1959 na 1990: IHURIZO ABATAVUGA RUMWE NA KAGAME BAGOMBA GUSUBIRIZA HAMWE

Byandistwe na Ambroise Nzeyimana

Ihinduka ry’ibintu biri muri kamere y’ibiremwa byinshi, niba atari byose. Uko iryo hinduka rimerera ba nyir’ubwite, ndetse n’abarirebera gusa, rishobora kuba ryiza cyangwa ribi, bitewe n’impamvu nyinshi zinyuranye.

Iyo ribaye, n’uburyo ndetse rikomeza, hari  byinshi bishobora gutuma ibyo ryishe bikomeza kononekara; cyangwa se ibyiza rizanye ntibishobore kuba byabunguserwa uko bikwiye.

Revolution ya 1959 [abazi amateka nyayo y’u Rwanda niko bayita] yarabaye, abahutu bumvaga bari barahejwe muri byinshi imyaka amagana n’ubutegetsi bwa cyami burangajwe imbere n’imiryango y’abatutsi b’abega n’abanyiginya, babona uburenganzira bari bakeneye.

Kuri ba nyir’ubwite bari ku ngoma, birumvikana ko batashoboraga kwakira neza iryo hinduka. Mu byakurikiye cyane cyane nyuma ya indepandansi muri 1962, icyo abahutu batashoboye, aho bagereye k’ubutegetsi, ni ukubungusera ibyiza ihinduka ryari rizanye, byari bitandukanye cyane na bimwe mubyo banengaga cyami binubiraga. Mur’ibyo bananiwe gutsinda burundu habayemo kuronda inkomoko n’uturere.

Intambara ya 1990 yarabaye [Inkotanyi zayirwanye ndetse zikanayitsinda muri 1994 ziyita revolution], abatutsi bumvaga bari bararenganye ku ngoma z’abahutu kuva muri 1962 bisubiza ubutegetsi ababyeyi n’imiryango yabo yahoranye.

K’ubutegetsi bwa Habyarimana, ndetse n’abahutu ubwabo muri rusange, wongeyeho n’abatutsi bamwe na bamwe, birumvikana ko iri hinduka ryazanywe na 1990 ritishimiwe na gato, cyane cyane ko ryanaranzwe n’ubwicanyi budasanzwe bwahitanye abatutsi batabarika muri genocide, utaretse n’abahutu ibihumbi amagana n’amagana.

Icyo FPR-Inkotanyi ya Kagame itashoboye kubungusera ni uburenganzira bw’abanyarwanda bose, baba abatutsi cyangwa abahutu kuva yatangiza muri 1990 ririya hinduka ry’imitegekere y’igihugu ku geza uno munsi.

Tutirengagije abantu bahitanywe n’amahindura ya politiki yatejwe na 1959 na 1990, ndetse n’uruhare abategetsi  b’icyo gihe cyangwa abashakaga iryo hinduka baba baragize bakwiye kuryozwa ku giti cyabo bititiriwe amoko bakomokamo, hari ibintu by’ingenzi, abanyarwanda bakora politiki n’abandi bose, cyane cyane bifuza guca akarengane abaturage b’u Rwanda barimo batejwe na FPR-Inkotanyi bakwiye kwitaho. Niba koko aricyo bagamije.

  1.  Amahindura ya politiki nyarwanda yatangijwe muri 1959 na 1990 yarabaye. Baba abayashyigikiye cyangwa abayarwanyije, haba mu gihe cyayo ndetse na nyuma yayo, igihe cyari kigeze cyo kumva ko yabaye igihe cyayo kigeze. Amateka ashobora kwandikwa bundi bushya [kubera inyungu za bamwe] ariko ntategurwa.
  2. Ariya mahindura yaje yitirirwa guca akarengane muri rusange, nubwo bamwe mu bari bayari imbere byaje kugaragara nyuma ko bari barangajwe cyane n’ubutegetsi n’ibibi bijyanye byose no kugira ubutegetsi. No ku ngoma ya Kagame iriho ubu mu Rwanda, ngirango nta banyarwanda bakuze bazi amateka y’akarengane mu gihugu bakwemeza ko hari ingero za kera zisa n’ibiriho mur’iki gihe.
  3. Ariya mahindura, uko abantu banyuranye bayita, baba abatutsi yavanye ku ngoma muri 1962, cyangwa se abahutu yambuye ubutegetsi muri 1994, ntibihindura amateka nyakuri n’ibyayabayemo.
  4. Kurenganura abarengana mbere y’amahindura nk’ariya ya 1959 na 1990, ndetse n’irenganurwa ry’abatutsi hamwe n’abahutu ubu barengana ku ngoma ya Kagame, birasaba abanyapolitiki n’abandi bose , abatutsi hamwe n’abahutu,  babona ko uburenganzira bw’abagize aya moko yombi tutibagiwe n’abatwa, baharanira bureshya, bitari munyandiko cyangwa mu magambo gusa.
  5. Haba mu butegetsi, mu ngabo, mu mashuli, ku kazi, m’ubutunzi, ndetse n’ubuzima muri rusange, abanyarwanda bagomba kureshya, umuntu akinanirwa ku giti cye, ari ntaho yahejwe kubera ubwoko bwe cyangwa akarere avukamo.
  6. Mu gihe abanyapolitiki n’abandi baharanira ko abanyarwanda bose bagira uburenganzira bumwe busesuye kuri bose, nta buryarya bubiri inyuma, cyane cyane nk’uko kuva yavuka kugeza amagingo aya byagaragaye muri FPR-Inkotanyi ubu iyobora u Rwanda, birasaba ko bose babonako umuhutu, umututsi, umutwa,  bose ari abantu bafite kandi bakwiye uburenganzira bumwe, mbere yo kubabona mw’isura y’ubwoko.
  7. Ibi bigezweho, u Rwanda rwaba ruteye intambwe idasanzwe muguca akarengane. Kubera ko ibibi byinshi mw’irenganya bishingira mukubona ko hari abanyarwanda batari abantu buzuye, cyangwa se bamwe bari hejuru y’abandi kubera ubupfura n’inkomoko byabo.
  8. Abanyarwanda bakeneye politiki ikorerwa mu mucyo itagizwe n’imigirire y’uburiganya igamije guhaka bamwe hitwajwe ko hari abarenganye kurusha abandi
  9. Kuva muri 1990, ngirango uwashobora kubarura umubare w’abahutu [abishwe, abaguye rwa ntambi, abavanywe mu byabo, abadashobora kwiga, kubona akazi, kwivuza, kwihingira icyabatunga, abapfuye bahagaze, abari muri za gereza, ababujijwe gutekereza, abishwe n’inzara, abahatswe n’ingoma ya Kagame] barenganye bazira ubwoko bwabo, sinziko hari umuhutu n’umwe wahamya ko hari uburenganzira afite mu Rwanda.

