiri muri Kongo.
Ikindi kandi kugeza magingo aya, intore za FPR-Inkotanyi ziracyari abakozi ba mpatsibihugu aho bazituma kubungabunga inyungu zabo, ariko bitwa ko bahagarariye Afrika. Donald Kaberuka aracyabakorera muri Banki Nyafurika Itsura Amajyambere. Ambasaderi Mutaboba aracyari intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri Gineya-Bisau. Ayisa Kirabo Kakira, wahoze ari umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, aracyari umuyobozi mu ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe imiturire. Valentine Sendanyoye Rugwabiza, aracyari umuyobozi mukuru wungirije w’Umuryango w’Ubucuruzi ku Isi (World Trade Organization) aho ahagariye inyungu za mpatsibihugu yitwikiriye ko akomoka muri Afrika. Ingabo za Kagame ziracyari mu butumwa bunyuranye bwa mpatsibihugu muri Sudani, muri Sudani y’Amajyepfo no muri Haiti. Muri make, ibigambo Pawulo Kagame amaze iminsi avuga, ni nk’uburakari bw’imboga butotsa inkono kandi ni ugukangata gusa, ariko mu by’ukuri azakomeza kuyora ivu, kuko ariho Leta ya FPR-Inkotanyi ishingiye.
Niyo Pawulo Kagame nk’umuntu bamurambirwa, bakamujugunya nk’uko babikoreye abandi baja babo muri Afrika bamubanjirije, umurimo yakoraga hari abagaragaje ko bifuza kuwukora batajijinganya nkawe, bamurwanya nk’umuntu, ariko batarwanya Leta ya FPR-Inkotanyi, bitwikiriye uruho rwa « opposition ».

Abanyarwanda  bagomba gukanguka. Bakamenya neza ingorane zabo abazibatera. Inkunga Leta ya Kagame ibona, yakomeza gutangwa, yahagarikwa, Abanyarwanda bagomba kumenya ko u Rwanda ari igihugu cyabo, ko aribo bagomba kugena ukiyobora. Kwemera ko inteko z’amahanga zihora zigena uyobora u Rwanda, bigomba gucika burundu. Kubihagarika burundu, si ukwivumbura kudashyitse kwa Pawulo Kagame wabateje ibyago bitavugwa afatanyije n’inteko z’amahanga zimuhatse kandi zamwimitse, ahubwo ni ugufata ubutegetsi bwose, bakabwisubiza. Abanyarwanda bakwiye kandi kumenya kureba ingiro, bakareka kwita ku mvugo. Kwihesha agaciro ni byo, ariko ntabyo byashingira ku bwibone bw’agatsiko kagaragiye Pawulo Kagame. Bigomba gushingira ku bushake bwa rubanda kandi bikava ku butegetsi bwa rubanda aho kuba imvugo y’ibinyoma gusa, igamije gushimisha ubwibone bw’udutsiko dusanzwe tugendera ku bwibone bushingiye ku bwoko.

Dr Yohani Batista Mberabahizi

Umunyamabanga Mukuru akaba n’Umuvugizi 

Save on DeliciousShare via email
  • Date de parution :