INZARA IDAHOSHA MU RWANDA IFITE AHO IHURIYE N’INGAMBA Z’UBUTEGETSI.

Eugène Ndahayo, Visi Perezida wa mbere wa FDU-Inkingi.

« Mutahe iwacu hareze ». Ayo ni amagambo ya Kagame i Buruseli mu Bubiligi, ku wa 04/12/2010, ubwo yari ashagawe n’ abantu bagera ku 2000  baturutse mu Rwanda no mu bihugu binyuranye by’i Burayi, ashaka kugaragaza ko ari umuperezida ukunzwe n’abaturage. Hari nyuma y’ishyirwa ahagaragara rya raporo ya ONU« Mapping » yo ku wa 01/10/10 yerekana uko ingabo z’Inkotanyi zarimbaguye impunzi z ‘abahutu muri Congo, na nyuma y’amatora ya Perezida wa Repubulika yo muri Kanama 2010 isi yose imaze kubona ko demokarasi n’uburenganzira bw’ikiremwa muntu mu Rwanda biri kure nk’ukwezi ubwo Kagame yagaragazaga ko adashobora kwihanganira amashyaka atavuga rumwe na we : kwanga kwandika amashyaka FDU-INKINGI na Green Party ngo atiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika Kagame agacyura umunyu…, gutoteza abayobozi b’ayo mashyaka n’aba PSI Imberakuri, gufunga abayobozi bakuru na bamwe mu barwanashyaka bayo, n’ibindi.

Iyo mvugo yo kubeshya no guhakana inzara mu Rwanda ariko ntiyatangiriye i Buruseli; kuva kera, ubutegetsi bwa Kagame bwagiye buhakana ko nta nzara iri mu gihugu nyamara abantu barimo gupfa. Mwibuke igihe abantu bapfaga k’umugaragaro mu Bugesera.

Usibye no kubeshya, ayo magambo ubwayo yuzuye ubushinyaguzi. Mu Rwanda inzara iranuma. Kubivuga si uguca inka amabere. Abanyarwanda benshi ntibabona ibiribwa bihagije, hakaba hagaragara n’abandi bibasiwe n’ibibazo bikomoka ku mirire mibi, indyo idafite intungamubiri zigagije ; ndetse byageze n’aho hari ikinyamakuru cyandika ku mubyeyi wasajijwe n’inzara akica umwana we akamuteka akamugaburira bene nyina !

Kagame ubwe na we yigeze kugaruka ku kibazo cya bwaki imeze nabi mu Rwanda ndetse ikaba igeze aho ivugwa mu bantu bakuru ubusanzwe ikunze kurwarwa n’abana. Iyo indwara kandi iterwa no kurya indyo mbi kandi idahagije.

Hari n’amaraporo atandukanye agaragaza ikibazo cy’inzara ica ibintu mu Rwanda. Twavuga raporo yasohowe n’umuryango Action Aid. Iyo raporo ivuga ko 50% by’abana mu Rwanda barwaye bwaki. Iyo raporo yakurikiwe n’indi nayo yavugaga abana bagwingiye kubera kurya nabi.

Guhakana ko nta nzara iri mu Rwanda si byo bikemura ikibazo. Ahubwo, nk’uko natangiye mbivuga, k’Umunyarwanda wumvise imvugo nk’iyi mu kanwa ka Perezida, azi ko yaburaye, akaba yiriwe yicira isazi mu jisho, yibaza uko ari buze guhoza abana inda zisigaye zarafatanye n’umugongo ni ugushinyagura. Abanyarwanda ubwabo, ari ababa mu gihugu, ari abari hanze, bose barabizi : abo mu gihugu barabizi kuko ari bo inzara igeze ku buce kandi bakaba batagitinya gutaka; uwo inzara itarakomangira na we azi uko icyo kibazo giteye kuko yibonera uburyo abantu bashonje n’uburyo ibiribwa biboneka bihenda. Abo hanze nabo barabizi kuko ari bo batunze bene wabo basigaye mu Rwanda akaba ari n’imwe mu mpamvu amafranga yoherezwa mu gihugu n’Abanyarwanda batuye hirya no hino mu bihugu byo hanze ari menshi kurusha ayinjizwa n’ikawa , icyayi na za coltan !
Mu mpamvu zikunze kuvugwa mu bitera inzara mu Rwanda inyinshi zishingiye ahanini ku bintu bitatu by’ingenzi:

