IMBUTO Y’UMUGISHA YERA KU GITI CY’UMURUHO

Ijambo rya Benoit Ndagijimana, Umunyamabanga mukuru wungirije wa FDU INKINGI, mu rwego rw’ikiganiro mbwirwa ruhame cyo ku 25/06/2011


Ngo umugani ugana akariho ! Kubera ko umuntu ari umuntu, aho wajya hose ku isi, usanga akenshi ibibazo abantu bahura nabyo bisa. Niyo mpamvu nkeka ko umukurambere wacu waciye uyu mugani, yashakaga gutanga ubutumwa bumwe n’Umukurambere w’Umuromani wagize ati « Per angusta, ad augusta ».

Dushobora kuvuga duti, umuruho wo turawuhorana kandi « kuba turi impunzi byo ubwabyo ni umuruho ». Ese imbuto y’umugisha yo tuzayisarura ryari ? Uyu mugani « Imbuto y’Umugisha yera ku giti cy’umuruho », ndawifashisha kugira ngo nsobanure uko ishyaka FDU-INKINGI ribayeho kugeza magingo aya.

Nkuko mubizi FDU yavutse tariki ya 29 Mata 2006. Kugira ngo ibone izuba byatwaye imyaka irenga ibiri y’ibiganiro hagati y’amashyaka RDR, FRD na ADR ndetse n’andi mashyaka n’abanyarwanda bandi ku giti cyabo bakora politiki.

Kubaraye amajoro, kubagenze ibi bihugu byose biducumbikiye bagira ngo bahure n’abandi banyapolitiki bashakire hamwe uburyo bwo guhuza ingufu n’ibitekerezo, kubagize uruhare bose mu kuyishinga, FDU-INKINGI yaje ari ya mbuto y’umugisha yera ku giti cy’umuruho. Iyi ikaba ari imwe mu mpamvu zikomeye tugomba gukora ibishoboka byose kugira ngo iyo mbuto tuyibungabunge, izadufashe kugera ku ntego twiyemeje yo guharanira ko u Rwanda rwaba igihugu cyubahiriza amategeko, kandi kigendera ku butegetsi butangwa n’abaturage, bugakorera abaturage.

FDU imaze kuvuka, yahuye n’inzitizi nyinshi, ahanini zari zishingiye ku cyizere gike bamwe mu bayobozi bari bafitiye bagenzi babo. Zimwe muri izo nzitizi, twavuga nko kuba bamwe barangaga gukora akazi aka n’aka mubuyobozi bitwaje impamvu zinyuranye, cyangwa se ukwegura kwa bamwe mubayobozi bari bashinzwe amakomisiyo akomeye, nka komisiyo y’itangazamakuru na komisiyo y’ubukangurambaga (mobilisation). Ngo abwirwa benshi….akumvwa beneyo.

-Ingorane zindi FDU-INKINGI yahuye nazo ni uko hari bamwe mubayobozi bayo na bamwe mu bayoboke bayo batigeze bumva ko ibikorwa byose bikorwa mu izina rya FDU-INKINGI cyangwa se biyitirirwa, bigomba gukorerwa mu nzego kandi bikagengwa n’inzego. Ubushake buke bwo gukorera mu nzego cyangwa se bwo kubaha inzego, ni imwe mu ndwara zikomeye zakomeje kumunga Ishyaka ryacu kugeza uyu munsi. Uko ishyaka ryacu rihagaze ubu, ni imwe mu ngaruka z’imikorere mibi nk’iyo ngiyo. Ririya tangazo kubiganiro byari bimaze gutangira hagati ya RNC na FDU-INKINGI ryashyizwe ahagaragara huti huti kandi nta nka yaguye mu iriba ndetse rikaba imbarutso ya crise FDU imazemo iminsi, ni kimwe mu bimenyetso by’iyo mikorere mibi.

Izo ni ingorane umuntu yavuga ko zaturutse muri twebwe ubwacu nk’abayobozi ba FDU-INKINGI. Hari rero n’icyiciro cy’ingorane zindi, zaturutse cyangwa se zituruka hanze ya FDU-INKINGI, zitewe n’ubutegetsi duhanganye nabwo.

