FDU-INKINGI IMAZE IMYAKA ITANDATU

Eugène Ndahayo,
Visi Perezida wa Mbere wa FDU-Inkingi

Kw’italiki ya 29 Mata 2012, FDU-INKINGI yujuje imyaka 6 imaze tuyishinze. Mu nyandiko nise « FDU-INKINGI itaniye he n’izindi mpuzamashyaka » yasohotse le 11/11/2006, nasobanuye uko FDU-INKINGI ibona urugamba rwo kwibohora n’uko igena gushyira mu bikorwa gahunda yayo. Nibutse ko igitekerezo cyo gushyiraho umutwe wa politiki utandukanye n’iyari iri ho muri icyo gihe haba mu miterere, mu bisubizo by’ibibazo by’igihugu cyacu, haba mu ntego no mu mikorere, cyavutse nyuma y’amatora yo muri 2003 dushingiye kuri « expérience » y’imyaka 13 yari ishize abatavuga rumwe n’ubutegetsi bagerageza kwiyubaka ariko ntibatere intabwe igaragara. Urugaga rwahuzaga amashyaka ya « opposition » rwari ruzwi kw’izina rya CPODR, yari ihuriweho n’amashyaka yari yibumbiye mu mpuzamashyaka ebyiri ari zo IGIHANGO na UFDR, rwari rumaze kwerekana intege nke.

Gushinga FDU-INKINGI ntibyari byoroshye. Kubera imyumvire yari itandukanye, imishyikirano yatwaye imyaka ibili n’igice. Icyari kigamijwe byari ugushyiraho umutwe wa politiki ufite umurongo, imikorere mishya kubera ko byari byaragaragaye ko imikorere n’ingamba byari bisanzwe byari bifite ubusembwa bwinshi kandi nta cyo bigeraho. kubera :

1- Ingamba zidahuye na kamere y’ubutegetsi buriho
2- Kutagira umurongo ugaragara n’i bitekerezo bihamye
3- Ibirindiro bidashinze imizi muri rubanda
4- Ubuyobozi buhuzagurika

Byari ngombwa rero gushaka ubulyo Ibirindiro by’Abanyarwanda byashingira kuri iri hame ry’uko hagomba kuba ho indi mpinduramatwara ishingiye ku bintu bitatu bikurikira :

1. Isomo ry’amateka
Amateka yerekana ko kwijujuta gusa cyangwa kwamaganisha amatangazo nta kintu na gito bishobora kugera ho. Aho kwibeshya ngo birashoboka gusigiriza akarangi ko kuvugurura FPR cyangwa kuyihomahoma kandi yarasandaye, birakwiye gusenya mpunyu hakubakwa indi “système” shya mu gihugu kizira urugomo n’akarengane. Iyi ntego ikaba isaba ubwitange butizigama.

2. Kuboneza umurongo w’ibirindiro
Abarwanya ubutegetsi bafite ubulyo bugaragara bakorera hanze y’igihugu. Nyamara guhiga, guhiganwa no guhangana ni byo byakunze kuranga amashyaka avuga ko arwanya ubutegetsi bwa FPR. Abakora batyo biyibagiza ko ibyo bishoboka gusa mu gihugu kigendera kuri demokarasi, atari ku ngoma y’igitugu na rukarabankaba. Biragoye kumva ukuntu abantu bashishikajwe no kurwana hagati yabo barwanya ubutegetsi bubabuza kubuhatanira mu mucyo wa demukarasi.

Aho kubangikanya ingufu cyangwa kuzitatanya, amashyaka n’imitwe ya politiki yose bigomba kwiyumvisha ko nta muntu n’umwe wakwiyita kamara, imana yeze, ikigirwamana, mushoborabyose cyangwa intumwa y’Imana. Icyaruta ni ukubanza gushakira hamwe umusingi ahuriza ho, akawumvikana ho, akawubakira ho, maze insinzi ikazegurirwa imanzi muri yo.

3. Gukangura imbaga no kuyiba hafi
Kwikiza FPR bisaba guhuriza hamwe imbaraga z’Abanyarwanda bose, abari mu mahanga, abari imbere mu gihugu, ndetse n’abakiri muri FPR ubwayo n’andi matsinda y’abatagishaka abashimusi b’inkoramaraso bigabije uRwanda. Abanyarwanda ni bo bagomba gufata iya mbere mu kwibohora kuko nta wundi uzabavana ku ngoyi atari bo ubwabo. Ni yo mpamvu ari ngobwa kwegera abaturage, tukabageza ho gahunda ya poritiki, amakuru bakeneye ngo basobanukirwe, n’ingamba zo kwikemurira ibibazo..

