ITERAMBERE KWA NTAWUKIRASONGWA

Byanditswe na  Eugène Ndahayo, Visi Perezida wa mbere wa FDU-Inkingi

Iyo hagize uzamura ikibazo cy’akarengange cyangwa ipfukiranwa ry’ukwishyira ukizana, ubutabera, ubutegetsi bw’igitugu n’ibindi bibazo bijyanye na demokarasi n’uburenganzira bw’ikiremwa muntu mu Rwanda, intero y’ingoma iganje n’abayishyigikiye, baba Intore cyangwa Abanyamahanga, ni mwe : nyuma ya jenoside yayogoje igihugu, ubu u Rwanda rugeze ku rwego rw’iterambere rihambaye! Bakirengagiza ko bimwe mu byatumye jenoside ishoboka ari ubutegetsi n’imiyoborere bidashingiye ku nyugu z’igihugu n’iza Rubanda, ihohoterwa n’akarengane k’igice kimwe cy’Abanyarwanda.
Ikigaragara ubu ni uko nyuma ya jenoside nta cyahindutse mu miyoborere y’igihugu no kurengera inyungu z’igihugu n’iza Rubanda. Hahindutse ababyinnyi gusa; ibibazo byo byarushijeho gukomera: igitugu cyarushijeho ubukana, abatavuga rumwe n’ubutegetsi iyo batishwe barafungwa cyangwa bagakiza amagara yabo bagahunga igihugu ( n’ubwo ubutegetsi busigaye bubakurikirana iyo bahungiye), Abanyarwanda baciwemo ibice binyuranye hakurikijwe inyungu z’ubutegetsi buriho (abakandamiza/abakandamizwa, abakene/abakire, abaganda/abandi, abarokotse/interahamwe, etc.), imbunda n’agafuni birarisha buri munsi, abaturage ntibasiba ku nkeke, abenshi mu Banyarwanda babaye ibikange kubera ubwoba… ubukene mu giturage buranuma, nta Munyarwanda ukizera undi kabone n’iyo yaba ari umwana wawe cyangwa umuvandimwe kwa so na nyoko…!
Gutesha umutwe umuturage no kumuhoza ku nkeke cyangwa kumukenesha byabaye intego z’ubutegetsi : barafungwa ubutitsa bahimbiwe ibyaha, baramburwa amasambu yabo akaba ibikingi bya ba Nyiringoma n’amacuti yabo, barakwa imisanzu ya buri munsi, barasenyerwa amazu hirya no hino, bahozwa muri gahunda zitagira epfo na ruguru ari na ko zihinduka buri munsi….Ingaruka z’ibyo byose akaba ari inzara n’ubukene ubu byabaye karande henshi mu gihugu, n’intera hagati y’abakire n’abakene ikaba yarabaye inyanja, ndetse umubare w’abatindi n’abatindi nyakujya ukaba wariyongereye bitavugwa.
Iryo terambere ridashingiye ku mizamukire y’igiturage gituwe na 80% by’Abanyarwanda ni terambere ki ? Muri abo 80%, hafi ya 90% batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi mu gihe abagera ku 10% nta butaka bagira, abagera hafi 30% bafite ubutaka buri munsi ya 0,2 ha ndetse za Gikongoro na Butare ho abafite amasambu ari munsi ya 0,2ha bagera kuri 60 % !
Ni iterambere ki kubona 3% y’abatuye mu giturage ari bo bonyine bamurikirwa n’amashanyarazi na ho mu mugi bakaba ari 25% gusa ? Ni terambere bwoko ki iyo Umunyarwanda ufite amahirwe yo kugira amashanyarazi akoresha 20 kWh mu mwaka igihe mu bindi bihugu byo munsi ya Sahara umuturage waho akoresha 478kWh naho uwo bihugu bitera imbere agakoresha 1200 kWh? Wagirango za ordinateri bavuga ko zasakaye mu Rwanda hose bazicomeka ku mashyiga cyangwa se kuri bya biti abanyeshuli bigira munsi bicaye ku mabuye mu turere tumwe na tumwe tw’igihugu!
Iterambere rishingiye ku mashuri na za universités zidatanga ubumenyi hakaba hari abanyeshuli barangiza kaminuza nta kintu na mba bashoboye nk’uko raporo y’abadepite yasohotse mu mwaka wa 2009 ibyerekana ni iterambere ki? Kagame na we ubwe nta gihe atishongora kuri bene abo ba “intelektuwazi”.
Iterambere rivugwa se ni irishingiye ku kunyunyuza imitsi ya Rubanda rikarusiga ihereruheru hejuru y’ishema rya ba Nyiringoma imbere y’abanyamurengwe n’abanyamahanga ? Urugero ni imisanzu yakwa buri wese utuye mu mujyi wa Kigali:

  • umusanzu w’umutekano : hagati y’amafranga 1000 na 5000 ku kwezi
  • umusanzu w’ibishingwe: hagati y’amafranga 1000 na 5000 ku kwezi
  • umusanzu w’ikigega cy’abacitse kw’icumu : guhera ku 1000 ukazamura bakurebye igihagararo
  • umusanzu wa FPR : kuva ku mafranga 1000 ku kwezi ukazamuka bakurikije igihagararo
  • umusanzu w’ubusabane : hagati y’1000 na 5000
  • Itara imbere ya buri rugo (éclairage public) ryaka buri munsi kuva saa cumi n’ebyili za nimugoroba kugeza mu rukerera. Utabikoze acibwa amande y’ 10.000. Muri quartier commercial bwo amande ni 50.000 iyo ufashwe utaricanye.
  • Umusanzu wo kwubaka ibiro bya FPR : guhera kuri 3000 ukazamura bakurikije uko bakubona.
  • Mutuelle : Kuva ku 7000 kuri buri muntu ugakuba n’umubare w’abagize umulyango
  • Ibihumbi 300 nibura ku mucuruzi wese ukorera mu mujyi byo gushyigikira gahunda ya « gira inka ».

Iyo misanzu yose kandi nta gitansi abayakira batanga usibye : umutekano, ibishingwe na mutuelle !
Iterambere ry’u Rwanda n’Abanyarwanda si ubwiza bw’amagorofa n’imitamenywa y’agatsiko kashimuse Leta n’amashumi yako arunze Nyarutarama, Kacyiru, Gacuriro, Gisozi…; iterambere si amamodoka ahenze kandi umuturage yabuze uko yivuza, yabuze amafaranga y’ishuli ry’umwana, yaburaye…! Nyamara ubutegetsi bukirirwa bubeshya ngo mu Rwanda barejeje babuze aho babishyira!
Nyamara se imfashanyo zinyuranye ntizisuka buri munsi. Zirigitira he ? Kereka niba abavuga iterambere baba bashaka kutubwira ukumererwa neza kw’agatsiko kabohoje Leta; aho ho koko u Rwanda rwateye imbere. Mu gihe ababyeyi benshi bakubitira abana kuryama :

  • Perezida w’u Rwanda ahembwa kurusha Perezida wo mu bihugu bikize by’i Burayi n’Amerika nyamara u Rwanda rubeshejweho n’imfashanyo zituruka mw’ibyo bihugu!
  • Kagame afite umutungo bwite uruta uw’abandi ba Perezida ku migabane yose y’isi : indege ebyili ze bwite, amazu atabarika hirya no hino kw’isi, amasosiyete y’ubucuruzi no mu zindi nzego nyinshi z’imirimo, amakonti mu ma banki y’ibihugu by’amahanga…
  • Abaministiri, abasirikari bakuru, abacungamutongo n’ibyegera bya ba Nyiringoma basigaye barusha umutungo Mirenge ku Ntenyo!
  • Agatsiko kigaruriye igihugu karusha umutungo Leta ubwayo!

Warata iterambere ute uzi neza ko Abanyarwanda barenze 90 %, uhereye ku barerera u Rwanda rw’ejo (abarimu), nta mbashabuguzi bafite yo gutuma bashobora kwibeshaho? Abanyarwanda barenze 60% ntibashobora no kubona idolari 1 ku munsi. Warata ute iterambere rishingiye kw’ivangura ry’Abanyarwanda kugeza aho bamwe batakigira agaciro ka muntu kubera ko batishoboye bagafungwa ngo kuko baha isura mbi igihugu ? Warata ute iterambere uzi neza ko shorokori itakirwara abana bato gusa ko ahubwo na ba se na ba nyina ibageze ku buce?
Nibareke kwitiranya iterambere n’umurengwe wabo!

Save on DeliciousShare via email
  • Date de parution :