Ntamunoza na Banyurwamanuma, bahujwe n’ikiraro kimwe aricyo ubujiji burenze ubugoryi

Umusomyi

Igikunze kuranga abanyarwanda iyo bahanganye mu mpaka zirebana n’imiyoborere y’u Rwanda, cyane cyane iyo zikomoza ku mahano yabaye mu gihugu cyacu, agahekura abavandimwe, inshuti n’abaturanyi batagira ingano, ni uburyo bigaragara ko abanyarwanda bagerageza gushyira mu gaciro ari bacye cyane.

Ikindi na none gikunze kubaranga muri ubwo buryo bwo kujya impaka no gutanga ibitekerezo byabo ni uko akenshi abanyarwanda baha agaciro ibivuzwe cyangwa ibyanditswe, bashingiye k’uwabivuze cyangwa uwabyanditse, batitaye ku butumwa bukubiye muri iyo mvugo cyangwa inyandiko.

Bityo kuri bamwe mu bahutu n’abatutsi, ibivuzwe cyangwa ibyanditswe n’umututsi cyangwa umuhutu bigomba kujugunywa cyangwa kwemerwa uko byakabaye, bashingiye gusa k’uko bahuje cyangwa batandukanyije ubuhutu cyangwa ubututsi bwabo. Ku bahutu bamwe, hari n’abongeraho  inkomoko z’akarere. Ni ukuvuga ngo : n’ubwo waba uri umuhutu nka bo, kuva udaturuka mu karere baturukamo, ibyo uvuga cyangwa wandika, nta gaciro bifite mu maso no mu myumvire yabo.

Murumva rero akageni abanyarwanda benshi bangiritse cyane mu mitekerereze, imyifatire n’imyitwarire yabo imbere y’abandi banyarwanda.

Mu minsi ishize, Bwana Tebujeni Rudasingwa, ashingiye ku myanya yahozemo nk’umwe mu barwanashyaka b’imena n’ikubitiro ba FPR Inkotanyi, n’icyegera cya Perezida Kagame, yagize atya atanga ubuhamya ku marorerwa yabaye mu gihugu cyacu. Ubuhamya bwe burareba cyane cyane, icyo abenshi bemeza ko ari imbarutso y’itsemba n’itsembatsemba moko ryahitanye abanyarwanda ibihumbi n’uduhumbagiza. Icyo kintu akaba ari iraswa n’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana wahoze ari umukuru w’igihugu cy’u Rwanda. Twibutse ko iyo ndege imaze kuraswa no guhanurwa, yahitanye abari bayirimo bose barimo Habyarimana nyirizina na mugenzi we Ntaryamira w’i Burundi, mbere y’uko iyo nkongi iturira ikayogoza igihugu cyose.

Iraswa ry’iyo ndege n’ihanurwa ryayo byavuzweho menshi. Nk’uko hari impande ebyiri zarebanaga ay’ingwe, zishyamiranye nk’imbwa ziryana imirizo, byumvikanye kuri buri wese ko nyir’ukuyirasa no kuyihanura yari umwe muri izo mpande zombi.

Abantu benshi baribuka ko inkuru yahise ikwirakwizwa ari uko ari abo k’uruhande rwa Habyarimana bikoze mu nda babishaka ! Ndetse umuntu yakwibuka ko hakwirakwijwe ku isi yose ko Habyarimana yari yarateguye umugambi wo kurimbura abanyarwanda batavuga rumwe, kandi ko guhanura indege byari muri gahunda yo kurangiza uwo mugambi, na none byakumvikana ko Habyalimana yitanze nkana no ku bwende bwe !

Iyaba bitari biteye agahinda, nta muntu n’umwe  utarabonye ko ibyavuzwe byose kuri iyi ndege rwari urwenya rushobora gusetsa n’uvuye gushyingura nyina wamubyaye.

N’ubwo abenshi mu banyarwanda, mu mitimanama yabo, bari bazi neza aho ukuri guherereye, ikinyoma cyakwirakwijwe isi yose, mu bitabo, mu binyamakuru, mu biganiro mbwirwaruhame, abantu benshi barabyemera, cyane cyane ko ibihugu by’ibihangange n’urukiko rwa Arusha bashyizeho, byari bishyigikiye Perezida Kagame n’ingoma ye, byahaye umugisha icyo kinyoma cy’urukozasoni.

Ariko ntibyatinze kuko indimi zari zaragobwe, zigobotoye zikavuga. Abagabo, ndetse bamwe muribo bemeza ko bavuga ibyo bahagazeho, batangarije isi ukuri bazi. Ni muri urwo rwego n’ubuhamya bwa Tebujeni Rudasingwa bwatangarijwe abanyarwanda, mu minsi ishize nyine.

Nk’uko rero tuzi abanyarwanda kandi batajya bihishira ngo bihe akabanga, bahise bamusamira hejuru.

Ku ruhande rumwe, bamwe bati : ubuhamya bwa Rudasingwa ni amashyengo nta gaciro namba bufite. Ni amatakirangoyi, ndetse n’amayeri y’inkotanyi ntawayashobora ! Bati kuki atabivuze cyera akibimenya, agahengera ari uko yirukanywe ku kazi akabona kubumbura umunwa ? Bati rwose ibi ni iby’ab’ingoma basubiranamo, nta n’uwamugirira icyizere, arimo gushaka gusa kwihimura kuri Kagame wamwubikiye imbehe ! Bati ese ubundi yavuze iki kitari kizwi ? Hari byinshi agihishe yanze kuvuga ! Bakongera ho ngo ese, Ruzibiza yavuze make ! Ntibwacyeye se akabyigurutsa.

Abamuvugaho ibi rero ni ba Ntamunoza, nkaba numva bamurenganya cyane ! Kuko uretse kwigiza nkana, nta hantu na hamwe ku isi, umuntu ukorera leta, n’ubwo yaba ari icyegera cya perezida, yigeze amena amabanga yamenye akiri mu mwanya we. Niyo yabikora, yahita yirukanwa. Kutamena amabanga y’ubutegetsi umuntu akorera akiri mu mwanya biterwa n’impamvu nyinshi : gutinya gutakaza akazi ke, umutekano we n’uw’umuryango cyangwa kuba wemera ibyo ayo mabanga ahishiriye. Dushobora twese kwemeranya ko ziriya mpamvu ebyiri za mbere atari ukugaragaza ubugabo n’ubutwari. Ariko niba hari uzi aho byabaye ku isi, yatubwira twese tukabimenya. Naho iya nyuma yo irumvikana.

Ariko rero iyo umuntu amennye ibanga ry’ingoma yakoreye, yamenye akiri mu mwanya, ni igikorwa cy’ubutwari gikomeye, kabone n’iyo yaba abitewe n’impamvu zo kwihimura. Cyakora, si uko umuntu yakoreye ingoma, ndetse akaba yaranabaye icyegera cya perezida, aba azi amarorerwa yose ingoma ishobora gukora. Bibaye ibyo, twakwemeza nk’uko FPR ibikora, ko abahutu bose, cyane cyane abari ku ngoma bose mu gihe cya Habyalimana, ari abajenosideri. Twakwemeza ko uriya mukecuru, umupfakazi wa Habyarimana, ibyo aregwa ari ukuri kwambaye ubusa ! Ninde wakwihandagaza nta soni ku maso, n’ubugome bwuzuye umutima, maze akemeza ibyo bintu ?

Save on DeliciousShare via email
  • Date de parution :