ABAGAGA BAKOMOKA KU MPUNZI ZO MURI UGANDA BAGIYE KWOREKA UBUKUNGU

Jean Baptiste Mberabahizi,
Umunyamabanga Mukuru wa FDU-Inkingi

Intero ya Leta y’igitugu iriho ni imwe. Imaze imyaka n’imyaka. Ngo yakoze ibitangaza mu bukungu. Ngo yeguriye abikorera n’abashoramari ibigo bya Leta. Ariko icyo itavuga ni abo bikorera ku giti cyabo abo aribo. Iyo witegereje neza, usanga iyo atari FPR n’ishami ryayo rya gisirikare, yita « ingabo z’igihugu », abandi baba ari Abatutsi bahoze ari impunzi cyane cyane muri Uganda. Mbese, kimwe no mu bindi bice by’ubuzima bw’igihugu, ubukungu bwabaye umwihariko w’izo ndobanure.

Kuvuga ibi ntawe utazi ko Leta y’igitugu iriho yabigize icyaha yita « kugira ingenga bitekerezo ya jenoside ». Kuvuga ibiriho, Leta ikora nkana, yabigize icyaha. Kugirango itere abantu ubwoba, be kuvuga akariho. Abanyarwanda bagomba kubifata uko biri. Ni iterabwoba. Umunyarwanda agomba guharanira uburenganzira bwe, akavuga ibitagenda neza mu gihugu cye, akagaragaza n’ababitera, kugirango bafatirwe ingamba n’imigambi byo kubihindura no kubatsinsura.

Leta ivangura amoko yo muri Afrika y’Epfo ni uko nayo yari imeze. Kugaragaza no kurwanya ivanguramoko yakoraga, byari icyaha. Byageze n’aho imitwe ya politiki yarwanyaga ivanguramoko icibwa n’iteka rya Leta. Ishyaka ry’abakomunisti ni ryo ryahinduwe igicibwa bwa mbere muri 1950 (Suppression of Communism Act. N° 44 of 1950). Abayobozi bamwe nabo Leta yahise ibagira ibicibwa. Hashize imyaka mike, mu mwaka w’i 1960, na ANC yagizwe igicibwa mu gihugu. Abayobozi benshi Leta ibata mu munyururu. Ariko ntibyababujije gukomeza kugaragaza no kurwanya Leta ishingiye ku ivangura, kugeza bayihiritse burundu muri 1994.

Ntabwo rero gukangata kwa Leta y’igitugu ya FPR-Inkotanyi, ikoresha amategeko ishyiraho ngo icecekeshe abantu, bigomba kubuza Abanyarwanda guharanira uburenganzira bwabo no kugaragaza ivanguramoko riri mu gihugu. Izabyite uko ishaka, ariko uburenganzira bwacu tubuharanire nta bwoba.

Kimwe no mu bindi bice by’ubuzima tuzagarukaho mu minsi iri imbere, nko mu byerekeye itangwa ry’amashuri n’itangwa ry’akazi, mu bukungu naho harimo ivanguramoko riteye inkeke.

Nyuma y’intambara ya 1994, abacuruzi benshi b’Abahutu barahunze. Imitungo yabo, ari iyimukanwa ari n’itimukanwa « irafatwa » cyangwa « irafatirwa ». Abatarahunze benshi barishwe cyangwa barafungwa. Iyo mitungo irimo n’inganda yafashwe na FPR-Inkotanyi ubwayo n’abahoze ari impunzi muri Uganda. Nguko uko rero abikorera bahoze biganjemo Abahutu??? nyuma y’intambara kugeza magingo aya biganjemo Abatutsi bahoze ari impunzi mbere ya 94. Aho niho hambere Abagaga bavuye muri Uganda bavanye umutungo w’imbarutso (primitive accumulation). Ni uko abahoze ari abantu basanzwe badapfa ntibanakire (middle class wo/men) bahindutse Abagaga mu Rwanda bamaze gufata Leta.
Iki ni ikibazo gikomeye. Mu gihe Abahutu n’Abavanze aribo benshi mu gihugu, ntibishobora guhira Leta iriho n’ubukungu bw’igihugu gutera imbere no gukomeza gukura, mu gihe ibintu bicuramye mu gihugu. Abagaga n’ubundi baba ari bake muri buri gihugu. Ntibitangaje ko biba uko mu gihugu. Ariko iyo abagaga bava mu gace gato k’ubwoko bumwe gusa, ubukungu ntibushobora gukomeza gukura no gutera imbere. Amaherezo, iri vangura ribangamira iterambere, bikaba ngobwa ko rihirima, rikavaho burundu. Cyane cyane kuko n’ivangura rikorerwa mu nzego zo hasi z’igihugu, rikorerwa rubanda, rituma isoko ridakura, kuko abagahindutse abaguzi, bakomeza guhezwa mu bukungu.
Aya makimbirane niyo yatumye Leta ya Apartheid y’Afrika y’Epfo ihirima mu by’ukuri. I Burundi n’aho ni uko byagenze. Ikinyoma cy’uko Abarundi bose ari Abarundi, ko nta bwoko bubaho, ko ibyo bitaga amoko byazanwe z’abazungu, iki kinyoma cyaje kunyomozwa na bene kugihimba ubwabo, ubwo bari bamaze kubona ko ibintu bigiye guhinduka, kugirango babone uko bagabana ubutegetsi, bitagombye guca mu matora batashoboraga gutsinda.
Mu Rwanda tugomba kumenya gukura amasomo mu mateka yacu ubwacu. Tugomba kumenya gukura amasomo mu mateka y’abaturanyi n’ay’abandi Banyafurika.

