Umugambi wa demokarasi n’ubwiyunge nyabwo urakomeje, ntakizawusubiza inyuma

Ambroise Nzeyimana.
Intambwe abanyarwanda bateye mu guhindura uko ubutegetsi bwa Paul Kagame buhagaze ubu iragaragara ku buryo budasubirwaho.

Kuva mu myaka mike ishize, ubugome, ubwicanyi, ubusahuzi, n’ibindi bibi ubundi bitagombye kujyana n’ubutegetsi bw’igihugu byarushijeho kugaragara, ndetse n’amahanga atangira kureba ukundi uwo yari akunze kwita umuprezida w’igitangaza.

Iyo sura nshya itewe no gushyira hanze ububi bw’ingoma ya RPF ntibyarikugerwaho iyo intwari zinyuranye zititanga. Zimwe aliko muri izo ntwari, kubera ubwoba zamuteye n’ubugome yisanganiwe, Paul Kagame, prezida w’u Rwanda, yarazihitanye, izindi arazifunga, izindi ziramuhunga.

Iyo urugendo ari rurerure, intambwe yose itewe, abari ku rugendo bayishingiraho bakomeza. Buri gihe bakazirikana aho bageze n’aho bagana. Ibyo bahuye nabyo byose bibabera inyigisho mugutera intambwe zangombwa zikurikira.

Victoire Ingabire, umukuru wa FDU-Inkingi, kuva yafungwa n’ubutegetsi bwa Kagame, icyizere cy’uko ashobora gufungurwa bitewe n’uko ubucamanza bw’u Rwanda busanze nta cyaha kimuhama mubyo umushinjacyaha amurega, nticyigeze kiba cyinshi.

Paul Kagame, uwo atishe cyangwa ngo afunge igihe kirenze urugero mu berekanye mu bwatsi bwe ko badashyigikiye ibitekerezo n’imitegekere bye, ntiyigera amureka ngo yongere kugira uburenganzira bwe bwose. Nuwo afunguye amuhindura igishushungwa, kidashobora kongera gutekereza mu buryo buboneye.

Ibiri kuba kuri Victoire Ingabire muri iki gihe, ubutegetsi bwa Kagame bukora ibishoboka byose ngo bumuheze muri gereza kandi nta cyaha kimuhama mubyo aregwa, uretse guhimba kugira ngo igihano yahabwa icyo aricyo cyose kigire aho gishingira, nk’uko bisanzwe bigenda mu mikorere y’ubutegetsi bwa RPF-Inkotanyi.

Nanjye ndi Kagame, narakoze amabi nkaye, nanone nzirikana neza umubare w’abanyarwanda b’amoko yose bashyigikiye cyangwa bashobora kugana inzira Victoire Ingabire yifuriza u Rwanda, nta burenganzira ubwo ari bwo bwose namuha. Keretse nshaka kuva ku butegetsi. Burya kugira ngo wumve undi, mu gihe ubishoboye, ugomba kwishyira mu mwanya we. Gusa ikibabaje nuko Kagame we atabishoboye kuko we yiyumva gusa.
Muri za 60, Nelson Mandela, ubwo yari ahanganye na ba gashakabuhake n’ivangura moko muri Afrika y’Epfo, nawe yarafunzwe. Iyo ubutegetsi butamufunga bwari guhita buvaho kubera ukurengana gukabije kw’abirabura. N’ubwa Kagame rero buri gutekereza bukanakora nk’ubwahoze muri Afrika y’Epfo. Dore ko n’ivangura bukora buhohotera abatari mu kazu kari ku butegetsi mu Rwanda burusha ububi ubwahoze kwa gashakabuhake Peter Botha.

Ubuyobozi busahura, burimanganya, bubeshya ku byerekeye amajyambere yikubiwe na bamwe, butonesha abo bukeneye, buhakwa k’ubazungu bubeshya kubyateje genocide n’abayigizemo uruhari, ndetse n’ubwicanyi bwakoze nyuma haba mu Rwanda cyangwa muri Kongo, ibyo byose ari ukugira ngo burengere inyungu z’agatsiko kica kagakiza kayobowe na prezida Paul Kagame, ntibwamara kabiri budakoresheje iterabwoba. Ariko burarwana n’iminsi, ntakabuza amarembera yabwo ntari kure.

Nta maraso yari akwiye kuzongera kumeneka nko mu bihe byashize. Keretse uwayasesaguye muri za 90 ubungubu akaba ategeka u Rwanda nakomeza kuyamena akanakomeza kubyitirira abandi. Abanyarwanda bashyize hamwe bakamwimwa uburyo yabura aho ahera akomeza kubabuza epfo na ruguru.

Victoire Ingabire ati: “Napfa cyangwa nabaho, nafungwa cyangwa nafungurwa, ibyagezweho ntibizasubira inyuma.” Nibyo koko guhindura ubutegetsi bwa Kagame, yabishaka atabishaka, ntakizabisubiza inyuma. Abanyarwanda nibaba benshi mugushyigikira iryo hinduka, buzavaho hajyeho ubundi bubaboneye.

Urugendo rero rurakomeje kandi rushobora kuba narurerure, dore ko abakannyi b’ingoma ya RFP ngo bateganya gutegeka igihugu imyaka yindi nibura magana abiri, bashingiye kw’ivangura moko bimitse imbere, ribonekera mu mitegekere ijyanye n’ingengabitekerezo bya genocide, gucamo abanyarwanda mo ibice, cyangwa kubeshya ko nta moko ari mu Rwanda kugira ngo ubutegetsi n’ubutunzi bwose mu gihugu bwiharirwe n’agatsiko k’Abatutsi b’indobanure.

Abifuza u Rwanda rw’ejo hazaza rudasa nk’urwo tubona ubungubu ni benshi. Ariko byose bizaterwa n’ugushaka guhagije ku ruhande rw’abashaka ko ibintu bihinduka mu gihugu cyabo kugira ngo abantu barusheho kugira uburenganzira busesuye mu buzima bwabo.

Save on DeliciousShare via email
  • Date de parution :