Ijambo rya Eugène NDAHAYO, Visi Perezida wa mbere wa FDU-Inkingi, mu rwego rw’ikiganiro mbwirwa ruhamwe cyo kuwa 25 Kamena 2011

Nk’uko abambanjirije babikoze, na njye mbanje kubashimira mwe mwese mwitabiriye ubutumire bwacu bw’uyu munsi.

Mbere y’uko mbagezaho ingamba FDU-INKINGI iteganya gushyira mu bikorwa mu minsi iri imbere, munyemerere mbanze nshimangire ingigo ebyili cg eshatu Umunyamabanga Mukuru n’Umunyamabanga Wungirije bamaze kubaganiriraho.

Icyemezo Inteko Nkuru ya FDU-INKINGI yafashe ku wa 28 Nzeli 2008, cyo kujya kwandikisha ishyaka mu gihugu bityo rishobore gukorera politiki mu Rwanda no gutanga umukandida mu matora ya perezida wa repubulika yabaye umwaka ushize ku italiki ya 09 /08, ni icyemezo kizasigara mu mateka ya politiki y’iguhugu cyacu. Cyahinduye byinshi muri politiki n’ubwo kugeze n’ubu ishyaka FDU-INKINGI ritarandikwa mu mubare w’amashyaka yemewe mu gihugu, na kandida wacu, ari na we Muyobozi Mukuru w’ishyaka, Mme Victoire INGABIRE UMUHOZA, akaba atarashoboye kwiyamamaza, ahubwo guhera le 14 /10/2010 akaba afungiye muri gereza nkuru ya Kigali, nyuma y’itotezwa n’isagarirwa ubutegetsi bwa Kagame butahwemye kumugirira.

Muribuka kandi ko icyo cyemezo cyabanje kurwanwa bikomeye, byaba n’abantu ku giti cyabo, cg se n’andi mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi ; bamwe bati ni abazungu b’incuti za Kagame babashutse, abandi bagera naho bavuga ko Victoire FPR yamuguze ibifaranga byinshi byaje mw’ivalisi yikorewe n’umugabo wa Ambassaderi Edda wo muri Canada !
Hari n’abavugaga ngo ni ukucyatsa, ngo nta wakwiroha mu muriro awureba !
Nyamara, ari utarabonaga icyo gihe akamaro k’icyo cyemezo, ari n’abakirwanyije, bose ntibatinze kubona ko FDU-INKINGI yafashe icyemezo cy’ingirakamaro kuko cyatumye isi yose yibonera isura nyayo y’ubutegetsi bwa Kagame.

Kuva yafata ubutegetsi, FPR yari yarihatiye kugaragariza amahanga ishusho y’abamalayika ngo bahagaritse jenocide, ngo bakaba baranashoboye mu gihe gito ugeraranyije n’amahano yabaye mu Rwanda, kugera ku bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda, kuzahura igihugu ubu kikaba ngo cyarageze kw’iterambere ry’agatangaza, umutekano ngo akaba ari wose uretse ngo inyangabirama z’abajenosideri zibumbiye mu mutwe wa FDLR n’izindi zigikingiwe ikibaba n’abanzi b’igihugu iyo mu Mahanga, zasabitswe n’ingengabitekerezo ya jenoside na nyamwinshi !

Save on DeliciousShare via email
  • Date de parution :