Akanyamakuru ka FDU-Inkingi – Nyakanga 2012

NTA « REPUBULIKA YA KIVU », DUKENEYE REPUBULIKA Y’U RWANDA

Dr Yohani Batista MBERABAHIZI – Umunyabanga Mukuru n’Umuvugizi.

Koko iminsi ntihwana. Ku cyumweru tariki ya 1 Nyakanga 2012, twizihije isabukuru y’imyaka 50 u Rwanda rumaze rwigenga. Leta ya FPR-Inkotanyi, nyuma y’imyaka 18, yananiwe gukomeza kwirengagiza uwo munsi, yari yarashimbuje itariki ya 4 Nyakanga, umunsi yibukaho igihe Inkotanyi zafashe Leta, biba ngombwa ko igira icyo ikora. N’ubundi, ari mu buzima bw’umuntu, ari mu bw’igihugu, umunsi nk’uwo ni umunsi mukuru ukomeye cyane ! Iyo Yubile Ya Zahabu, nk’uko abanyaburayi bayita, Leta y’igitugu ya FPR-Inkotanyi rero yageze


Uwo munsi rero wambitse Leta y’Inkotanyi ubusa. Uretse Prezida Jakaya Kikwete, nta wundi mukuru w’igihugu wahahingutse. Ku bayobozi bakuru b’ibihugu bine bindi bihurira n’u Rwanda mu Muryango w’Ibihugu by’Afrika y’Iburasirazuba (East African Community), umwe gusa niwe wari mu Rwanda. Nta mukuru w’igihugu wo mu bihugu bihuriye ku Nama Mpuzamahanga y’Akarere k’Ibihugu Bituriye Ibiyaga Bigari (Conférence Internationale sur la Région des Grands-Lacs) wahingutse i Kigali. Nyamara uwo muryango urimo ibihugu 11. Nta wakwirirwa avuga Umuryango w’Ubukungu bw’Ibihugu Bituriye Ibiyaga Bigari (CEPGL). Biteye isoni n’agahinda. Ariko rero ni mu gihe. Mu gihe u Rwanda rwibukaga uwo munsi ku nshuro ya 25, muri 87, rwari rufite abashyitsi benshi, barimo Prezida wa Tanzaniya, uwa Uganda, uwa Zayire, uwa Kongo-Brazzaville, n’uwa Zambiya, ndetse n’Umukuru wa Leta y’Ububirigi. Nta byera ngo de, ariko n’ugaya urukwavu agomba kwemera ko ruzi kwiruka.

Ku ngoma y’Inkotanyi, Umubano w’u Rwanda n’amahanga urangwa ahanini no kurega agatuza, zitwaje ko zihagarikiwe na Leta ebyiri gusa, zifite inyungu za mpatsibihugu mu karere, zikaba zizicungira mu Rwanda. Ubundi ukarangwa no gushoza intambara, gushotorana no kwibona. Si n’ubwibone bw’igihugu nk’u Rwanda. Ashwii da ! Ni ubwibone bwa bamwe mu Banyarwanda, bibwira ko ari ibitangaza, abandi Banyarwanda ndetse n’abaturanyi bakaba atari abantu buzuye, bakwiye icyubahiro n’uburenganzira bungana n’ubwabo. Ibi byose ariko bigera ku Banyekongo, bikaba bibi, kuko bo rwose, Leta y’Inkotanyi yabagize « ayo ifundi yagize ibivuzo ».

Kwogera uburimiro ku Banyekongo

Abaturanyi bacu bo muri Republika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Leta ya FPR-Inkotanyi yiyemeje kubogeraho uburimiro. Byose byatangiye FPR-Inkotanyi yigira gushaka abarwanyi ku butaka bwa Kongo, muri za 90 ishingiye ku bwoko. Ntiyagiye ishaka Abanyarwanda cyangwa abavuga ikinyarwanda nk’uko ikunda kubeshya. Yagiyeyo ishaka Abatutsi, baba impunzi z’Abanyarwanda cyangwa se Abanyekongo. Nibwo yabibye imbuto y’intambara mu turere bari batuyemo ni ukuvuga intara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo zo muri Kongo. Abo Leta y’Inkotanyi yagiye yitwikiriye, mu ntambara yagiye itera muri icyo gihugu, bose binjiye mu gisirikare cy’Inkotanyi muri za 90. Ari uwitwa Nkundabatware Lawurenti bakunze kwita Laurent NKUNDA, ari uyu wongeye kuba icyamamare mu bwicanyi muri iyi minsi, Yohani Bosiko Ntaganda, bose ni Inkotanyi. Icyo aba bose bahuriyeho n’Inkotanyi ziyobowe na Pawulo Kagame ni kimwe gusa. Ni uko bose ari Abatutsi. Si uko ari uko tubibona, ni uko ari uko bimeze. Kuko n’ubwo Abanyekongo bavuga ikinyarwanda ari benshi cyane, Abatutsi ni bo bonyine Inkotanyi zakomeje gushingiraho iyo politiki isa n’iya Adolfu Hitleri.

