NTA MISHYIKIRANO IRI HAGATI YA FDU-INKINGI N’UBUTEGETSI BW’I KIGALI

Hashize iminsi ku mbuga za Internet havugwa inkuru zerekeranye n’uko ngo FDU-INKINGI yaba igirana ibiganiro bamwe bita imishyikirano na Leta ya FPR-Inkotanyi. Mu minsi ishize kandi, igihe yagiranaga ikiganiro n’Abanyamakuru muri Uganda, Polo Kagame yavuze ko ngo Umuyobozi Mukuru wa FDU-INKINGI Madamu Victoire Ingabire Umuhoza « yabonye ko ibimenyetso byatuma ibyo aregwa bimuhama, atangira gushakisha uburyo yabyikuramo aciye inyuma».

Ubuyobozi bwa FDU-INKINGI burabamenyesha ko koko hari amakuru yabugezeho, agaragaza ko bamwe mu bari bari mu Buyobozi bwayo bahagaritswe, bohereje intumwa i Nayirobi muri Kenya hagati y’itariki ya 28 Ugushyingo 2011 n’iya 2 Ukuboza 2011, ikagirana ibiganiro n’intumwa za Leta y’igitugu ya Polo Kagame.

Nyuma y’aho izo nkuru zimariye kutugeraho, twabonye gihamya ituruka kuri umwe mu bakorana n’abo bayobozi ko koko uwitwa Sixbert Musangamfura yagiye muri ibyo biganiro, ko kandi bari bamutumye. Ayo makuru, ba nyirubwite batigeze bavuguruza, agaragaza ko ibyo yaganiriye n’intumwa za Leta y’igitugu bifitanye isano n’amagambo Polo Kagame yavugiye muri Uganda.

Ayo makuru yashimangiwe n’amagambo akubiye mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Kabiri wahagaritswe, Nkiko Nsengimana, tariki ya 13 Ukuboza 2011, yiyita Umuyobozi w’Akanama Mpuzabikorwa, urwego rutabaho mu nzego za FDU-INKINGI, ubwo yavugaga ko ngo …« biteguye kugirana ibiganiro byubaka » …na Leta y’igitugu ya Polo Kagame.

FDU-INKINGI iramenyesha Abanyarwanda n’abandi bita ku bibazo by’u Rwanda ko abo bantu bahagaritswe kuva tariki ya 26 Mutarama 2011. Bityo rero, ibyo bakora cyangwa se ibyo bavuga, bikaba bitabazwa FDU-INKINGI n’ubuyobozi bwayo.

Turabamenyesha kandi ko Leta ya FPR-Inkotanyi itigeze igeza ku Buyobozi Bukuru bwa FDU-INKINGI icyifuzo cyo kugirana imishyikirano nayo, ingingo zaganirwaho n’icyo iyo mishyikirano yaba igamije kugeraho. Nta n’ubwo FDU-INKINGI yigeze igeza kuri Leta ya FPR-Inkotanyi icyifuzo cyo gushyikirana nayo, ingingo zo gushyikiranaho n’icyo iyo mishyikirano yaba igamije kugeraho.

Byongeye kandi, nta ntumwa cyangwa umuhuza Leta ya FPR-Inkotanyi yigeze igeza ku buyobozi bwa FDU-INKINGI kimwe n’uko nta ntumwa cyangwa umuhuza FDU-INKINGI yigeze igeza kuri Leta ya FPR-Inkotanyi ku birebana n’imishyikirano iyo ariyo yose.

Bityo rero, abakorana imishyikirano na Leta ya FPR-Inkotanyi bitwaje ishyaka FDU-INKINGI n’ifungwa ry’Umuyobozi Mukuru wayo, abo bantu babikora ku giti cyabo no mu izina ryabo bwite ku nyungu zabo bwite.

FDU-INKINGI iributsa Abanyarwanda n’abandi bakunda Abanyarwanda ko atari ubwa mbere bamwe mu bahoze ari abayobozi bayo bashyira imbere inyungu zabo bwite, biciye muri bene ibyo bikorwa bigayitse byo gushakisha inzira zihuse zabageza mu nzego z’ubutegetsi bwa Leta y’igitugu iriho.

Mu mwaka w’i 2006, FDU-INKINGI imaze amezi abiri ishinzwe, hari abahise batangira ibiganiro rwihishwa n’intumwa za Leta y’igitugu iriho. Icyo gihe Ubuyobozi Bukuru bwahise bubyamagana ku mugaragaro, burabatwama ariko badashyizwe ahagaragara. Umwe mu bagize uruhare muri ibyo bikorwa bigayitse, yaje kwegura ku mirimo ye, ahabwa n’akato kugeza mu mwaka w’i 2010.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, abo barwanashyaka bashishikajwe no gukemura ibibazo byabo bwite, bitwaje FDU-INKINGI, baciye inzira z’ubusamo, bongeye gukora bene ibyo bikorwa igihe bagiranaga amasezerano n’ishyirahamwe RNC, nta bubasha n’ubutumwa babiherewe n’inzego zibishinzwe.

Ubuyobozi bwa FDU-INKINGI buributsa abarwanashyaka bayo bose, Abanyarwanda bose n’inshuti z’Abanyarwanda:

  1. - ko FDU-INKINGI ari umutwe uharanira kubohoza igihugu, kikaba igihugu kizira ivangura, kigendera kuri demokarasi isesuye, giteza imbere rubanda kandi cyigenga.
  2. - ko FDU-INKINGI itavuga rumwe na Leta ya FPR-Inkotanyi nyine kuri izo ngingo zose, kuko ari ingoma yaranzwe kuva kera na kare kugeza ubu, no kubangamira, kurenga no guhonyora uburenganzira bwose bwo kwishyira no kwizana Abanyarwanda basonzeye.
  3. - ko guharanira uburenganzira bwo kwishyira no kwizana by’Abanyarwanda atari igikorwa cy’ibanga n’ubwiru ko ahubwo ari igikorwa cya buri Munyarwanda ushaka kwigobotora ingoma y’igitugu ya Polo Kagame, biciye mu nzira n’ibikorwa bo ubwabo bagomba kugena;
  4. - ko haramutse hagomba kubaho imishyikirano hagati ya Leta ya FPR-Inkotanyi na FDU-INKINGI, Ubuyobozi bwa FDU-INKINGI bwabimenyesha abarwanashyaka bayo, Abanyarwanda bose n’inshuti z’u Rwanda kugirango babimenye, babikurikirane, banatange ibitekerezo n’ibyifuzo byabo kandi binyure mu mucyo nk’uko bigenda mu gihugu icyo aricyo cyose no mu mutwe wa politiki ukorera rubanda uwo ariwo wose ;
  5. - ko abagize uruhare muri ibyo bikorwa bigayitse bishyize bo ubwabo hanze ya FDU-INKINGI burundu, ariko bikazemezwa burundu n’inzego zibishinzwe.

FDU-INKINGI irasaba kandi Abanyarwanda kutarangazwa na bene ibi bikorwa bigayitse by’udutsiko tugamije gusesera mu nzego z’ubutegetsi buriho, ahubwo bakitabira ibikorwa bigamije gusezerera ingoma y’igitugu aho yaba ituruka hose mu Rwanda.

Bikorewe i Lyon, tariki ya 28 Ukuboza 2011

Ewujeni NDAHAYO
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Mbere

 

Reba dokima pdf hano

Save on DeliciousShare via email
  • Date de parution :