Gushinga FDU-INKINGI rero byaje bihuje n’igihe kandi byari ngombwa kugira ngo twishake mo ingufu zatuma hashingwa ibirindiro bikaze rwagati mu baturage. Kugira ngo tubigereho byadusabaga gufungura ibirari bibiri by’ingenzi .

Ikirari cya mbere ni uguhuriza hamwe ingufu zose n’imbaraga zose. Ibyo bivuga ko abari mu birindiro bagomba kugaragaza ko bafite ubushobozi bwo guhagararira no kuvuganira rubanda ku buryo budasubirwa ho. Ibyo bituruka ku buyobozi bufitiwe icyizere, ku ngamba z’ibirindiro zitajenjetse, kuri gahunda igaragara y’ibishobora gukorwa bikanagerwa ho, no ku bisubizo bihamye by’ibibazo byakomeje kubuza Abanyarwanda kubana mu bwisanzure n’ubusabane. Bimwe muri ibyo bibazo ni : ubusaranganye n’ubutabogama bw’ingabo zishinzwe umutekano wa bose, guca umuco wo kwigira indakoreka, gushyira ho ubutabera bwa nyabwo, gushimangira ubutegetsi bwa demukarasi, kwita ku mponoke n’imfubyi zose, gufata imigambi ihamye mu rwego rw’ubukungu no gutengeneza gahunda mbonezamubano.

Ikirari cya kabiri ni ugucengeza umuco wa demukarasi mu mikorere ya Leta no mu mibereho y’abanyagihugu. Umuco wa demukarasi ugomba gushinga imizi mu binyagaciro byemewe n’isi yose kandi bijyanye n’ibihe tugeze mo. Ibyo bisobanura ko Abanyarwanda bafite uburenganzira busesuye bwo kwiyubakira igihugu kigendera ku mategeko. Ibi bisaba ariko kubanza kurenga amacakubiri yose yanganisha abantu, imiryango, amoko, uturere cyangwa amashyaka. Ibi bisaba kugangahura igihugu kikava mu kaduruvayo, kigasubizwa ku rwego rwo kwiyereka amahanga mu buranga n’ububengerane bwacyo, mu bushobozi n’ubukungu bwacyo bushingiye ahanini ku mbaraga za bene cyo no ku cyizere cy’urubyiruko rurangamiye uruhererekane rw’amihirwe n’uburumbuke.

Ibyo birari bibiri akaba ari byo byashingiweho muri Nzeli 2008 dufata icyemezo cyo kujya kwandikisha ishyaka mu Rwanda no gutanga umukandida mu matora ya Perezida wa Repubulika yabaye muri Kanama 2010.

Icyemezo cyo ku wa 26/08/2008 cyo kujya kwandikisha ishyaka mu Rwanda no gutanga umikandida mu matora ya Perezida wa Répubulika cyafunguye igika gishya mu mateka ya politiki y’igihugu cyacu. FDU-INKINGI ikaba yaragize uruhare rukomeye mu kwandika icyo gika ubwo Madamu Victoire Ingabire Umuhoza, nk’umuyobozi mukuru wa FDU-INKINGI yasesekaraga i Kanombe ku ya 16 Mutarama 2010.

Koko rero, n’ubwo Abanyarwanda benshi bari barumvise, binyuze mw’itangazamakuru, ivuka, amahame n’ibikorwa bya FDU-INKINGI, kuba Umuyobozi Mukuru w’ishyaka yaragiye mu Rwanda, akahavugira, akabonana n’Abanyarwanda, byabahaye ikizere ko ibintu bishora guhinduka.

Kugarurira ikizere Abanyarwanda, kubamara ubwoba, kubakangurira uburenganzira bwabo, kubashishikariza kwiyumvisha ko impinduramatwara ari bo izaturukaho, kubumvisha ko kwanga agasuzuguro no kuba ingaruzwamuheto bizaturuka ku bushake bwabo ni yo ntambwe ya mbere mu nzira yo kwibohora.

Iyo myumvire mishya ya politiki n’ibikorwa FDU-INKINGI yerekanye nyuma y’ imyaka myinshi yari ishize Abanyarwanda bibaza uko bakwibohora ariko ntibabone igisubizo kubera ko bakomeje kugendera ku byibeshyo by’uko FPR ishobora kuvugururwa ikumva ijwi rya demukarasi, yerekanye ko hari inzira zishoboka.