Ingengabitekerezo ishingiye ku bwibone bw’ubwoko

Nta gikorwa kitabanje gutekerezwa. Iyi politiki nayo yabanje gutekerezwaho. Ingengabitekerezo iyihatse ikubiye mu nyandiko z’uwahoze ari padiri, Privat Rutazibwa. Uyu mupadiri niwe wamamaje ingengabitekerezo y’uko ngo ingabo za FPR-Inkotanyi ari « ingabo zitagira umupaka » bikaba ariyo mpamvu « aho Abatutsi bari hose zigomba kuhababera ingabo » ! P. Rutazibwa yari impunzi muri Kongo. Yize kandi akurira i Bibwe, muri Kivu y’Amajyaruguru. Igitabo cye cyo ku musego, mu gihe FPR-Inkotanyi yari ikiri mu mugambi wo gufata ubutegetsi ku ngufu, cyari « Les Derniers Rois Mages. Chez les Tutsi du Rwanda. Chronique d’un royaume oublié» cy’umugabo witwa Paul Del Perugia. Umusingi w’icyo gitabo ni ukwerekana ukuntu abami b’Abatutsi b’u Rwanda ngo baba bari mu murongo w’Abami b’Ibihe bya kera, bivugwa muri Bibiliya n’ibindi bitabo birimo « ibyahishuwe ». Ntatinya kuvuga ko ngo uburyo bwabo bwo kuyobora ngo bumaze imyaka ibihumbi n’ibihumbi, nyamara amateka y’u Rwanda yerekana ko abo bami amateka yabo ahera mu kinyejana cya 16 kandi ubwami bakaba barabusanze mu Rwanda. Ari nayo mpamvu imihango yabwo yari umwihariko w’abiru (Abahutu). Bene iyi ngenga bitekerezo kandi ikubiye mu gitabo cya Serviliyani Manzi Sebasoni cyitwa « Les Origines du Rwanda », cyo kikaba kinakuza ubusumbane bw’amoko y’Abanyarwanda.

Mu nyandiko «Who Will Save The ‘endangered’ People of Eastern DRC» ya Arthur Asiimwe, yasohotse muri « The New Times » muri iki cyumweru gishize, n’ubwo uyu mukozi wa Leta y’Inkotanyi aterura ngo akoreshe ijambo Abatutsi, agahitamo kubatsinda abita « section of the targeted population » (igice kimwe cy’abaturage batotezwa), uyu mukozi arasobanura neza gahunda ishingiye kuri bene iyi myumvire. Ngo kubera ko abo « batotezwa » batarengewe na Leta ya Kongo, ntibarengerwe n’umuryango mpuzamahanga, « birumvikana ko hagomba kuboneka ubarengera », ni ukuvuga Leta ya FPR-Inkotanyi. Bene iyi mitekerereze ni nk’iy’abasangirangendo ba Hitleri, bavugaga ko bagomba kujya « kurengera ubwoko bw’abavuga ikidage » aho bari hose i Burayi. Icyo byabyaye ntawe utakizi : intambara ya kabiri y’isi n’amarorerwa yayiranze yari agamije gutsemba Abayahudi.

Intambara z’urudaca mu burasirazuba bwa Kongo

Kubera iyi ngengabitekerezo y’ubusumbane n’ubwibone bushingiye ku bwoko, uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bwabaye isibaniro ry’uduco twitwaje intwaro dukorera Leta y’Inkotanyi cyangwa se tuva mu ngabo zayo. Ari ingabo za RCD-Goma, ari iza CNDP ya Lawurenti Nkundabatware n’izi ziriho ziyise M23 za Bosiko Ntaganda na Rusangiza wiyita Sultani Makenga, aba bose, kuva Inkotanyi zajya muri kiriya gihugu zikahakora ibara, zikisasira impunzi z’Abanyarwanda zigera ku bihumbi 300, amaraso zahamennye yazibereye umuzigo munini, ku buryo zihora zikanga ko abazimu babo bazazitera. Ni ko gushozayo intambara zidashira, zihora zitwaje impamvu zinyuranye. Izi ntambara zatumye Abanyekongo bagera kuri miliyoni 6 batakaza ubuzima, abandi ibihumbi n’ibihumbagiza bata ingo zabo. Abanyekongo b’Abahutu bishwe urubozo, bitwa Interahamwe, Inkotanyi zirabatsembatsemba, abacitse ku icumu, zigaruka zibashakishamo abo zigira ibisumizi mu ntambara yazo yo guhirika Leta ya nyakwigendera Lawurenti Kabila. Niyo mpamvu aho Abanyekongo b’Abahutu batuye habaye isibaniro, benshi muribo ubu bakaba bahora mu nzira bahunga, bagana mu nkambi mu nkengero z’ibirindiro by’ingabo za MONUSCO.

