ITERABWOBA RYA KAGAME

Jean de Dieu Tulikumana.

Mu cyumweru gishize, ku wa gatatu tariki ya 25 Mata 2012, mu cyiswe urubanza Umuyobozi mukuru wa FDU-INKINGI, Madamu Victoire Ingabire Umuhoza, ahanganyemo na Leta ya Kagame, ubushinjacyaha bwamusabiye igifungo cya burundu ngo kubera ko aregwa icyaha cy’iterabwoba ngo kuko yaba yarashatse gushyiraho umutwe w’ingabo zo guhirika Leta iriho.

Nyuma y’imyaka cumi n’itandatu yari amaze mu buhungiro mu Buholandi, Ingabire yasubiye mu Rwanda muri Mutarama 2010 agiye kwandikisha Ishyaka FDU-INKINGI no kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora yari ateganyijwe muri Kanama k’uwo mwaka. Birumvikana ko impamvu zari zimujyanye ari iza politiki.

Ariko nk’uko bimenyerewe mu Rwanda rwa Kagame, gukora politiki itandukanye n’iye ni icyaha gikomeye cy’iterabwoba, cy’amacakubiri no gupfobya jenoside. Ni uko byagendekeye Victoire wahise afatwa nk’umunyoro n’umubembe maze bamuha akato, bamushyira mu bubiko muri 1930 ngo ikiza (épidémie) avanye iyo mu mahanga kitavaho cyanduza « Abanyarwanda ».

Si bwo bwa mbere kandi Kagame yitwaje ibirego nk’ibyo kugira ngo yikize abanyapolitiki bamuhangaye. Na Mushayidi na Ntaganda ni uko byabagendekeye. Iyo atari iterabwoba biba ari amacakubiri cyangwa ingengabitekerezo ya jenoside, ndetse akenshi biba iri ibyo byaha uko ari bitatu. Ni uko yikijije Pasteur Bizimungu na Karoli Ntakirutinka, ni uko yataye muri yombi Muganga Niyitegeka Théoneste ubu uborera mu munyururu kubera ko yigeze kwiyumvamo kuba yasimbura Kagame igihe yiyamamazaga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora ya 2003.

Hari n’abahasize agatwe nka Seth Sendashonga yiciye Naïrobi ku manywa ya Rukamba, kimwe na Kagwa Rwisereka, Jean-Léonard Rugambage na Charles Ingabire. Kayumba Nyamwasa we Imana ntiramuvanaho amaboko kuko Kagame yamugeze amajanja inshuro ebyiri zose aho yahungiye muri Afurika y’epfo.

Byose bijya kudogera byatangiye tariki ya mbere ukwakira 1990 ubwo zafashe intwaro zitera u Rwanda ziruzaniye « amahoro na demokarasi ».

Rugikubita, amarorerwa zakoreye abaturage ba Byumba na Ruhengeri arenze ukwemera. Ntibyaciriye aho ariko kuko uretse koreka rubanda rwa giseseka, ziraye no mu bayobozi bakuru b’amashyaka zihagarika ingogo. Aha twakwibutsa iyicwa rya Gapyisi na Gatabazi.

Kagame yabonye ko gahunda ye yo “kubohoza u Rwanda” igenda neza asonga mbere mpaka no kwa Habyarimana ngo ba. Aba aramwivuganye akoresheje intwaro za kirimbuzi zahanuye indege yari arimo akubutse Arusha mu nama Kagame n’ibyitso bye bari zamutegeyemo. Hari tariki ya 06 mata 1994. Intego ye yo gutera urwikekwe mu Banyarwanda iba irasohoye. Ba mutima muke birara mu batutsi barabamara, abashatse cyangwa abakekwaho kubarengera nabo bahasiga agatwe. Igihugu kiba gicuze imiborogo gityo, Kagame yikomereza gahunda yo gusya aho anyuze hose, byose byitirirwa interahamwe dore ko nazo zari zishishikaye.

Umutara wa Kagitumba, Ubuganza bwa Rwamagana ndetse na Gisaka uko ari eshatu kugera ku Rusumo, Inkotanyi zahafashe mu minsi mike cyane, ari na ko zigenda zicura imiborogo. Za Bugesera, Amayaga, Nduga, Marangara na Bwanamukari niho zahetuye naho zihakora ibara. Ubwo ziba zigabye mu majyaruguru n’iburengerazuba, aho zinyuze hose zitsembatsemba. Za Buriza, Bwanacyambwe na za Bumbogo zirarimarima, maze zigeze muri Kapitali zirinopfora.

Ibya Kibeho mu mwaka wakurikiyeho byo ni agahomamunwa. Ariko ubwicanyi bwo muri Kongo bwo ni akaminuramuhini. Kandi n’abazungu ntizabarebeye izuba. Bizi Abafaransa n’abasipanyoru.

Ngibyo ibigwi Kagame arusha abandi banyapolitiki. Asya atanzitse kandi ni intwari rudasumbwa mu kugotomera umwisheke. Ahora ashishikajwe n’umutekano wa buri wese, yamaganira kure abafite ingengbitekerezo y’iterabwoba.

Nimwisomere namwe uko umuvugo witwa UMUVUMO umusingiza mu kuba Rudashyikirwa rwa Muzitsi :

Inkaba yinjira mu nkanka
Mu ngoto haza kuba impatanwa
Agahogo kose igacamo inkora
Mu kada huzura umwisheke
Karahagahaga kaba agapira
N’uko kiterura butosho
Kidunalika nko ku gasindu
Karakoresha imitara yose
Abambari bako bamara abantu
Barabacyemba baca ibihanga
Barabirunda u Rwanda rwose
Karema ingunda umuganaziko
Ubu karakotana bunyamaswa
Abazima kabagize ingerere
Karabahumba ijoro n’umunsi
Abazimu kilirwa kabahiga
Karabashakira mu birere
Ibihuru byose karabivunja
N’ibihu byose ni uko nguko
Kamena ishyamba kakajya ishyanga
Ubwo ni ko kica igiti n’isazi
Umurage kazi ni uwo nguwo
Ngo iyo katishe karaburara
N’aho karyamye ni byo karota
Aho kaba kikubye mu kirambi
Kaba karambije ku ntumbi
Kasa ubwinyo ukagira ubwoba
Karatombotse nimutinye
Ahubwo kaliliwe ntikaraye
Abagakunda nimutabare
Abatagashaka nimutakambe
Dore agahanga kalirenze
Ubuguru bwanamye mu mahanga
Agatima kumye ntikagitera
Ngaka kanamye ku gahinga
Kandi ni ejo si ejobundi.

Nguwo Kagame kigometse ku Mana, akaba ikibasumba cya Rutebuka kidasubira umunopfu n’urwamba.

Save on DeliciousShare via email
  • Date de parution :