Ntawe utanga icyo atagira !

Dr. Jean Baptiste Mberabahizi, Umunyamabanga Mukuru wa FDU-INKINGI
 

Ejobundi tariki ya 04 Nyakanga 2011, wa munyagitugu Rukarabankaba wamariye kw’icumu abana ba Kanyarwanda, yongeye kubakina ku mubyimba yizihiza ku bugize cumi na karindwi  ya ngirwansinzi. Ubu ntawe ukibijyaho impaka ko iyi myaka cumi n’irindwi yose ishize yaranzwe n’amakuba n’ibizazane byahekuye igihugu n’abaturanyi. N’abanyamahanga bari bamushyigikiye ntibakibasha guhisha ipfunwe abateye. Rwose Paul Kagame aranze ababereye igitotsi.


Arabyina abusanya n’intero ya ba shebuja ku bijyanye n’ukwishyira ukizana no kubahiriza uburenganzira bwa muntu. Arabatetereje kubera ko asa n’uwatannye akaba asigaye abiteba akajya kwa mukeba wabo w’umushinwa kugesayo. Ubu ihene  yaciye ikiziriko isigaye ijya kurisha ubwatsi bw’ubwiyamanwe.

Nibyo koko itungo biyororeye ryahindutse inyamaswa y’ishyamba itakigira rutangira. Umutontomo wayo uheretse kumvikanira Afurika y’epfo aho impigi zayo zagabye igitero muri icyo gihugu cy’igihangange ku mugabane w’Afurika.

Muribuka ko Kagame atagize ipfunwe ubwo yashakaga kwivugana ku butaka bw’icyo gihugu icyegera cye cyanyazwe, yibwira ko ashobora guca mu rihumye inzego z’umutekano z’icyo gihugu akeka ko zihugiye mu gutegura irushanwa ry’igikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru. Ni mu gihe kandi kuko yari amaze gushyekerwa. Muribuka ko n’ubundi yivuganye uwo yasimbuye ariwe Perezida Juvénal Habyarimana hamwe na mugenzi we w’i Burundi Cyprien Ntarwamira tariki ya 6 Mata 1994, ubwo ibisumizi bye byahanuraga indege barimo bikoresheje ibisasu bibiri bya misile, akaba ariyo mbarutso ya jenoside yabaye icyamamare muri iki kinyejana kirangiye. Igihe ibyo bisumizi bye byakoraga amahano, we yari yigaramiye mu mifariso mu cyumba cy’uruganda rw’icyayi rwo ku Mulindi wa Byumba. Icyo gihe hari mw’irushanwa nyafurika ry’umupira w’amaguru,

Save on DeliciousShare via email
  • Date de parution :