Nta munyarwanda utazi ko FPR-Inkotanyi ifite ibigo by’ubucuruzi bitabarika, yihaye kubera ko ifite Leta, ikoresheje abayoboke bayo biyita abacuruzi, bagashinga amasosiyete, ikoresheje gufata ibigo bya Leta no kwiha amasoko ya Leta. Uwavuga ibyayo ntiyabirangiza. Crystal Ventures Ltd n’amashami yayo nta munyarwanda utayizi. Imwe mu nganda zayo Inyange Industries ikora ibikomoka ku mata. Kugirango ibone isoko, noneho Leta (ya FPR-Inkotanyi) yafashe umugambi ngo wo kwigisha Abanyarwanda kunywa amata. Nk’aho hari uyobewe ko kunywa amata ari ngombwa kugirango umuntu agire ubuzima buzira umuze. Ikibazo kiriho si uko abanyarwanda batazi ko kunywa amata ari ingenzi, ikibazo ni uko nta bushobozi bafite bwo kuyagura.

Iki ni ikimenyetso cy’amakimbirane twavuze haruguru. Barabanje bakenesha Abahutu n’abandi basa nabo. Nyamara nibo benshi mu gihugu. Kubera ubwo bukene, ntacyo bashobora kugura. Kubera izo mpamvu ayo mata yabo, nayo ntibashobora kuyagura. Nyamara, hagati aho, bati tugiye gushora imari mu bworozi bw’inka. Kandi birumvikana kuko benshi mu bayobozi ba FPR-Inkotanyi bakomoka ku borozi. Umusaruro uva kuri litiro 269,000 (muri 1999) ugera kuri litiro 1,800,000. None babuze isoko. Muri icyo gihe kandi banakenesheje umworozi baha Frw 150 kuri litiro, kandi bica umuguzi basaba Frw 900 kuri litiro y’amata atunganyije. Ng’iri rero ihurizo barimo.

Aho kugirango bakemure amakimbirane bateje mu buryo burambye, ngo Leta izagura ayo mata, iyahe abaturage mu rwego rwo « kubigisha » kunywa amata ra ? ! N’uwaba ikigoryi ate, ntiyabona ko ari ukuremekanya koko. Ngo muri iryo yigisha, rizatangira mu minsi iri imbere, ngo Leta izashyiramo Frw 107,800,000 ubundi ijye gusaba inkunga nk’uko bisanwe muri FAO, kugirango igure asigaye. Ibi ntibihwitse.

Muri icyo gihe, nyamara, muri Uganda, amata yarabuze. Inyange Industries Ltd yabuze isoko ite ? Irahenda cyane ku buryo idashobora gufata isoko ryo muri Uganda, nyamara byakagombye kworoha kuko u Rwanda na Uganda biri muri EAC ? Ibicuruzwa bikaba bishobora kujyayo nta nkomyi. Ibi nibyo byerekana ko bene iyi miyoborere y’ubukungu n’igihugu idashobora kuramba.

