HAGABIMANA NA MANIRASHAFA BAKOMEJE GUFUNGWA

Ejo ku wa mbere tariki ya 25 Mata 2011, niho bagenzi bacu Anastase HAGABIMANA na Norbert MANIRAFASHA bagejejwe imbere y’ubushinjacyaha bw’urukiko rukuru rwa Nyarugenge bukorera i Nyamirambo. Babajijwe igihe cy’isaha, kuva saa kumi kugeza saa kumi n’imwe z’amanywa.

 

Icyagaragaye mu byo babajijwe ni uko habayemo ihinduka ry’ibirego byatumye bafatwa. Twabibutsa ko mu ifatwa ryabo tariki ya 20 Mata 2011, bazize ko bari bafite umushinga w’itangazo ku izamuka ry’ibiciro ndetse n’umushinga w’ibaruwa yari igenewe ba Minisitiri w’imari n’uw’ubucuruzi, ku buzima bukomeje kurushaho guhenda, izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa, n’ibindi. Ubutegetsi bukaba ngo busanga izo nyandiko zishobora gutuma abaturage bivumbagatanya.

 

Kuva ejobundi  ubugenzacyaha bwa polisi ya Kicukiro ikirego bwagihaye indi sura, kuko abo bagabo bombi baregwa noneho kuba bashaka kuvutsa igihugu umudendezo, ndetse kikaba ari cyo kirego Ubushinjacyaha bubakurikiranyeho.

 

Mu gihe bagitegereje icyemezo cy’Umushinjacyaha cyo kuba baguma mu munyururu cyangwa se bagakurikiranwa bari hanze, Anastase HAGABIMANA na Norbert MANIRAFASHA bimuriwe muri gereza ya polisi ya Nyamirambo.

 

Bikorewe i Lyon , tariki ya 26 Mata 2011

 

Eugène Ndahayo

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Mbere

 

Dore dokima pdf hano

Save on DeliciousShare via email
  • Date de parution :