Irondabwoko mu kazi rirategura intambara y’amoko

Dr Yohani Batisita Mberabahizi,
Umunyamabanga Mukuru wa FDU-Inkingi

Mu nama yagiriye i Ruhande, muri Kaminuza y’u Rwanda, Pawulo Kagame aherutse kubwira abarimu bayo bamaze igihe basaba ko imishahara y’abo yaringanizwa n’iy’abaturuka hanze, abasubiza avuga ngo : « Ese ubundi murashaka ko babongeza imishahara muba mwakoze iki ? »

Ako gasuzuguro afitiye abakozi bo mu burezi, ntabwo gatangaje. Kuko ingoma ya FPR-Inkotanyi ari ingoma y’agatsiko gakorera mpatsibihugu, abakagize bagahembwa ibyo bita imfashanyo « bagenera u Rwanda » ihwanye na 1/2 cy’ingengo y’imari ya Leta, maze abagaga b’abanyamahanga aka gatsiko gakorera bagahabwa icyo bashatse, harimo n’abakozi bahembwa intica-ntikize, ubundi inyungu bakazohereza iyo bakomoka.
Ku Banyarwanda hafi miliyoni 11, 93% batunzwe n’umurimo w’ubuhinzi. Abasigaye 7% nabo, abenshi muri bo ni abishakira uko babaho mu turimo dutandukanye, n’ubwo bwose Leta ya FPR-Inkotanyi iba yababujije amahwemo, ku buryo abo wakwita abakozi bakorera umushahara ari mbarwa. Abanyarwanda bagomba gukora bari hafi miliyoni 4,5 mu mwaka w’i 2007, igihe ingoma ya Pawulo Kagame yakoraga « inyandiko ya politiki y’igihugu y’umurimo ». Kuri abo, miliyoni 2,3 bari urubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 29.

Uretse abacirwa mu cyaro kuko batemererwa kuza mu mijyi, abo banyarwanda benshi bakeneye akazi baba bahanze amaso Leta kuko ariyo mukoresha wa mbere mu gihugu. Muri 2002, abakozi (abakoreraga umushahara) bose bari 295,742, ni ukuvuga 6% by’abagomba gukora bose kandi nyuma byaje guhumira ku murari kuko kuva icyo gihe, abenshi birukanywe, cyane cyane muri Leta no mu bigo byayo byaje kwegurirwa abayita « abashoramari ».

Abakoresha bo mu Rwanda bahanga imirimo mike cyane ku buryo ntacyo ivuze mu by’ukuri. Abakozi ba Leta, biganjemo cyane cyane abasirikare, abapolisi n’abarimu, nibo bagize igice kinini cy’abakozi bo mu Rwanda. Ariko igitangaje ni uko umubare w’abasirikare n’abapolisi ariko, n’ubwo ari munini cyane, utabarirwa mu bakozi ba Leta !

Ibarura ry’abakozi ba Leta riheruka (Civil Servants Census 2010) rivuga ko abakozi ba Leta bari 81.858. Birumvikana ko abasirikare n’abapolisi batarimo. Kuko abasirikare bonyine ari benshi kurusha abakozi bose ba Leta. Ugenekereje, abasirikare barenga 70,000 (utabariyemo « Inkeragutabara »). Abapolisi nabo barenga 30,000.

Ku bakozi ba Leta bose, Abarimu (ibyiciro byose ubifatanyije) bakabakaba 60%. Kwishongora ku barimu ba Kaminuza rero (2,8%) ntibitangaje, mu gihe abarimu bo mu mashuri y’ibanze (32,68%) n’ayisumbuye (24,78%), bahembwa ikinya ! Abakozi b’inzego bwite za Leta (ministeri, intara, uturere n’imirenge), hafi 9,600, biganjemo abakorera uturere n’imirenge. Mu mwaka w’i 2010, 1950 gusa nibo bakorera inzego nkuru za Leta. Birumvikana ko kubona uwo murimo ari ingorabahizi.

Abasirikare n’abapolisi nabo, uretse abafite impeta zo hejuru, nabo bahembwa « ikinya », keretse iyo babonye uburyo bwo kujya mu butumwa mu mahanga, nko muri Sudani, nibwo bapfa kubona agashahara gatubutse. Aho umutindi yanitse ariko ngo ntiriva. Utwo dufaranga natwo ntatwo bacyura, kuko ku 1000 cy’amadolari babarirwa, bahabwa 600, andi 400 ntibamenye irengero ryayo!

Birumvikana ko abanyarwanda benshi, bitwa ko bikorera (92%) kubera ko batunzwe no guhinga imirima yabo, bari mu cyaro, bamwe muri bo bitwa abahinzi bya nyirarureshwa, kuko mu by’ukuri ari abashomeri. Iyo wibutse ko noneho n’ubutaka bacungiragaho muri iki gihe Leta y’Inkotanyi isigaye ibwihera « abashoramari », ibyari ikibazo bigiye kuba ihurizo, kuko noneho abanyacyaro bazabura ubutaka, babure n’imirimo, babure byose nk’ingata imennye.

Ibi byose nibyo bisobanura impamvu kubona akazi ari ihurizo rikomeye bitavugwa. Ukabonye ahora yitwararitse, kuko igihe cyose bamushyira hanze. Ibihumbi n’ibihumbagiza by’abashomeri biba birekereje. Ikibazo gisumba byose, ni uko ni ukabona nawe akenshi agakesha mbere na mbere ubwoko akomokamo, aho yari atuye mbere y’intambara n’icyenewabo. Akenshi akazi ka Leta gahabwa Abatutsi bahoze ari impunzi mbere ya 94, baje baturuka muri Uganda, i Burundi cyangwa mu cyahoze ari Zayire. Abasigaye bagomba guhakwa, kubona umurimo bikaba nko kugira Imana gusa. Kandi bose bagomba kuyoboka FPR-Inkotanyi. Bitaba ibyo, ntibirirwe bagira n’icyo babaza. Nayo kandi igahora ibacuza n’agashahara gake bakoreye, kuko ibafata nk’aho bagomba kuyihembera kuba ngo yarabahaye akazi !

Gusaranganya iyo mirimo mike iri mu gihugu mu bahanze amaso Leta, ni ikibazo gikomeye. Aha niho ikibazo cy’amoko gihurira n’ikibazo cy’ibura ry’akazi. Kuba Leta iriho igendera ku ivanguramoko, akazi nako kakaba ari ingume, ngibyo ibizasubiza igihugu mu ntambara. Kuko abanyarwanda batazakomeza kurebera, bake barya, abenshi babona imbehe zibaca hejuru !

Amashyirahamwe y’abakozi, uretse ko nayo ubwayo ari imiyoboro ya Leta y’igitugu iriho aho kuba ibikoresho by’abakozi, agomba kuvugururwa. Abakozi bakeneye kirengera kugirango bashobore kubeshwaho n’amaboko yabo. Cyane cyane kubera ko aribo ubukungu bw’igihugu bukomokaho. Kimwe mu biranga FDU-Inkingi ni ukuba izirikana iryo pfundo, ikaba yariyemeje kuribonera igisubizo byanze bikunze. Niba ibintu bidahindutse, irondabwoko ririho mu itangwa ry’imirimo mike ihangwa mu gihugu, rirategura intambara y’amoko. Ibyo bigomba guhagarara burundu. Kubona umurimo bigomba kuba uburenganzira bwa buri wese, hatitawe ku nkomoko ye!

Save on DeliciousShare via email
  • Date de parution :