Ariko nta byera ngo de. Ababikurikiraniye hafi bazi neza ko icyemezo cyo kujya kwandikisha ishyaka no kwitabira amatora ya Perezida wa Repubulika cyahubanganyije FDU-INKINGI n’ubwo bitavugwaga . Koko rero, kuva FDU-INKINGI yafata icyo cyemezo, inzego zayo nk’uko zari zisanzwe zarahungabanye kuko hagaragaye imyumvire itandakunye ku bibazo by’ingenzi.

Ahanini byatewe n’uko bamwe bashatse gusarura aho batabibye, bashishikazwa n’amatora mbere yo gushishikazwa no kubanza kwandikisha ishyaka. Ntibumvise ko fondasiyo ya gahunda zose yari uko FDU-INKINGI ibanza kuba ishyaka ryemewe n’amategeko.

Iyo myumvire igoramye ni yo yatumye bamwe bahaguruka bagahagarara bagira ngo inzego za FDU-INKINGI zariho icyo gihe ziseswe. Iyo gahunda ikaba yari yaratangiye gutegurwa mbere y’uko Victoire afata indege imujyana mu Rwanda. Yaje kugaragazwa ku bulyo budashidikanywaho n’itangazo rya « coup d’état » basohoye nyuma y’inama yabereye mu Buholandi le 09 Mutarama 2010 ubwo bitwikiraga ijoro, bibese abandi, bakajya kunoza umugambi wo gusesa inzego zari zisanzweho.

Abo bantu ntibigeze babona ko FPR itazemera kwandika ishyaka bityo n’umukandida wa FDU-INKINGI ntazashobore kwiyamamaza. Nyamara FPR ntiyahwemye kubicamo amarenga :

- Kuva muri Nzeli 2008 ubwo ubuyobozi bwa FDU-INKINGI bwafataga icyemezo cyo kujya kwandikisha ishyaka, FPR yahise yohereza intasi zinyuranye kuri Perezidante, babanza kumushukisha imyanya ; babonye nta cyo bitanze (kuko twabyamaganye ku mugaragaro), bakoresha intasi ziri mu Rwanda no hirya no hino zimubeshya ngo ziramushyigikiye ndetse ko ziteguye kumufasha mu byo yazisaba byose !

- Ubutegetsi bwa FPR bwanze gutanga impapuro z’inzira kw’ikipe yagombaga kujyana na Ingabire baziha abantu babili gusa : INGABIRE na TULIKUMANA utari kuli lisiti y’abagombaga kujya mu Rwanda mu kiciro cyambere kuko hari indi mirimo ishyaka ryari ryaramushinze yagombaga kubanza kurangiza. Abari basanzwe bafite passeport z’u Rwanda nka NKIKO, na NDEREYEHE wayisabye akayihabwa ariko akaba yari amaze iminsi afitanye amasinde akomeye na Victoire ku bulyo yari yareguye ku mirimo yari ashinzwe, bahiye ubwoba barabigarama bituma INGABIRE ajyana n’abantu atanazi neza nka ba NTAWANGUNDI na ba RUKUNDO byaje kugaragara nyuma ko bari ba gatumwa.

- FPR yakoresheshe zimwe mu ncuti zayo z’abanyamahanga zinjira mu mabanga yose ya FDU-INKINGI ziyahawe na bimwe mu byegera bya Victoire bisanzwe bitunzwe no gukorera inzego z’ubutasi z’ibihugu by’amahanga. Ni uko abayobozi bamwe ba FDU-INKINGI baguye mu mutego w’abo banyamahanga bababeshyaga ko hari icyo babamarira nyamara ari ukugira ngo babone amakuru yo gushyira Kagame.

- Isohoka rya Raporo y’impuguke z’umuryango w’abibumbye ivuga ko FDU-INKINGI ikorana na FDLR.

Byabaye ngombwa ko ayo marenga n’izindi mbogamizi zariho bisuzumwa bigafatirwa umwanzuro. Hemejwe ko FDU-INKINGI igomba guheza ikinyoma, Umuyobozi Mukuru n’ikipe iciriritse y’abantu yihitiyemo bakabanza gukora urugendo mu Rwanda, bagasaba kubonana n’inzego zishinzwe kwandika amashyaka ndetse n’abayobozi b’igihugu bo mu rwego rwo hejuru tukareba uko ubutegetsi bubyifatamo n’ubwo tutari tuyobewe ko ubutegetsi bwa FPR mu mvugo n’ingiro ari nk’urumili n’umwijima. Ikiciro cya mbere cy’urwo rugendo cyagombaga kurangira ku italiki ya 6 gashyantare 2010, nk’uko bigaragara ku matike y’indege, Victoire akagaruka hagakorwa « évaluation ». Ababikurikiraniraga hafi kandi bazi ko ari umukandida ari n’ishyaka ntawigeze ata igihe ngo arategura progaramu yo kwiyamamaza.

