Gahunda y’Ingoma ya Kagame igamije gukona abagabo ibihumbi 700 ni icyaha cya jenoside.

Byandistwe na Dr Jean Baptiste Mberabahizi, Umunyamabanga mukuru wa UDF-Inkingi

Mu gitabo yise « INKUNDURA : amateka y’intambara yakuyeho igitugu ikimika ikindi », Nkuliyingoma Yohani Batista, wahoze ari umwe mu bagize guverinoma nyuma y’intambara, yaravuze ati « Impfizi yabyaye Interahamwe niyo yabyaye Inkotanyi ». Leta ya Kagame yishe abanyarwanda ibihumbi n’ibihumbagiza, none n’abacitse ku icumu irabibasiye, ikoresheje gahunda yihariye yo gukona abagabo. Uretse ko atari n’ubwa mbere kugabanya imbyaro z’abanyarwanda, batanabizi, bibayeho mu Rwanda.
Mbere y’ uko inama Abahuza bo mu miryango idakora politiki baba hanze y’igihugu batumiyemo impande zitavuga rumwe zo muri FDU-Inkingi itangira, bari badutumiyemo kugirango badushyikirize imyanzuro y’ibyo bumva byakorwa kugirango FDU-Inkingi yongere kugira ubumwe, abari bahagarariye impande zombi babanje kwiganirira ku tuntu n’utundi. Bagera aho bakomoza kuri Gahunda ya Leta ya Kagame igamije gukona abagabo ibihumbi magana arindwi (700.000). Bukeye Yozefu wahoze akora mu iperereza muri Leta yariho mbere y’intambara, yaje kuvuga ko iyo gahunda ntacyo itwaye mu by’ukuri. Turabinenga cyane. Agize ngo arisobanura, noneho arabihuhura. Ati : « Natwe twarabikoraga da ! Twabateraga (abagore) udushinge batanarabutswe » !
Abaganga b’Abanyamerika bo mu muryango « IntraHealth International » mu mushinga wabo « The Capacity Project » bivugira ko iyi gahunda yo gukona abagabo, iterwa inkunga n’Ibiro Bishinzwe Abaturage bya USAID n’Ishami ryayo ryo mu Rwanda, bayihereye mu karere ka Nyabihu n’aka Gicumbi bagamije kwigisha abaganga n’abaforomo uburyo bwo gukona abagabo ku buryo bifasha Leta ya Kagame kugabanya uburumbuke rusange bw’abagore bo mu Rwanda, ku buryo umugore yajya abyara abana batatu gusa (fertility rate of 3,3).
Kuba Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zishaka kugabanya umubare w’Abanyarwanda ntabwo bitangaje. Biri muri gahunda yazo yo kugabanya umubare w’abaturage muri Afrika. Afrika ituwe n’abaturage barenga miliyari imwe kandi birashoboka ko bazagera kuri miliyari hafi ebyiri mu kinyejana cya 22, mu gihe mu Burayi (ndetse no muri Amerika), umubare w’abaturage baho ugenda ugabanuka kubera gusaza kw’abaturage no kubyara bake cyane.

Bitwaza ko ngo Abanyafrika ari benshi bikabije, kandi ngo ibyo kubagaburira ari bike cyane. Bene iyi mitekereze ntihwitse. Afrika ifite ubushobozi bwo kugaburira isi yose, uretse n’Abanyafurika gusa. Abahanga bemeza ko ubutaka bwo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bwonyine bushobora kugaburira abaturage miliyari 2 buramutse buhinzwe neza. Ntabwo rero ikibazo Afrika ifite ari Abaturage benshi. Ikibazo ni Abanyamahanga bakomeje kuyijagajaga, bayishora mu ntambara z’urudaca zigamije kwimika ibikoresho byabo, ibyo bikoresho bikanasahura Afrika bijya guhunika hanze yayo, aho gushora imari mu bihugu byabyo no gukorera abayituye.
Nkuko Polo Kagame yabyivugiye mu kiganiro cyayobowe n’umunyakenya Aly Khan Satchu tariki ya 18 Kanama 2011, gahunda z’abanyamahanga arazemera, iyo zihuye n’ibyo nawe yifuza kugeraho. Nk’uko byagenze bajya guhiga impunzi muri Kongo, bakicirayo izirenga ibihumbi 300, no muri iyi gahunda ni uko. Abanyamerika barashaka kugabanya umubare w’abanyafurika, nawe arashaka kugabanya umubare w’Abanyarwanda bamwe na bamwe. Bigaragazwa nuko iyo gahunda yabanje kugeragerezwa mu karere ka Nyabihu, mu cyahoze ari Gisenyi, no mu karere ka Gicumbi, mu cyahoze ari Byumba, kimwe n’uko igamije gukona abagabo bamwe na bamwe gusa, ngo badafite ubushobozi bwo kurera abana bose babyara.
Guhitamo Gicumbi, biteye ikibazo. Hagati ya 90 na 94, Inkotanyi niho zarwaniye, zihica abaturage batabarika, zirangije abandi zirabamenesha. Ntawe utibuka abaturage miliyoni bari mu nkambi yari ahitwaga Nyacyonga, hafi y’i Kigali. Igihe imirwano yuburaga, aba banyaByumba bari abacikacumu, nibo bamishijwemo amasasu, abacitse Inkotanyi berekeza iburengerazuba bagana muri Kongo, aho zaje kubasanga zikabatsindayo nk’uko Icyegeranyo cy’Umuryango w’Abibumbye cyasohotse tariki ya 1 Ukwakira 2010 kibivuga. None abagarujwe umuheto, Leta ya Kagame ibahutsemo, igamije gukona abagabo kugirango batabyara, mu gihe n’ubundi benshi ari abapfakazi.
Guhitamo Nyabihu muri Gisenyi nabyo biteye kwibaza byinshi. Ntawe uyobewe ko Gisenyi yabereyemo imirwano myinshi hagati ya 1998 na 2002 mu ntambara yiswe iy’abacengezi. Benshi baribuka amagambo yavuzwe n’uwari umugaba w’ingabo icyo gihe wavuze ko ayoboye ingabo atayoboye abapolisi, ko kandi ahari ikiyaga hose harangwa imirambo, mu gihe yasubizaga umunyamakuru Peter Verlinden wa VRT yo mu Bubirigi, wamubazaga impamvu hari imirambo myinshi ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu n’impamvu hapfa abaturage benshi batitwaje intwaro. Kuba rero iyo gahunda ariho yibanda biteye kwibaza.

