ARIKO…,

Jean de Dieu Tulikumana

Mw’ijambo ryo gutangiza inama yise iy’Umushyikirano yabereye i Kigali ku matariki ya 15 na 16 Ukuboza 2011, Perezida Kagame yibanze kw’ijambo « ariko ».

Ati : « Buri munsi imvugo wumva hanze kurusha mu gihugu, no mu batari abanyarwanda baba mu gihugu, interuro ikabanza ikaba ibyiza byose abanyarwanda bakora, u Rwanda rukora, byinshi byinshi bakabishyira ku murongo, barangiza bagashyiraho ngo ariko. Iyo ariko. Iyo ariko niyo nshaka ko twumva neza, koko tuyisuzume turebe niba ifite agaciro, niba ifite ishingiro. Ariko, ariko, ariko. Ni byiza byose, ariko. Byabaye byiza byose hanyuma ariko ije ite ? Ariko abanyarwanda ntibagira uburenganzira, ntibisanzura, ntibavuga ».

Ubwo yarakomeje arisararanga, arivovota karahava, aratera ari nako yisubiza, ubwo abambari n’inkomamashyi ngo kaci kaci. Ibyari ikinyarwanda bihinduka uruzungu, bene ngofero bari bamuteze amatwi ku maradiyo baramanjirwa.

Nibwo yibasiye abanyamahanga bahora bamwibutsa ko mu Rwanda nta demokarasi iharangwa, ko ikiremwa muntu gihora gihonyorwa kandi ko nta tangazamakuru ryigenga riharangwa. Ati ntidushobora guta igihe kuri ayo mangambure kuko abavuga bene ayo mateshwa ari ababeshyi, inyangabirama, na ba kidobya. Ati abo banyamakuru n’iyo miryango iharanira ikiremwa muntu ni bantu ki ku buryo bagomba kuduha amasomo ku miyoborere y’igihugu cyacu ?

Nagira ngo rwose nibarize Perezida Kagame niba yarabaye Ntibazirikana. Ufashe ubutegetsi mu mivu y’amaraso none ngo ariko ? Wumvaga se ko amaherezo yose utazabiryozwa ? Simperuka ari wowe wirirwa wigisha « accountability » ! Byumba na Ruhengeri urahatikije, Kibungo na Kigali uraharimarimye, Butare, Gitarama, Gikongoro, Cyangugu na Gisenyi urabahekuye, Kibeho urayitengeneje urangije urambuka muri Kongo uhatera itabi, none ngo ariko?!.

Amashyaka uraje urayasheshe (MDR), ayandi uyagize ibikoresho byawe (PSD, PL …), ashatse kuvuka urayanize (PS Imberakuri), andi uyabujije kubaho (PDR-Ubuyanja, ADEP-Amizero na FDU-Inkingi). Abanyapolitiki urabishe (Seth Sendashonga, Rwisereka Kagwa André…), abandi urabafunze (Pasteur Bizimungu, Karoli Ntakirutinka, Théoneste Niyitegeka, Déo Mushayidi, Bernard Ntaganda, Victoire Ingabire Umuhoza…), abandi baraguhunga. Abanyamakuru urarimarimye (Jean-Léonard Rugambage, Karoli Ingabire…), abandi ujugunye mu gihome (Sayidati Mukakibibi, Uwimana Nkusi Anyensi…). Imbaga itabarika iheze ishyanga kubera wowe, none ngo ariko. Ariko rubanda bashishwa nabi!

Ubona abanyarwanda barabaye ibikange ukagirango ni ukugukunda ? Baragukunda se wabazaniye iki uretse amarira n’imiborogo, inzara n’ubukene, umwiryane n’urwikekwe. Nta gikundiro ufite uri kabutindi.
Ejobundi washyigikiye ko Sadam Hussein na Kadafi babambwa, kandi nyamara mu rwego rw’abicanyi n’abahotozi ntibakugera no ku gatsinsino, none biragusatira ugasa nk’aho waba utunguwe ? Hama hamwe urwishigishiye ararusoma.

Genda ibyawe byararangiye ni agatima kagihemema. Iyo « ariko » wikururiye uzabana nayo mpaka kwa nyamuzika. Gusa turasaba Rurema ngo ugende rwiza nta yindi mivu y’amaraso itembye kwa Kanyarwanda. Ngo kirya abandi bajya kukirya kikishaririza.

Save on DeliciousShare via email
  • Date de parution :