ABASANGIRANGENDO BA NYAKANGA

Byanditswe na Jean de Dieu Tulikumana.

Ibijya gushya birashyuha. Bitangirana imidugararo, amatiku, umwiryane, imvururu n’imiborogo. Kandi buri gihe abenyegeza ikibatsi aba ari nabo ba kizimyamuriro. Ni uko byagenze muri Nyakanga 1973, ni nako byagenze muri Nyakanga 1994. Mbese zisa ntacyo zipfana ! 

Mw’ijoro ry’uwa kane rishyira uwa gatanu Nyakanga 1973, abiyise ba Kamarade b’uwa gatanu Nyakanga, barangajwe imbere na Jenerali Juvenali Habyarimana, bafashe ubutegetsi ku ngufu z’imbunda bahiritse uwari Umukuru w’Igihugu, Nyakubahwa Geregori Kayibanda. Batangarije Rubanda ko babitewe n’uko Igihugu cyari kigiye korama mu matiku n’ubutiriganya, maze barahagoboka bakirinda kugwa mu rwa Bayanga. 

Ariko dusubiye inyuma gato twakwibukiranya ko tariki ya mbere Nyakanga 1973 ku munsi u Rwanda rwizihizaga isabukuru y’imyaka 11 y’Ubwigenge kuri sitade i Nyamirambo, Perezida Kayibanda baramusabose ibyuma birangurura amajwi barabizibya, cyakora nawe abibutsa ko ari ba  Rutemayeze. 

Na none kandi kugirango umugambi wabo wo gufata ubutegetsi ushoboke, bari barateguye imvururu mu mashuri yisumbuye no muri Kaminuza aho benshi mu banyeshuri b’abatutsi birukanywe muri Gashyantare1973, kimwe na bamwe mu bakozi ba Leta. Icyo cyuka kibi cyakwirakwije igihugu cyose cyari intandaro yo kubona impamvu yo gusobanura ko iyo ba Kamarade batahaba ibintu byari bigiye kudogera.  

Ubwo Repubulika ya kabiri ivuka ityo; abanyapolitiki ba Repubulika ya mbere bararigiswa, abandi barafungwa, uhereye kuri Perezida Kayibanda waje kwicwa urubozo. 

Ba Kamarade badusezeranyije amahoro n’ubumwe n’amajyambere mu Banyarwanda. Turatura turatunganirwa, dusinda amahoro kugeza dufashwe mpiri, nako twibohoje kw’itariki ya kane Nyakanga 1994. 

Iz’amarere zafashe umugi wa Kigali tariki ya kane Nyakanga 1994 ziyobowe na Jenerali Pahulo Kagame. Insinzi zirayiririmba, ziranayitamba karahava. Ubwo niko hirya no hino agafuni n’akandoyi bivuza ubuhuha, abahunga barahunga, abatashye zibakirana ubwuzu zisanganywe, zibashyingura 1930 n’ahandi habakwiye. Jenoside ziyihagarika gutyo, zikomereza gahunda yo gusya no gukomeretsa, mu cyiswe gahunda ya Leta y’ubumwe n’ubwiyunge n’iterambere ryihuse.  

Byatangiriye Kagitumba tariki ya mbere Ukwakira 1990 aho Inkotanyi zateye Igihugu zigamije « kuzana demokarasi no gucyura impunzi ». 

Kugirango zibigereho zabanje kuyogoza uturere twa Byumba na Ruhengeri, zirica, ziriba, zirasahura, zirarongora… Ariko ziza gusanga hakiri igitotsi kizibangamiye bidasubirwaho kugirango gahunda yazo ibashe gusohora. Nibwo tariki ya 6 Mata 1994 zabanze umuheto zishaka n’imyambi zijya guhiga mu mibyuko ya Masaka na Kanombe, maze bugorobye zicyura imihigo, zitaha zidoga ko zagaritse ingogo. Kuva uwo munsi zisonga mbere mpaka Nyamijosi.  

Ubu mu Rwanda demokarasi ni yose kuko buri muntu avuga rikijyana, nta mususu, nta gukebaguzwa, nta kongorera ; hari amashyaka menshi dore ko akabakaba 12 ; nta mfungwa ya politiki iharangwa dore ko ba Ingabire, Ntaganda , Mushayidi na Ntakirutinka ari ba nta byera ngo de.  Yewe n’impunzi zaratashye. Izidashaka gutaha ni zazindi za Rukarabankaba zitinya kuryozwa ibyo zakoze. 

Iterambere ni ryose kuko nta muturage ukiba muri nyakatsi. U Rwanda rwose rwubatsemo imiturirwa nka Kigali City Tower; buri murenge wabaye Nyarutarama. Nta nzara ikiharangwa, Girinka yaraje, ibigori by’indobanure n’amawuwa birasuma ; imisozi yose ni Ntebe Farm. Muri make u Rwanda rureze. Mbese uwapfuye yarihuse ntiyabonye tingatinga aho itengeneza umuhanda ku muharuro wa Mundende.  

Nyamara haracyari ikibazo cya Nyakanga ikunze kuba ihurizo mu mateka y’u Rwanda.

None se :

-         Umwami Mutara III Rudahigwa yatanze tariki ya 25 Nyakanga 1959 aguye Ishyanga

-         Umwami Kigeli V Ndahindurwa yirukanywe mu Rwanda tariki ya 25 Nyakanga 1960 na n’ubu aheze ishyanga

-         Perezida Geregori Kayibanda yakorewe kudeta tariki ya 5 Nyakanga 1973

-         Pahulo Kagame n’iz’amarere zabufashe tariki ya 4 Nyakanga 1994 mu mivu y’amaraso n’imiborogo, zimaze kwisasira Perezida Juvenali Habyarimana. 

Ariko Inkotanyi nta mpungenge ziziranga kuko zifite intsinzi kuri byose. Kandi Muzehe Kijyana ibyo ntabikozwa azi ko Nyakanga yanga amabuguma gusa.

Save on DeliciousShare via email
  • Date de parution :