ESE KOKO HABA HARABAYE UMUGAMBI WO GUKURA FDU-INKINGI MU RWANDA ?

Byanditswe na Benoît NDAGIJIMANA, Umunyamabanga Mukuru wungirije.

Nyuma y’ibiganiro byabereye i Montreux mu Busuwisi muri Mutarama 2011, hagati y’intumwa za Rwanda National Congress (RNC) n’iza FDU-Inkingi, ishyaka FDU-Inkingi ryaranzwe n’inzitane z’ibibazo mu buyobozi bukuru bwaryo.
Koko rero, nyuma y’uko bamwe mu bayobozi bakuru b’ishyaka Bwana Nkiko Nsengimana (wari Visi Perezida wa Kabiri) na Bwana Sixbert Musangamfura (wari Komiseri ushinzwe ububanyi n’amahanga) bahagarikiwe ku mirimo yabo baregwa gushyira imbere inyungu zabo no kutubaha inzego zigenga FDU-Inkingi, ubwo basohoraga itangazo risoza ibiganiro hagati y’ayo mashyaka yombi, hakomeje kuvugwa byinshi ku mpamvu zaba zaratumye Ubuyobozi bukuru bwa FDU-Inkingi buhungabana ako kageni.

Muri iyi nyandiko, nifuje gusangira n’abasomyi bimwe mu bibazo n’ibitekerezo nagiye mpabwa n’abanyarwanda bakunda FDU-Inkingi. Ibyo bibazo n’ibitekerezo nkaba narabihawe n’abantu bavuga ko FDU-Inkingi irimo ibice bibiri, igice kiyobowe na Eugène NDAHAYO ari nacyo mbarirwamo, n’igice kiyobowe na Nkiko NSENGIMANA :

  1. Kuba igice cya FDU-Inkingi kiyobowe na NDAHAYO cyarafashe icyemezo cyo gukura ishyaka FDU-Inkingi mu Rwanda.
  2. Kuba icyo gice kiyobowe na NDAHAYO kidashaka gukorana na RNC.

1° Gukura ishyaka FDU-Inkingi mu gihugu.

Kuvuga ko twakuye ishyaka mu gihugu, ibyo rwose ni ikinyoma cyambaye ubusa. FDU-Inkingi ni iy’abanyarwanda bose, cyane cyane abari mu gihugu. Intego ya FDU ni uguharanira ko u Rwanda rwaba igihugu gifite ubutegetsi butangwa n’abaturage kandi bukorera abaturage. Ibyo ntibyagerwaho FDU-Inkingi idashinze imizi mu Rwanda.
Intambwe ya mbere yatewe muri urwo rwego, ni ukujya kwandikisha ishyaka mu gihugu, kurimenyesha no kurikundisha abanyarwanda. Nubwo kugeza ubu ubutegetsi bwanze kuryandika, ibyagezweho ni byinshi kuko ubungubu FDU-Inkingi izwi nk’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, haba mu Rwanda ndetse no mu bindi bihugu byinshi ku isi.
Mbere y’uko afatwa agafungwa tariki ya 14/10/2010, Umuyobozi Mukuru wa FDU-Inkingi Madamu Victoire INGABIRE UMUHOZA yari yagerageje gusobanurira abo yasanze mu gihugu imigambi y’ishyaka, ari nako akora uko ashoboye kugira ngo FDU-Inkingi ibe yakwandikwa nk’ishyaka ryemewe mu gihugu.
Umuyobozi Mukuru yaje gufungwa abenshi mu barwanashyaka yifuzaga ko bazadufasha gushyiraho ubuyobozi buhamye bw’ishyaka mu Rwanda batari bagira ubumenyi buhagije ku bijyanye n’Umurongo wa Politiki w’ishyaka. Byongeye kandi, ubutegetsi bwakomeje kugaragaza ko butiteguye gufungurira amarembo ishyaka FDU-Inkingi.

Mu rwego rwo kubungabunga Gahunda z’ishyaka FDU-Inkingi no gukura abarwanashyaka bayo kimwe n’inshuti zayo mu rujijo, Ubuyobozi bukuru bukuriwe na Bwana Eugène NDAHAYO (Visi Perezida wa Mbere, kubera ko Umuyobozi Mukuru Madamu Victoire INGABIRE afunze) bukaba bwaratangarije abanyarwanda n’isi yose tariki ya 14/02/2011 ko Ubuyobozi bukuru bwa FDU-Inkingi bwongeye gusubira hanze. Ibyo rero bikaba ntaho bihuriye na mba no gukura ishyaka mu Rwanda kuko hakomeje kubaho ubuyobozi mu rwego rw’igihugu (Conseil politique local), nkuko bimeze hirya no hino mu bindi bihugu. Nta mugambi wo gukurayo FDU-Inkingi, kimwe n’uko nta mugambi wo kuyikura mu gihugu iki n’iki aho imaze kugenda ishinga imizi. Impamvu zikomeye zatumye tuvana ubuyobozi bw’ishyaka mu Rwanda kwari ukwirinda ko ubwo buyobozi bwazavaho bumungwa n’ibyuririzi n’abahashyi, bityo gahunda twiyemeje zikaburizwamo cyangwa zigahindura isura.

