Isabukuru y’Ubwigenge

Banyarwanda,
Banyarwandakazi,
Bavandimwe,

Kuri iki cyumweru tariki ya mbere Nyakanga 2012, ni umunsi Abanyarwanda twizihizaho isabukuru y’imyaka mirongo itanu igihugu cyacu kimaze kigenga. Ni kw’itariki ya mbere Nyakanga 1962 Abanyarwanda b’ingeri zose bishyize hamwe basezerera ingoma ya cyami n’iya gikolonize. Ntabwo twabura rero kwishimira intambwe ishimishije imaze kugerwaho, n’ubwo tutakwirengagiza ibizazane byaranze inzira ndende yo kwibohora.

Ngenekereje uko Perezida Kwame Nkrumah yakundaga kubivuga, kwigenga bisobanura ko Abanyarwanda basubiranye uburenganzira bwabo kamere bwo gucunga neza cyangwa nabi igihugu cyabo. Bishatse kuvuga ko Abanyarwanda ari bo ubwabo bagombye kuba muri iki gihe bagena ejo hazaza habo nta kidobya cyangwa rwivanga.

Mu gihe cya gikoloni, URwanda ntabwo rwafatwaga nk’igihugu nyirizina, ahubwo cyari nk’akarima ka ba gashakabuhake, haba mu bukungu, mu mbonezamubano, umuco n’ibindi ; bityo n’Abanyarwanda ubwabo nta burenganzira namba bari bafite ; Rutuku ni we wagenaga byose.

Iyo twizihiza isabukuru nk’iyi y’ubwigenge bw’igihugu cyacu, tuba tunazirikana impirimbanyi zitangiye igihugu cyacu kugirango gisakaremo ukwishyira ukizana kwa buri Muturarwanda.

Ni ngombwa rero guhora tuzirikana ko kugira ngo U Rwanda ruve mu bukoloni rube Repubulika yigenga habaye inkundura yo kwibohora, ndetse zimwe mu mpirimbanyi zihasiga agatwe, ziharanira ko Abanyarwanda bagira ejo heza hazaza.

Iyo dusubije amaso inyuma, tugomba kwemera ko hari byinshi byiza byakozwe bikaba byarahinduye isura y’igihugu n’iy’Abanyarwanda muri rusange. Ariko ngo ntabyera ngo de. Igihugu cyacu cyahuye n’imitingito n’imidugararo mu rwego rwa politiki. Mu myaka yabanjirije ubwigenge, uRwanda rwanyuze mu myiryane n’imvururu. Ubutegetsi bwa cyami ntibwabashije gukemura ibibazo by’ingutu by’ubusumbane hagati y’Abanyarwanda bishingiye ahanini ku moko ; bamwe mu bategetsi b’icyo gihe ahubwo bahembereye inzangano hagati y’amoko.

Ingoma zakurikiyeho mu gihe cya Repubulika ntabwo ari ko zose zabaye miseke igoroye kuko inyinshi muri zo zakomeje gusengasira gahunda y’irondakoko yari imenyerewe ku ngoma ya cyami. Nta n’umwe wari bukeke ko nyuma y’imyaka mirongo itanu, aho kugirango twizihize ukwishyira ukizana abadukuriye baharaniye, ubu dukomeje guhangana n’akarengane n’ivanguramoko rigirirwa abaturage n’abakagombye kubarebera.

Akaminuramuhini mu mahano yagwiririye uRwanda ni jenoside yabaye muri 1994 ubwo Abanyarwanda baritaguye abandi Banyarwanda. Kuva icyo gihe, urwobo rw’inzangano n’urwikekwe hagati y’Abanyarwanda rwarushijeho kwaguka.

Birabaje kubona nta masomo tujya tuvana mu mahano n’amateka mabi twanyuzemo.
Ikibazo cy’amoko cyarushijeho gukariha kuva Inkotanyi zifashe ubutegetsi. Inkotanyi za Perezida Kagame ni umuryango w’abahezanguni kuva ku kirenge kugera ku mutwe. Ubutegetsi buri mu maboko y’agatsiko gakomoka mu bwoko bumwe kuva muri selile ukagera mu biro kwa Perezida wa Repubulika, unyuze mu gisirikare no mu nzego z’ubucamanza.