Ba bandi navuze hejuru babyemeye batabyemeye, bigumira muri « logique » y’amatora n’inyungu bashobora kuvanamo, bikomereza gahunda zabo birengagiza gahunda z’ishyaka. Ni bo bagiriye inama Victoire kutubahiriza ibyemezo by’ishyaka. Babonye Kigali itangiye kumugera amajanja ishaka kumufunga ni bwo bashatse kugaruka ku cyo bari banze, bemera ko noneho ashobora kugaruka le 23/03/2010 bikavugwa ko aje gusura umulyango! Ni nabo bamugiriye inama yo guhungira muri ambassade y’Ubwongereza nyuma byakwanga bakavuga ko yari yagiyeyo mu mubonano w’amasaha 5 n’Ambasaderi bazi neza ko nta na hamwe biba kw’isi.

Byateye imbogamizi nyinshi mu mitunganyirize y’inshingano za buri wese mu mirimo ashinzwe cyane cyane mu mirimo y’ubuyobozi.

Gushyiraho Komite nshyigikirabikorwa bya FDU (Comité de Soutien) le 03/04/2010 byari ubulyo bwo gushakira umuti ibyo bibazo ngo turebe ko hari ibyo twaramira.Mu by’ukuli CS (hanze y’igihugu) na Victoire (imbere mu gihugu) ni bo bari bagize ubuyobozi bwa FDU-INKIGI. Komite Nshingabikorwa y’agateganyo (Comité Exécutif Provisoire) yari yarashyizweho le 13/03/2010 n’abashakaga kwigarurira ishyaka burundu ngo barikoreshe ibyo bishakiye mu nyungu zabo bwite. Ni bo mujya mwumva bavuga bati ishyaka ryaratashye, n’ubuyobozi bwa ryo buri mu Rwanda. Nyamara ntawe uyobobewe ko buri kantu, ari amafranga, ari gahunda z’ishyaka, ari inyandiko z’ubwoko bwose (amatangazo, déclarations, prises de position, mémos byandikwa n’abari hanze bagashyiraho amazina y’udukingirizo turi mu Rwanda ngo ni CEP), ari za mitingi za politiki, ari amasezerano y’ubufatanye n’andi mashyaka ari hanze…mbese ibikorwa byose bijyanye n’ubuyobozi bw’ishyaka biri mu maboko y’abakorera hanze. Injiji zonyine ni zo zikemera ikinyoma ko ubuyobozi bwa FDU-INKINGI buri mu Rwanda.

Gushyiraho CS ariko ntibyakemuye ibibazo byose. Urwishe ya nka rwakomeje kuyibamo na twe dukomeza guhomera iyonkeje kugira ngo turwane kuri Victoire. Igihe byari bimaze no kugaragara ku bulyo budasubirwaho ko ishyaka ritazandikwa, ko n’umukandida wacu atazashobora kwiyamamaza, na bwo ntibashizwe. Babanje kuvuga ko mu gihe Kagame azatangira kwiyamamaza, Victoire azazenguruka u Rwanda na we akamamaza amatwara ya FDU-INKINGI ! Nyamara byari bizwi ko Victoire adashobora kurenga umutaru kuko yari abujijwe kurenga imbibi z’umujyi wa Kigali. Nyuma bati hari abazungu batwemereye ko amatora azigizwayo kugera ikibazo cya FDU-INKINGI kirangiye ! Byahe ! Aho amatora arangiriye, barayamaganye bavuga ko batemera ibyavuye muri ayo matora (ibi byo tubihuriyeho) bukeye bati turashaka ko Kagame ashyiraho guverinoma y’ubumwe na twe tukajyamo !

Aho Victoire afatiwe agafungwa, ho byahumiye ku mirali. Baboneyeho umwanya wo kwongera kumugenderaho bakoresha iryo fungwa rye mu nyungu za bo babeshya ko ari we wabatumye ari na ko FPR ibacejesha ibabyinisha muzunga.

