IFATWA RY’ABAYOBOZI BABIRI BA FDU-INKINGI MU RWANDA

Ubuyobozi bukuru bwa FDU-INKINGI buhangayikishijwe n’ifatwa ry’abarwanashyaka Anastase HAGABIMANA na Norbert MANIRAFASHA  bo mu buyobozi bw’ishyaka  mu Rwanda batawe muri yombi n’inzego za polisi ku gicamunsi cyo ku wa  gatatu taliki ya 20 /04/2011. Kugeza na n’ubu ntituramenya uko bafashwe, aho bafungiye n’ibyo baregwa.

Nyuma y’aho abayobozi b’uturere n’intara ba FDU-INKINGI mu Rwanda basohoreye inyandiko yo kw’itariki ya 26/02/2011 inenga imikorere idahwitse ya Komite y’agateganyo, bagashyiraho Komite Mpuzabikorwa, Anastase HAGABIMANA ni we uyibereye Umuhuzabikorwa, Norbert MANIRAFASHA akaba ashinzwe itangazamakuru.

Bubaye ubwa kabiri Anastase HAGABIMANA afatwa agafungwa n’inzego za polisi. Ubwa mbere yari mu barwanashyaka bafungiwe akamama bazira imyigaragambyo yo ku wa 24/06/2010 nyuma bakaza kurekurwa. Imodoka ye niyo polisi yasanzemo ibyari gukoreshwa mu myigaragambyo.

HAGABIMANA na MANIRAFASHA batawe muri yombi kandi nyuma y’aho batabarije undi murwanashyaka, RUGIRA Jean- Claude, wahitanywe n’agaco k’abantu bataramenyekana bamutegeye mu Rwabuye mu karere ka Huye, atashye, bakamukubita bakamugira intere, nyuma y’iminsi itatu bikaza kumuviramo urupfu, ku italiki ya 08/04/2011 mu bitaro byitiriwe umwami Faiçal, i Kigali.

Umuryango w’uwo RUGIRA watsembwe n’ingabo za FPR-Inkotanyi muri 1994. Anastase HAGABIMANA na Norbert MANIRAFASHA ni bo bashyinguye uwo nyakwigendera wasize karumuna ke k’imyaka 17. Kuva icyo gihe kugeza na n’ubu Polisi yararuciye irarumira !

Ntitwabura kwibaza kandi niba nta sano iri hagati y’ifatwa ry’abo bayobozi ba FDU-INKINGI mu Rwanda n’amakuru avuga ko bari bamaze iminsi babona ubutumwa bwo kubatera ubwoba bwoherejwe n’abo banenga imikorere mu buyobozi bw’ishyaka hanze no mu gihugu. Twavuga nka Sixbert MUSANGAMFURA utarahwemye kubatera ubwoba akaba yari yaranabahaye icyitonderwa kugeza mbere ya 15/04/2011, iyo tariki yarenga bakabona ishyano niba batumviye amabwiriza ye. Twavuga na Alice MUHIRWA, umubitsi muri komite y’agateganyo, wabakangishije kujya kubarega kuri CID niba bakomeje kugaragaza ibyo akora mu kunyereza no kwonona umutungo w’inshyaka mu nduruburi ze bwite, afatanyije na Sylvain SIBOMANA, umunyamabanga mukuru muri komite y’agateganyo.

Byongeye kandi, kuva havutse amakimbirane hagati ya komite y’agateganyo n’abayobozi b’uterere n’intara ba FDU-INKINGI mu Rwanda, iyo komite ntiyahwemye gutoteza HAGABIMANA na MANIRAFASHA kugeza n’aho yagerageje kubagerekaho kuba intore za FPR ibinyujije mu nyandiko no mu mvugo. Ndetse  n’igihe bivugwa ko hari abagizi ba nabi bagerageje gufatisha inkongi y’umuriro mu rugo rw’Umuyobozi Mukuru wa FDU-INKINGI, Mme Victoire INGABIRE UMUHOZA, ubuyobozi bwa komite y’agateganyo bushyirwa mu majwi ntibwazuyaje kubigeraka kuri bariya barwanashyaka bombi.

Kuri uyu wa gatatu, mbere y’uko bafatwa, hari andi makuru avuga ko uwitwa Eric, umurwanashyaka wa PS Imberakuri, uvugwaho kuba akorana n’inzego z’iperereza akaba n’inshuti magara ya Sylvain SIBOMANA, umunyamabanga wa komite y’agateganyo, na Martin NTAVUKA, yari yiriwe abaririza umudugudu, akagari n’umurenge Norbert MANIRAFASHA atuyeho.

Ubuyobozi bukuru bwa FDU-INKINGI ntibushidikanya ko ifatwa rya Anastase HAGABIMANA na Norbert MANIRAFASHA rifitanye isano n’imirimo ya politiki bakora, akaba ariyo mpamvu busaba inzego za polisi kubarekura nta yandi mananiza.

Bikorewe i Lyon, ku wa 21/04/2011

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Mbere
Eugène NDAHAYO

 

Dore dokima pdf

Save on DeliciousShare via email
  • Date de parution :