AMBASADERI SYLVESTRE UWIBAJIJE YAGABANYE KUBA UMUHUZA HAGATI YA LETA YA KIGALI N’ABIGOMETSE KURI FDU-INKINGI

Inkuru imaze kuba kimomo ko Ambasaderi Sylvestre Uwibajije afite ubutumwa bwa Leta y’Igitugu ya Polo Kagame bwo gukora ibishoboka byose akayifasha kugabanya ubukana bw’abatavuga rumwe nayo.

Ni muri urwo rwego amaze iminsi asirisimba kuri ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi ahakorera amanama ya nyirarureshwa ngo yerekeranye no gushyikirana (dialogue), ari nako areshya bamwe mu banyapolitiki birambiwe ngo baze abereke inzira itarimo amahwa yo kwibonera amasaziro mu Rwanda.

Yashushe nk’uworosora ababyuka. Nuko ba bandi bigometse kuri FDU-INKINGI baba bamusamiye hejuru, bamusaba kuborohereza akazi batangiye ko gusaba Leta y’Igitugu ya Polo Kagame ko yabakira nta mananiza menshi ibashyizeho.

Uko ibintu bihagaze ubu ni gutya : kugabira ibyo byigomeke tumwe mu twanya twa Leta, FDU-INKINGI ikemererwa kwandikwa, igasanga FPR muri « forum » y’amashyaka, ariko abayobozi baryo bakaruca bakarumira.

Ambasaderi Uwibajije yasezeranyije Kigali ko uretse abigometse kuri FDU-INKINGI, azabazanira kandi n’abasore n’inkumi bibumbiye mw’ ishyirahamwe ryitwa « Jambo » ribarizwa mu Bubiligi.

Twabamenyesha kandi ko mu minsi ishize, Ambasaderi Uwibajije yanyarukiye i Burundi aho yabonanye n’intumwa ziturutse i Kigali bakanoza ubutumwa yashinzwe.

Magingo aya, Polo Kagame yishimiye cyane uko gahunda yo gukoma mu nkokora bamwe mu batavuga rumwe na Leta ye irimo ishyirwa mu bikorwa, ku buryo aherutse kuvuga ko yiteguye kubaha imyanya mu gihugu. Yongeraho ati : « …iyo ambasade yo mu Bubiligi aho guhora irangwa n’induru, bazaze imyanya ihari tuyisaranganye ariko akavuyo kaharangwa gashire. »

Nk’uko twabitangaje tariki ya 28 Ukuboza 2011, igihe twabamenyeshaga ko nta ruhare na rumwe FDU-INKINGI ifite mu ngirwa-mishyikirano yabereye i Nayirobi muri Kenya hagati y’intumwa za Leta y’u Rwanda n’abigometse kuri FDU-INKINGI, turongera tubishimangire : ntituzatezuka ku ntego yo kurwanya ingoma y’igitugu idahwema guhonyora no guhotora Abanyarwanda. Ba rusarurira mu nduru bahoraho, ariko FDU-INKINGI yo yabatahuye hakiri kare, ibaha akato, kuva tariki ya 26 Mutarama umwaka ushize.

Bikorewe i Lyon, tariki ya 4 Mutarama 2011

Ewujeni NDAHAYO
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Mbere

Reba dokima pdf hano

Save on DeliciousShare via email
  • Date de parution :