ISHYAKA FDU-INKINGI RIRAMAGANA IGIKORWA CYO KWAKA ABATURAGE IMISANZU YO KUBAKA MU TURERE IBIRO BY’ISHYAKA FPR-INKOTANYI

Ishyaka FDU INKINGI riramagana igikorwa cya Leta iyobowe n’ishyaka FPR INKOTANYI cyo gusaba abaturage imisanzu yo kubaka ibiro by’uturere bizajya bikorerwamo n’ishyaka FPR INKOTANYI.Icyo gikorwa kikaba cyaratangiriye mu mujyi wa Kigali aho buri Mudugudu wasabwe kuzatanga amafaranga ibihumbi mirongo ine (40.000frw)yo kubaka ibyo biro by’ishyaka.

 

Mu nama yahuje umuyobozi w’umujyi wa Kigali n’abayobozi b’Uturere yabasabye ko buri muyobozi agomba kuzishakira inyito aha ayo mafaranga, kugirango bitazagaragara ko ari ayo kubakira ishyaka FPR. Ni muri urwo rwego ishyaka FDU-INKINGI ryabashije kumenya ko mu nyito ziri gukoreshwa ku baturage harimo nko kubasaba UMUSANZU W’AKAGARI aho buri muntu asabwa amafaranga ibihumbi bitatu (3.000frw).

Ishyaka FDU-INKINGI rirasaba ko icyo gikorwa cyahagarara kuko abaturage nta mikoro bafite, cyane ko ubu mu Gihugu havugwa izamuka rikabije ry’ibiribwa kandi Leta irebera.

 

Bikorewe i Buruseli, kuwa 18/07/2011

 

 

Umunyamabanga Mukuru akaba n’Umuvugizi wa FDU-INKINGI

Dr Jean Baptiste MBERABAHIZI

 

Dore dokima pdf hano

Save on DeliciousShare via email
  • Date de parution :