Akaboko kafashe ingoma kayirekura ari uko bagaciye

Byanditswe na Dr. Jean Baptiste Mberabahizi, Umunyamabanga mukuru wa UDF-Inkingi

Irekurwa ry’agateganyo ry’Umuhuzabikorwa wa FDU-Inkingi mu Rwanda Anastase Hagabimana ryemejwe n’umucamanza w’Inkotanyi mu cyumweru gishize tariki ya 26 Kanama 2011 ni inkuru nziza. Kuko n’ubundi bigizaga nkana. Bari bazi neza ko bamufungiye akamama. Ariko nta mpamvu dufite zo kwishima. Kuko mu minsi ibarirwa ku ntoki z’ikiganza kimwe, tariki ya 5 Nzeri 2011, i Kigali hazatangiza urubanza rw’Umuyobozi Mukuru wacu Victoire Ingabire Umuhoza. Azaba amaze hafi umwaka mu gihome, nk’umugome, azira gusa kuvuga ukuri ku bwicanyi bw’indengakamere bwakozwe n’Inkotanyi na Leta yazo, irangajwe imbere na Kagame Polo. Kuba ari umubyeyi akaba anarwaye, ntacyo bibwiye aba bagome. Muri icyo gihe, ahubwo bahugiye mu ngirwamatora y’abasenateri b’umurimbo.

Ubugome bwa Leta ya Polo Kagame ntibugarukira ku bayobozi batavuga rumwe nayo. Bugera no kuri rubanda ku buryo bwinshi. Rubanda rurabizi. Ariko iyo bigeze aho Leta ifata umugambi wo gukona abagabo bagera ku bihumbi 700, igamije kubabuza kwororoka, ikabikora yitwaje ko ngo igihugu ari gito, ikaronda abo ikona kubera ko ngo bakennye, ariko mu by’ukuri igamije kugabanya bamwe mu Banyarwanda yikanga ko bashobora kuyihinduka, ntaho bitaniye na jenoside. Abacuze uyu mugambi n’abawushyira mu bikorwa bagomba kuzabibazwa byanze bikunze.

Imisoro n’imisanzu idasobanutse yayogoje igihugu. Koko ngo ntawe ukira asongwa. Imisanzu ya hato na hato yiyongera ku bugome bwa buri munsi bugirirwa rubanda, kubategeka icyo bahinga n’igihe bagihingira, guhinga ibyatsi byo gukora amavuta atwara imodoka mu gihe abana n’abakuru barwaye bwaki buzuye igihugu, nabyo ni igikorwa cy’ubugome bw’indengakamere.

Abanyarwanda bagomba guhagurukira guhindura ibintu. Imana ifasha uwifashije. Kandi ngo nta gahora gahanze. Ariko rero ibyo dushaka guhindura ntibizikora. Kugirango tubigereho, biradusaba gukorera kuri gahunda no kwubaha amategeko atugenga. Hari abigize ibigande, bigize ibyigomeke, bahora bahanaguje amakote, abandi banigirije za karuvati, biteguye ko ngo hagira Abanyamahanga babaterura bakabatereka ku ntebe. Bati : « Ishyaka ryagiye mu gihugu ». Bazi neza ko bigiza nkana. Mu gihe bazi neza ko utahindura ibintu, abayoboye urugamba bari inyuma y’ibirindiro by’umwanzi. Bamara gusinda, muri izo nzozi zabo, bati : « Ni uku tuzaba twicaye mu Rugwiro ! ».

Babonye isha itamba, bahita bata n’urwo bari bambaye. Buzacya basange bibeshye. Ariko ntawisama yasandaye. Bene aba bantu nta mwanya bafite mu buyobozi bw’intambara yo kwibohora turimo.

Urugendo twatangiye ni rurerure. Rurasaba ubuhanga, kwihangana, ubutwari no kwitangira rubanda. Abibwira ko bazakoresha ububabare bwa bamwe kugirango babwuririreho cyangwa babusabishe imyanya baribeshya. Kuko burya akaboko kafashe ingoma kayirekura ari uko bagaciye. Mucyo rero ducyenyere dukomeze. Duharanire uburenganzira dukwiye ku gihugu cy’abasokuru n’abasokuruza.

Ubutegetsi butangwa na Rubanda. Rubanda nimwisubize ubutegetsi mwambuwe !

Save on DeliciousShare via email
  • Date de parution :