URUBANZA RW’URUKOZASONI

Kuri uyu wa mbere tariki ya gatanu Nzeri 2011, ingirwarubanza rwa Madamu Victoire Ingabire Umuhoza, Umuyobozi mukuru w’Ishyaka ryacu FDU-INKINGI, ruzasubukurwa.

Nta gitangaza turutezeho kuko mu by’ukuri rwakaswe rutaranacibwa. Nawe se, ageze i Kigali baba baramwanjamye ngo arapfobya jenoside kuko asaba ko n’abandi Banyarwanda bazize amaherere y’ubutegetsi bubi nabo bari bakwiye kujya bibukwa. Bati ufite ingengabitekerezo ya jenoside. Bidateye kabiri bati urahungabanya umudendezo w’igihugu uranaregwa no kurema umutwe w’ingabo.
Nyine agisesekara i Kigali, ubutegetsi bwamuteje ibinyamakuru n’abandi bambari n’intore za FPR-Inkotanyi maze ziramuharabika karahava, ziramutuka, ziramucunaguza, ziramwiba, ziramwambura, ziramukubita, ziramwandagaza. Byageze n’aho Kagame ubwe yananiwe gukomeza gutuma abagaragu be, maze afata ijambo avuga ko ibya Madamu Ingabire ari ibintu bisobanutse, ko atazarenga urukuta rw’amategeko we ubwe yishyiriyeho kugirango akomeze abe ikimana, aba arukase atyo. Burya koko ngo ntawe uburana n’umuhamba.

Kugira ngo bigaragare ko Ingabire agomba gucibwa umutwe, Kagame n’abamotsi be bakoze mu ruge bakoresha rya koranabuhanga tumenyereye ryo guhimbahimba no gucura ibyaha ku batavuga rumwe nabo : ngizo inyandiko z’impimbano ngo Ingabire yaba yarandikiranye n’abantu bafatanyije umugambi wo guhirika leta, ngabo abahamyabinyoma bo kumushinja, n’ibindi n’ibindi.
Twakwibutsa ko benshi muri abo bahamyabinyoma bahoze mu ngabo za FDLR ubu bakaba ngo bafungiye mu Rwanda aho ngo baba bemera icyo cyaha. Ntawe uzi niba koko bafunze, uretse kubabona mu myenda y’abanyururu igihe baje kwitaba urukiko. Biramenyerewe ariko ko Kigali yazobereye mu mayele yo gucura ibimenyetso no kugura abashinjabinyoma.
Kagame yari akwiye kuba umugabo akemera ko urubanza rwa Madamu Victoire Ingabire Umuhoza ari politiki nsa nsa nsa, akareka kwirirwa avuza iya bahanda ashaka kumvisha abahisi n’abagenzi ko Présidente wacu ari inkozi y’ibibi. Ibyo byitwa gukwirwa imishwaro, ni n’ubugwari iyo umuntu witwa Perezida w’Igihugu atinya gukinira mu kibuga cya politiki agahitamo klashnikov n’iterabwoba. Ariko aragosorera mu rucaca kuko uburiganya bwe bwarangije gutahurwa. Umunyarwanda yaciye umugani ngo iminsi iteka inzovu mu rwabya !
Nyamara Madamu Victoire Ingabire Umuhoza yagiye mu Rwanda mu rwego rwa politiki yifuza gufatanya n’abandi Banyarwanda gushakira umuti uhamye ibibazo byugarije Igihugu cyacu kandi binyuze mu nzira y’amahoro na demokarasi. Nta na rimwe rero Ishyaka FDU-INKINGI ryigeze riteganya izindi nzira zo guhindura ubutegetsi mu Rwanda.
Erega nta rubanza rurimo ni iterabwoba gusa rigamije gukumira no gutinyisha Abanyarwanda kugira ijambo mu miyoborere y’igihugu cyabo. None se koko :

  • Kubona Umuyobozi mukuru wacu adashobora kugira akanya na gato ko kwiherera hamwe n’abamwunganira ngo bategure urubanza dore ko ba magigiri baba bajagata ;
  • Kuba ubucamanza bushishikajwe no gushakisha abashinja gusa, kugeza magingo aya hakaba nta muntu n’umwe uteganijwe mu gushinjura ;
  • Kuba Madamu Ingabire hari amadosiye amwe n’amwe bamuhisha cyangwa bakayamuha ku bwa burembe, kandi ngo arimo ibimenyetso simusiga ;
  • N’ibindi, n’ibindi.

Ibi byose birerekana ko nta butabera burangwa kwa Kagame, ari nayo mpamvu kwitabira ririya kinamico ngo ni urubanza ari uguta igihe kuko rwarangije gucibwa rutaraba.
Bityo rero, uretse umuhengeri wadutwayemo bamwe, ubu ni igihe cyo kwisuganya tugashyira ingufu zacu zose hamwe mu kurengera uRwanda n’Abanyarwanda, mu bwubahane n’ubushishozi, nta vangura, ariko na none nta gusambira. Nta wundi uzafungura Umuyobozi mukuru wacu atari twe ubwacu, dufatanyije n’abandi Banyarwanda barambiwe igitugu n’ubwicanyi. Naho kwiringira gusa ko Kagame ashobora guca inkoni izamba ! Nyamuna tujye duhora tuzirikana ko ntawe utanga icyo atagira.

Byanditswe na Jean de Dieu TULIKUMANA

Save on DeliciousShare via email
  • Date de parution :