Banyarwanda, twikomeza gutinya umwicanyi utuyoboye

Byanditswe na A. NZEYIMANA, UmusomyiUmuntu apfa rimwe. Iyo icyo gihe kigeze ukagira akanya ko kureba uko wabayeho, ntiwagombye kugira ipfunwe ngo hari icyo utashoboye gukora kandi wari ugishoboye. Kubera ko uba utagishoboye nyine gusubira inyuma, cyangwa ngo wikomereze maze wipfire kandi unateganye gukora ejo hazaza ibyo utarangirije igihe, wagombye rero kurangiriza igihe ibyo ugomba kurangiza ugifite umwanya.

Paul Kagame, prezida w’u Rwanda, hamwe n’umuryango FPR ye, bamaze kutwicamo abarenga miliyoni tudashyizemo abo interahamwe zahitanye igihe cy’itsembabwoko ryo muri 94. Abapfiriye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo kuva 1996 kugeza uno munsi, bo ni irindi tsinda mubishwe. Ndetse n’Abanyekongo nyirizina barenga miliyoni eshanu intambara za Kagame n’abakorana nawe zahitanye kandi na n’ubu ingaruka zazo zigikomeza, ntawabibagirwa. Ahubwo wanakongeraho ingaruzwamuheto z’abanyarwanda barokotse ubwo bwicanyi bakaba bakomeje kubaho ubuzima budashobotse kubera ubutegetsi bwe bwica bukanakiza uwo bushaka.

Victoire Ingabire, umuyobozi wa FDU-Inkingi, ati, “Ntazamarira igihugu cyose muri gereza.” Ubwo yavugaga Paul Kagame, prezida w’u Rwanda. Ariko Ingabire yashoboraga no kongeraho ko n’abo Prezida atashyize muri ziriya nkuta zifunganye za gereza tuzi, yabafunze mu mitekerereze, abategeka kumva ibyo imiyoboro yose ye y’amakuru itangaza. Icyakora twemera ko hari ho abanyarwanda batari bake rwose adashobora gufungira imitekerereze. Yego ashobora kwica cyangwa agafunga imibiri yabo [ngo ushyigikiwe n’ingwe aravoma], ariko ibitekerezo byabo azahora ahanganye nabyo igihe azaba agitegekesha igitugu. Ndetse ibyo bitekerezo ni byo bizamurundura.

Martin Luther King, umunyadini akaba yarabaye n’umuhanga wabaye ikirangirire kubera guharanira uburenganzira bw’abirabura b’Abanyamerika, yagize ati, “Iyo mu buzima utarabona ikintu ushobora kuba watangira ubuzima bwawe, ntiwagombye no kubaho.” Mu yandi magambo ni ukuvuga ko ubuzima bw’umuntu bugira agaciro gusa iyo bugamije ikintu ashobora kuba yanapfira.

Paul Kagame, prezida w’u Rwanda, amaze guhitana abantu batabarika, haba mu Rwanda, muri Kongo Kinshasa n’ahandi henshi. Kandi ntaratezuka ku migambi ye mibisha. Na Hitleri, yarishe arica biratinda, ariko igihe cyarageze isi yose iramuhagurukira kugeza yiyahuye. Twizereko nta munyarwanda ukunda u Rwanda kandi uharanira ubutabera wifuza ko Paul Kagame yakwiyahura, yewe ko hari n’uwamwica uburyo ubwo ari bwo bwose. Uwo ariwe wese waba abigambiriye yarakwiye kubireka, kubera ko urupfu rwa Kagame rwavutsa ukuri Abanyarwanda benshi bakeneye ku bibi byose yabakoreye. N’uwamwica ntaho yaba atandukaniye nawe. Ndetse nk’uko n’ukorana nawe azi neza ko ari umwicanyi ntaho batandukaniye cyane.

Banyarwanda rero twikomeza gutinya umwicanyi utuyoboye. Mwese  ngira ngo murabona aho  ubutwari bwa Victoire Ingabire, Deogratias Mushayidi, Maitre Bernard Ntaganda bumugeze. Hari ndetse n’izindi  ntwali nyinshi Kagame yahitanye, izo akomeje guhiga bukware, hamwe n’iziborera muri za gereza hirya no hino mu gihugu. Ubutwari ni bwo bwonyine buhindura ibintu. Ntabwo ari amasasu. Ngirango abareba neza babonako amasasu Kagame yakoresheje kugeza uyu munsi, atahinduye ibintu, ahubwo yabishubije i rudubi, ndetse kure nyuma y’aho byahoze. Ntihabuze benshi mu banyarwanda bifuza imibanire yahoze hagati y’Abahutu n’Abatutsi mbere ya 1994, isa naho izagora kugirango yongere igerweho nyuma y’amarorerwa n’imyiryane hagati y’amoko Paul Kagame yoretsemo igihugu. Cyakora ngo wenda ni byo bizarambya ingoma ye!

Abiru b’ingoma ya FPR ngo bateganyaga ko ingoma ya Kagame n’abe izongera gukandamiza abandi banyarwanda imyaka igera kuri magana, nk’uko byagendekeye ibisekuru byabo. Ari nako ari muri urwo rwego imanza za Gacaca zahimbwe none zikaba zarahinduye imiryango irenga miliyoni n’abayigize bose ingaruzwamuheto, imirimo ngoboka gihugu igahindurwamo ibihano kubashinjwa itsembabwoko, imyigire itandukanye hagati y’abahutu n’abatutsi  igatezwa imbere, irimanganya mu kwita abenegihugu bose ngo ni abanyarwanda gusa ugamije kubasumbanya rigahindurwa uburyo bwo gutegeka, imihingire y’ibihingwa bimwe gusa igashyirwa mu bikorwa igamije gusonjesha no gukenesha benshi mu Banyarwanda, n’ibindi n’ibindi byinshi bihishe imigambi mibisha.

Abantu ngo ntibapfira gushira. Abanyarwanda Kagame atahitanye kugeza kur’uyu munota, twikomeza kurebera gusa. Nidushyireho koko akacu kugirango aveho agezwe imbere y’ubucamanza. Barack Obama yaba amushyigikiye cyangwa atamushyigikiye [dore ko anaherutse kumusabira ubucamanza bwo muri Amerika kutamutanga ngo abe yafatirwa mur’icyo gihugu]. Kagame si abandi yica, ni Abanyarwanda n’abandi Banyafrika. Sinzi niba hari Abanyamerika yahitanye, uretse babiri  yigeze kwicira i Bwindi muri Uganda akabitirira interahamwe cyangwa abacengezi muri 1999. Tugomba kandi kureba kure.

Abakangurira abandi imihindukire y’igihugu nibiyibagirwe batekereze igihugu n’abenegihugu [amoko yose] gusa, bagamije kugena imitegekere itandukanye ku buryo bugaragara n’iya Kagame n’abandi baza basa nawe. Nibagene imitegekere ihamye, idashobora kwemerera ubutegetsi budashobotse gushinga imizi. Duhagurukire rero twese icyarimwe tubatere inkunga. Naho ubundi, umugani wa Martin Luther King, twaba tutanakwiye kubaho, mu gihe tudashoboye kwifatanya n’abandi mu bikorwa ngirakamaro ku banyarwanda ba none n’abazaza, n’ubwo ndetse umwicanyi utuyoboye abishoboye yaduhitana.

 

Byanditswe na A. NZEYIMANA

Save on DeliciousShare via email
  • Date de parution :