ANDI MAKURU KW’IFATWA RY’ANASTASE HAGABIMANA NA NORBERT MANIRAFASHA

Nyuma y’aho Anastase HAGABIMANA na Norbert MANIRAFASHA bagerejwe imbere y’Ubushinjacyaha bw’Urukiko rukuru rwa Nyarugenge bukorera i Nyamirambo ku itariki ya 25 Mata 2011, kuri uyu wa mbere tariki ya 2 Gicurasi niho bategereje gusomerwa. Uwo munsi bazamenyeshwa niba bazaguma mu munyururu cyangwa se niba bashobora kurekurwa bagakurikiranwa bari hanze.

Mu gihe rero bagitegereje icyemezo cy’Umushinjacyaha, imyitwarire ya bamwe mu barwanashyaka ba FDU-INKINGI ikomeje gutuma twibaza uruhare rwabo mu ifungwa rya bagenzi babo. Ingero ni nyinshi :

Uwitwa Alice MUHIRWA, umwe mu bagize icyahoze ari Komite y’Agateganyo akaba n’Umubitsi w’ishyaka muri iyo Komite, aherutse kunyarukira aho Anastase HAGABIMANA na Norbert MANIRAFASHA bafungiye, ntiyabasura, ahubwo yibonanira n’abapolisi arangije arataha. Biravugwa kandi ko uwo Alice ari incuti magara ya DJPO w’akarere ka Nyarugenge ari na we wafashe HAGABIMANA na MANIRAFASHA.

Byongeye kandi, hari umuntu wahamagaye umugore wa Norbert MANIRAFASHA mu Rwanda, uwo muntu akaba yarahamagaye yiyita Eugène NDAHAYO, ngo akaba yarashakaga kumenya uko dosiye ya bariya bagabo bafunze ihagaze. Uwo muntu wiyise NDAHAYO umutego we ntacyo wafashe kuko Madamu MANIRAFASHA yahise yumva ko ari umugizi wa nabi.

Bikaba bibaye ubwa kabiri umuntu yiba izina rya Eugène NDAHAYO agamije gukora ibikorwa bibi, kuko ku italiki ya 16/03/201, uwomuntu yari yarandikiye Norbert MANIRAFASHA yiyita Eugène NDAHAYO, akoresheje na e-mail y’impimbano igizwe n’amazina ya NDAHAYO. Icyo gihe akaba yari agamije kugonganisha bariya bagabo bombi bafunze kuko yahamagariraga Norbert MANIRAFASHA n’abandi barwanashyaka kwirinda mugenzi wabo Anastase HAGABIMANA ngo kuko akekwaho gukorana na FPR. Hakoreshejwe ubuhanga bwo gusesengura inyandiko zo kuri murandasi, hagaragaye ko nyiri icyo gikorwa atuye mu gihugu cya Finlande !

Uretse ibyo, kuri uyu wa gatanu, Anastase HAGABIMANA na Norbert MANIRAFASHA basuwe n’abanyamakuru ba City Radio bari kumwe n’abapolisi bo muri CID, babafata amashusho n’amajwi. Igiteye inkeke ni uko ngo bagerageje kwinja abo bagabo bombi ngo bababwire amazina y’abo bakorana bari mu bihugu byo hanze, babizeza ndetse ko ngo nibatanga amazina y’abo bantu bahita barekurwa !

Turamagana twivuye inyuma ibikorwa bigayitse birangwa cyane cyane n’ubugambanyi ndetse no gukoresha amazina atari ayawe (usurpation de l’identité) ugamije guteranya cyangwa gukorera inkono ishyushye uwo wibye amazina, bikomeje kugaragara muri bamwe mu bakomeje kwigomeka ku buyobozi bwa FDU-INKINGI, haba mu gihugu ndetse no hanze.

Tuboneyeho kandi kumenyesha abihishe inyuma y’ibyo bikorwa, cyane cyane ababa hanze y’uRwanda mu bihugu bigendera ku mategeko, ko kwiyitirira izina ry’undi (usurpation d’identité) ari icyaha gikomeye, tukaba twizeye ko bazikosora amazi atararenga inkombe.

Bikorewe i Buruseli tariki ya 01 Gicurasi 2011

Benôit  NDAGIJIMANA

Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa FDU-INKINGI

 

Dore dokima pdf hano

Save on DeliciousShare via email
  • Date de parution :