UBUSHINJACYAHA BWEMEJE KO ANASTASE HAGABIMANA AKOMEZA GUFUNGWA, NORBERT MANIRAFASHA AGAFUNGURWA

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 4 Gicurasi 2011, Umushinjacyaha w’Urukiko rukuru rwa Nyarugenge yatanze umwanzuro ku rubanza rwa Anastase HAGABIMANA na Norbert MANIRAFASHA, bombi bakaba ari abayobozi ba FDU-INKINGI bafashwe ku itariki ya 20 Mata 2011.

 

Tubibutse ko bari bafashwe ngo bazira ko bashobora gutuma abaturage bigomeka kubera umushinga w’itangazo bafatanywe ku izamuka ry’ibiciro ndetse n’umushinga w’ibaruwa yari igenewe ba Minisitiri w’imari n’uw’ubucuruzi, ku buzima bukomeje kurushaho guhenda, izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa n’ibindi. Ubutegetsi bukaba bwarasangaga izo nyandiko zishobora gutuma abaturage bivumbagatanya. Nyuma ibyo birego byaje gufata indi sura, bigera aho ubutegetsi bubarega kuba barashatse guhungabanya umutekano w’igihugu.

 

Uyu munsi, Umushinjacyaha yasanze nta cyaha gihama Norbert MANIRAFASHA, ategeka ko arekurwa. Naho mugenzi we Anastase HAGABIMANA, ubushinjacyaha bwavuze ko ari insubiracyaha, amanurwa muri Gereza Nkuru « 1930 », ngo akomeze gufungwa by’agategatenyo. We n’abamwunganira bakaba bamaganye icyo cyemezo kubera ko umwaka ushize muri 2010 yigeze gufungwa by’agateganyo azira ko yari yagiye mu myigaragambyo, hanyuma aza kurekurwa kubera ko nta cyaha cyamuhamaga. Nta mpamvu n’imwe rero byakwitwa insubiracyaha kandi ari umwere. Bityo we n’abamwunganira bakaba biyemeje kujuririra icyo cyemezo mu Rukiko rukuru.

 

Anastase HAGABIMANA uyobora Komite Mpuzabikorwa ya FDU-INKINGI mu Rwanda asanze muri Gereza abandi bayobozi benshi b’amashyaka atavuga rumwe na Leta, barimo Umuyobozi Mukuru w’Ishyaka ryacu Madamu Victoire INGABIRE UMUHOZA, ufunzwe kuva ku itariki ya 14 Ukwakira 2010.

 

 

Bikorewe i .Buruseli, tariki ya 4 Gicurasi 2011

Benoit NDAGIJIMANA

Umunyamabanga Mukuru Wungirije

 

 

Save on DeliciousShare via email
  • Date de parution :