2° Kuba igice cya FDU-Inkingi kiyobowe na NDAHAYO kidashaka gukorana na RNC

Aha ni byiza kubanza kwibutsa nibura ibintu bibiri :
1. Ibiganiro na RNC byatangijwe ku mugaragaro na Komite Nshyigikirabikorwa bya FDU-Inkingi (Comité de soutien aux FDU-Inkingi-UDF-Inkingi Support Committee), n’ubwo bamwe mu bayigize bari baribese bagenzi babo bakagirana ibiganiro rwihishwa n’abayobozi ba RNC. Biro ya Komite Nshyigikirabikorwa yari igizwe na :
* Eugène NDAHAYO, wari Umuyobozi Mukuru wayo
* Dr Nkiko NSENGIMANA wari Umuyobozi Mukuru wa Mbere Wungirije
* Dr Jean Baptiste MBERABAHIZI, wari Umuyobozi Mukuru wa Kabiri Wungirije
* Benoît NDAGIJIMANA, wari Umunyamabanga Mukuru

2. Abagize Komite Nshyigikirabikorwa nibo bohereje intumwa zihagarariye FDU-Inkingi mu biganiro na RNC byabereye i Montreux. Izo ntumwa zari zifite inshingano n’umurongo zigomba kugenderaho muri ibyo biganiro, kandi zagombaga kugaruka zikageza kuri Komite Nshyigikirabikorwa uko umubonano wagenze n’ibyo wagezeho, Komite ikabona kugena gahunda y’imishyikirano izakurikira. Ntabwo rero izo ntumwa zari zifite ububasha bwo kugira ikintu na kimwe zisinya zitabanje gutanga raporo y’uko imirimo yagenze.
Nkuko bigaragara rero, mu buyobozi bwa FDU-Inkingi byose bigitangira, hari ubushake bwo kuganira na RNC. Twizeraga ko ibiganiro birambuye kandi birimo ubushishozi byajyaga gutuma tumenya niba gukorana na RNC bishoboka cyangwa se niba bidashoboka.

Koko rero,ibyo biganiro byajyaga gutuma :

  • Tumenya niba gahunda dufitiye abanyarwanda n’igihugu cyacu hari aho zihurira ;
  • Tumenya niba bamwe mu bayobozi ba RNC baregwa cyangwa se bavugwaho kuba baragize uruhare rukomeye mu marorerwa yabaye mu Rwanda ndetse no mu karere k’ibiyaga bigari by’Afurika bafite impamvu zatuma bagarurirwa icyizere ku buryo twafatanya noneho muri gahunda yo guhoza abanyarwanda no kubaka igihugu kigendera kuri Demokarasi.

Ntabwo ariko byaje kugenda nk’uko Komite Nshyigikirabikorwa yari yabigennye, kuko intumwa twohereje mu biganiro na RNC aho gusohoza ubutumwa, zahisemo kwigomeka, zisohora itangazo ryatumye babiri muri zo bahagarikwa ku mirimo. Ntibyarangiriye aho, kuko izo ntumwa zombi n’abo basangiye umugambi wo gusenya zahise ziyomeka kuri RNC, ziba nka wa wundi ngo wabonye isha itamba agata n’urwo yari yambaye.
Kugirango bivane mw’isoni z’amahano bakoze basenya ishyaka, abo kwa Nkiko bahise bakora mu ruge bahimbahimba ibinyoma n’ibisebanyo byo guharabika bagenzi babo bagikomeye k’ubusugire bw’ishyaka. Muzabumva bavuga ngo igice kiyobowe na Ndahayo kigizwe n’intagondwa z’abahutu zidashaka gukorana na RNC y’abatutsi. Ubundi ngo icyo gice kiyobowe na NDAHAYO cyaraguzwe, cyaragambanye, gikorana n’umwanzi. N’ibindi n’ibindi. Icyo tuzi cyo ni uko ukuri kuratinda ntiguhera, kandi ngo ikinyoma gihabwa intebe rimwe.

Basomyi b’aka kanyamakuru, sinasoza iyi nyandiko ntongeye guhumuriza Abarwanashyaka ba FDU-Inkingi, abayikunda ndetse n’abandi bantu bose bifuriza igihugu cyacu amahoro, ko muri iki gihe Madamu Victoire INGABIRE UMUHOZA afungiye muri Gereza Nkuru « 1930 » mu Rwanda, Visi Perezida wa Mbere Bwana Eugène NDAHAYO n’abo bafatanyije mu buyobozi bukuru, batazatezuka ku ntego z’ishyaka FDU-Inkingi. Niyo mpamvu bakomeje guharanira inyungu z’Abanyarwanda bose, cyane cyane abakandamijwe n’ubutegetsi bw’igitugu bwa Perezida Kagame na FPR ye. Demokarasi, uburenganzira busesuye n’imibereho myiza by’Abanyarwanda bose, kimwe n’umubano utaziguye n’ibihugu bidukikije, ni yo migambi twihaye kandi dukomeje.

Save on DeliciousShare via email
  • Date de parution :