Kuki bashaka kubanza kugabanya Abanyabyumba n’Abanyagisenyi ni ukubera iki ? Kuki batahereye mu karere ka Nyagatare ? Ko ariho abaturage batakwishisha iyi gahunda, bikabera urugero abandi, niba koko bagamije kugabanya umubare w’abaturage muri rusange, nta kurobanura ?
Ministri w’Ubuvuzi (si uw’Ubuzima koko) Sezibera Richard, mbere y’uko agororerwa kuba Umunyamabanga w’Umuryango w’Ibihugu by’Afrika y’Iburasirazuba, niwe wasohoye icyegeranyo kivuga ko ngo hagamijwe gukona abagabo bagera ku bihumbi 700. Ibyo bahereyeho babara aba bagabo, ngo ni ukuba badafite uburyo bwo gutunga abana benshi. Ni ukuvuga ko batagamije kugabanya uburumbuke bw’abagore bose bo mu Rwanda. Uhereye ku buryo gahunda « Bye Bye Nyakatsi » yakozwe, ntawashidikanya ko mu minsi mike, ingabo z’Inkotanyi arizo zizakoreshwa mu gushora abo bagabo bose muri iyo gahunda. Iyo wongeyeho imihigo bahora basaba abayobozi b’imirenge, uturere n’intara, birumvikana ko bizatuma abo bagabo bashyirwaho igitsure n’igitugu kugirango bitabire iyo gahunda yo kubakona.

Imiryango ikennye niyo ipfusha abana batarenza imyaka itanu benshi kurusha imiryano ikize. Bamwe bagapfa kubera ko ababyeyi b’abakene batwite badashobora kubona uko bakurikiranwa n’abaganga. Ubundi bagapfusha abana babyara cyangwa se ntibashobore kubakuza kubera ubukene. Kuri bene abo babyeyi rero, kubyara benshi nibyo byonyine bituma bashobora kugira abashobora gukura. Kubera izo mpamvu, gahunda yo kugabanya imbyaro yagombye guhera ku bafite ubushobozi, kuko bo bashobora kubyara badapfusha cyane ndetse no gukuza abana bose babyaye. Ese ubundi kuki Abategetsi badatanga urugero ? Kuki atari bo biheraho ngo bajye kwikonesha, ko aribo banafite n’ubushobozi bwo kubyara benshi? Uretse n’ibyo, iyi gahunda yagombye kureba abagabo bose baba mu Rwanda, nta vangura, niba koko icyo igamije ari ukugabanya ubwiyongere bw’abaturage gusa.
Amasezerano agamije kwirinda no guhana icyaha cya jenoside yemejwe tariki ya 9 Ukuboza 1948, mu ngingo yayo ya kabiri, agaka ka (d), ivuga ko « gufata ibyemezo bigamije gutambamira imbyaro z’abagize igice cy’abaturage b’igihugu », ari icyaha cya jenoside. Biragaragara ko iyi gahunda ya Leta ya Kagame igamije kubuza igice kimwe cy’Abanyarwanda kubyara. Iyo gahunda ntireba abagabo bose batuye u Rwanda. Leta y’u Rwanda yiyemerera ko ireba abagabo bamwe na bamwe, bose hamwe bakaba bagera ku bihumbi 700. Leta y’u Rwanda yateguye kandi ikomeje gushyira mu bikorwa jenoside, ibifashijwemo n’imiryango n’inteko zimwe na zimwe z’amahanga . Iyo gahunda igomba guhagarara kandi ababifitemo uruhare bagomba kuzabibazwa.

 

Save on DeliciousShare via email
  • Date de parution :