Gufata Kongo byarabananiye, none barashaka « Repubulika ya Kivu »

Muri izi ntambara, Leta y’Inkotanyi ifite aho ihurira na bamwe mu banyamahanga bafite ibitekerezo bya mpatsibihugu cyangwa bakorera mpatsibihugu, bifuje gukuraho ubutegetsi bwa Leta ya Kongo buriho kuva muri 1997 kugeza ubu, bikaba byarabananiye. Babanje gushaka gukora kudeta, irabananira, mu kwezi kwa munani 1998. Mu mwaka w’i 2004, bashaka kwubura intambara bakoresheje Col. Mutebutsi na Gen. Nkundabatware, nabwo birabananira. Bongera gusubira, noneho bagenda biyita CNDP, nayo yaje kunanirwa, kubera ko Abanyekongo b’Abahutu banze kugirwa ikiraro cyo kwuririraho muri iyo gahunda yo gukata igipande kimwe cya Kongo bakacyigarurira. Bashinze umutwe w’ingabo witwa « PARECO » baririnda. Ingabo za PARECO nizo zatumye umugambi wo kwitwaza « itotezwa rikorerwa abavuga ikinyarwanda », ridafata, kimwe n’uko itotezwa rikorerwa Abanyekongo b’Abatutsi naryo ryaburiyemo kubera ko bamwe muribo bari bayobowe na Gen. Patrick Masunzu, banze uwo mugambi wo kubagira ibikoresho bya mpatsibihugu.

None muri uyu mwaka w’i 2012, babyukije uwo mugambi, baratobora baravuga, nk’uko umwe mu ntore z’Inkotanyi witwa Edwin Mukiza, aherutse kubyandika ku rubuga rwa « Facebook » agira ati : « Ladies and Gentlemen, welcome to the world to the Republic of Kivu». « Bagore namwe Bagabo, Nimuhe Ikaze Repubulika ya Kivu ».

Ngiyo gahunda Pawulo Kagame agamije muri iyi minsi iri imbere. Arifuza ingirwa Leta mu Karere k’Iburasirazuba bwa Kongo, yamukingira ikibaba, iminsi ikicuma. Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, ashingiye ku kibazo cy’umunyamakuru w’umunyayuganda uzwiho kumuvuga ibigwi, Andrew Mwenda, yavuze ukuntu intambara iriho igamije mu by’ukuri gukemura ibibazo by’abatuye i burasirazuba bwa Kongo yose, mu kubishimangira yemeza ko ngo « PARECO, igizwe n’Abahutu, nayo ifatanyije n’abo muri M23 ». Ntihaciye kabiri, ibinyamakuru by’i Kigali, bitangaza inyandiko ngo yashyizweho umukono n’imitwe 13, ngo igamije kubohoza ako gace ka Kongo.

Abahutu b’urwitwazo

Nk’uko FPR-Inkotanyi yitwikiriye Abahutu bake, kugirango ishuke rubanda n’amahanga, ngo aha iharanira kandi irimo Abanyarwanda b’amoko yose, Leta ya FPR-Inkotanyi yashakishije uko ishyira muri iyo ntambara ya mpatsibihugu, Abahutu bose ishoboye kubona. Uretse kuba inakeneye abo ishyira imbere mu mirwano ngo bayibere ingabo, icyo ishaka ni ukubitwaza gusa mu rwego rwo kubona uko igera kuri uwo mugambi. Icyegeranyo cy’impunguke za LONI cyasohotse mu cyumweru gishize, cyerekanye bidasubirwaho uko ibi bikorwa. Leta y’Inkotanyi ijya mu bahoze muri FDLR, ivuga ko basubijwe mu buzima busanzwe, ikababeshya ko bongeye kwinjira mu gisikare cya Leta, maze ikabohereza muri Kongo, muri uwo mutwe yaremye, bo bibwira ko bari mu « ngabo z’igihugu ».

