FDU-Inkingi ku rubuga rw’imitwe iharanira rubanda yo muri Afrika

Hagati y’itariki ya 19 n’iya 24 Kamena 2011, Umunyamabanga Mukuru wa FDU-Inkingi Dr. Yohani Batista Mberabahizi, yari i Nairobi muri Kenya, aho yari ahagarariye FDU-Inkingi mu nama y’Akanama Mpuzabikorwa k’Ihuriro Nyafurika ry’Imitwe Iharanira Rubanda, « African Left Networking Forum ». Iyo nama yari igamije gutegura Inama Rusange ya Mbere izashinga umuryango uhuza Imitwe iharanira rubanda yo muri Afrika.

Inama yari yitabiriwe n’intumwa  zituruka muri Afrika y’Epfo, Burkina Faso, Kenya, Mali, Rwanda na Sudani. Yaje ikurikira inama y’ikubitiro yabereye i Johannesburg muri Afrika y’Epfo kuva tariki ya 14 kugeza kuya16 Kanama 2008 ari nayo yatangiwemo bwa mbere igitekerezo cyo gushyiraho ihuriro ry’imiryango nyafurika iharanira rubanda. Iyi nama ya mbere yasuzumye ikibazo cy’impinduramatwara igamije kuzana demokarasi muri Afrika, yaje gukurikirwa n’indi yabereye i Johannesburg nayo, hagati y’itariki ya 19 na 21 Kanama 2010 yibanze ku kibazo cy’urubuga rwa rubanda mu guharanira demokarasi ishingiye ku ruhare rw’abaturage (Participatory Democracy). Izi nama zombi zitabiriwe n’imiryango 33 ikomoka mu bihugu 24 by’Afrika y’Amajyepfo, y’Amajyaruguru, yo Hagati n’iy’Uburengerazuba n’Iburasirazuba.

Inama y’i Nairobi iherutse yari igamije gusuzuma uburyo bwo gushyira mu bikorwa imyanzuro y’izo nama zombi cyane cyane uwerekeye ishingwa ry’urwego rw’Ubunyamabanga bw’Agateganyo bushinzwe gutegura Inama Rusange itaha izabera i Bamako, muri Mali, mu mpera z’uyu mwaka.

Muri iyo nama kandi, intumwa zaboneyeho kuganira ku miterere rusange ya politiki muri Sahara y’Iburengerazuba, muri Libiya, mu Burundi, mu Rwanda, muri Mali, muri Burkina Faso no muri Sudani cyane cyane kubera amakimbirane akomeje kurangwa muri icyo gihugu mu gihe Sudani y’Amajyepfo yitegura gutangaza Ubwigenge bwayo tariki ya 9 Nyakanga 2011.

Inama yongeye kwemeza ko yifatanyije n’abaturage bo muri Sahara y’Iburengerazuba mu rugamba barimo rwo guharanira kugira igihugu cyabo no kwishyiriraho abakiyobora, bayobowe n’umutwe wa Polisario. Inama kandi yemeje gukurikiranira hafi ibibera mu Burundi no mu Rwanda, kubera ibimenyetso byinshi bigaragaza ko ibibazo biri muri ibyo bihugu bitabonewe ibisubizo bikwiye ku buryo bishobora kwongera gutera intambara mu karere k’Ibiyaga Bigari. Inama yashyigikiye inzira z’amahoro mu gukemura ibibazo biri muri Libiya biciye mu biganiro bitaziguye hagati y’abanyalibiya ubwabo. Inama yifuje kandi ko Sudani y’Amajyaruguru na Sudani y’Amajyepfo bikomeza gushyira mu bikorwa Amasezerano y’Amahoro yashyizweho umukono na Leta ya Sudani n’umutwe wa SPLM uyobora Sudani y’Amajyepfo mu mwaka w’i 2005, hakirindwa impamvu zose zatuma intambara yeruye yongera kurota muri ibyo bihugu cyangwa hagati yabyo. Inama kandi yemeje gukurikirira hafi amatora azabera muri Mali mu mwaka utaha ku buryo yarangwa n’ituze no kwubaha ubushake bwa rubanda. 

Inama yemeje abagize Ubunyamabanga bw’Agateganyo kimwe n’imishinga ikomeye igomba kuzitabwaho mu gihe cy’iyi nzibacyuho Inama Rusange itaraterana. Afrika y’Epfo na Mali nizo zizahuza Imirimo y’Ubunyamabanga bw’Agateganyo. U Rwanda, ruhagarariwe na FDU-Inkingi rwahawe umwanya mu Bunyamabanga bw’Agateganyo, rukaba ruzita ku mwihariko ku mirimo ijyanye no Guhuza Ibikorwa no Gutegura umushinga ku buryo bwo gukurikirana no kwirinda ubushyamirane mu bihugu byo muri Afrika. Inama kandi yiyemeje kwita ku mwanya w’urubyiruko n’Abagore, ku buryo bakomeza kugira uruhare bakwiye mu mpinduramatwara igamije demokarasi no kubohora ibihugu byabo, hakazashyirwaho n’imbuga zihariye zibahuza ku rwego rw’Afrika.

Iyo nama yatewe inkunga n’umuryango VIF wo muri Suwedi yemeje kandi ishyirwaho ry’Ihuriro ry’Abanyafurika Baharanira Rubanda baba hanze y’Afrika. Yemeje kandi gushyiraho uburyo bwo gukorana n’Ihuriro ry’imiryango y’i Burayi iharanira guteza imbere rubanda, ihagarariwe muri Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, inama ya mbere ihuza impande zombi ikazaba bidatinze.

Save on DeliciousShare via email
  • Date de parution :