Komite Nshingwabikorwa (Comité Exécutif) ya FDU-INKINGI yashyizeho Perezida w’inzibacyuho

Bimaze kugaragarira buri wese ko Leta y’igitugu ya Kagame ishishikajwe no gukomeza guterera mu wa kajwiga Perezidante w’Ishyaka, Madamu Victoire Ingabire Umuhoza, yibeshya ko kumuhamisha mu gihome byatuma Ishyaka FDU-INKINGI riba impehe zitagifite ubuyobozi buhamye bwo guhangana n’ingoma mpotozi.

 
Mu nama baheruka gukorera i Buruseli kw’itariki ya kane n’iya gatanu Gashyantare 2012, Abagize Komite Nshingwabikorwa ya FDU-INKINGI bagejeje kuri Madamu Victoire Ingabire Umuhoza imyanzuro n’ibyemezo byayifatiwemo.  Abagize urwo rwego bongeye kwizeza Perezidante w’Ishyaka ko bashyigikiye bidasubirwaho urugamba yatangije rwo kwigobotora sekibi no kwimakaza demokarasi mu Rwanda, kandi ko batazatezuka kuri iyo ntego. Baboneyeho umwanya wo kumumenyesha ibyahindutse mu nzego z’ubuyobozi bw’Ishyaka, hagamijwe mbere na mbere kurifasha kongera kwiyubaka.

 
Abagize Komite Nshingwabikorwa bafashe icyemezo cy’uko Bwana Eugène Ndahayo, wari Visi-Perezida wa Mbere, yaba abaye Perezida w’inzibacyuho w’Ishyaka FDU-INKINGI.

 Iki cyemezo gikubiye muri gahunda ndende igamije kunononsora no kunoza imikorere, cyane cyane mu bijyanye n’umurongo w’Ishyaka na disipuline, kimwe no kugena imigambi iboneye, ijyanye n’urugamba turimo rwo gusezerera burundu ingoma y’igitugu. Iyi mpinduramikorere izasozwa no kwemeza burundu amategeko mashya agenga Ishyaka, kimwe no gutora abayozi b’Ishyaka guhera mu nzego z’ibanze kugera mu buyobozi bukuru.

 Ni muri urwo rwego kandi abagize Komite Nshingwabikorwa bafashe icyemezo cy’uko Bwana Benoît Ndagijimana aba Visi-Perezida wa Kabiri, umwanya yari ashinzwe w’Umunyamabanga Mukuru Wungirije ukaba ubaye uvuyeho. Naho Bwana Jean-Baptiste Mberabahizi yagumye ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru n’Umuvugizi w’Ishyaka.  Komite Nshingwabikorwa yashyizeho kandi Komisiyo yihariye ishinzwe impinduramikorere y’Ishyaka.

Komite Nshingwabikorwa yamenyesheje ibi byemezo byose Perezidante w’Ishyaka, Madamu Victoire Ingabire Umuhoza, inongera kumushimira ubwitange n’ubutwari adahwema kugaragaza n’ubwo ari mu bigeragezo bikomeye.

 Abagize Komite Nshingwabikorwa ntibashidikanya ko ubutwari n’ubwitange bwe bizakomeza kubera urumuri buri wese, kandi ko batazizigama kugirango we, kimwe n’abandi bose bazira akamama barekurwe.

Bikorewe i Montreal , tariki ya 23 Gicurasi 2012   

Mw’izina rya Komite Nshingwabikorwa
Deo Lukyamuzi
Komiseri ushinzwe Ububanyi n’amahanga, akaba n’Umwanditsi w’inama

Reba dokima pdf hano

Save on DeliciousShare via email
  • Date de parution :