Abanyagisenyi n’Abanyaruhengeri, baturiye akarere imirwano iberamo, bavuga nk’Abahutu bo muri Kivu y’Amajyaruguru, Leta ya FPR-Inkotanyi imaze kubashokamo ibabeshyeshya ko bagiye kuba mu « ngabo z’igihugu », ubundi ikabashukisha « kubaha amasambu » muri Kongo, n’ibindi nk’ibyo kandi bimaze igihe. Yiyibagije ko yabagize ibicibwa mu gihugu cyabo, ibaziza ko ubutegetsi bwa Nyakwigendera Prezida Habyarimana bwari mu maboko ya bene wabo. Yiyibagije ko kuva mu Kwakira 1990, yabatsembatsembye, cyane cyane abo mu Ruhengeri, bikagera n’aho uyoboye izo ngabo avuga ko « bazabica kugeza igihe batereye apetite yo kurwana ». Biyibagije ibara bakoreye mu buvumo bwa Nyakinama.

Biyibagije ko bari barahize ko « ni biba ngombwa, mu Ruhengeri no ku Gisenyi, bazahatsemba, bakahatera itabi » nk’uko uwari Perefe wa Ruhengeri intambara ikirangira Deus Kagiraneza, yigeze kubivuga igihe yari depite mu nteko ishinga amategeko y’inzibacyuho.

Nta nyungu u Rwanda rufite nk’igihugu muri uyu mugambi

Hari Abanyarwanda bamwe na bamwe bavuga ngo « uwo mugambi wo kwifatira Kongo y’Iburasirazuba » ufitiye igihugu akamaro ku buryo ugomba gushyigikirwa na bose, ibyo bapfa bakabishyira iruhande. Uwiyita « Rob Milles Collines », wandika ku mbuga z’impaka za Internet z’Abanyarwanda, yanenze itangazo rya FDU-Inkingi ryamagana iyi gahunda, avuga ko ikwiye gushyigikirwa n’ubwo FDU-Inkingi itavuga rumwe na FPR-Inkotanyi.
Bene iyi mitekerereze ntihwitse. Abanyarwanda benshi ni abahinzi n’aborozi. Kandi ubutaka ni buke cyane mu Rwanda. Amateka y’u Rwanda koko yagiye arangwa n’iryo hurizo. Uretse no kuba abahinzi n’abarozi barapfaga ubutaka bwo guhinga n’ubwatsi bw’inka, yemwe no mu miryango y’abahinzi, nabo imanza zabo zishingiye mbere na mbere ku butaka. Gukemura iki kibazo ni ihurizo Leta y’u Rwanda igomba kubonera igisubizo koko.

Ibisubizo abatareba kure batanga ni iyo atari ukugabanya umubare w’abaturage (guhagarika imbyaro no kubimura), usanga ari ukwagura imbibi z’u Rwanda. Kwimura Abanyarwanda bajyana muri Kongo byakozwe mbere na mbere n’Ababirigi. Leta yari iriho mbere ya 90 yo yashyize imbere gahunda yo kuringaniza imbyaro no gushakisha ubutaka hanze y’u Rwanda, biciye mu bwumvikane. Hari igihe hari hemejwe kwohereza Abanyarwanda muri Gabon uretse ko bene kubikora babonye bitazanashoboka, iyo gahunda irapfuba. Leta ya FPR-Inkotanyi yo ifatanya iyo migambi yombi : kugabanya abaturage no kwagura imbibi z’u Rwanda. Inkotanyi zifite gahunda yo gukona abagabo miliyoni 2 mbere y’uko umwaka utaha urangira. Iyi gahunda igitangira, havugwaga 700,000 bigizwe ahanini n’abagabo bakennye. Iyi mitekerereze ntihwitse.

Urebye u Rwanda uko rumeze, igihe Abanyaburayi badukaga, Abanyarwanda bose ntibari bageze no kuri miliyoni imwe n’igice. Nyamara habagaho amapfa n’inzara, abantu n’amatungo bagapfira gushira. U Rwanda rubona ubwigenge muri 62 rwari rutuwe na miliyoni ebyiri n’igice gusa. Bigaragarira mu mubare w’abitabiriye amatora yo muri Nzeri 1961. Abiyandikishije mu gitabo cy’itora bari miliyoni 1,3 gusa. Mu matora ya Prezida wa Repubulika Inkotanyi ziherutse gukoresha, bari hafi miliyoni 5,2. Abatuye u Rwanda ubu ngo baba bakabakaba miliyoni 11. Ikigaragara rero ni uko umubare w’abaturage wikubye inshuro zirenga icumi. Nyamara, inzara n’amapfa biriho ntabwo biruta ibyariho icyo gihe cy’umwaduko w’Abazungu.

