FDU-Inkingi ikomeje gushinga imizi

Benoit Ndagijimana,
Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa FDU-Inkingi

Ngo « agati katewe n’Imana ntigahungabanywa n’umuyaga ». Hashize imyaka itandatu FDU-INKINGI ibonye izuba. Koko rero, nyuma y’ingorane nyinshi n’inzitizi z’amoko yose abanyarwanda b’impunzi bagerageje gushinga imitwe ya politiki itavuga rumwe n’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi bagiye bahura nazo, tariki ya 29 Mata 2006, abarwanashyaka b’amashyaka RDR, FRD na ADR-ISANGANO kumwe n’abandi banyarwanda bamwe na bamwe batagiraga imitwe ya politiki babarirwagamo ariko bakaba bali bafite ubushake bwo guhindura ibintu, bashinze FDU-INKINGI. Nyuma y’amezi make, mu kwezi kwa cumi (Ukwakira) 2006, bayitangaza ku mugaragaro mu kiganiro mbwirwaruhame bakoreshereje i Buruseli.

FDU yavutse ifite gahunda n’ubushake byo guca burundu imyitwarire mibi ishingiye ahanini ku kwironda uko ariko kose ndetse n’imyitwarire ijyanye n’urwikekwe rwakomeje kuranga abanyarwanda bakomokaga mu mashyaka atandukanye mbere ya jenoside yo muli 94.

Nubwo hari ho icyo gitekerezo cyo gushyira imbere ibiduhuza aho gushyira imbere ibidutanya, usanga mu by’ukuri harakomeje kuba urwikekwe hagati y’abarwanashyaka ba FDU-INKINGI, rushingiye ahanini ku mitwe ya politiki bakomokagamo mbere yo gushinga FDU. Ibi ndetse bikaba byaraje gufata indi ntera, mu gihe bamwe mu bayobozi bagiye begura ku mirimo bashinzwe ku buryo butunguranye kandi ku mpamvu zitumvikana, abandi nabo bakanga gukora imirimo y’ubuyobozi mu gihe babisabwe. Ingero ni nyinshi, ariko ngo « abwirwa benshi, akumva bene yo ! »

Ubwo bwizerane buke nibwo bwaje gutera ingorane zikomeye mu ishyaka, kuko bamwe mu bayobozi bahisemo kutubahiriza inzego, bahitamo gukorera mu kajagari, ndetse kaje kugira ingaruka mbi ku ishyaka ryose rya FDU-INKINGI, ku buryo ryagiye mu gihirahiro nyuma y’igihe gito Umuyobozi waryo Mukuru, Madamu Victoire INGABIRE, ageze mu Rwanda.

Muri crise ikomeye ishyaka ryacu ryagize, bamwe bageze aho batangira kwitiranya umuntu n’ishyaka. Ugasanga babwira abantu bati « twebwe ishyaka FDU-INKINGI ntacyo ritubwiye », bati « turi inyuma ya Victoire gusa ». Bakibagirwa ko ingorane arimo azirimo nk’umuyobozi wa FDU-INKINGI. Abandi bati « FDU ya Nkiko » na « FDU ya Ndahayo », nkaho ishyaka ari akarima k’umuntu, n’ibindi n’ibindi.

Iyo witegereje usanga hari abantu batazi icyo bashaka cyangwa se bijijisha bagakora nk’aho batazi icyo bashaka kugira ngo bikomereze gahunda zabo zidafite aho zihuriye n’izo bo bavuga ko barimo. Ikibabaje ni uko imyitwarire y’abo bantu ariyo ikomeje kudindiza ibikorwa by’abashaka gukorera muri « opposition » nyabyo kugira ngo bahindure imiterere mibi y’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi.

Nawe se, hari uwagaketse ko bamwe mu bayobozi ba opposition hanze y’u Rwanda, birirwa batakamba ku maradiyo, bandika ku buryo bunyuranye basaba ubutabera n’ukuri ku marorerwa yabereye mu Rwanda no mu karere k’ibiyaga bigari muri iyi myaka hafi 20 ishize, barangiza bati « tariki ya 6 Mata 1994 ntacyo ivuze », ngo « kwibuka ibyabaye kuri iyo tariki ngo ni uguterekera Kinani, n’ibindi n’ibindi. ». Impamvu zo gusisibiranya ukuri ku byakozwe kuri iyo tariki ntizibura, hari n’abavuga ngo ntabwo ushobora kwibuka ukora imyigaragambyo!

Ni muri ubwo buryo, muri uku kwezi kwa kane turangije, havutse impaka zikomeye hagati y’amashyirahamwe yo muri société civile n’amwe mu mashyaka yari ashyigikiye ko hakorwa imyigaragambyo ijyanye no kwibuka abantu bose bishwe bazira amaherere kuva tariki ya 6 Mata 94 ku ruhande rumwe, n’amashyaka atarashakaga ko iyo myigaragambyo yo kwibuka no gusaba ubutabera busesuye ku marorerwa yatangiranye n’ihanurwa ry’indege yari itwaye Perezida Yuvenali HABYARIMANA w’u Rwanda na Spiriyani NTARYAMIRA w’u Burundi, ku rundi ruhande. Abakunze kuvugwa cyane mu kuba bararwinyije iyo myigaragambyo yo kwibuka yabaye tariki ya 6 Mata 2012, ni abo mu ishyaka RNC n’igice cy’ishyaka FDU-INKINGI kiyobowe na Nkiko Nsengimana.