Koko burya buri ngoma igira uko ibandwa. Habyarimana yari yaravanyeho ibirori byizihiza ubwigenge abisimbuza ibyizihiza kudeta y’uwa gatanu Nyakanga. Kagame nawe ibyo birori yabisimbuje iby’uwa kane Nyakanga mu cyo yise umunsi wo kwibohora (liberation day). Aho kuzirikana ubutwari bw’abatumye uRwanda rugira ijambo mu ruhando rw’amahanga, yihutiye gusibanganya cyangwa gutoba amateka mu rwego rwo kwigwizaho ikuzo, agera n’aho asenya burundu ikintu cyose gishobora kubitirirwa.

Bamaze kuzika burundu ubwiyunge bw’Abanyarwanda, Perezida Kagame n’Inkotanyi ze bigwijeho umutungo w’igihugu bajya gusahura n’uwa Kongo, ari nako batikiza abaturage b’icyo gihugu. Abahezanguni ba Mukotanyi, uhereye kuri Kagame ubwe, babaye ba Mirenge ku Ntenyo b’uRwanda rw’ubu batitaye ku bandi baturarwanda bahindutse ingaruzwamuheto n’abatindi nyakujya.

Mu gihe abo baherwe bivuruguta mu murengwe, ni ko rubanda rutagira n’urwo kwishima ruhatirwa buri munsi gutanga amahooro y’icyama. Igihe abaturage bamwe bambuwe amasambu yabo, abakiyafite bahatirwa guhinga ibihingwa bihita bigurishwa ku masoko yihariwe na ka gatsiko, bityo kakabagavura katitangiriye itama. Ibihingwa ngandurarugo byo bisa nk’aho byaciwe. Ni muri ubwo buryo inzara itari ikirangwa mu Rwanda isigaye inuma kuko umuturage atakemerewe guhinga ibimutunga.

Kubera ko mu miterere yayo ingoma y’Inkotanyi idacana uwaka na demokarasi, buri gihe iba ishishikajwe no guhumbahumba no gucecekesha abatavuga rumwe nayo. Ni uko yafunze mu manzaganya Umuyobozi mukuru wa FDU-Inkingi, Madamu Victoire Ingabire Umuhoza, Perezida wa PS Imberakuri, Bwana Bernard Ntaganda, Perezida wa PDP-Imanzi, Bwana Déo Mushayidi, kimwe n’abanyamakuru.
Igihe Abanyarwanda babonaga ubwigenge, bari bizeye kandi bategereje impinduramatwara mu miyoborere y’Igihugu, nko kwihitiramo abayobozi, kimwe n’amajyambere asaranganyijwe. Ntibyateye kabiri baba barumiwe. URwanda muri rusange ruracyakennye uretse bake banyunyuza imitsi ya rubanda, imyiryane yarakataje, nta bwisanzure nta demokrasi. Igitugu cy’imbunda cyahawe inturo, kirabangamira bidasubirwaho uburenganzira bwa muntu. Ubumwe bw’Abanyarwanda busigaye kwa gacamigani, ubutegetsi bwikubiwe n’akazu. Hari umunyamakuru w’Umunyarwanda wigeze kwandika ati « ya FPR y’abavandimwe batubwiye ntabwo iraza turacyayitegereje ». Bahise bamumena umutwe !

Hejuru y’ibi byose se, turiheba cyangwa ni ugukomeza gushinyiriza ?

Ishyaka ryacu FDU-INKINGI rirasaba Abanyarwanda bose kudacika intege ahubwo bakihutira kuvoma kw’isôko y’abaharaniye ubwigenge ubushake n’ubushishozi bihagije kugira ngo twubake uRwanda ruzira inzigo, ubwikanyize n’ubusumbane. Nk’uko inkundura yo kwigobotora ingoma ya cyami na gikolonize itari yoroshye namba ariko hakaboneka impirimbanyi zitanze tukaba twigenga, ni nako ubu tugomba kwitabira intambara yo kwimakaza demokarasi, ubwisanzure no kwubahiriza ikiremwa muntu. Iyi inkundura isaba ubushake n’ubwitange bwa buri wese.

Harakabaho U Rwanda, harakabaho Abanyarwanda.

Eugène Ndahayo
Perezida w’inzibacyuho

Reba dokima pdf hano

Save on DeliciousShare via email
  • Date de parution :