Ibi bisobanura ko icyangombwa atari umubare w’abaturage, icya ngombwa ni ukwongera ikoranabuhanga kugirango umusaruro utubuke kandi ugende uhinduka, wongererwe agaciro, biturutse ku buhanga bw’abaturage, bitabaye ngombwa ko ubutaka bwiyongera.

Kwagura igihugu byo ni umwihariko wa Leta y’Inkotanyi. Icyo zigamije ariko, si ugukemura ibibazo by’abahinzi, zibaha amasambu yo guhinga, ahubwo ni ukurema Leta y’igikoresho, hagamijwe kuyikingira no gusahura umutungo wa Kongo, ku buryo bworoshye. Leta iriho si Leta y’abahinzi, ntibayibonamo, ntibakorera, ahubwo ikorera agatsiko k’Abatutsi bake bahoze ari impunzi muri Uganda, bituriye i Kigali. Ikimenyimenyi ni uko n’amasambu bari basanzwe bafite mu Rwanda, Leta y’Inkotanyi yayagiyemo, irayambura, iyaha abambari bayo batari n’abahinzi, ahasigaye ibategeka ibyo bahahinga, igihe babihingira, n’aho bagurisha umusaruro, uko ishatse. Ntawe uyobewe ko yateje inzara kubera izo mpamvu.

Ubutaka bunini cyane bwahawe abahinga ibyo bakuramo amavuta yo gutwara imodoka, mu gihe Abanyarwanda babuze aho bahinga ibibatunga. Guhindukira rero ikabeshya abahinzi ko ibashakira ubutaka muri Kongo ni ikinyoma cyambaye ubusa. Uretse ko abahinzi batanakeneye Leta y’Inkotanyi mu gushaka ubutaka hanze y’u Rwanda. Abanyarwanda, kimwe n’abandi baturage bose bo ku isi, iyo bibaye ngombwa, barasuhuka, bakajya gushaka ubutaka cyangwa akazi aho biri. Ibi ntibigomba intambara. Ahubwo byoroha iyo hariho amahoro, abantu bakagira uburenganzira bwo kugenderana, hakabaho amasezerano yorohereza abaturage kugenderana, gutura no kubona umurimo.

Uwububa abonwa n’uhagaze

Inkotanyi zafashe Leta y’u Rwanda zitwaje Abahutu bake zerekanaga mu mahanga. Abo bose barishwe cyangwa bapfuye bahagaze. Kuva kuwo babeshyaga ko ari umuyobozi wa FPR-Inkotanyi, Nyakwigendera Col. Alegisi Kanyarengwe, kugeza kuri Pasteri Bizimungu babeshye ko abaye Prezida wa Republika, tutibagiwe Nyakwigendera Col. Lizinde Tewonesiti na Nyakwigendera Minisitiri Seth Sendashonga. Uko byagenze ibara umupfu. Leta ya FPR-Inkotanyi ikwiye kureka gukomeza gukina uwo mukino. Burya si buno. Nk’uko uwahekwaga byageze aho akigenza, Abanyarwanda babonye neza ibinyoma byayo. Abahora bashakisha abo bitwikira kugirango bagere ku ntego zabo zo kwubaka no kwimakaza Leta ishingiye ku bwoko, bakwiye kubireka kuko « uwububa abonwa n’uhagaze ». Umugambi wabo waratahuwe. Intambara yo kwigarurira igice cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo gihana imbibi n’u Rwanda, Uganda ndetse n’Uburundi, Abanyarwanda bakwiye kuyima amatwi. Leta y’Inkotanyi itinya abaturage. Ariko nta kundi byagenda. Igisubizo si ukubahoza mu ntambara, igisubizo kirambye ni demokarasi. Guteza intambara muri Kongo cyangwa gushaka kwigarurira igice cyayo, cyangwa kugitezamo imidugararo ihoraho, si cyo gisubizo cy’ibibazo by’u Rwanda.

Mucyo tubwire Inkotanyi tuti : « Repubulika ya Kivu » mushaka, ntayo dukeneye. Icyo dukeneye ni Repubulika y’u Rwanda : ubutegetsi bwa rubanda, butangwa na rubanda kandi bukorera rubanda.

—————————————————————————-

Save on DeliciousShare via email
  • Date de parution :