ISABUKURU Y’IMYAKA ITANU FDU-INKINGI IMAZE IVUTSE : IJAMBO RY’UMUYOBOZI MUKURU WUNGIRIJE WA MBERE, EUGENE NDAHAYO

Banyarwandakazi, Banyarwanda,

 

Uyu munsi FDU-Inkingi yujuje imyaka itanu imaze ivutse. Uyu munsi rero wagombye kuba umunsi w’ibyishimo. Ariko ntibishoboka ko twishima.

Umuyobozi Mukuru wacu Victoire Ingabire Umuhoza ari muri gereza ya Leta y’igitugu ya Pawulo Kagame. Abayobozi b’ibanze bacu Anastase Hagabimana na Norbert Manirafasha, nabo bamaze iminsi umunani mu gihome. Bose bafunzwe kubera ko Leta y’Igitugu itewe ubwoba n’uko Abanyarwanda bashobora guhaguruka bakarengera uburenganzira bwabo busesuye ku gihugu cyabo, aho gukomeza kuba abenegihugu batuzuye nk’uko izo ntwari zacu zikomeje kubiharanira.

 

Ntidushobora kwishima kandi  mu gihe tuzi ko abahitanye umurwanashyaka wacu Rugira Jean-Claude bakidegembya, bakina ku mubyimba murumuna we w’imfubyi usigaye wenyine ku isi kuko ababyeyi be batsembwe n’Inkotanyi igihe yari akiri uruhinja.

 

Ntidushobora kwishima na none mu gihe Abanyarwanda benshi bari mu munyururu, bazira kuba baharanira u Rwanda rugendera kuri demokarasi. Abasigaye, abataraheze mu mahanga, ni abacakara mu gihugu cya ba sekuruza.

 

Mu buzima bw’umuntu, kwuzuza imyaka itanu ni intambwe ikomeye cyane.  Umwana wujuje imyaka itanu, aba ashoboye kurenga ibihe bikomeye mu buzima bwe. Iyo ayujuje ni uko aba yarashoboye gutsinda ibibi asanga ku isi iyo avuye mu nda ya nyina. Bigaragaza rero ko ashobora kubaho rwose, akazagera igihe aba inkumi cyangwa umusore, akazashaka, akabyara, agaheka , akarera, agakuza, akageza n’ubwo ashyingira akanuzukuruza.

 

FDU-Inkingi rero, kuba igeze aha, ni uko yavutse ikomeye.  Ingufu zayo, ni intego z’ibanze yiyemeje kugeraho. Izo ntego zikaba ari ukurandura ivanguramoko n’ivangurakarere, kwubaka demokarasi, gushinga ubukungu bushingiye ku nyungu z’Abanyarwanda kandi busaranganyijwe no kurinda ubwigenge n’ubusugire bw’u Rwanda. Kugirango bigerweho, FDU-Inkingi yiyemeje gushyira hamwe ingufu z’Abanyarwanda baturuka imihanda yose, ariko bemera amahame y’ibanze ishingiyeho. Amwe muri ayo mahame, ni ukurwanya ivangura aho ryaturuka hose no kwemera ko hagomba gukoreshwa uburyo bwose bwemewe mu guhindura ibitagenda mu gihugu.

 

N’ubwo bitari byoroshye, muri iyi myaka itanu hari byinshi byagezweho. FDU-Inkingi yashingiwe mu Bubirigi tariki ya 29 Mata 2006, ariko muri icyo gihe, no mu gihugu yahashinze imizi Leta y’Igitugu itazashobora kurimbura.   Kubera ko iyo mizi iri mu mitima no mu bwenge by’Abanyarwanda batagishaka isumbanyamoko kandi biyemeje gufatanya mu kubohoza igihugu cyabo.

 

Leta iriho yari yarabeshye Isi ko iharanira uburinganire bw’Abanyarwanda ndetse ikaba inemera uburenganzira bwabo bwo kwihitiramo abayobozi. Abaturanyi, Abanyafurika n’Isi yose, babonye ko byari ibinyoma byambaye ubusa. Biboneye kamere y’Ubutegetsi bw’igitugu buriho mu gihugu.  Isi yageze ubwo yemera ko Leta iriho nayo yakoze itsembabwoko, igihe yatsembaga impunzi z’Abahutu mu cyahoze ari Zayire muri 96-97.

 

Isi yose kandi yashoboye kwibonera ko Leta ya Kagame yitwaza Itsembabwoko ryakorewe Abatutsi muri 94 kugirango ibuze Abanyarwanda bose aho bava bakagera, uburenganzira bw’ibanze bwa buri muntu, cyane cyane uburenganzira bwo kwihitiramo uburyo igihugu cyabo kiyoborwa n’abakiyobora. Ingirwamatora yabaye tariki ya 9 Kanama 2010, yerekanye ko iyo Leta yakomeje kwitwaza itsembabwoko ryakorewe Abatutsi mu Rwanda kugirango yime Abanyarwanda bose ubwo burenganzira.

 

Haracyari byinshi bitarabonerwa ibisubizo bikwiye. Leta y’Igitugu iracyariho kandi ikomeje kuniga Abanyarwanda. Igihugu yagihinduye gereza. Impunzi z’Abanyarwanda zahindutse impongo, Leta iriho yirirwa ihigira hasi hejuru, igamije kuzishorera ngo izifungire mu gihugu cyahindutse igihome. Ubukungu bwikubiwe n’agatsiko kigwijeho umutungo ari nako kareshya amahanga gakoresheje icuruzamagambo mu gihe ubukene bwiyongereye muri rubanda. U Rwanda ruracyari igicumbi cy’imidugararo igamije guhungabanya ibihugu by’abaturanyi.

Save on DeliciousShare via email
  • Date de parution :