Uruganda rukora sima CIMERWA narwo rwaguzwe n’agatsiko k’abacuruzi harimo na Tristar Investments Ltd (yaje guhindura izina yitwa Crystal Ventures Ltd). Bacuruza sima ariko bayiha amasosiyete yiganjemo aya FPR-Inkotanyi, yubaka amazu n’imihanda. Ayo ni Horizon Group, ishami ryayo ry’ubwubatsi ryayo ryitwa Horizon Construction, ndetse, Fair Construction na NPD-COTRACO, ishami ry’ubwubatsi rya Crystal Ventures Ltd. Horizon Group ni iy’abasirikare naho Crystal Ventures Ltd ni abasivile. Ariko zose ni iza FPR-Inkotanyi. Ikibazo rero ni uko utanga amasoko, agatanga inguzanyo, ari nawe ugenzura uko imirimo yakozwe, ndetse akaba ari nawe nyiri ukuyikora.
Ibi ntibibaho mu bukungu. Ibyo bibyara ni uko amaherezo byose bisandara. Impamvu ya mbere n’uko FPR-Inkotanyi n’agatsiko kayiyoboye, bafite abagaragu bagabira gucunga iyo mitungo bakaba bagomba kubarengera kuko baba bayikorera. Ba nyirugucunga iyo mitungo nabo, bakora bazi ko batikorera, ko kandi bafite ubakingira ikibaba. Urugero ni urugomero rw’amashanyarazi rwa Rukarara rwubatswe na Fair Constuction. Rwagombaga kuba rutanga 9,5 MW ariko nk’uko byagaragaye rugeza kuri 5,5 MW zahize. Ndetse uwashatse kugaragaza ayo mabi, n’ubwo yakoreraga FPR-Inkotanyi mu kinyamakuru cyayo The New Times, Josefu Bideri, barabimufungiye. Biravugwa ko ngo yasimbujwe umunyayuganda uzwiho kuba inkoramutima n’umumotsi wa Polo Kagame, Andrew Mwenda.

Ikindi kigaragara ni uko kubera amazu menshi aya masosiyete yubatse agamije gushaka amasoko, Leta ya FPR-Inkotanyi iyiyaha, ikoresheje amategeko. Ubundi isoko riba ririho, amasosiyete akarirwanira akoresheje uburyo bw’ubucuruzi : ibintu byiza ku giciro gito gishoboka. FPR-Inkotanyi kuko ariyo icuruza, ikoresha amategeko kugirango ibone amasoko. Niyo mpamvu bategetse ko abantu bose bakorera ubucuruzi mu mazu bita ko yari ayo guturwamo, babategetse kwimuka, biti ihi se bagakinga ibiro byabo. Ni uko bakinze ibiro bya LIPRODHOR. Byose bikorwa mu rwego rwo gushakira amasoko amazu, ariya masosiyete ya FPR-Inkotanyi yashoyemo imari.

Ntushobora gucunga ubukungu utya ngo bishoboke. Amaherezo byose biba umwanda. Leta y’u Rwanda igomba kuba Leta y’Abanyarwanda bose, aho kuba igikoresho cy’agatsiko gakomoka ku bwoko bumwe gusa.
Rwanda Mountain Tea yaguze inganda z’icyayi za Nyabihu na Rubaya, yitwa ko mu by’ukuri ngo ari iy’umucuruzi Egide GATERA, ntawe utazi ko mu by’ukuri ari iya FPR-Inkotanyi, ikoresha amazina ye gusa. Mu minsi ishize yagiranye amasezerano na Horizon Group yerekeranye no kwubaka urugomero rutanga amashanyarazi mu karere ka Nyabihu. Horizon Group nta hantu na hamwe yigeze yubaka uruganda rubyara amashanyarazi. Ariko rero ibyo ntacyo bibwiye Leta ya FPR-Inkotanyi kuko ariyo nyirayo. Horizon Group icungwa n’uwahoze ashinzwe ibya gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda muri Afrika y’Epfo, Eugene HAGUMA. Dukurikije uko indi sosiyete ya FPR-Inkotanyi, Fair Construction, yangije uruganda rw’amashanyarazi rwa Rukarara, ntawashidikanya ko ari uko Horizon Construction izabigenza. Isoko naryo ni Leta ya FPR-Inkotanyi izaritanga kuko amashanyarazi azavamo azagurwa na EWASA, icyahoze ari Electrogaz.

Uwavuga amabi y’aka gaco k’abagaga b’Abatutsi bavuye muri Uganda ntiyayarangiza muri iyi nyandiko. Nguko uko igihugu gipfa. Nguko uko ubukungu budindira. Mu maso ya rubanda, barata ibyo bakora. Ariko mu by’ukuri, ntibishobora kuramba. Kuko bishingiye ku buriganya, bugamije kurinda ubutegetsi bw’agatsiko gaturuka ku bwoko bumwe bw’Abanyarwanda. Ibi bigomba guhagarara. Uretse kuba ntaho byageza ababikora, nta n’aho bishobora kugeza igihugu. U Rwanda ni urwa twese. Rugomba kurengera abana barwo bose, abuzukuru n’abazukuruza, ubuvivi n’ubuvivure. Ngibyo ibyo FDU-Inkingi igomba gusubiza mu buryo.

Save on DeliciousShare via email
  • Date de parution :