 1° Umusaruro muke uterwa n’ubutaka buto, bukarishye kandi buhora buhingwa ; tutibagiwe n’ihindagurika ry’ikirere “réchauffement climatique”

2° Ubwiyongere bukabije bw’umubare w’abaturage

3° Ubushobozi buke bwo guhaha buterwa n’ubukene, ibura ry’imirimo, izamuka rikabije ry’ibiciro ku biribwa, etc.

 Icyo benshi birengagiza ariko ni uko inzara iriho ifite n’aho ihuriye na politiki y’ubutegetsi bwa Kagame :

 -kwambura abaturage amasambu ubu akaba ari ibikingi by’abategetsi n’amacuti yabo,

-kutita ku bihingwa ngandurarugo. Urugero ni ibitoki n’ibishyimbo. Abanyarwanda bagishobora kubirya ni bake kubera ko bikosha. Uko guhenda biterwa n’uko mu duce twinshi tw’igihugu abaturage babujijwe kubihinga, ibyinshi bikaba biva mu Bugande .

-Umubare munini w’infungwa muri za gereza, n’abandi bari mu bihano nsimburagifungo batabona igihe cyo gukorera ingo zabo.

-Politiki y’imidugudu itarizwe neza

-Kwimura abantu ku ngufu ntibahabwe n’indishyi ; baba banazihawe  akaba ari intica ntikize

-Gahunda zo guhinga gusa ibyo Leta itegetse ishingiye ku nyungu agatsiko kigaruriye igihugu kavana mu masoko yo hanze, inyungu z’abaturage ntizitabweho. Hari n’ubwo babategeka guhinga bamara kweza bakabura isoko.

-Ubwikubire « monopole » mu buguzi bw’umusaruro ifitwe na FPR n’abatoni bayo. Abo bafite monopole bagena ibiciro uko bishakiye akaba ari cyo gituma umuhinzi mworozi agurisha ahendwa kuko nta handi yabona ajyana umusaruro we. Izo monopole ni na zo zitera izamuka ry’ibiciro

-Guhoza abantu ku nkeke bituma abantu badateganyiriza ejo hazaza

-N’ibindi.

 Iyo Kagame yihandagaje rero ati « nimutahe turejeje » ni ikimenyetso kigaragaza uburyo ubutegetsi buriho budashishikajwe n’ibibazo by’abaturage cyane cyane abakene, ari nabo bashonje. Ni mu gihe kandi kuko bo bafite ubushobozi buhagije bwo kujya muri za Nakumati, n’abana babo bakaba badashobora kurwara bwaki ahubwo ugasanga bahiga mu kugaragaza  umurengwe  no gukina abakene k’umubyimba.

Ibyo bihumbi biba bimushagaye iyo mu mahanga kandi ni nako Leta iba yabirihiye akayabo k’amafranga y’urugendo, icumbi no kubitunga… aho kugoboka abaturage inzara imereye nabi.

Niba Abanyarwanda bashaka ubutegetsi bwita ku bibazo byabo kandi bushishikajwe n’abaturage koko, urufunguzo ni bo barufite. Nta rundi : ni ugusezerera ubutegetsi bumaze imyaka 17 bukorera inyungu zabwo, bwigwizaho umutungo, bukibagirwa inyungu za Rubanda.

Save on DeliciousShare via email
  • Date de parution :