Mur’iki kinyejana turimo cya 21, biratangaje kumva ubutegetsi bw’u Rwanda bukomeza kugaragaza ko Kagame, perezida w’igihugu, ngo ari kamara ku buryo ngo ashobora gutegeka manda zitabarika. Kuva muri 1990, abaryarwanda bariho icyo gihe, ndetse n’abavutse hagati aho, abo mur’aba bose atahitanye cyangwa ngo arenganye ku buryo butari buke, ntibabura kwiruhutsa avuye k’ubutegetsi n’uyu munsi.

Ubwo akarengane kari kageze ahatakwihanganirwa, ndetse bijyanye n’ibimenyetso by’ibihe u Rwanda rwarimo, amahindura ya 1959 na 1990 yarabaye. Ubu bwo akarengane kari mu Rwanda, nta kigereranyo n’ibyahoze kiriya gihe wagaha. Iby’ubu bwo birenze urugero. Abanyapolitiki b’abanyarwanda bakora ibishoboka byose ngo akarengane kariho kaveho, nibibagirwe amoko mur’iryo renganura. Ndetse banibagirwe Kagame, ahubwo barwanye imitegekere y’igihugu ahagarariye.

 

Ibi ni byo by’ingenzi  bikwiye kwitabwaho mu gihe Tito Rutaremara, umwe mu bashinze FPR-Inkotanyi, atangaza ko imitegekere y’ishyaka ry’abo iteganya kuramba nibura imyaka igeze kuri 200. Nk’uko Rutaremara abyivugira, Kagame siwe uzaba kamara igihe cyose kuko adashobora kumara iyo myaka yose. Abibuka ngirango baziko ingoma ya cyami yamaze imyaka irenga 400.

Abashishikajwe no kurenganura abanyarwanda, uretse ko nanone iyi yagombye kuba inshingano ya buri munyarwanda, nibarusheho kwitanga mu kurenganura urengana wese w’umunyarwanda, haba mu biganiro, mu nyandiko, mu bikorwa binyuranye, berekane ko batekereza urengana, batari kwitekereza ku giti cyabo cyangwa ubwoko bwabo bwonyine.

Nk’uko byagenze muri 1959 cyangwa 1990, ubwo abantu bagahagurutse nk’umuntu umwe kugirango barenganure ubwoko bwabo, ihinduka riri munzira [ba Victoire Ingabire, Bernard Ntaganda, Deogratias Mushayidi, Charles Ntakirutimana, n’abandi haba mu Rwanda ndetse no hanze barikuzira], nirirenganure mu buryo bw’intanga rugero umunyarwanda urengana uwo ari we wese [umuhutu, umututsi, umutwa], ryirinda gushyira imbere ababa baragize uruhare mu guhemukira rubanda, n’abo bigaragara ko badashobora kwiyibagirwa ngo bashyire imbere inyungu z’abanyarwanda muri rusange.

Na none, ihinduka riri mu nzira ryagombye kwirinda kumena amaraso, bitabaye ibyo ntaho ryaba ritandukaniye n’ariya yandi yaribanjirije yahitanye inzirakarengane zitabarika. Ntushobora kurenganura mu gihe utubahiriza ubuzima bw’abo witwa ko uharanira.

Save on DeliciousShare via email
  • Date de parution :