Koko rero, nyuma y’aho Umukuru wa FDU-INKINGI Madamu Victoire INGABIRE agereye mu Rwanda ni ukuvuga kuva tariki ya 16/01/2010, yahuye n’inzitizi nyinshi muri Gahunda yo guharanira ko ubutegetsi buriho mu Rwanda bwaha urubuga abatavuga rumwe nabwo bagatanga ibitekerezo n’umuganda wabo mu kubaka igihugu, biciye mu kunenga no gukosora ibitagenda neza. Muri make, reka twibukiranye ingorane zimwe na zimwe Madamu Victoire INGABIRE yahuye nazo kuva mu kwezi kwa mbere 2010 :

-Tariki ya 16/01/2010 : Akimara gusura urwibutso rwa Genocide ku Gisozi, ibinyamakuru n’abambari ba FPR, bahise basakuza ngo yapfobeje genocide mu ijambo rye ryo ku rwibutso ku Gisozi, ngo kuko yavuze ko hari n’abandi banyarwanda, bo mu yandi moko bategereje ko ababo bazize amahano yagwiriye u Rwanda bashyingurwa mu cyubahiro kandi bakibukwa. Ikinyamakuru kibogamiye kuri Leta « The New Times », cyamwibasiye bwa mbere mu numéro yacyo yasohotse tariki 17/01/2010.

-Tariki ya 26/01/2010 : Radio Rwanda na Télévision y’u Rwanda byashyuhije imitwe y’abanyarwanda, bibahamagarira kwamagana Victoire INGABIRE UMUHOZA n’ishyaka rye FDU-INKINGI

-Tariki ya 03/02/2010 : Madamu Victoire INGABIRE kumwe n’uwari umuherekeje bamburiwe ndetse banakubitirwa ku biro bya segiteri Kinyinya, bagiye gushaka amaranga-muntu (ibyangombwa).

-Tariki ya 05/02/2010 : Madamu Victoire INGABIRE yitabye polisi ya Kinyinya, ngo imubwire ibijyanye n’ibyangombwa bye yari amaze kabiri yamburiwe ku biro bya segiteri. Ibyangombwa ntiyashoboye kubitahana uwo munsi, kubera ko OPJ yamushyizeho amananiza. Yaje kumuha gahunda tariki ya 08/02, kuri iyo tariki aritaba, Polisi imusubiza ibyangombwa bye.

-Tariki ya 10/02/2010 : Direction nationale ya Police criminelle iri Kacyiru, yatumije Madamu Victoire INGABIRE UMUHOZA. Ibyo bikaba byarabaye nyuma y’igihe gito Président Paul Kagame atangaje mu Ijambo rye ko uwo mutegarugori azahura n’Urukuta rw’amategeko.

-Guhera ubwo, hakurikiyeho convocations z’urudaca (gucunaguzwa) muri CID.

Tariki ya 18/02/2010 : Amashyaka PS-Imberakuri, Green Party na FDU-INKINGI yashyizeho « Conseil de Concertation Permanent des Partis d’Opposition (PCC/CCP »
Iri huriro ryagerageje gushyira ingufu hamwe mu kurwanya imikorere y’ingoma y’igitugu, ariko ntiryagize amahirwe yo gukura ngo rikomere kuko FPR yakoze ibishoboka byose icamo ibice ishyaka PS-Imberakuri, mbere y’uko ifunga umukuru wayo Me Bernard NTAGANDA. Kubera igitutu cy’ubutegetsi Green Party yaje gusezera muri iri huriro, bukeye iragaruka, nyuma iza kongera ivamo burundu. Ibyo bikaba byaraciye intege abari batangiye kugira icyizere mu bufatanye bw’ayo mashyaka uko ari atatu.

-Tariki ya 15/03/2010 : Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu James MUSONI yatangaje kuri Radio Ijwi ry’Amerika, ishami ry’Ikinyarwanda, ko « igihe cyose polisi izaba igikora iperereza ryayo kuri Madamu Victoire INGABIRE n’ishyaka ayobora, Leta itazigera iha uburenganzira ishyaka FDU-INKINGI bwo gukoresha Kongere yayo ya mbere ishinga ishyaka (1erCongrès constitutif. »

-Ubutegetsi bw’i Kigali bwangiye FDU gukoresha Kongere ya mbere yo gushinga ishyaka (1er Congrès constitutif) inshuro zigera kuri esheshatu (6 fois).

Save on DeliciousShare via email
  • Date de parution :