Aha umuntu akaba yakwibaza byinshi. Niba abo muri Rwanda National Congress (RNC) badashaka guha agaciro iyo tariki kubera ko abayobozi bayo bazi uruhari FPR-Inkotanyi yagize mu gukora icyo gikorwa cy’iterabwoba, abo mu gice cya FDU kiyobowe na Nkiko aho bumva neza umukino barimo ?! Kwiyibagiza ko igikorwa cyo guhanura indege ku mugoroba wo kw’ itariki ya 06/04/1994 yaguyemo abakuru b’ibihugu bibiri, abari babaherekeje ndetse n’abari bayitwaye bakomoka mu gihugu cy’u Bufaransa cyabaye intandaro y’ubwicanyi ndengakamere na jenoside byakorewe abanyarwanda kidashobora gufatwa nk’impanuka cyangwa se nk’akabazo abantu batagombye gutindaho ku buryo aho baboneye umwanya, itariki ibonetse yose y’ukwezi kwa kane, abantu bashobora kuzirikana ibyabaye nyuma bakikomereza gahunda zabo, ni ugushaka gukina n’amateka.

Twibuke ko icyo gikorwa gifatwa nk’igikorwa cy’iterabwoba kubera ko cyakozwe mu gihe hari hamaze gusinywa amasezerano y’amahoro mu mujyi w’Arusha (Tanzania) hagati ya Leta y’u Rwanda na FPR-Inkotanyi, impande zombi zikaba zari zimaze imyaka hafi ine mu mirwano.

Ntabwo amateka ya politiki y’u Rwanda yatumye abanyarwanda bagira umuco uhamye wo gukora politiki no kugira imigenzo ishingiye kuri Republika na Demokarasi. Niyo mpamvu twese tugomba guhora turahura ubwenge ahandi, hirya no hino ku isi, kugira ngo ibyiza tubonye mu mitegekere y’ahandi bidufashe kuba natwe twarushaho gushaka ubuyobozi n’ubutegetsi bibereye u Rwanda. Bityo, buhoro buhoro, tuzagenda dusobanurira abatabizi ko ishyaka rya politiki rirangwa n’ibintu bitatu :

a) amahame, ibitekerezo, indangagaciro rigenderaho n’umushinga nyamukuru rifitiye abanyagihugu
b) ubuyobozi (inzego z’ubuyobozi, uko inzego zikora kandi zikorana, abayobozi)
c) abayoboke

Birumvikana rero ko, kugira ngo ishyaka rikore neza kandi rigere ku nshingano ryihaye, abayobozi baryo bagomba kutitiranya inyungu z’ishyaka n’inyungu zabo, ibibazo by’ishyaka n’ibibazo byabo.

Muri iki gihe Umuyobozi Mukuru wa FDU-INKINGI ari mu buroko, ishyaka rigomba kumenya ko ingorane arimo yazitewe n’akazi k’ubuyobozi bukuru bwaryo. Yagaragaje ubwitange buhagije n’ubutwari budasanzwe mu kazi yari ashinzwe mu ishyaka. Igihe cyose azaba agifunze, dore ko Leta ya FPR-Inkotanyi ishaka kumufunga ubuzima bwe bwose, ntabwo ishyaka FDU-INKINGI rizavunira agati mu ryinyo.

Umukuru w’ishyaka FDU-INKINGI yahuye n’inzitizi nyinshi kuva yagera mu Rwanda. Ntiyashoboye kwandikisha ishyaka no kwemererwa guhangana mu matora ya Perezida wa Republika yabaye mu kwezi kwa munani (Kanama) 2010. Ntiyabonye igihe cyo gutoza no guha ubumenyi buhagije abarwanashyaka yifuzaga ko bamufasha mu buyobozi bw’ishyaka mu Rwanda. Ntawakwirirwa avuga ko n’ibikorwa byose bijyanye no gushaka abayoboke mu gihugu byadindiye cyane kubera ko abagombaga gufasha Madamu Victoire INGABIRE gushinga ishyaka mu gihugu no kurisobanurira abanyagihugu batigeze babona inzandiko z’inzira (passeports) nkuko twakomeje kubitangaza mu nyandiko zinyuranye no mu biganiro twagiye dutanga mu gihe FDU-INKINGI yiteguraga kujya kwiyandikisha nk’ishyaka mu Rwanda.
Byaragaragaye ko ubuyobozi bukuru bw’ishyaka FDU-INKINGI budashobora gukorera mu Rwanda igihe cyose Leta ya Pawulo Kagame na FPR ye bakomeje kujujubya abatavuga rumwe nabo. Niyo mpamvu tariki ya 14/02/2011, twatangarije abanyarwanda n’isi yose ko Ubuyobozi bukuru bw’ishyaka bwongeye gusubira hanze.

Basomyi b’aka kanyamakuru, barwanashyaka ba FDU-INKINGI namwe nshuti zayo, ndagira ngo nongere mbahumurize mbabwira ko n’ubwo Umukuru w’ishyaka bamufunze, ikipe y’ubuyobozi bukuru bakoranaga ihari kandi igikomeje urugamba rwa Demokarasi. Ntitugomba gucika intege. Ubutwari bwa Madamu Victoire INGABIRE bugomba kutubera urugero. Imyaka itandatu irashize FDU-INKINGI ivutse ; ibimaze kugerwaho ni byinshi. Tugomba gukomeza ikivi Umuyobozi Mukuru wacu yateruye kandi nta kabuza, twese hamwe tuzatsinda.

Save on DeliciousShare via email
  • Date de parution :