Kuba ibibazo byo muri FDU-INKINGI bidakemuka kugeza na n’ubu nta kindi ni uko agatsiko gashaka kuyibohoza kayibujije gukora nk’ishyaka. Ako gatsiko karacyari mu myumvire y’umuco wa cyami cyangwa y’ubutegetsi bw’igitugu aho kibwira ko ari ko shyaka : inzego z’ishyaka, amategeko agenga ishyaka na disipuline nta cyo bibabwiye.!. Incuro nyinshi abayobozi b’ako gaco bagiye banga gukorera mu nzego bagahitamo gufata ibyemezo uko bishakiye bakabizana bakabitura hejuru y’abandi cyangwa se twamara gufata ibyemezo hamwe bakiherera bakabihindura . Mu gihe bivugira ko ishyaka riri mu Rwanda, n’ubuyobozi bwalyo bukaba ari ho buri, bavuga ko bayobora icyo bise « Komite mpuzabikorwa » itazwi na hamwe mu mategeko agenga FDU-INKINGI ariko bigaragara ko iri hejuru y’inzego za FDU. Wababwira uti ese niba ishyaka riri mu Rwanda kandi niba koko nk’uko mubivuga mwemera ko « Komite Nshingabikorwa y’Agateganyo » ari yo iyobora FDU-INKINGI, mwe muhuza ibikorwa bya FDU-INKINGI mute ndetse mukageza n’aho musinya amasazerano n’amashyaka akorera hanze, kandi amategeko agenga amashyaka mu Rwanda atemerera amashyaka kugira amashami n’inzego hanze y’igihugu, bakabura igisobanuro gifatika usibye kubeshya ngo abatemera amafuti yabo ni abagambanyi bakorera FPR. Nyamara abo bakomeje kwihisha inyuma no kwita ubuyobozi bw’ishyaka buri i Kigali ni abakozi ba DMI bari bashinzwe gucunga Victoire amanywa n’ijoro, dore ko banabanaga mu nzu, aho agiye ntabasige, uwo baganiriye wese bakaba bahari bikarara bigeze muri DMI. Abo bose kandi ni Vital UWUMUREMYI, uriya washinje Victoire mu rubanze rwe, wabazanye !.Kuva aho bigaragariye ko na NTAWANGUNDI yari gatumwa, tukaza kumenya ko RUKUNDO (na we waherekeje Victoire) ari we washyize ku mbuga amatangazo y’icyiswe CDF, n’uwari umunyamabanga wihariye wa Victoire akaba yarakoreye DMI mu Ruhengeri imyaka igera kuli irindwi, ubwanjye, nka Perezida wa CS, nasabye ko hakorwa iperereza kugira ngo tumenye uwarangiye Victoire abo bantu bose, ka gatsiko navugaga kantera utwatsi kuko katifuzaga ko ukuri kujya ahagaragara.

Kuba FDU-INKINGI itaranditswe nk’ishyaka ryemewe n’amategeko ryashobora gukomeza inshingano zaryo, no gukangura ku buryo bukomeye abari mu gihugu n’abari hanze yabo, ikabahuza mu guhindura u Rwanda igihugu cya bose kandi kigendera kuri demokrasi, byashyize ishyaka mu gihirahiro, n’ubwo kutaryandika ntawe utarabibonaga usibye impumyi. Aho kugirango ba bandi bagarure ubwenge ku gihe twicare turebere hamwe tunageze ku. Banyarwanda imishinga mishya duteganya gushyira mu bikorwa mu nzego zinyuranye muri gahunda twiyemeje yo kuvanaho Kagame na “système” ye, bagize isoni zo kwemera ko bari baribeshye bahitamo inzira z’ubusamo n’amacakubili batazi ko barimo gufasha Kagame mw’ikinamico yapanze kuva kera. Kugira ngo babigereho bitabavunnye bikomye Ubuyobozi Bukuru karahava bakoresheje ubulyo bumwe no muri za 90-94 ubwo impinja, ibitambambuga, abakecuru, abasaza, amajigija, ibimuga, inkumi n’abasore bicwaga n’intagondwa zivuga ko zirimo kwivuna umwanzi, zitazi ko zirimo guharurira umuhanda Inkotanyi nyazo ! Nta we utarabona aho iyo myumvire igejeje Abanyarwanda.

Igishimishije ni uko uko iminsi ihita ikinyoma kigenda gitahurwa, ibirura byari byaritwikiriye uruhu rw’intama bikaba byaratangiye kwiyambika ubusa n’Abanyarwanda bakaba bagenda barushaho gusobanukirwa. Ikibabaje ni uko ibyo birura byagize Victoire icyambu cy’inyungu zabyo bikamuroha mu kaga. Ibi ariko ntibizaduca intege; ikivi yatangiye tugomba kugisoza. Biradusaba ariko ko muri FDU-INKINGI duhugukirwa na politiki tukanashishikarira gukora nk’ishyaka, tukamenya iyo tuva n’aho tugana, icyo dushaka n’uko twakigeraho, tukamenya kugena gahunda yo kukigeraho no guteganya ibikenewe… kandi tukagira disipuline, tukanirinda akajagari.

Save on DeliciousShare via email
  • Date de parution :